MY SPECIAL DREAMS EPISODE 23

Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 23

Duherukana ubwo hashyize nkiminota 30 mbona agarutse wenyine , ageze murugo ahita ampamagara arambwira……..

.
Ubwo yahise aza ambwirako tugiye kwimuka nkuko yari yabitubwiye
We: ubu rero nawe wabibonye ko tugiye kwimuka , babagabo wabonye aha mugitondo bari baje kugura iyi nzu kandi bambwiye ko baza kuyiraramo
Njye: gusa hano hantu hari heza nizere ko naho tugiye kwimukira ari nkaha
We: erega sinaba ahantu habi , nge urabona ndi umugabo mubi koko
Njye: rwose nabonye utajya wisondeka
We: ahubwo mfasha tuzinge ibintu byose twitegure kuburyo ba josee basanga byose twabisoje
.
Ubwo twatangiye gushyira utuntu twose kumurongo , tumaze kubishyira muri salon , ubwo nange nzinga imyenda yange nyishyira mugikapu ubundi mubwira ko byose mbirangije . ubwo yahise ambwira
We: ngaho jya muri douche ukarabe ubundi nkwereke aho tujyana

Ubwo nahise njya douche vyba vuba , ubundi nisiga amavuta nambara na twatwenda twiza mama josee yari yanguriye , ubundi mbwira papa josee ko mbisoje , ubundi nawe ahita yitegura vuba , arangije afata cyagikapu cyange agishyira mumodoka , ansaba ko nange ninjiramo , ubundi ahita ayiha umuriro, ubwo twagiye tuganira
Njye: ese papa josee ko ushyizemo imyenda yanjye gusa tugiyehe?
We: urahabona tugezeyo , gusa niwowe mpereyeho nimura , kuko ndagenda nimura umwe umwe
Njye: nonese ko numva twaba tumeze nkabahunga , hari icyo twakoze?
We: ntacyo gusa nyine kuko twimutse kumanywa ntabwo twakwikorerera ibintu byose rimwe , abantu bose batureba
Njye: ndumva bikomeye , gusa nge ndumva mfite ubwoba
We: ubwoba bwiki mwana muto
Njye: nange sinzi gusa simeze neza pe
We: ihangane ntacyo uba kuko Imana iturinze
.
Ubwo nagiye kubona mbona tuvuye muri kigali , turakomeza , ngiyo imisozi ngibyo ibibaya ngiye kubona mbona twinjiye mumujyi , mbona handitseho ngo musanze kumazu , ubwo nibwo namenye ko tugeze mumujyi wa musanze , ubundi sinzi aho twaparitse kukabari , ubundi twinjiramo , dutumiza icyo kurya kabone ko nari maze gusonza cyane , ubundi turangije kurya , papa josee atumiza icyo kunywa , turanywa, arangije arambwira
We: ubu rero nge ngiye gusubira ikigali kuzana ba josee , wowe uraba usigaye hano kuri gare , uricara kuri ziriya ntebe abakiriye bategererezaho , ubundi ninza niho ngusanga
Njye: nonese ko wambwiraga ko twimutse , twimukiye kuri ziriya ntebe zo muri gare?
We: oya nuko ba nyirinzu bambwiye ko baza kuyivamo nimugoroba , ubwo rero turahagera nimugoroba ubundi duhite tuyijyamo
Njye: ese koko muranona nicara kuri ziriya ntebe mukava aha mukagera kigali , ubundi mukagaruka nkizicayeho?
We: urihangana mwana wa nange sinjye , kandi nawe urakuze
Njye: nonese mwaretse tugasubiranayo , basi tukaza kugarukana ?
We: oya kandi nshaka kwimura umwe umwe
Njye: ariko papa josee , ndabona hari icyo unkinze
We: ntacyo naguhisha mwana wa ahubwo buriya nuko ntacyo nababwiye , gusa reka wowe nkumenere ibanga
Njye: ntakibazo
We: uko undeba uku nubwo utazi ibyo nkora , ariko aho nkorerera hari amafaranga menshi yabuze kandi sinzi uko yabuze, ubwo rero niyo mpamvu nashatse kwimuka rwihishwa
Njye: nonese niba ntaruhare wagize mukubura kwayo niki gituma wimuka rwihishwa ko naho tugiye bashobora kuzakubona kandi kuva waba usa nuwahunze ko noneho byahita biguhama
We: ibyo nabitekereje mbona ko bangurishiriza umutungo nange bakamfunga , gusa aho tugiye ntawazahamenya
Njye: nyamara icyiza mbona nuko wari kuhaguma , ubundi byanga bikunda ukuri kukazigararagaza
We: burya koko igi ryahanye inyoni ariko kuri njye umwanzuro ni uwo na mama josee arabizi ko iyo navuze mba navuze kandi sinjya nisubiraho
Njye: nyamara ushatse wajya wumva ukuri kuko umutwe umwe wifasha gusara
We: ahubwo reka nsubireyo mbone uburyo nzana na ba josee
.
Ubwo yahise akuramo cyagikapu mumodoka akirambika kuri ziriya ntebe ziba zitegerejwe nabagenzi , ubundi akora mumufuka mbona ampaye ibihumbi 10000 arangije aransezera ngo ni aho mukanya
.
Ubwo yahise yatsa imodoka aragenda , ubundi irenga nyireba . ubwo nange nkunja umunya nicara kuri zantebe . ubwo nibwo natangiye kwibaza ibiri kuba byose , nahereye igihe namaze kuvuga amazina na papa nkabona ,umugabo arahindutse ukuntu , nkatekereza ukuntu yapanze kwimuka bitunguranye , natekereza ibyo yambwiye byose nukuntu yankuye murugo ba mama josee badahari , nibuka nazanzozi narotewe na mama josee nizo nge niroteye nkumva umusatsi umvuyeho .
Ubwo natangiye kujya kure ntangira gutekereza kuri josee ariko byose mbiburira umuti.
Ubwo nakomeje kwicara aho , isaha irarangira , abiri , atatu , ngiye kubona mbona burije umugabo atagarutse kugeza ubwo muri gare batangiye gufunga imiryango nange mbuze icyo nkora nsohoka muri gare nigikapu , ntangira kugendagenda ntazi aho nerekeza kabone ko bwaribwo bwa mbere ngeze muruwo mujyi . Natekereje gutega ngo nsubire kigali nabyo nkabona ntamuti urimo kuko nahitaga nibuka ko kwa josee bimutse , kandi koko bari bagurishije mbireba , nkareba gusubirana nababasore twabanaga munsi yikiraro nabyo nkabona ntacyo byamfasha kuko nari nararahiye ko ntazasubira kurumogi.
Ubwo nahise nigira inama yo gushaka ahantu babyina kuko narinzi ko ho barara babyina bugacya nibwo natangiye kugendagenda , sinzi uko nasomye ngo night club , ninjiramo bambonye bambaza irangamuntu , nyiberetse bambwira ko ntemerewe kwinjiramo kuko ndi muto.
Ubwo nabuze icyo ndenzaho , icyari gikurikiyeho ni ugushaka ikindi nakora gusa natekereje kujya munsi yikiraro nibuka ibyo nahuriye nabyo aho hantu , mfata umwanzuro wo kusasubiramo , ahubwo nigira inama yo kwambara ingofero nari mfite nikoti rinini ubundi nkinjira mukandi kabyiniro nkareba ko wenda ho batamvumbura , ubwo narabikoze , ubundi ngendagenda umijyi sinzi uko nabonye ahandi hantu handitse ngo night club , ubundi ninjiramo ntihagira unsubiza inyuma , ubwo icyumutwe mba ndagitsinze
.
Twagezemo nkabona abandi babyina , njye ndagenda niyicarira munguni ntangira gutekereza , sinzi uko nagiye kubona mbona umusore munini araje aba arambwiye
We: niko sha wagize ngo aha niho baza kuryama , niba ushaka kuryama ngwino mkwereke hano hepfo hari amarodge ariko urishyura
Njye: ndi maso rwose kandi ntanibitotsi mfite
We: ngaho haguruka ubyine cyangwa usohoke
Ubwo nahise mpaguruka , ubundi ntangira kubyina nkabandi ,ariko umuntu yashaka kumbyinisha nkamwangira nkirebesha hirya .
.
Ubwo bwarakeye ubundi mfata igikapu cyange nsubira muri gare ,ngo wenda baba baragize ikibazo bakaba baza uwo munsi, ikindi kandi nashakaga kumva amakuru kuri radiyo gare kugira ngo numve niba ntampanuka yabaye wenda bakaba baguyemo cyangwa bari kwa muganga.
Ubwo nongeye kwirirwa hahandi muri gare ubundi amakuru aba agiyemo , ntega amatwi ariko arangira ntabyimpanuka bavuze , ubwo ndiruhutsa nkomeza gutegereza ko wenda bazakundeba ariko nanone ntungurwa no kubona bwije nanone ntawe ungezeho . Natangiye gutekereza ukuntu papa josee yagiraga umutima mwiza ariko akaba ariwe unkoze ibyo , nibwo nongeye kubona ko ntamuntu numwe wo kwizerwa ubaho , isaha nisaha umuntu wese yahinduka gusa mparanira ko ngomba kuzahindura isi.
.
Ubwo bwamaze kwira nkibisanzwe nsubira muri kakabyiniro , ubundi bukeye nigira inama yo gutangira kugurisha ya myenda yange kugira ngo mbone ibyo kurya , nahereye kugapataro keza nari mfite bari barakaguze ibihumbi 15000 , ubwo baba bampaye 3000 nindi yose ndayigurisha ubundi nigikapu nicyo cyari gitahiwe , ubundi mbona nkuyemo ibihumbi 20000 .
Nahise nigira inama yo gukodesha akazu gato , ubundi nkajya nikorera imizigo mu isoko . namaze kubinoza neza , nirirwa nzenguruka umujyi wose , nshaka akazu gato , ubundi sinzi uko nakabonye ko kwishyura ibihumbi 8000 kukwezi , ubundi anyemerera kwishyura ukwezi kumwe nange sinatindiganije nahise nishyura , asigaye nyagura igisarubeti , ubundi ntangira akazi
Nakomeje gukora ako kazi arinako abantu bose bankunda kuko ntabibaga , bigera naho abantu bo muri ako gace bajya bampa amafaranga nkajya kubahahira nkabibazanira .
Burya rero ngo iyo ugeze ahabi nibwo uba ugiye gutabarwa muti rero byagenze bite ?
.
Abo twakoranaga baje kungirira umujinya kabone ko ntavukaga aho , ubundi biyemeza kunyica cyangwa bakamvuna kuburyo ntazasubira muri ako kazi .
Ubwo rero umunsi umwe ubwo nari nkavuyemo ari nimugoroba , nari niyicariye mukazu kange , ngiyebkubona mbona amatara arazimye , ngize ngo nsohoke ndebe no hanze koko niba umuriro ugiye cyangwa ushize , ngiye kumva numva abantu bamfatiye inyuma bahita bamboha , ubundi batangira kunkubita ibibando ,
Bo: harya ngo wigize umugabo , kuburyo akazi kose kinaha ari akawe?
Njye: rwose mumbabarire nanjye sinjye ukiha
Bo: reka twice uyu mugambanyi maze turebe ko azongera kugakora
Njye: ariko rwose ndarengana
Bo: reka tugukosore ,ari nako ibibando biba byinshi
Njye: mumbabarire rwose wenda bucye ngenda maze mbasigire akazi kanyu
.
Ubwo bakomeje kunkubita ibibando byinshi najya gutabaza nkasanga mfutse umunwa, mbuze icyo nkora ndatuza bakomeza kunkubita kugeza umwuka uheze
Ese koko kenny yaba apfuye?
Ntuzacikwe na episode ya 24

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s