MY SPECIAL DREAMS EPISODE 37


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 37

Duherukana maze gusangira na Ange ndangije njya kurea fiacre

Namugezeho nsanga aryamye aba arambwiye
We: bro ko watinze , uziko maze igihe kinini nkutegereje ngo tujyane mu ishuri
Njye: namubwiye byose uko najyanye na Ange
We: bro, nubwo uba umbeshya , sinabyemera ko hagati yawe na Ange harimo akantu pe
Njye: wapi ninkuko nawe twajyana
We: gusa uzacunge neza niba wumva ntarukundo rurimo , ange mba mbona atari umuntu mwiza urebye nabi yakumerera nabi
Njye: nange ndabibona ariko umuntu iyo yataye inzira ntumureka ngo akomeze naho yaba yumva yanyuze munzira nyayo , ahubwo ugerageza kumuyobora buhoro buhoro kugeza abonye ko yanyuze mugatsibanzira akagaruka kumuhanda muzima
We: nukugerageza gusa nanjye nzagufasha aho unkeneye ariko sinzi ko umutwe wa Ange ushobora kuwuhindura
Njye: abishyize hamwe ntakibananira , ahubwo reka tujye muri etude ibindi tuzabikora gake gake
.
Twahise twerekeza muri etude gusa njye ntakindi natekerezaga kitara josee , iminsi yaricumye,kuwa gatanu biba birageze , nabyutse mugito ndo narembye mbwira Fiacre ngo aze abe ariwe undwaza , urebye ukuntu nari meze nawe ubwoba bwakwica , muminota mike animateur yari angezeho , akinkubita amaso nawe yahise yumirwa , ahita avuga
.
We: uyu mwana ndabona arembye cyane reka njye gushaka imodoka tumujyane kubitaro kuko kukigo nderabuzima batamushobora
Fiacre: ahubwo njye ndumva no kubitaro batamushobora kuko murabizi ko ari inshuti yanjye , yari yarambwiye ko mumuryango wabo harimo amadayimoni ngo ajya amufata rimwe na rimwe kandi kugirango akire bisaba ko abonana na nyirakuru akamukoraho mugihe kitarengeje iminsi ibiri , ahubwo muramutse mumutindanye yahita apfa
Animateur: yooo agize amahirwe disi iyo aba atarabikubwiye twari kumutinza mubitaro tukibuka yapfuye
Fiacre : nibyo da ahubwo mwareba ukuntu yahabwa agahushya ubundi akagezwa iwabo
Animateur : noneho reka ndebe imodoka yikigo niba ihari duhite tumutwara tumugezeyo ataducika
Fiacre : nungutse igitekerezo animate
Animateur : ikihe gitekerezo?
Fiacre: ko iwabo bafite imodoka , wareka mukatugeza muri iriya centre , ubundi tugatumizaho mama we akaza akamutwara
Animateur : uziko aribyo , ahubwo reka nihute nyizane mbagezeyo .
.
Ako kanya animateur yahise asohoka yihuta ubona yataye umutwe , amaze gusohoka nsigarana na fiacre turaseka twenda gupfa neza
Njye: uranyemeje kabisa , sinarinzi ko uzi kubeshya bigeze aha
We: ereka buriya ndi umwuzukuru wa semuhanuka niba atariwe njye bavuze
twese: hahahah
Njye: uzi ukuntu wabivugaga igitima kidihagura , noneho yavuze ngo agiye kungeza murugo ntangira gutekereza nangezayo uko biragenda nshaka guhita nkira ngezaho mfunga imyuka
We: wowe ujye ugura akantu nzakugeza kuri byinshi
.
Tukiri muri ibyo twagiye kumva twumva imodoka irahageze fiacre abwira animateur ko avuye kuvugaba numubyeyi we kuri tuvugane yari iraho mukigo , bakambwirako bari budusange aho muri centre , njye aho narindi nari narembye bitavugwa , bahise banyinjiza mumodoka , ubundi pole na urware ubukira ziba nyinshi turangije turatsimbura muminota mike twari tugeze muri ya centre , badusiga aho baradusezera natwe dusigara dutegereje
.
Twahaze nkiminota 10 , tumaze kwizera neza ko ntamuyobozi uri hafi , tufata urugendo turagenda muminota mike twari tugeze murugo , dusanga mama yvette ari aho , turamusuhuza , aba aratubwiye
We: ko muje mugihe cyamasomo nubuhoro ra?
Njye: ntakidasanzwe cyabaye nuko mperekeje uyu brother wanjye niwe nakubwiye witwa fiacre
Mama yvette: nuwo mbese , niyisange murugo rwacu
Fiacre : ese ko numva muhise mumenya mwari munzi?
Mama yvette : nari nkuzi icyari gisigaye nukukubona kuko uyu mwana wanjye yambwiye ko wamufashije cyane .Ahubwo nakomeje kubaganiriza nibagirwa ko muvuye ku ishuri .
.
Ako kanya yahise yikoza mukabati atuzanira fanta nimikati , dutangira kurya no kwica akanyota , turangije aba aravuze
We: nonese uwo mwana umuherekeje mubiki ?
Njye: ejo mushiki we azajya iburayi ubwo rero hari fete yo kumusezeraho
We: izaberahe ?
Fiacre: izabera hariya iremera mugiporose sa tatu
We: ahubwo muzinduke kugirango batazatangira mutarahagera . Yahise yikoza mucyumba tugiye kubona tubona atuzaniye amafaranga yitike , turangije tujya kumeza , nyuma twerekeza muburiri , mama yvette adusezeraho atwifuriza nurugendo ruhire
.
Twageze muburiri twirinda kuganira kugirango tudacikwa , tukavuga kubyo twakoze mama yvette akabyumva , ahubwo duhitamo gusinzira mpaka mugitondo nubwo kurinjye bitari kuncobokera naraye ntekereza kukatako kanjye , natekereza ko ndi bwongere kukabona kakamurikira mumaso nkumva amasaha atinze kugera .
.
Bwarinze bucya nkikanuye , mbyutsa fiacre tujya muri douche , turangira twambara neza , nahise nkubitamo agakoto nagashati kanyegereye nudukweto duto bimwe josee yakundaga , mbyereke fiacre nawe arabinshimira , turangije tujya kumeza dufata icyayi nyuma dufata urugendo arinako tuganira
.
Twageze muri gare kubwamahirwe dusanga hari amaticket y’ imodoka igiye ,duhita twicaramo ubundi turerekera arinako tuganira
Njye: ariko bro uziko ntarinziko tuzi kubeshya bigeze aha
Fiacre : erega burya urukundo rugira imizi , iyo rero yashamikiye mubutaka bukomeye ntakintu nakimwe wakora ngo yosrme uyiranduremo , niyo warandura umwe , usigaye urakura ukaruta uwa mbere , ikingenzi nukumenya ko hari uwavuyemo ubundi ukavomera usigaye , biriya rero wabonye nicyo bita imbaraga z’ urukundo
Njye: nonese imbaraga z’ urukundo ni ukubeshya ?
We: ntaho zitaba haba mukubeshya cyangwa mukuri , igishoboka cyose wagikora gipfa kuba kivamo amazi aruvomerera , nibyo ujya wumva ngo bamwe bicwa narwo
Njye: cyakora byo no gupfa nakwemera nkapfa ariko josee akabaho
We: siwumva se , ubwo rero nawe ndumva rwarakwinjiye
Njye: gusa mfite ubwoba bw’ uko murugo babimenya cyangwa ku ishuri bakadufata
We: ikibazo nuko twabura josee naho abo bandi banadufashe twababwiza ukuri kandi buri ngo ukuri guca muziko ntigushye , nabo nababyeyi kandi ibi ducamo nabo babinyuzemo ndumva rero batabura kubyumva
Njye: kora aha , ndumva noneho nkomeye
Twese: hahahah
Njye : tekereza nkubu tugeze kigali tugahita duhura na animateur cyangwa directeur
We: hahaha twamubwira ko tuvuye kwa nyogokuru wawe , akaba amaze kugukoraho ubundi ukaba wakize
Njye: hahahah genda kenny uzi kubeshya . gusa sinzabyongera pe , ubu nibwo bwanyuma
Fiacre : nubu ntitwari tuzi ko twabikora ,kuko muri njye mparanira kuvugisha ukuri gusa iyo bibaye ngombwa kandi ukabona ntawe bikomeretsa cyangwa ngo bimwambure uburenganzira bwe ushobora kubikora
Njye: nibyo koko , kuko nkubu ndumva ntawe twabangamiye
.
Tukiri muri ibyo twagiye kubona tubona abantu batangiye guhaguruka , nibwo namenye ko ngeze nyabugogo , natwe duhita duhaguruka tuva mumodoka , twabanje twatemberaho , nereka fiacre umujyi kabone ko bwari ubwambere ahageze , mugihe tukigenda fiacre aba aravuze
We: bro hagara gato nkwereke
Njye: iki se? nahise mpagarara ako kanya
Fiacre: reba hariya hepfa gato , hari umuntu mbonye ukwitegereza cyane
Njye: kontawe mbona se?
Fiacre : reba uriya musaza wambaye nkumusazi nabonye atwitegereza cyane , wasanga ashaka kutwiba
.
Ubwo nahise ndeba neza , uwo muntu fiacre yarimo anyereka , nkabona isura irimo iranca mumaso ariko nkabura aho nayibonye , natangiye guturuna page ngo nibuke aho muzi neza ariko nkomeza kuhabura nkiri muri ibyo fiacre aba aravuze
We: bro ko mbona usa nkugiye kure
Njye: uriya muntu ndabona hari ahantu muzi ariko nahabuze
Fiacre: reka buriya wamwitiranije, urabona wowe wamenyana nuriya musaza umeze kuriya , ahubwo banguka tugende atatwiba tukabura niticket idusubizayo , umenye ko noneho akacu kaba gashobotse ntitwabona uko dutaha kandi noneho no kubeshya ntitwabona icyo tubeshya kabone ko bazi ko turi kumwe na mama
.
Fiacre yamaze kumbwira atyo koko nibuka ko turi mumanegeka , mpita mfata umwanzuro wo kwirengagiza uwo musaza kabone ko ntanamwibukaga , ubundi ndagenda , twakomeje kugenda twagera imbera tukabona aturiho , fiacre aba aravuze
We: bro , dore nanubu wamusaza aturiho ,
Njye:ariko se ubu adushaka ho iki koko ?
Fiacre: umva ra hari ikindi cyitarukutwiba se?
Njye: nyamara wasanga aribindi bitaribyo
We: ubwose urumva umuntu usa kuriya yagukurikiramo akandi gaki? Ahubwo njye ngiye kureba abashinzwe umutekano mbibabwire hato ataba ari numusazi akaza kudukubita
Njye: bro byihorere ahubwo njye ndumva mbere yuko twabibwira abashinzwe umutekano twabanza tukamwegera tukamubaza impamvu adukurikira , tukabona ubushaka abashinzwe umutekano
We: nonese nitumwegera akadukubita
Njye: kuva ntankoni afite reka ngende ngenyine natangira kunyegera nawe urahita uza
We: ntiwansiga ahubwo turajyana twese niyibeshya tumwereke
.
Twamaze kubyemeranya , fiacre aterura amabuye 2 aba ayashyize mumufuka , mba ndamubajije
Njye: ese noneho urasaze ko mbona utangiye gushyira amabuye mumufuka?
We: ntunzi wowe sha , aya nayo kwitabaza
Njye: ugiye kurwana he se kandi?
We: ubuse wowe wajya kuvugana nigisambo cyangwa umusazi ukagenda utikingiye
Nahise nibuka bwa mbere njya guhura na mama josee ukuntu nari nujuje amabuye mumufuka andi nyafite muntoki , ntekereza ukuntu we yaje arumuntu mwiza , uwo nitaga umwanzi akaba ariwe uba umukunzi , mpita nibuka ko iyaba isura yinyuma arinayo igaragara imbere hafi yabantu bose baba ari abamarayika mba ndavuze
.
Njye:bro ntukajye wita kubyinyuma gusa kuko wasanga uwo wita umwanzi ariwe mukunzi , kurinjye ndabona uriya muntu ari muzima
We: reka tugende nidusanga ari muzima ninayo mahirwe yacu
.
Twafashe urugendo ,tugenda tumwegera arinako nturuna page ngo nibuke aho naba muzi mukumugeraho nitegereje neza nsanga ari ……
.
Ntuzacikwe na episode ya 38

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s