MY SPECIAL DREAMS EPISODE 29


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 29

Duherukana muricyo kirometero kimwe twari tumaze gusuhuzwa nabacheri nka makumyabiri , ubwo mbonye ibintu bindenze……..
.
Reka dukomeze , ubwo mbonye ibintu bindenze natangiye gukebaguza ndeba hirya no hino sinzi uko nabonye umwana umwe wumukobwa twiganaga mu ishuri rimwe nitegereje neza mbona yicaye munsi yigiti arira mba ndavuze
Njye: Ange uriya si clarisse?
Ange: ndabona ariwe pe , ese ubundi ko mbona arimo arimo arira ?
Njye: nange biranyobeye , uziko mbona yiherereye wenyine akaba arimo arira
Ange: wasanga ari umusore wari wamwemereye kumusohokana none akaba yisubiyeho
Njye: ntawamenya reka ngende murebe , mubaze ikimuriza
.
Ubwo nahise nihuta cyane ngenda musanga , akimbona ,ahita ahaguruka ashaka kugenda ariko biramunanira arongera aricara , nange mba mugezeho
Njye: clarisse kuki mbona wahindutse cyane , ukaba urimo urira byakugendekeye bite?
We: Kenny igendere undeke ahubwo bibaye byiza wakwikomereza urugendo
Njye: Oya ihangane utubwire wenda twagufasha ,
We: ntacyo mwamfasha ndabyishoboreye , ahubwo mwe mukomeze urugendo rwanyu turahurira mukigo
Njye: sitwagusiga ubabaye gutyo , ubwose twaba dutaniyehe ninyamaswa?
We: mumfashije mwagenda
Njye: ihangane utubwire erega natwe wasanga ibyo wanyuzemo natwe twarabiciyemo , maze tukakubwira uburyo twabivuyemo maze nawe ukabasha gutuza , uzi ukuntu twakongera kunezererwa turamutse twongeye kukubona wishyimye
.
Ubwo nkimara kuvuga ibyo , Clarisse yahise atangira kwihanagura mpita mfata agatambaro ntangira kumuhanagura , mumwanya muto atangira kugarura agatege aba aravuze
We: mubyukuri mbonye ko arimwe mumbaye hafi , kabone ko abandi nabonaga bamanuka bakanyuraho ntanokundeba ,habe no kumbaza ikindiza
Njye: erega buriya abantu sikimwe , Imana yaturemye bitandukanye , hari ababi nabeza bacye gusa abo bacye bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo bahindure rubanda nyamwinshi rufite ibitekerezo bya kinyamaswa
We: uziko ntarinzi ko watekereza utyo kenny?
Njye: erega njye nicyo niyemeje ,nkuko akabuto kamwe kera nyinshi , niko nange ngomba gukora kugira ngo benshi bahinduke , kuko buriya nizeye ko igihe kizagera nkasana imitima ya benshi yamenetse
We: urakoze kenny
Njye: ngaho tubwire icyatumye wicara munsi yigiti ukarira
.
We: buriya rero nibintu birebire ,ariko kuko mbonye munyitayeho kandi nkaba mbabonamo ubufasha reka mbibabwire
Twe: ntakibazo twiteguye kugufasha
we: buriya rero tukimara kuva mukigo , nahise nihutira guhamagara umumama undera ,
Twe: ntutubwire ko yaba yapfuye , gusa niyo byaba byo ubwo Imana yaba yamukunze cyane kukurusha
We: yewe ntacyo yabaye kandi Imana ntiyabyemera kuko aradukunda cyane
Njye: nonese byagenze bite
We: nibyo nkibabwira , murabizi ko ejo ari umunsi wo gutangira icyunamo , twibuka genoside yakorewe abatutsi mugihugu cyacu
Twe: uziko aribyo koko ,
.
Ubwo nahise mbyibuka , nibutse ko ntacyo turi gukora mukigo cyo gutegura uwo munsi , ahubwo twibereye mubitunezeza nanjye ntangira kurira , ahubwo Clarisse wariraga aba ariwe umpoza , muminota mike mbandatuje ariko niha intego yo gufatanya nabo twari kumwe guhita tujya mukigo tugategura uwo munsi ,
Clarisse: ese urijijwe niki kenny
Njye: unyibukije amateka twanyuzemo , ntekereje ko kuruhande rwanjye ntacyo ndigukora ngo ayo mahano atazagaruka sinamenye iyo amarira aturutse
Bo : ihangane wenda igihe kizagera tubitegure neza , ubundi tugire icyo dukora
Njye: ahubwo turabitangira ubu, ariko clarisse yararimo akitibwira icyamurijije , nakomeze atubwire
.
Clarisse: nyine yamaze kumbwira ibyo nibutse amateka nahuye nayo muri icyo gihe nari ngiye hariya mumujyi ariko kugenda byananiye , mpitamo kuza hano munsi yigiti ubundi ntangira kurira ngo wenda nakama nze kuruhuka
Njye: yooo , ihangane ,burya rero kurira ntakindi bimara , usibye gushavuza umutima no kukongerera agahinda
We: nabonaga aribyo byamfasha
Njye: buriya rero ikintu kimara agahinda mubuzima nukwicarana nincuti yawe , mukaganira ntacyo muhishana , wagira ikibazo ukacyimubwira , iyo umaze kucyimubwira bituma wumva uruhutse
We: erega ucyibwira inshuto iyo uyifite
Njye: buriya se wowe mukigo cyose ntanshuti ugiramo
We: rwose ntababeshye nge mba numva ntanumuntu numwe wanyegera ahubwo iyo ngize ikibazo ndagenda nkahita ndyama
.
Njye: ese niyo mpamvu mbona muri class uhora wigunze cyane simbone hari uwo uganira nawe .Disi waragowe
We: kenny nkurikije amateka nanyuzemo , ubanza umuntu mwiza ubaho ari umwe wenyine ku isi ariko abandi bose njya mbona ari nkinyamaswa
Njye: ubwo se uwo muntu ninde?
We: ni umumama uturera
.
Nahise ntangira gutekereza amateka yanjye nibyo naciyemo , ubundi nange nza gusanga abantu beza ari babiri aribo mama yvette na josee, ubundi notsa umutima mba ndavuze
Njye: clararisse rero ntugatekereze utyo kuko buriya abantu beza babaho , uko uvuga ngo umuntu mwiza wabonye ni umwe , nange nshobora kuvuga ko ari babiri , ange nawe akavuga ko ari batatu , nundi gutyo , ubwo rero urumva ko abo bose ubateranije baba benshi cyane
We: uziko aribyo kenny , nge rero ibyo sinigeze mbitekerezaho , gusa urakoze buriya hahirwa uwo muvugana kuko umuremamo icyizere
.
Njye nonese clari, niki cyatumye ubona ko abantu bose ari babi ?
We: ni amateka nanyuzemo ariko kuko nubundi nkwisanzuyeho reka nyakubwire wenda wanamfasha cyangwa nkaruhuka wamugani wawe
Njye: nguteze amatwi
.
We: rero uko mumbona uku , hari amateka nanyuzemo , icyampa Imana ikayansiba mumutwe
Njye: oya ntukavuge utyo ahubwo amateka aberaho kutwibutsa no kutwigisha kugira ngo tutazongera gukora nkibyo twavuyemo tutabizi
We: gusa mbere yo kukubemwira ayanjye reka mpere kuya papa yatubwiye mbere yo gupfa mbone no gukomereza kuyanjye
Twe: tuguteze amatwi
.
We: ubwo rero kera twabaga twicaye kumashyiga tuganira na papa na mama , baducira imigani ubundi bagacishamo bakanatubwira amateka , ibyo mbabwira byose nibyo twaganiriye
Twe: tubwire tuguteze yombi
.
We: kera rero papa ngo yari umututsi , aza kuzana umugore ngo batari bahuje ubwoko ariko icyatangaje bamaze kubyarana abana babiri nibwo iwabo w’ umukobwa baje murugo bitwaje ibibando byinshi ngo baje gukubita inyenzi yabashukiye umwana , bageze murugo basanga papa nuwo mugore barimo barya barangije baramukubita bamuhindura inkomere kugeza ubwo baketse ko yapfuye , ubundi baramureka
.
Twe: ko numva abo bantu bari inyamaswa ra , ugakubita umuntu ntanicyo agutwaye
We: inyamaswa gusa ? ahubwo ntibyaciriye aho , uwo mugore cyakora ubanza yarakundaga papa kuko icyo gihe yahise amufata amushakira umuganga wo kuza kumuvurira murugo rwihishwa ngo hatagira ubimenya , noneho amaze gukira , baje kubimenya bahita baza , batwara umwana wabo kungufu bamukubita bamubaza impamvu yavuje papa .
.
Rero uwo mugore bamaze kumutwara nabi gutyo baragenda bamufungirana munzu , ubwo papa nawe asigarana nutwo twana tubiri ariwe utwitaho
Njye: disi papa wanyu yabaye intwari , uziko iyo aba undi yari kuduta
We: igihe cyarageze wamugore sinzi uko yabonye agati aho mucyumba ,ubundi ahita agafata , agakoresha mugusambura inzu aribwo yahise asimbuka agwa hasi , ariko arihangana arakomeza asanga papa , kuko yari yavunitse bahise bashaka uburyo bamujyana kwa muganga , ariko babona bidashoboka kuko nubundi bari kubasangayo , ubwo bahitamo kumuhambiraho igiti kugira ngo katinyeganyeza , ubundi bakazagikuraho aruko atakibabara.
Ubwo yamaze kuvuga ibyo amarira yabaye menshi haba kuri clarisse na Ange , ntange ntiretse gusa njye yatembaga ajya munda ……
.
Ntuzacikwe na episode ya 30

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s