MY SPECIAL DREAMS EPISODE 36

Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 36

Duherukana ubwo mama yvette yatubwiraga amateka ye , twareba yvette…

Twarebye yvette dusanga amaze gusinzira , mama we yahise ajya kumuryamisha nange nerekeza kuryama .

Iminsi yakomeje kwicuma igihe kiragera twerekeza ku ishuri nkibisanzwe , nakomeje gukanira amasomo ngo hatazagira umuntu numwe undushya arinako umubano wanjye na fiacre , ange , na clarisse wiyongera kuko nakundaga kubasobanurira , igihe cyakomeje kwicuma tuba tugeze muwa gatatu arinako tugenda dukura , ikindi kandi noneho twari tumaze kumenya ibyo gukunda .
.
Nkuko bisanzwe twagiye gutangira igihembwe cyambere uwo mwaka , tugezeyo nsanga Ange ahagaze kumuryango , arampobera nkibisanzwe , ampa akabizou ku itama , arangije arambwira
We: naringukumbuye cheri , sorry nari nibeshye nako cheri wabandi
Njye: hahaha
We: ko usetse sibyo se?
Njye: simbizi byashoboka nkuko bitashoboka
We: ariko kenny ko numva nshaka ko tuganira birambuye , wampaye akanya gato byibuze tukaganira nkisaha turi twenyine kandi turi ahantu hatuje
.
Ubwo nahise ntekereza ukuntu cyagihe namwemereye , nibuka uburyo yaje yambaye , ubundi ndamubwira
Njye: wareka ko numva naniwe kandi uyu munsi na fiacre akaba ankumbuye nkazaguha gahunda ejo ?
We: ntakibazo gusa ubyihutishe kuko ndumva ngufitiye ijambo rindemereye cyane
Njye: ese ubundi urimbwiye ubu ko nubundi turi twenyine hari ikibazo ?
We: oya nzarikubwira wowe numpa akanya
Njye: asante reka ngende ubwo nzakubwira ejo
.
Nahise musezeraho ubundi mpita njya muri dortoire , ngezeyo mpita ndyama , ubundi ntekereza kuri ange , natangiye ntekereza ijambo ashaka kumbwira aruko turi twenyine , ntekereza imico ye ukuntu yari umwirasi , ntekereza kuri clarisse nari maze gukunda mugihe twari tumaranye , nukuntu yari umwana mwiza kumutima ninyuma ,nkiri muri ibyo nagiye kumva numva umuntu ankoze kumaguru mpindukiye nsanga ni fiacre , nahise mpaguruka , ubundi mugwamo turahoberana karahava ,mba ndavuze
Njye: bro , uziko unkanze
We: erega nari ngukumbuye maze numukecuru yagusuhuje
Njye: ariko uziko ubivuze nkumva ngomba kuzaza kugusura
We: hahah wamugani bro , uzaze nzahuha na mushiki wanjye witwa Divine kandi ni umwana mwiza
Njye: burya se ufite mushiki wawe ukaba utaramumpa
We: mbwira mbikugiremo , ariko clarisse yahita akwica neza
Njye: hahah utanshinyagurira
We: gusa uriya mwana nimwiza kandi aritonda ikigeretseho nuko agukunda
Njye: ahubwo uvuze ibyo uranyibutsa, uziko mukanya nkiza hano nahuye na Ange
We: ngo ange yakubwiye iki se?
Njye: yansuhuje nkibisanzwe , turaganira gusa icyantunguye nukuntu yambwiye ngo amfitiye ubutumwa ariko turi twenyine
We: ngo muri mwenyine ahaganahe se kandi , arashaka kongera kugukora nkibyambere
Njye: sha nange nibyo natekereje ,gusa ndumva namuha gahunda tugahurira muri iriya classe yaruguru yiyacu
We: uziko aribyo bro , kora aha ahubwo uko uzi ibwenge bwo mu ishuri ninako uzi ubwo hanze
Njye: gusa buriya usanze nibaza icyo ashaka kuzambwira numva nange byancanze pe
We: ubwose hari ikindi , ariko ubona uriya mwana ataragupfiriye koko
Njye : nashake amfire ate , nge mbona imyitwarireye atariyo umukobwa ukeneye kubaka ,ahubwo ariyo umukobwa ukeneye kwiyitaho no kwirira gusa
We: gute se bro?
Njye: ariko ntubona buri gihe iyo turi kumwe , ntiyataha atavuze uko iwabo ari abakire inshuro nyinshi , ngaho umukobwa mwiza wese niwe , ngaho gusuzugura abavandimwe nibindi ntarondora
We: ibyo ndabyumva ariko Ange numwana wumukire , uzarebe buri gihe iyo tujyanye muri cantine ko atariwe wishyura , ahubwo menya ubwenge , umubeshye urukundo ubundi urebe ngo turarya inoti
Njye: ariko bro , uziko nawe ntaho waba utaniye nabakuzi biryinyo , umenye ko uyu munsi ushobora kumukundira ayo mafaranga , wamara kumutwara umutima yamafaranga akayabura , ubwose wahita umureka ? ubwose umuretse waba utaniyehe na satani .
We: uziko aribyo koko bro
Njye: ikindi kandi utamenya nuko njye mkurikije uko ange ameze ariya mafaranga mbona atayakura murugo , ahubwo ayahabwa nibigabo byo hanze yikigo
We: gutese bro ?
Njye: uzi ukuntu cyagihe dusohokana twageze hanze tugahura nibigabo byinshi bimuhobera ngaho buri wese ngo cherie , nge nari nabuze iyo nkwigwa
.
We: nonese bro , ubwo nagusaba urukundo uzamubwira iki?
Njye: ahubwo nicyo nange narimo nibaza
We: ariko nungutse igitekerezo
Njye: ikihe se bro?
We: uwamubwira ko ufite undi
Njye: sinamubeshya , gusa njye ndumva nazamubwiza ukuri , yashaka akababara

We: ariko ubundi ko clarisse agukunda wakwifatiye uwo ko ange nabona ko mukundana azacika intege bikarangira akuretse
Njye: clarisse ndamukunda ariko mfite isezerano
We: irihe sezerano se bro
.
Njye: uko undeba uku nakuriye mumuhanda ,nari ntunzwe no kwiba
We: ubwose wowe ko uri padiri urabona wabishobora
Njye :kubishobora gusa ,nari commanda , umunsi umwe rero nibwo nibye akana kagakobwa kari keza kuburyo nawe utabyumva
We: yoo waragahohoteye pe
.
Njye: nanjye niko nabibonye , nagasubije ibyo nari nakibye , gusa nako ntikatinze kunyitura , niko kankuye kumuhanda ubundi kantwara iwabo
We: nonese ko wambwiye ko hariya uba ubana numumama nakana gato , uwo mukobwa yagiyehe?
Njye: erega nabaga kigali , ariko umunsi umwe papa josee yaraje ubwo nari maze gutsinda icya leta …..
.
Namubwiye byose ntacyo nsize kugeza nongeye gutangira kwiga
We: nonese koko uwo mwana wamukundaga ?
Njye: Kubera iki bro?
We: wowe nsubiza nange ndakubwira impamvu nyuma
Njye: naramukundaga cyane kuburyo nanubu mba mbona clarisse ari umwana mwiza kandi numva mukunda ariko ikimbabaza nuko nahaye josee isezerano ko ntazigera musimbuza undi igihe cyose akiriho
We: nonese niba numvise neza ko ikigo yagiye kwigaho ukizi wareka week end itaha tukazajya kumusurayo tukamenya amakuru ye
Njye: burya koko ntacyiza nko kugira inshuti nziza , muhorana ibihe byose , wagwa ikakwegura , wanyerera ikakuramira , warwara ikakurandata , nukuri bro urakoze cyane
We: nicyo inshuti zibanira
.
Ubwo umugambi twarawunogeje wo kuzajya gusura josee muri week end itaha , icyari gisigaye kwari ukureba niba baduha uruhushya rwo kujyayo , ariko kuko nari umuhanga abayobozi bose bari bamfitiye icyizere ntawari kurunyima, ahubwo kuri njye numvaga uwahita ahindura amatariki kuri calendare byibuze uwo munsi ukagera nkongera kubona akarabo kange katwawe numuyaga nkagakurikira nkaza kugasanga aho kari kahagamye gatangiye kuma , ubundi nkagasukira amazi kakongera kagatoha kuruta mbere .
Twamaze gupanga ibyo , twerekeza muri refectoire , naryanye appetti nyinshi cyane , imwe idasanzwe kuburyo nabonye ange anyitegereza cyane , muminota mike nari mbisoje , ubundi ndasohoka. nkigera hanze ange yahise aza yihuta aba aravuze
.
We: bitese kenny
Njye: na courage nyinshi , nibyiza sha
We: ariko kenny noneho uyu mugoroba ko nabonye wishimye cyane , ako kanyamuneza wagakuye he?
Njye: nibisanzwe ariko
We: wapi rwose uyu munsi byakabije , ese ubundi waje tukajya gusangira icyayi
Njye: warukoze ariko ndumva mpaze
We: mama se wanyiteza kandi ubu ari ntuza ubivuze uba wagezeyo kare
Njye: ariko ubanza unyitiranya , nge nkora ibyo natekerejeho kandi ikigeretseho ntugakorere ikintu ku ijisho ryabandi hato utazisanga warasigaye , abandi baragiye nimodoka wowe ukagenda namaguru
We: ngaho niba ataribyo ngwino tugende
.
Nabonye akomeje kumpatira kujyana nawe , ngeze aho ndabyemera ,twerekeza muri kantine , mukujyana nawe sinzi uko yarebye inyuma mbona asa nuciye amarenga , mpindukiye ngo ndebe nsanga ni clarisse barebanaga
.
Nanze kwirirwa mbyitaho turakomeza tugezeyo yatumije ibyayi nimikati , dutangira kurya , ari nako tuganira
Njye: ariko se ange niki warimo uvugana na clarisse
We: njyese navugana iki nakariya gakobwa gashaka kuntwarira umugabo kandi katandusha ubwiza
Njye: ngo umugabo ? burya se warashatse?
We: reka da navugaga boyfriend wanjye
Njye: nonese ko utamutweretse ngo tumeneho abiri ?
We: igihe ntikiragera , gusa ushonje uhishiwe
Njye: reka dutegereze uwo munsi , gusa hari akandi kabazo kamatsiko mfite kuri wowe
We: kambwire nubwo utarambwira wamunsi wanyemereye
Njye: nonese aya mafaranga ukoresha ko ari menshi uyakurahe?
We: erega icyo ugomba kumenya nuko ndi umukobwa mwiza kandi wambara akaberwa, nimururwo rwego rero ntabura amafaranga
.
Njye: nonese kuba umukobwa mwiza bihurirahe no kubona amafaranga menshi
We: nzabikubwira turi kumwe , ngaho rero mbwira umunsi wanyemereye wo kuzaganira nawe turi twenyine
.
Ubwo naratekereje ndongera ndatekereza nza kubona ngomba kumuha umunsi wanyuma yo gusura josee kugira ngo atazanyicira ibyishyimo nari mfite muri njye , mba ndamubwiye
Njye: kuko week end itaha nzataha murugo reka tuzabonane week end ikurikiraho
We: nonese ubundi wareka tukazajyana iwanyu
Njye: ibyo nzaba ngiyemo ntibinyemerera kujyana nundi muntu
We: nyine ntakundi reka mbyemere , gusa upfa kutazica gahunda
Njye: icyo cyo nicyo cyaha ntarota nkora
.
Twamaze kuvugana , ndetse no gusangira ,dusezeranaho ubundi njya kureba fiacre , ngezeyo nsanga….
.
Ntuzacikwe na episode ya 37

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s