MY SPECIAL DREAMS EPISODE 25

Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 25

Duherukana Ubwo nagiye ndakaraba , ubundi nkubitamo akenda kamwe nari mfite , ubundi tujya mumodoka
.
Yahise antembereza umujyi wose , ariko anyereka amacartier yose , turangije twerekeza muri hotel nziza twicara muri jardin , ubwo atumiza fanta , muminota mike zibs ziraje , ubundi dutangira kuganira
We: mwana muto rero nkuzanye aha kugirango dukunde tuganire kandi ndagusabye wirekure ntugire icyo umpisha ndashaka kugufasha
Njye: ntakibazo kuko aho wankuye nabonye uri umuntu mwiza
We : nonese murugo nihe ?
Njye: murugo ni kigali
We: ese burya uri umunyamujyi ukaba warikoreraga imitwaro?
Njye: ubwo namubwiye ubuzima nanyuzemo bwose ntacyo mukinze nagiye kurangoza yarize neza ntangira kumuhoza , muminota mike yararangije guhora , aba aravuze
We: ihangane rwose ,wasanga numwana wanjye aho aro ari uko abayeho, ubu ngiye kugufasha nguhoze amarira , ese ufite imyaka ingahe?
Njye: 15
We: gusa igishimishije nuko abandi bamaze ukwezi konyine batangiye , ubwo rero kuko aho bakohereje ari kure ndaza kugushakira ishuri inaha .
Njye: ngo ishuri , ubuse ushatse kuvuga ko ngiye gusubira mu ishuri?
We: cyane rwose, ahubwo reka baduhe akandi gafanta ,ubundi dutahe njye kurishaka
.
Ubwo bahise batwongera , ubundi turataha , tugeze murugo , mama yvette ansiga aho , ubundi ahita agenda , nkanyuma y’ isaha nibwo yahageze, ubundi ahita ambwira ko ikigo yakibonye ahubwo ejo ngomba kujya gutangira.
Ubwo yahise amfata anshyira mumodoka , ubundi twerekeza mu isoko .
.
Twagezeyo anjyana mu iduka ryimyenda ubundi ntangira kwigera , unkwiye akishyura , nyuma andyana aho badodera , andodeshereza uniform , ubundi angurira namakaye ubundi turataha.
.
Twageze murugo, ubundi ahita ategura ibya nimugoroba , ubundi arangije turarya turaryama ,nageze muburiri ubundi ndara nkanuye ijoro ryose burinda bucya natekerezaga uko ngiye gusubira ku ishuri nkumva neza nageze murindi juru.
.
Ubwo bwarakeye njya douche, ubundi ndangije gukaraba , nkubitamo uniform , ubundi dufata icyayi , ubundi twerekeza kugigo.
Ubwo twagezeyo nka tatu , ubundi tugeze kwa directeur turamusuhuza bamubwirako arinjye , ubundi aranyakira ampereza animateur anyereka aho nshyira ibintu , ubundi dusezera kuri mama arataha
.
ubwo animateur yahise ansobanurira ibyicyo kigo , ubundi ahita anyereka ishuri ninjiramo ,ubwo nanjye mba ntangiye kwiga ntyo .
Amasaha ya sa sita yarageze , tujya refectoire , ubwo turangije mbona abantu bazanye amasahane nka 40 yose ngo nyoze , ntakindi nari gukora ,usibye kuyoza , narangije abandi basubiye mu ishuri , kuburyo nagezeyo nakererewe ,gusa ngira amahirwe na mwarimu arakererwa , gusa ikibazo cyabaye nimugoroba , ubwo natahaga muti ese byagenze bite?
Nageze aho kurara nsanga uburiri babumenyemo amazi , hamwe na dortoire yose batangira kumbwira ngo nyikoropeshe inda , nabanje kubyanga , ubwo batangira kunkubita mbonye inkoni zindembeje nibwo natangiye gukoropesha inda ,byagezemo hagati hahita haza umusore umwe aba arambwiye ngo wowe urananiwe sha rekera aho ,ubwo nanjye mpaguruka ntyo , arangije ampa umukoropesho ntangira gukoropa mbirangije , ahita amfata aranjyana tugenda tuganira
.
We: njye banyita fiacre ,wowe?
Njye: nge banyita kenny
We: ikigo wakimenyereye se? ndabona nsanze bakumenyereza neza
Njye: ariko buriya nkabariya baba bankubita ntacyo dupfuye baba bampora iki?
We: buriya rero iyo umuntu ageze hano bwambere bagomba kumumenyereza ikigo , bakamukuramo ubuturage bwose , buriya rero nicyo nawe barimo bagukorera
Njye: bakankubita kuriya koko hafi no kunyica
We: nyine ubwo nawe nuko wari wigize nabi , ubundi iyo bakubwiye ikintu cyose ukagikora ntacyo bagutwara
Njye: ntabyo narinzi ni ubwambere narimbibonye
We:nabonye tuziga mu ishuri rimwe , ubwo rerov nukugura ubundi nkagusobanurira ibyo twize byose wowe utaraza
Njye: kugura gusa ,ahubwo utangire mukanya
We: ese uturuka he?
Njye: mvuka kigali ariko ubu mba musanze .wowese?
We: njye mvuka kugisenyi gusa njya numva ngo navukiye kigali ariko duhita twimuka .
.
Ubwo tukiganira bahise basona ,ubundi duhita tujya kurya , tuvuyeyo twerekeza muri etude , ubwo nahise ngenda nicarana na fiacre , ubundi antiza amakaye ntangira kwandika ibyo abandi bize ntahari , ngiye kubona mbona umwana w’umukobwa mwiza araje aradusuhuza ,arangije ahita yicara iruhande rwanjye aba atangiye kwivugisha
.
We: nge banyita ange, wowe?
Njye: banyita kenny
We: uzi ukuntu nkunda ako kazina , cyakora ndabona uri umwana utuje cyane , ubanza batarakumenyeza ikigo
Njye: kukimenyeza gusa , ahubwo ubanza bamenyereje numusozi wose
We: hahah , uziko nabonaga utavuga , naho usetsa utyo ? ahubwo uwazaza tukiyicaranira
Njye: ntakibazo nubundi wareka tukicarana
We: ahaaa fiacre yankundiye se?
Fiacre : wasanga umuhungu wanjye utamurobye? tanga inkwano ubundi mpite muguha
Twese twasekeye rimwe , ubundi tugiye kubona tubona animateur aje yarakaye….
.
Ntuzacikwe na episode ya 26

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s