MY SPECIAL DREAMS EPISODE 32


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 32

Duherukana Ubwo nagafashe mpita nerekeza mu ishyamba , tugezeyo ……
.
Twageze muri iryo shyamba ntangira kwibaza uko ako kana gato katagira nyina nyamara kamaze ukwezi kumwe kavutse kazabaho nshaka aho nzakura amashereka , ndahabura mugihe nkibaza ibyo sinzi uko narebye hirya no hino mba mbonye wamumama , numva ntangiye kumwenyura ,nti wenda mbonye umuntu uzita kuri ako kana .Nahise mwegera ndamusuhuza mbona aratangaye ,aba arambwiye
We: ubu uko undeba uku nari naje kuririra aha kubera agahinda kuko ntanumwe nabashije kurokora muri mwe none ndabona ibyo ntashoboye Imana ibikoze
Njye: erega burya iyo umunsi w’ umuntu utaragera ntacyo umuntu ashobora kuba , rero ntiwirenganye kuko nubundi ntacyo wari gukora ahubwo ikibabaje ni umugabo wawe wazize amaherere
We: erega burya iyo witangiye abandi ntuba uzize , ubusa ahubwo uba ukoze igikorwa cy’ ubutwari kandi byibuze nabandi bakikwibukiraho , erega ushobora gupfa uri umwe , ukarokora abantu igihumbi , urumva ko byibuze icyo gihe uba ukoze igikorwa cy’ ubutwari
Njye: cyakora wakoze cyane gusa abantu nkamwe ntibapfa kubaho
We: ese ubundi ko twagumye muri menshi tukibagirwa , mwabashije kuva muri iriya nzu yariri gushya mute , ko nabonaga yose yakongotse
.
Ubwo namubwiye byose uko byagenze ntacyo nsigaje inyuma nagiye kurangiza amarira arimenshi ariko icyo gihe kwirirwa urira byari iby’ ubusa kuko ntawe waririraga , naramuhojeje nawe arankundira arahora , hashize akanya twagiye kubona tubona abantu baje aribenshi biruka cyane , ubwo tumenya ko byakomeye , wamumama yanyatse umwana , ubundi arambwira
We: mpa uwo mwana mutware nzakomeza mwonse , ubundi nge nderekeza aho batazi niba narabyaye , ntibazamenya ko umwana atari uwange , ubundi nawe ubwo ushake uko wirwanaho , wenda Imana nibishaka tuzongera tubonane .Ntugire ngo nukukwanga , ibi mbikoreye kugirango umuryango wanyu utazazimira rimwe , ahubwo byibuze hazagire na kamwe karokoka kajye kabara inkuru
.
Ubwo twamaze kubyemeranya nyura hepfo nawe anyura haruguru , nakomeje kugenda ntazi iyo ngana ,sinzi uko twageze ahantu tuba tuguye kuri bariyeri bari bahagaritse abantu benshi cyane , hashize akanya baradufata batujyana mukibuga baratwicaza , tugiye kubona tubona ibigabo binini biraje bifite amahiri ateyemo imisumari , byahise bitwiraramo bitangira kuyadukubitagura mumutwe , abo twari kumwe bose barapfuye nge icyankijije nuko nari nkiri muto maze bakubise ubuhiri uwo twari twegeranye angwaho andyamira wese , kuburyo ntawongeye kumbona , hashize akanya numva amasasu menshi avugira aho ngiye kubona mbona byabigabo byose birirutse , hashize nkisaha mbona abasirikare benshi baraje batugezeho batangira kujya bakora kuri ya mirambo , sinzi uko bakuyeho uwaruri hejuru yanjye , baba bangezeho , nagerageje kwipfisha ariko biranga biba ibyubusa babona ko ndi muzima bankuyemo bandyana kuruhande , bakomeza kuzenguruka hose , barangiye basanze turi nkabantu batanu bakiri bazima , batangira kuduhumuriza batubwira ko ntacyo tukibaye , ariko twe imitima yari yatuvuyemo kare , gusa uko amasaha yakomezaga kwicuma niko icyizere cyakomeje kugaruka , kuko bahise badufata batujyana ahantu hamwe , tugezeyo duhura nabandi nabo bameze nkatwe, dutangira kuganira , mbese tubona ko amahoro yatashye .
Icyakurikiyeho nukujya batuzanira ibyo kurya aho , abakomeretse batangira kubavura mbese ubuzima tubona ko bwagarutse, (nkwibutse ko ibyo byose ari mukuru wanjye wabimbwiraga nkamateka twanyuzemo , nge icyo gihe narindi mumezi atatu mvutse ), kenny ngayo amateka nanyuzemo
.
Njye: disi warakubititse , gusa imbere yawe niho heza , gerageza hazakubere heza kurutaho
We: nanjye buriya igihe cyose mpora mparanira gukora cyane , no kugerageza kwiremamo icyizere kugira nzabe umumama ukomeye kandi ubera bose intangarugero
Njye: iyo wihaye intego runaka ntakabuza uyigeraho .nonese clari, ko mperuka uwo mumama agutwara muri mu ishyamba byaba byaraje kugenda bite ngo wongere kubonana na mukuru wawe
.
We: namubajije uko twongeye guhura , ambwira ko nyuma yubwo buzima baje gusubira murugo agezeyo atangira gukora imirimo isanzwe nyuma aza kubona igishoro ajya gucururiza mu isoko , akajya acuruza inyanya , nyuma yagiye kubona abona umugore wikoreye inyana azigurisha , arebye neza asanga niwe niko guhoberana biratinda , kuburyo bahise batahana murugo.
Yakomeje ambwira ati nagezeyo ntungurwa no gusanga kakana gakina karabaye gakuru kabone ko hari hashize imyaka itatu tutabonana , naragasuhuje namwe murabyumva ntikari kumenya ubundi ntangira kuganira nuwo mumuama mubwira amateka yose nanyuzemo nyuma yo gutandukana nawe akomeza ambwira ,
.
We: burya rero twamaze gutandukana nerekeza muri aka gace , nkigeramo mbabwira ko uyu mwana ari uwanjye ariko murugo atari inaha , mbabwirako impamvu nahaje ari impamvu yo guhunga nahasanze abantu beza , baranyakira , ubundi nkajya mbakorera bakampa ibyo kurya , ndetse niyi nzu mbamo ubu tuvugana imibyizi nzabakorera kukwezi , ubundi ikintunze ubu ni ugukodesha imirima , nkayihina ubundi nkakuramo ibyo kurya nibyo nkeneye , ngubwo ubuzima mbayeho
Njye: ese nuko ubayeho , disi uri umugore wintwari
.
Twakomeje kuganira , ubundi musaba ko yanyemerera tukajyana iwacu nubwo naho ntako twari tubayeho kuko aho twari dutuye muzi ko twari abimukira , ubundi tukajya dufatanya gushaka ibyo kurya , nawe ntiyangoye yahise abyemera , tujya gusezera kuri banyiri inzu , ubundi twikorera ibyo yari afite munzu kabone ko twari duke , ubundi twerekeza murugo .
njye: yoo disi mukuru wawe nuwo mugore bari intwari
.
Clarisse: yakomeje ambwira ko bamaze kugera murugo batangira kubaho mubuzima bugoye , ariko igihe cyarageze ndicara nganira na wamumama dufata icyemezo cyo kujya kureba imirima ye yasize uko imeze , twabanjye kugira ubwoba dutekereza ko nitugerayo babantu bazatwica ariko dutekereje ko leta yubumwe ihari ubwoba burashyira , ubundi twerekezayo .
Twagezeyo tujya mubaturanyi turabasuhuza , twatunguwe nuburyo batwakiriye neza , batwishimiye , ubundi batangira kutubwira uburyo bari baziko twese twapfuye , barangije icyantunguye nuko bahise bajya kwereka wamumama imirima ye uko imeze bamubwira ko nibihinzemo byose ariwe bari babihingiye bategereje ko wenda yazagaruka. Icyo gihe amarira y’ ibyishyimo yashotse kumatama , dutangira kubona ko burya nubwo abantu bakoze ibyo atari bo ahubwo bari barashutswe .
.
Ibyo byose byararangiye ,amasambu yose tumaze kuyabona dusubira murugo, tugezeyo namwe murabyumva akanyamuneza kari kose , ubundi twongera kuganira uko urugendo rwagenze , mba ndavuze
Njye: ariko wabonye ukuntu abantu bahindutse beza , uziko utamenya ko aribo batwirutseho cyagihe
We: erega buriya abantu bose siko ari babi , ariko societe ubamo ishobora kuguhindura niyo mpamvu baca umugani ngo “mbwira abo mugendana nange nkubwire uwo uriwe”
Njye : byo niko biri , ese uwajya kureba nyogokuru na sogokuru buriya bo ntihari igihe baba barahindutse ariko kuko batazi aho tuba bakaba barabuze uko baza kudusaba imbabazi
We: icyo gitekerezo ni cyiza , ahubwo ejo duhite tugenda , kugira ngo tutazatinda bikicwa nindi mipangu , burya nutekereza akantu keza , ujye uhita ugakora , kuko ntawe umenya uko ejo bizaramuka , twamaze kuganira twiyemeza uko ejo tuzagenda , turangije tujya kuryama
.
Bwarakeye dufata urugendo tujya kwa nyogokuru , twagezeyo turasuhuza , akitubona asa nuwikanzemo , ubundi twaramusuhuje , arangije atwereka aho twicara , aba aratubwiye
We: mwana wanjye niwowe , disi wabaye inkumi ,
Njye: ninjye nyogoku uzi ukuntu nari mbakumbuye , maze nawamwana muto yarakuze
Nyogokuru : ni iyi nkumi mbona iri gukina se? disi ngwino umpobere ndashaje , yahise ahoberana na wamwana muto , ubundi aba aravuze
We: abandi bo bitse ko mutazanye
Namubwiye byose uko bose bitakiriho , ubundi nagiye kurangiza agahinda kamushenguye umutima , aba aravuze
We: mutubabarire bana ba , twababereye abyeyi gito , gusa buriya na sogokuru wanyu siwe ahubwo ni abamushutse , cyakora nawe ndacyeka ubu yarabonye isomo
Njye’: ngo isomo ?
Nyogokuru : yego kuko ubu amaze imyaka itatu mugihome , urumva rero ko isomo yarikuyemo
Njye: yo ubuse mujya mumusura nyogoku ?
Nyogokuru: turamusura cyane ahubwo nejo numunsi wo gusura gusa sinzi uko aramutse ababonye yahinduka nkurikije ibyo yabakoreye
Njye: reka tuzajyane ndumva wenda yaba yarashutswe kandi ubu ndumvanawe akumbuye kureba abuzukuru be
.
Ako kanya nyogokuru yemeye ko tuza kujyana , twaraye aho, bukeye twerekeza kuri gereza , tugezeyo , amasaha yo gusura aba arageze , batubaza uwo tuje gusura , turamuvuga , nko muminota itanu sogokuru yari ahageze , akinkubita amaso ahita asubirayo ,twinginga umusecurite ngo ajye kumwinginga hashize nkindi minota icumi tubona araje , akitugeraho yaradusuhuje arangije aravuga
We: mwana wanjye rero mbanje kugusaba imbabazi zibyo nabakoreye byose , nanjye singe ahubwo nibyo nari narigishijwe gusa ubu nabonye ukuri , uwagira ngo bose babe bahari nzabasanbe imbabazi ,
Njye : imbabazi warazibonye ninayo mpamvu twaje kugusura ,
.
Twavuganye byinshi birangira abwiye nyogokuru kujya kutwereka imitungo yacu turangije turataha , twageze murugo bajya kunyereka imitungo yacu hari niyo nasangaga aribwo bwambere nyibonye ndangije ndataha .
Yakomeje kumbwira ko iminsi yakomeje kwicuma , wa mukuru wanjye asubira mu ishuri nange ntangira kwiga , wamumama ariwe uturera kabone ko nimitungo yose twayihuje , ubu niwe mama kandiniwe papa , kukgeza no kuriyi saha ngubwo ubuzima nabayemo
.
Njye : ndagushimiye kuri ayo mateka yawe ubashije kumbwira gusa ujye ukomeza kujya mbere kandi ugerageze guhindura isi nziza
We: nanjye niyo ntumbero yanjye, gusa kuko maze kukubwira ibyo byose ndumva nduhutse
Njye: nzakomeza kugufasha nkusindagize kandi tuzagera kuri byinshi dufatanije
.
Twamaze kuvuga ibyo ngiye kubona mbona fiacre aturutse mumuryango yahagiye ….
.
Ntuzacikwe na episode ya 33

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s