MY SPECIAL DREAMS EPISODE 35


Dreams Road Sign

my special dreams
Episode ya 35

Duherukana ubwo nabonaga umugabo munini cyane asohotse nkamwirukaho ….

.
Nasohotse nkandagira abantu sinzi uko naje gukandagira umusore umwe ahita amputaza ngwa hasi umwuka umbana muke ,kuburyo bamfashe banjyana kuruhande , bamenaho utuzi baranampungiza , maze kugarura akuka twahise twinjira mumodoka turataha , turimo dutaha twagiye tuganira maze mama yvette aravuga
We: ese kenny konziko utanywa inzoga ngo wari wasinze byakugendekeye bite?
Njye: mama yve , cyagihe twarimo tubyina narebye kuruhande mbona wamugabo wantaye muri gare niwe nari nkurikiye nuko nagize amahirwe make najya kumugeraho nkagwa
We: ubundi se ubu iyo umufata byari kugenda bite?
Njye: nari kumubaza uko byamugendekeye nimpamvu atagarutse kundeba
We: ahubwo iyo umbwira ko ariwe nange nari kugufasha pe, byibuze tukamenya ukuri
.
Tukiri muribyo twari tugeze murugo ubundi twerekeza muburiri . nkigerayo natangiye gutekereza kuri papa josee nibaza icyaba cyatumye aza imusanze muriryo joro , ntekereza niba ariho bimukiye ,byose mbiburira umuti
.
Nkiri muri ibyo mba ngiye kureba agasaro kange , ngezeyo ndakabura nsanga aho kabaga kadahari , ntaha mbabaye , nishwe nagahinda , sinzi uko hashize nakebutse hirya mugihe nari nihebye nkubitana amaso nako , ibyishyimo byabaye byose , turahoberana , ndamuterura mwerekeza ibirere , kuburyo abari aho bose badutangariye , ndebye neza mbona ikigabo hirya cyarakaye cyane, cyahise kiza gikurura kakarabo kange kigatwara kungufu, mbega agahinda nagize nahise ntangira kwiruka imisozi nkashakisha ariko birangira nkabuze , nkiri muri ibyo nahise nkangukira hejuru numva umuntu arampamagaye nteze amatwi numva ni mama yvette, aba aravuze
.
We: kenny ubaye iki ko uri gusakuza
Njye: ntacyo wasanga buriya arinzozi narimo
Mama yvette : mbwira mwana wa menye niba hari ikigukozeho kuko uburyo numvise usakuza ntibusanzwe.
Njye: ntacyo pe kandi sinarinzi ko ndi gusakuza ahubwo niba mbakanguye munyihanganire
.
Ubwo mama yvette yahise asubira muburiri , ubundi nange nsigara nibaza ibimbayeho mbega inzozi mbi , natekereje kuri izo nzozi , nturuna page neza ariko mbura ubusobanuro bwazo , mpitamo gufunga umwuka nkashakisha ibitotsi , nubwo byanze bukarinda bucya nkikanuye amaso
.
Bwarakeye njya douche , ndangije tujya kumeza dufata kacyayi , ubundi twerekeza mukazi aho nafashaga mama yvette gucuruza , yakomeje kunyigisha ibyo akora , nza kubimenya neza kuburyo iyo nabaga ndi aho twabonaga abakiriya benshi kubera uburyo nabakiraga nawe akishima cyane . amasaha yaje kugera turataha tugeze murugo dutunganya ibyo murugo byose , turangije mama yvette araduhamagara aba aravuze
.
We: bana banjye rero mbahurije hano kugira ngo mbabwire amateka yange yose , maze na yvette wirirwa ambaza se amenye ukuri
Yvette : mama turahita tujya gusura papa
Mama yvette: nibishoboka tuzabikora
Njye: byaba aribyiza buriya abana bagira amatsiko menshi yo kumenya byinshi , gusa nange nari mbifitiye amatsiko nuko natinye kubikubaza
Mama yvette: muraza kumenya byose , gusa mbanje kubasaba imbabazi kuri bimwe muri bwumve bibabaje
Njye: ntacyakuvamo tutabasha kwihanganira
.
Mama yvette: ubundi uko mundeba uku ubu ndi umumama w’ imyaka 32 , navukiye mumuryango ukenye cyane kuburyo twaryaga aruko tuvuye guca inshuro , ubwo rero twakuriye muri ubwo buzima , ubwo nari ngeze mumwaka wa 6 w’amashuri abanza nari umwana w’ umuhanga cyane , kuburyo amanota asoza amashuri abanza naje arinjye wambere mukarere . Aho nanyuraga bose baranshimiraga ,kuburyo nabonyebimpano nyinshi cyane ari nazo zamfashije kuriha umwaka wambere wose nawo nywurangiza arinjye wambere.
.
yakomeje agira ati, burya rero akaryoshye ntigahora mu itama , nageze muwa 2 mbura amafaranga yishuri , ubwo abandi basubiraga kwiga nahise njya gukora isuku hariya kukarere , narumukobwa witonda cyane kandi utuje , gusa kubera ibibazo nari naragize ntamuntu numwe navugishaga nakoraga akazi kange ncecetse nakarangiza nkataha
Umunsi umwe rero ubwo nari ndi gukorera isuku mubiro bya boss nawe yari umusore utuje nibwo yanganirije ambaza impamvu ntajya mvuga narimwe mukazi
Njye: ubwose wamusubije ngwiki?
.
We: namubwiye ko ari ubushake bwanjye , gusa uko iminsi yakomeje kwicuma noneho ubucuti hagati yanjye nawe bwagiye bwiyongera kabone ko yari numusore muto , kuburyo nagiye kwisanga naramubwiye byose . Cyakora nawe yambereye intwari ansubiza mu ishuri icyo nakeneraga cyose yarakimpaga mbese yari umubyeyi wanjye. Ibyago rero byaje kugera ubwo nari mfite imyaka 16 nari ngeze mumwaka wa kane
Njye: byaje kugenda bite?
.
We: icyo gihe twari tuvuye ku ishuri manza kunyurayo nkuko byari bisanzwe, kuko iyo twaruhukaga nabanzaga kujya kumwereka amanota nagize ngezeyo kuko nari nabaye uwa mbere yaragiye azana amayoga ngo anshimire , nashatse kuyanga ariko akomeza guhatiriza , ngeze aho nanga kubabaza uwo nitaga umubyeyi wanjye nzinywaho , twakomeje kwinywera kugeza ubwo noneho no guhaguruka byananiye sinamenye uko nageze muburiri, ahubwo nagiye kwisanga mugitondo ndyamanye nawamusore
Njye: yebabawe, birababaje pe , gusa komeza utubwire
.
We: namaze gukanguka ntangira kumutuka , we akambwirako twabikoze kubera ubusinzi ariko ansaba imbabazi ko atazongera . Ubwo naratashye njya murugo , igihe cyo gusubira ku ishuri kiba kirageze mfata igikapu nsubirayo , ukwezi kwambere kwarageze , ukwakabiri kurirenga ntegereza imihango ndaheba , nibwo nigiriye inama yo kujya kwa muganga ngezeyo koko bambwira ko ntwite
Njye: mbega ibyago wagize
.
We: nyine urwishigishiye ararusoma , igihembwe cyarageze ndaza mbibwira wamusore , nawe yabyumvise vuba ariko ikibazo twasigaranye nuko kuba yari ateye umwana muto inda yagombaga gufungwa ndetse akirukanywa mukazi .Ubwo twaricaye tureba ikitabangamira numwe muritwe
Njye: ubwose mwasanze ari ikihe?
We: nyine ubwo yahise ansaba ko yanyimura akandyana ikigali ninaho yavukaga , nkabyarirayo kuburyo ntawe uzabimenya , narangiza nkamusigira uruhinja akaruha nyina akarurera , ubundi njye nkagaruka murugo nkazasubira ku ishuri
Njye: ko numva uwo mwana yari kuba arenganye , ubwose warabikoze?
.
We: kubwinyungu za twese nubwo byari bibi ariko narabikoze , ubwo nzinga utwange nerekeza kigali , mumezi nkatanu nari maze kubyara ndangije muha agahungu kanjye kiminsi 2 , ansezeranya ko akajyanye kwa nyina , ubundi nange ndataha
Njye: basi se ujya ugasura?
We: ndacyakomeza , nyine namaze gutaha , ansubiza ku ishuri , ndiga ndangiza amashuri atandatu yisumbuye , noneho namubwira ko nshaka kujya kureba umwana wanjye akambwira ko nyina yarakaye cyane ko ndamutse ngezeyo yavuzeko azahita anyica .
Yakomeje andyosharyoshya nange nkabyumva , akambwirako umunsi twabanye aribemwo azahita anzanira umwana
.
Ubwo rero iminsi yaricumye anshingira iri duka , nawe akomeza akazi ke , nyuma rero yaje kuntera indi nda ariyo ya yvette , duza kwemeranya kubana , gusa namusabye ko mbere yo kubana yabanza akanzanira umwana wanjye byibuze nkamureba.yakomeje ambeshyabeshya kugeza ubwo nange naketse ko yaba yaramutaye , ubundi ntangira kwikorera iperereza .
Njye: nonese wasanze bimeze bite?
We: nyine nafashe icyemezo cyo gushakisha iwabo ngezeyo nsanga ntamwana bagira , mbabajije mpindura umusazi , mfata icyemezo cyo kwirebera nyirubwite nkamubaza neza , icyambabaje kurutaho ni igisubizo yampaye
Njye: ubwose yagusubije ngwiki?
We: yambwiye ko yatinye kumuha nyina maze akagensa akegera umukire wari warabyaye abakobwa gusa , bakumvukana ko yamumuha akamwirerera ariko ntazagire uwo abwira ko ari uwe kandi nuwo mwana bakazabimuhisha kuburyo azarinda asaza aziko se aruwo mukire
Njye: yoo disi uwo mwana arababaje, uzi gukura utazi so na nyoko kandi bahari ? gusa ndumva washaka uwo mukire mukabyumvikanaho ,ubundi umwana akamenya se na nyina
.
We: mwana wanjye se wagize ngo haricyo ntakoze ngo mbone umuhungu wimfura yange , nyine namaze kumenya ayo makuru yose , musaba ko twajyana kureba uwo mukire byibuze nkareba umwana wanjye nawe mwaritiranywaga kuko twari twamwise kenny , tugezeyo dukubitwa ninkuba ubwo twasangaga umugabo yaraguye muri gereza , nabana be bose bagapfa , nguko uko twikubuye turataha nyine Gusa Imana yamwakiriye mubayo
Njye: yooo nari ngize ngo aracyariho , nari guhita ngufasha kumushaka kuko kigali ntahantu nahamwe ntazi
We: ntakundi twabigenza nyine , gusa kuva ubwo nahise nshwana nuwo mugabo , kuburyo kugeza nanubu niyo namubona ntanamusuhuza .
Njye: ubwo se mama yve , waramukundaga ?
We: naramukundaga cyane pe
Njye: nonese byibuze iyo umubabarira , ko ibyamubayeho nawe atariwe
We: numujinya wabinkoresheje gusa nagiye kumushaka aho ncururukiye ndamubura , ubu nanuburiye irengero no kukarere ntacyihakora , gusa kuva icyo gihe mba numva ntamuntu numwe nizera
Njye: nzagufasha kumushaka byibuze nawe nzongere kukubona unezerewe

Tukiri muri ibyo , twarebye yvette…..
Ntuzacikwe na episode ya 36

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s