MY SPECIAL DREAMS EPISODE 31


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 31

Duherukana twari dusigaye turi batatu na mama wa kane twahise dutekereza kujya kwa nyogokuru ubyara mama , turagenda tugezeyo …

.
Twamaze kwigira inama yo kwerekeza kwa nyogokuru ubyara mama , wibuke neza uburyo twari twaravuye muri ako gace mama baramuvunye ariko buriya iyo ubuzima bwanze ntaho udapfunda imitwe.
Twagezeyo turabasuhuza tubona ntibatwishimiye nagato , mama ahita ababaza
We: ariko mama ko mbona utishyimye byagenze bite?
We: mwana wanjye rero , mubyukuri nejejwe no kukubona uri muzima , ariko ikibabaje sinzi uko so aribuze kukwakira uri kumwe nabo bana buwo mugabo ,
Mama : kandi se ko yangaga umugabo urumva abana hari icyo bamutwaye?
we: nange ntyo ariko so uri hariya ntumuzi gusa reka dutegereze , wenda uyu munsi ashobora kuza yaguye neza
.
Ubwo nyogokuru yahise atuzanira akajumba nibishyimbo kugakoko ubhndi dutangira kurya byibuze agatege karagaruka kabone ko twari tumaze iminsi 2 tutarya .
Twamaze kurya sogokuru araza asuhuza umukobwa we , twe atwima umukono arangije aravuga
We: ko waje wenyine , nizereko kakagabo kawe karangije gupfa?
Mama : ariko mwagiye mugira ubumuntu , ubuse kuba yapfuye nibyo bigushimishije
Sogokuru: ubuse urumva hari utakwishimira ko kapfuye koko , ahubwo mukanya ndajya kwisengerera .
Yamaze kuvuga ibyo ahita avuga
We: ahubwo mdagira ngo nkumenyeshe ko nabo bana be bagomba kumukurikira , kugira ngo batazatwanduriza umuryango
Mama: ngo ?
Sogokuru : icyo utumvise niki ?
Mama : ngo abana bange nabo ushaka kubica
We: ahubwo kuko nge ntashobora kwiyicira abuzukuru , reka mukanya njye gushaka ababinkorera mukanya maze tubyinire intsinzi rimwe
Mama : koko wagiriye impuhwe abuzukuru bawe baje bakugana ?
We: ahubwo reka nihute ngende kuko ndababona bakantera iseseme
.
Ako kanya yahise ahaguruka arikubura aragenda , ubundi dusigarana na nyogokuru ahita avuga
We: mwana wanjye rero so nawe uramuzi , icyo avuze aba yavuze ntajya ava ku izima ahubwo muhaguruke tugende ,
Twahise duhaguruka turagenda , mama yari amaze ukwezi abyaye , namwe murumva imbaraga yari afite uko zingana , uwo mwana wari umaze ukwezi avutse niwe clarisse ureba , naho uwavugaga ibi byose ni mukuru wanjye wambwiraga amateka yose twanyuzemo
Njye: ubwo agahinda kari kose mba ndavuze , ndumva waravukiye mubyago gusa.
.
We: ahubwo birenze , ibyago,ubwo mukuru wanjye
Yakomeje ambwira ati”twafashe urugendo tutazibaho twerekeza gusa nyogokuru niwe waruturi imbere , kuko mama yari ananiwe ninjye wari uhetse ako karumuna kanjye gato , twagiye nkurugendo rw’ amasaha 2 , tuba tugeze ahantu hari hicaye umugabo numugore barimo batonora ibishyimbo turabasuhuza , turangije nyogokuru ababwira byose ntacyo ahishe
.
Yagiye kurangiza bose barize , ubona impuhwe ari zose , bahise batubwira
Bo : turagerageza dukore uko dushoboye turebe ko abo baziranenge bakira , gusa nahano ntamutekano dufite , ariko turagerageza turebe .
Bahise batwinjiza mukumba gato , twinjiramo tugezemo dusangamo ihene n’ intama ubundi natwe twicarana nazo , iyo ibyo kurya byabaga bihiye , babituzaniraga muri ako kumba , ubundi tugasangira nihene, iyo uwo mwana muto yariraga twamupfukaga igitambaro kumunwa kugira ngo ijwi ritaza gusohoka .twahamaze nkicyumweru cyose kuri twe noneho twumvaga twarageze muri paradizo kuko tutaherukaga gukwira imishwaro.
.
Umunsi umwe twagiye kumva twumva abantu benshi , aho hanze basakuza bavuga bati
Bo : naha barahihishe kuko uyu mugabo ntacyizere twamugirira , ahubwo reka twinjire munzu tubashake.
Bahise bafata uwo mugabo n’ umugore babazirika amaboko namaguru twumva , barangije binjira munzu bagenda bakubitagura ibintu byose twumva , aho twari turi igitima cyaradihaga , mbabwiye ngo twari dufite ubwoba naba mbabeshye ahubwo wagira ngo twari twarangije kugera iwabo watwese . Bahereye kucyumba cyambere basaka , barakomeza , kugera kucyo twari turimo , bagifungura umuryango bararebye babona ihene nintama kabone ko mururwo rugo bagiraga nyinshi , twe twari turyamye munsi yazo kuburyo zari zidukandagiyeho , ntibabonye numwe , tugiye kubona tubona barasohotse , natwe aho twari turi turiruhutsa.
.
Ubwo bageze hanze bahita babohora wamumama n’ umupapa , barangije barababwira ,
Bo : mugize amahirwe iyo tubonamo numwe twari kubereka uko zambarwa.
Ibyo byararangiye tuguma aho , twari tumaze kumenyerana nihene , gusa uminsi irashira igahimwa numwe gusa muti ese byagenze bite ?
Njye: mbwira clari, ngutese yombi
We: ubwo uwo mukuru wanjye yakomeje ambwira ati ” ubwo rero haje gushira iminsike , twumva abantu benshi nanone basakuriza hanze , bati
Bo: erega uyu mugabo ajya atubeshya ariko uyu munsi nitwe nawe , mumajwi menshi numvise numvisemo nirya sogokuru ariko sinaryitaho , gusa nagiye kumva numva umwe muribo aravuze
We: ubushize twinjiye munzu dusanga baziritsemo ihene nyinshi cyane gusa ubanza nabantu bari babahinduye ihene kuko tuzi neza ko bari hano kandi tukaba twarababuze
Undi : nungutse igitekerezo , Bo: tubwire turebe ko twakwikiza umwanzi
We: reka dusohore ziriya hene zose ubundi niba barimo turahita tubabona
.
Ubwo twamaze kumva ibyo byose bari bamaze kuvuga twumva ko byose biturangiriyeho , kuko noneho ntahandi twari guhungira , twamaze kumva ibyo duhita tuva muricyo cyumba twarimo , sinzi uko nabonye isanduku babikagamo imyenda mpita nshyiramo kakana nkatwikiza imyenda ndangije ndafunga , ubwo mama na gasaza kange bajya munsi yigitanda , nge njye kugitanda niyorosa ibiryamirwa byose dore ko baryamaga kugasambi nibishagari ibyo byose nabyishyize hejuru ubundi mama abiramburaho neza
.
Murako kanya bahise ninjira munzu bahera muri cyacyumba cy’amaymtungo barayasohora yose babura numwe , twumva barimo baritotomba , bahise bakomeza no mubindi byumba byose , tumenyako akacu kashobotse, ubwo icyakurikiyeho nukugera muri cya cyumba twarimo baba bakuyemo mama na gasaza kange , barangije baravuga ,
Bo: sitwabivuze ko barimo hano , gusa hasigaye abandi babiri kuko baje hano ari bane , bakomeje gujagaja inzu yose babura undi , barangije bafata mama na musaza wanjye , tubaheruka ubwo , babatwaranye numugabo wawamugore nawe yaburiwe irengero
.
Bamaze kugenda mfata kakana kari kamaze amezi abiri , ubundi wamumama akajya akonsa ku ibere rye tubaho gutyo gusa burya icyica amahirwe ntikibura , twagiye kubona , tubona babantu baragarutse bageze hanze baba baravuze ,
Bo : reka noneho twinjiremo nitubabura turamenya ko batarimo koko. Sinzi uko umwe muribo yahise avuga , we: ese ubundi iyi nzu uwayitwika ubundi ntibahiramo bose .
Bose: nibyo koko ntampamvu yo kwirirwa tuvunika , ubwo bahise bafata imiryango yose bashyiraho ibishagari ubundi baratwika , twibuke ko nari nihishe muriyo nzu na karumuna kange kamwe rukumbi nari nsigaranye , ubwo twakiye uruje twemera guhiramo .
Bamaze kubona inzu ihiye cyane bahita bigendera , kubwamahirwe icyumba twari turimo nticyari cyagafatwa , ariko aho gusohokera ho ntihari hakibaho , ubwo nahise nurira kuri prafond , ubundi nsambura amategura yari ahari , ndangije mfata ka karumuna kanjye nkaterera hasi aho nabonaga hari utwatsi nange mpita nsimbuka kubwamahirwe twese twasanze turi bazima .
Ubwo naragafashe mpita nerekeza mu ishyamba , tugezeyo ……
.
Ntuzacikwe na episode ya 32 ariyo yanyuma kubuhamya bwa clarisse.

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s