MY SPECIAL DREAMS EPISODE 24


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 24

Duherukana Ubwo bakomeje kunkubita ibibando byinshi najya gutabaza nkasanga mfutse umunwa, mbuze icyo nkora ndatuza bakomeza kunkubita kugeza umwuka uheze
.
.
Ubwo nagiye kwibona nibona nicaranye numukobwa mwiza ariko ariko unduta kugitanda dukubitanye amaso ndeba hasi , nawe akomeza kundeba mbona aramwenyuye
We: bite mwana muto ?
Njye: nibyiza . Ese aha nihe turi?
We: uziko koko wari ugiye , aha turi rero ni kwa muganga tuhamaze icyumweru
Njye: nonese nahageze nte?
We: rero wowe ushobora kuba uheruka bagukubita
Njye: uziko aribyo koko , nonese ninde wanzanye hano
We: ubwo rero nahageze wenda kuvamo umwuka , mpita ngufata nkuzana , hano ninako abaganga bakwitayeho kugeza nanubu , ukaba aribwo ukangutse
Njye: mwarakoze kunyitaho rwose Imana izabafashe kandi ibampere umugisha
We: erega umuntu aba yikorera uyu munsi niwowe nanjye ejo ninge
Njye: ariko nubwo ariko bimeze, ababitekerezaho nibo bake
.
Ubwo muganga yahise yinjira , ubundi ankorera ibizamini byose , ambwirako noneho meze neza , anambwira ko azansezerera ejo . ubwo yamaze gusohoka wamukobwa araza ampa imbuto zo kurya , ndamushimira , ambwira ko agiye mukazi ariko nimugoroba aribugaruke kundeba , ubunsi aransezera aragenda
.
Ubwo nasigaye kugitanda ngenyine ntangira gutekereza aho nzerekeza nibamara kunsezerera , nkibaza niba nzasubira hahandi noneho nkasanga bahita banyica nareba akazi nzakora noneho nkakabura, noneho ntangira no gutekereza amafaranga nzishyura ibitaro byose biranyobera.
Ubwo bwageze kumugoroba mbona wamukobwa azanye amata , imbuto zubwoko bwose nibiryo byiza cyane , ubundi arampereza , ubwo ndamushimira
We: bon appetti
Njye: merci
Ubwo natangiye kurya nkumuntu umaze icyumweru cyose atarya ntitaye ko wamukobwa andeba , gusa kuri njye nabonaga asa nukuze ntaho twahurira , narangije kurya tuba tuganira
Njye: murakoze cyane Imana izabahe umugisha
We: ntakibazo, ese ko mbona amaso yatukuye ni ukubera iki?
Njye: nuko nari nsinziriye , ubu nibwo nkangutse
We: hari icyo unkinze , ese nkubaze akabazo uransubiza?
Njye: kugusubiza gusa kereka icyo ntazi cyonone
We: monese kenny ubu urasubira muri kariya kazu koko?
Njye: nange nibyo ndi gutekereza ariko nabiburiye igisubizo
We: nonese wakwitahiye iwanyu byibuze ugashaka akandi kazi ukora aho kujya kugwa hariya
Njye: nange sinjye gusa nyine kujya mugo ntibishoboka.
We: nonese uwagusaba tukijyanira iwange wabyemera?
Njye: oya weeee , sinabyemera rwose
We : kubera iki se kandi mbona ntacyo byatwara
Njye : kwaba ari ukubagora
We: ntacyigoye kirimo kuko ibyo kurya sikibazo
Ubwo nahise ntekereza ukunto no kwa josee bantoraguye ariko bambwira , nkumva ntahandi hantu naba.
We: wigira ikibazo mba ngenyine nakana kange gato
Ubwo nikije umutima ndangije ndabyemera . Bwarakeye muganga araza aradusezerera , ubundi wamumama arishyura turangije turataha
.
Ubwo twageze murugo mbona ni ahantu heza mugipangu kinini , ubundi turinjira , tugeze muri salon ndicara hashize akanya gato mbona wamumama araje anyereka aho njya kuryama , nkaruhuka nawe ahita ajya mukazi ubundi ambwira ko ari buze nimugoroba .
Ubwo nasigaye nibaza byinshi kuruwo mugore nkatekereza , uko ari Umugore ukuzemo gato , nkatekereza ukuntu ari umukire , nareba uwo mutima mwiza afite nkibuka mama josee ariko nkasenga Imana ngo imfashe abe atambeshye ko ntamufabo afite kuko nabagabo nabo nari natangiye kubanga cyane.

.
Ubwo bwagiye kwira , ubundi mbona wa mugore araje nimodoka nziza , ubundi mbona hasohotsemo akana kagakobwa kimyaka nkitanu , ubundi karaza karansuhuza , karicara , ubundi uwo mumama arambwira
We: uyu rero niwe mwana wange nakubwiraga tubana
Njye: ubuse iki kizu cyose mukibamo ntimugire irungu?
We: twaramenyereye, gusa ubu ugiye kudufasha kuritumara
Njye: byo ntimwibeshye njye nkunda gusetsa cyane
We: reka njye gutegura iby’ umugoroba , uwo mwana nabe akuganiriza
Njye: ubuse wareka nkagufasha koko ?
We: hoya rwose sinakuzanye kumbera umukozi ahubwo ndashaka kuguhindurira ubuzima arinabyo tuzaganiraho ejo.
.
Ubwo uwo mumama yahise ajya gutegura ibya nimugoroba nange nsigara nganira na kakana
Njye: bitese mwana , mwize iki?
We: ni byiza , twize gushushanya agacuma gacuritse
njye: ngaho kanshushanyirize
Ubwo yahise yandika icyenda ( 9) , mbona arabizi neza , mubaza nibindi , ubundi aba atangiye kumbwira ibyongereza , numva numwana wumuhanga kuburyo butangaje , niyemeza kuzajya mwigisha igihe cyose avuye kwiga kugira ngo azatsinde neza
.
Ubwo twakomeje kuganira tugeze aho tuva muri byabiganiro byishuri
Njye: nonese hano ntawundi muntu mubana
We: ntawe ninjye na mama numuzamu gusa
Njye: nta papa wawe ugira se?
We: nange nabibanije mama ariko yambwiye ko yambyaye wenyine nta papa uhari
Njye: nonese mama wawe akora iki ?
We: acururiza hariya mu isoko
Ubwo tukiri muribyo wamumama yahise aza ,aba aratubwiye
We: nizereko yvette yakuganirije ntarungu wagize
Njye: rwose nabonye abishoboye kuburyo niyo twamarana umwaka atabura icyo ambwira
We: erega naribyaye
Njye: rwose nawe niba ariko umeze nibyiza kuko kuganira byongera igihe cyo kubaho, gusa uyu mwana wawe ni umuhanga pe
We: akakanya ubiboneye he?
Njye: namubajije ibyo yize nsanga byose arabizi , uzi icyongereza yambwiye , gusa nange nzagerageza mugufashirize kuburyo azaba umuhanga cyane
We: burya se nawe warize
Njye : cyane nagarukiye s6
We: ndumva binejeje gusa tuzabiganiraho neza ejo waruhutse
Njye : ntakibazo
We: uziko twahugiye mubiganiro nkibagirwa ko mushonje . Ubwo yahise ajya mugikoni , ubundi azana ,ibyo kurya , turarya turangije tujya kuruhuka .
.
Bwarakeye noneho mama yvette amujyana ku ishuri , ubundi avuyeyo ahita amfata , tujyana kukazi aho yacururizaga ntangira kumufasha , ubundi nkabona abantu bamwe baranyitegereza cyane , nkabura impamvu sinzi uko haje umumama usa na mama yvette aransuhuza ubundi aranyitegereza , aba aramubwiye
We: uyu mwana se wamukuyehe?
Mama yvette : ni Imana yamunyihereye
We: nonese nuwo kwande?
Mama yvette: suwino ntiwamumenya
We: gusa wagira ngo ni musaza wawe nuko abana biwanyu bose mbazi naho ubundi asa numusaza neza neza
Mama yvette: hahaha uziko wasetsa nuvuye guhamba nyina
We: nawe murebe neza urambwira
Ubwo mama yvette yaranyitegereje cyane , arangije aravuga
Mama yvette : uziko aribyo koko , wasanga ari yamvugo ngo abaturanyi babyarana abana basa , ubwo yahise atangira kurira cyane , ari nako tumuhoza , acirurutse tumubaza icyari kimurijije aba aratubwiye
Mama yvette: nari nibutse wamuhungu wange , uzi ukuntu bambwiraga ngo asa na sekuru kandi nawe ubu aba ari mukigero nkiki gusa uwamunyereka namuha ibyo ntunze byose
Uwo mumama : ihangane tuzakomeza kugufasha kumushaka mpaka tumubonye , kereka niba atakiriho
Njye : ahubwo nanjye muzambwire mbafashe byibuze twakugarurira ibyishyimo
We: ntakibazo byose uzabimenya buhoro buhoro
.
Ubwo twakomeje gucuruza arinako bigenda neza , ubundi sa sita zigeze tujya kuzana yvette turataha , tugeze murugo , mama yvette atangira gutegura ibya sa sita arinako natwe twiganirira , ntibyatinze ubundi turarya turangije , mama yvette ahita ambwira ko hari aho turi buze kujyana .
Ubwo naragiye ndakaraba , ubundi nkubitamo akenda kamwe nari mfite , ubundi tujya mumodoka turerekera ……..

Ntuzacikwe na episode ya 25

Leave a comment