My special dreams
Episode ya 24
Duherukana Ubwo bakomeje kunkubita ibibando byinshi najya gutabaza nkasanga mfutse umunwa, mbuze icyo nkora ndatuza bakomeza kunkubita kugeza umwuka uheze
.
.
Ubwo nagiye kwibona nibona nicaranye numukobwa mwiza ariko ariko unduta kugitanda dukubitanye amaso ndeba hasi , nawe akomeza kundeba mbona aramwenyuye
We: bite mwana muto ?
Njye: nibyiza . Ese aha nihe turi?
We: uziko koko wari ugiye , aha turi rero ni kwa muganga tuhamaze icyumweru
Njye: nonese nahageze nte?
We: rero wowe ushobora kuba uheruka bagukubita
Njye: uziko aribyo koko , nonese ninde wanzanye hano
We: ubwo rero nahageze wenda kuvamo umwuka , mpita ngufata nkuzana , hano ninako abaganga bakwitayeho kugeza nanubu , ukaba aribwo ukangutse
Njye: mwarakoze kunyitaho rwose Imana izabafashe kandi ibampere umugisha
We: erega umuntu aba yikorera uyu munsi niwowe nanjye ejo ninge
Njye: ariko nubwo ariko bimeze, ababitekerezaho nibo bake
.
Ubwo muganga yahise yinjira , ubundi ankorera ibizamini byose , ambwirako noneho meze neza , anambwira ko azansezerera ejo . ubwo yamaze gusohoka wamukobwa araza ampa imbuto zo kurya , ndamushimira , ambwira ko agiye mukazi ariko nimugoroba aribugaruke kundeba , ubunsi aransezera aragenda
.
Ubwo nasigaye kugitanda ngenyine ntangira gutekereza aho nzerekeza nibamara kunsezerera , nkibaza niba nzasubira hahandi noneho nkasanga bahita banyica nareba akazi nzakora noneho nkakabura, noneho ntangira no gutekereza amafaranga nzishyura ibitaro byose biranyobera.
Ubwo bwageze kumugoroba mbona wamukobwa azanye amata , imbuto zubwoko bwose nibiryo byiza cyane , ubundi arampereza , ubwo ndamushimira
We: bon appetti
Njye: merci
Ubwo natangiye kurya nkumuntu umaze icyumweru cyose atarya ntitaye ko wamukobwa andeba , gusa kuri njye nabonaga asa nukuze ntaho twahurira , narangije kurya tuba tuganira
Njye: murakoze cyane Imana izabahe umugisha
We: ntakibazo, ese ko mbona amaso yatukuye ni ukubera iki?
Njye: nuko nari nsinziriye , ubu nibwo nkangutse
We: hari icyo unkinze , ese nkubaze akabazo uransubiza?
Njye: kugusubiza gusa kereka icyo ntazi cyonone
We: monese kenny ubu urasubira muri kariya kazu koko?
Njye: nange nibyo ndi gutekereza ariko nabiburiye igisubizo
We: nonese wakwitahiye iwanyu byibuze ugashaka akandi kazi ukora aho kujya kugwa hariya
Njye: nange sinjye gusa nyine kujya mugo ntibishoboka.
We: nonese uwagusaba tukijyanira iwange wabyemera?
Njye: oya weeee , sinabyemera rwose
We : kubera iki se kandi mbona ntacyo byatwara
Njye : kwaba ari ukubagora
We: ntacyigoye kirimo kuko ibyo kurya sikibazo
Ubwo nahise ntekereza ukunto no kwa josee bantoraguye ariko bambwira , nkumva ntahandi hantu naba.
We: wigira ikibazo mba ngenyine nakana kange gato
Ubwo nikije umutima ndangije ndabyemera . Bwarakeye muganga araza aradusezerera , ubundi wamumama arishyura turangije turataha
.
Ubwo twageze murugo mbona ni ahantu heza mugipangu kinini , ubundi turinjira , tugeze muri salon ndicara hashize akanya gato mbona wamumama araje anyereka aho njya kuryama , nkaruhuka nawe ahita ajya mukazi ubundi ambwira ko ari buze nimugoroba .
Ubwo nasigaye nibaza byinshi kuruwo mugore nkatekereza , uko ari Umugore ukuzemo gato , nkatekereza ukuntu ari umukire , nareba uwo mutima mwiza afite nkibuka mama josee ariko nkasenga Imana ngo imfashe abe atambeshye ko ntamufabo afite kuko nabagabo nabo nari natangiye kubanga cyane.
.
Ubwo bwagiye kwira , ubundi mbona wa mugore araje nimodoka nziza , ubundi mbona hasohotsemo akana kagakobwa kimyaka nkitanu , ubundi karaza karansuhuza , karicara , ubundi uwo mumama arambwira
We: uyu rero niwe mwana wange nakubwiraga tubana
Njye: ubuse iki kizu cyose mukibamo ntimugire irungu?
We: twaramenyereye, gusa ubu ugiye kudufasha kuritumara
Njye: byo ntimwibeshye njye nkunda gusetsa cyane
We: reka njye gutegura iby’ umugoroba , uwo mwana nabe akuganiriza
Njye: ubuse wareka nkagufasha koko ?
We: hoya rwose sinakuzanye kumbera umukozi ahubwo ndashaka kuguhindurira ubuzima arinabyo tuzaganiraho ejo.
.
Ubwo uwo mumama yahise ajya gutegura ibya nimugoroba nange nsigara nganira na kakana
Njye: bitese mwana , mwize iki?
We: ni byiza , twize gushushanya agacuma gacuritse
njye: ngaho kanshushanyirize
Ubwo yahise yandika icyenda ( 9) , mbona arabizi neza , mubaza nibindi , ubundi aba atangiye kumbwira ibyongereza , numva numwana wumuhanga kuburyo butangaje , niyemeza kuzajya mwigisha igihe cyose avuye kwiga kugira ngo azatsinde neza
.
Ubwo twakomeje kuganira tugeze aho tuva muri byabiganiro byishuri
Njye: nonese hano ntawundi muntu mubana
We: ntawe ninjye na mama numuzamu gusa
Njye: nta papa wawe ugira se?
We: nange nabibanije mama ariko yambwiye ko yambyaye wenyine nta papa uhari
Njye: nonese mama wawe akora iki ?
We: acururiza hariya mu isoko
Ubwo tukiri muribyo wamumama yahise aza ,aba aratubwiye
We: nizereko yvette yakuganirije ntarungu wagize
Njye: rwose nabonye abishoboye kuburyo niyo twamarana umwaka atabura icyo ambwira
We: erega naribyaye
Njye: rwose nawe niba ariko umeze nibyiza kuko kuganira byongera igihe cyo kubaho, gusa uyu mwana wawe ni umuhanga pe
We: akakanya ubiboneye he?
Njye: namubajije ibyo yize nsanga byose arabizi , uzi icyongereza yambwiye , gusa nange nzagerageza mugufashirize kuburyo azaba umuhanga cyane
We: burya se nawe warize
Njye : cyane nagarukiye s6
We: ndumva binejeje gusa tuzabiganiraho neza ejo waruhutse
Njye : ntakibazo
We: uziko twahugiye mubiganiro nkibagirwa ko mushonje . Ubwo yahise ajya mugikoni , ubundi azana ,ibyo kurya , turarya turangije tujya kuruhuka .
.
Bwarakeye noneho mama yvette amujyana ku ishuri , ubundi avuyeyo ahita amfata , tujyana kukazi aho yacururizaga ntangira kumufasha , ubundi nkabona abantu bamwe baranyitegereza cyane , nkabura impamvu sinzi uko haje umumama usa na mama yvette aransuhuza ubundi aranyitegereza , aba aramubwiye
We: uyu mwana se wamukuyehe?
Mama yvette : ni Imana yamunyihereye
We: nonese nuwo kwande?
Mama yvette: suwino ntiwamumenya
We: gusa wagira ngo ni musaza wawe nuko abana biwanyu bose mbazi naho ubundi asa numusaza neza neza
Mama yvette: hahaha uziko wasetsa nuvuye guhamba nyina
We: nawe murebe neza urambwira
Ubwo mama yvette yaranyitegereje cyane , arangije aravuga
Mama yvette : uziko aribyo koko , wasanga ari yamvugo ngo abaturanyi babyarana abana basa , ubwo yahise atangira kurira cyane , ari nako tumuhoza , acirurutse tumubaza icyari kimurijije aba aratubwiye
Mama yvette: nari nibutse wamuhungu wange , uzi ukuntu bambwiraga ngo asa na sekuru kandi nawe ubu aba ari mukigero nkiki gusa uwamunyereka namuha ibyo ntunze byose
Uwo mumama : ihangane tuzakomeza kugufasha kumushaka mpaka tumubonye , kereka niba atakiriho
Njye : ahubwo nanjye muzambwire mbafashe byibuze twakugarurira ibyishyimo
We: ntakibazo byose uzabimenya buhoro buhoro
.
Ubwo twakomeje gucuruza arinako bigenda neza , ubundi sa sita zigeze tujya kuzana yvette turataha , tugeze murugo , mama yvette atangira gutegura ibya sa sita arinako natwe twiganirira , ntibyatinze ubundi turarya turangije , mama yvette ahita ambwira ko hari aho turi buze kujyana .
Ubwo naragiye ndakaraba , ubundi nkubitamo akenda kamwe nari mfite , ubundi tujya mumodoka turerekera ……..
Ntuzacikwe na episode ya 25