MY SPECIAL DREAMS EPISODE 39

Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 39

Duherukana ubwo twari dutangiye kwibwirana
.
We yamaze kuvuga ko yitwa leon , nubika umutwe ntangira gutekereza kumateka ya Roza ubwo yatubwiraga ko yakundanye numusore witwa Leon mwene andreya , mpita nibuka ko ngomba kuzamushaka , ariko ntekereje ko nuwo Roza ntazi iyo aba , ntekereje ko nuwo Leon ntamubona kuko ntamuzi kandi Roza akaba ntakimenyetso kimuranga yaduhaye , mbura icyo nakora , nkiri muri ibyo Leon aba aravuze
Leon : ko mbona tutari kumwe , wagiyehe?
Fiacre: wasanga harumunyu ari gutekereza dore ko twanatinze
Njye: munyihanganire sinzi ibyo nari ngiyemo , ariko turi kumwe
Leon : watubwira kuri uwo muntu ariko tukagufasha niba ari nikibazo ufite nkaba nagufasha urabona ko nsheshe akanguhe
Njye: oya ntakibazo pe
Leon: nibyiza noneho ,nge rero nkorera hariya kicukiro mpafite uruganda rukora imyenda , ikigeretseho nuko ndi umusore , ubwo igihe muzajya mugera kigali muzambwira mbagurire akantu cyangwa nubu niba mufite akanya mwaza tukagenda mukabona aho mba
Njye: mwari mukoze , ni uko tugiye gusura umunyeshuri wiga hariya inyamirambo naho ubundi tuba tuje
Leon : ntakibazo ubwo nimugaruka tuzavugana
Twe: murakoze cyane , burya incuti umuntu ayikura kunzira
Fiacre: nashakaga kubabaza akabazo kamatsiko , ariko ntimunyumve nabi
Leon : ntakibazo nyisanzuraho umbaze icyo wumva ushaka kumenya
Fiacre: niba numvise neza , mwavuze ko mukiri abasore , ese niki cyaba cyaratumye udashaka umugore kandi tubona mukuze cyane ikindi kandi muri nabakire

Leon: ibyisi ni amabanga , nge ibyo gushaka umugore ntanibyo nteganya keretse mubonye nako tubireke ninkuru ndende nimuzaba mumaze gukura turi gusangira agacupa nzayibabwira
Njye: ariko nubu turakuze, erega umenye ko nemerewe gutora , ubu mfite imyaka 19 yose urumva ko bibaye ngombwa mushobora kubitubwira , baca umugani mukinyarwa ngo igi ryahanye inyoni natwe wasanga bibaye byo
Leon: ikibazo sukubibabwira ahubwo uyu sumwanya wabyo , ubwo tuzashaka akanya tubivugeho tunasoma kukantu
Twe: ntakibazo , ubwo nitugaruka ikigali tuzakureba , reka tube tugiye nahubutaha
.
Twamaze gusezeranaho , tujya muri supermaket tugura akabiswi k’akarabo , ubundi twerekeza muri gare , dufata imodoka ijya inyamirambo , twagiye ntawe uvugisha undi , ntekereza , kukababi kanjye navomereraga muminsi yashize hakaba haciyemo igihe ntamazi akageraho nkasenga Imana ngo imfashe nsange kataruma nongere nkavomerere gatohe .
Muminota mike nagiye kubona mbona abantu batangiye guhaguruka mbona na fiacre arahagurutse menya ko tugeze inyamirambo .Twahise dusohoka mumodoka , twerekeza kukigo bigagaho .
Tugeze kumuryango twahasanze abandi babyeyi baje gusura abana babo , dore ko cyari ikigo cyababikira batubwirako hasigaye isaha ngo batangire gusurwa. twe twahise tujya kwicara hirya munsi yigiti ntangira kureba hirya no hino ngo ndebe ko nabona papa josee cyangwa mama josee ndaheba , murako kanya fiacre aba aravuze
We: bro ko mbona wagiye kure cyane , bite?
Njye: sorry kubera ibitekerezo nari nagiye kure ariko noneho reka nkanguke tuganire
We: ndabyumva ariko ihangane , ahubwo tangira useke , ugiye kubonana numukunzi wawe
Njye: hahaha ariko uri umwana mubi
We: erega nibyo , ahubwo tangira witoze uko uraza kumugwamo , nukuntu uraza kumuha impano ye
Njye: bro burya ibyincuti birizana ntumenya uko byagenze kandi ndumva bidasaba kubanza wiga uko urabikora
We: ndaza kukureba , wibuke ko twageze mukigo cyababikira
Njye: hahah nanjye umenye ko ndi padiri
We: utansetsa , padiri ugiye gusura abakobwa?
Njye: nyine ni padiri ugiye gusura masoeur
Twese: hahahahahah
.
Tukiri muri ibyo twagiye kubona tubona umubikira araje arafungura , ahita avuga
We: nizere ko mwese muje gusura abana banyu kandi mukaba muzi ko iki kigo gifite amategeko kigenderaho , muzi neza ko ntabiryo byinjiramo , icya kabiri muzi neza ko abasura umuntu bose aba yarabandikishije , ubwo rero uraza uza , turebe niba umukobwa ugiye gusura yarakwandikishije mubantu batatu bemerewe kumusura biwabo , ubundi tugusake winjire ujye kumutegerereza muri salle
.
Aho narindi nahise numva umujinya unyishe nshaka icyo nakora nicyo nareka numva neza neza umusatsi umvuyeho , ako kanya fiacre aba aravuze
We: bro ko wumva uko hano bimeze kandi ukaba uzi uko amategeko yababikira avuga kandi uzi neza ko batajya bava ku izima , tubigenze dute?
Njye: nange ndumva byanyobeye pee , kandi sinasubirayo ntamubonye
We: reka tubareke babanze binjire , turaza kumwinginga nyuma twumve ko yatubabarira tukinjira
.
Batangiye kwinjira , umwe umwe bakabanza kureba niba yanditse ,bakanamusaka , yarangiza agatambuka . Twakomeje gutegereza tubona uwanyuma arinjiye , maze uwo mubikira aba aravuze
We: ko mwe mutaza ngo mbasake , murabona mutantinza kandi tugomba gufunga
Njye: nubwoba bwinshi mutubabarire twe nubwo twaje gusura umwana wiga aha ariko ntitwanditse
We: niba mutanditse rero mwigendere ntibyemewe kwinjira hano
Njye: mwatubabarira ko tutari tubizi
We: nabandi bose nuko bavuga iyo baje gutereta
Njye: rwose nkababyeyi mwaca inkoni izamba mukatwumva
We: erega icyamategeko avuga aba yakivuze , ahubwo reka nkinge niba hari nuwari wabatumye mumunwire ko babangiye kumva
.
Akivuga atyo amarira yatangiye kugwa , baravuga ngo amarira y’umugabo atemba ajya munda ariko ayanjye yatembye ajya kumyenda , kurundi ruhande fiacre nawe yari yumiwe ntacyo avuga , uwo mubikira yaranyitegereje cyane aba aravuze
We: nonese ko urimo urira wagize ngo nicyo gituma tukureka ngo winjire , ahubwo jya kure utaduteza inkangu ikadutwara
Njye: iyo byibuze uza kuba njye nibwo wari kumenya ko umuntu ari nkundi
We: ese ubundi ko mutagenda ,ngaho mumbwire icyo mbafasha kitarukwinjira , ariko mbone mumvira aha
Njye: ariko byibuze mwagerageje kuvuga neza ko nimvugo nziza irema
We: erega mfite byinshi byo gukora
Njye: rero mumbabarire mumpe nkiminota itatu ngire icyo mbabwira , wenda nyuma yaho mwanyumva cyangwa mukagira ikindi mumbwira
We: ngaho vuga ariko ntuyirenze
.
Njye: niba bishoboka mwatubwira niba umwana witwa josee wiga muwa 3 yiga hano koko?
We: ese ntimuzi nuwo muje gusura niba yiga hano . ndumva muri kuntesha umutwe ahubwo reka nigendere
Njye: ko mwari mumpaye iminota itatu se mukaba mushatse kugenda kandi itararangira
We: yiga hano , ngaho vuga ibyo ushaka vuba
Njye: uko utureba uku , twavuye musanze tuje kumusura , ntitwari tuziko hano hinjira abantu banditse gusa , ikindi kandi twamuherukaga mbere ataraza kwiga hano , byibuze iyo tuza kuba twaravuganye yarageze aha aba yarabitubwiye
We: nonese mupfana iki?
Njye: nabagayo mbere yuko aza hano nuko nyuma yaho navuyeyo nkajya kuba aho mba ubu
We: nonese wowe ukora iki
Njye: nange ndiga gusa nari nasabye uruhushya ngo nze kumusura ku ishuri nkumuntu mperuka kera kandi akaba na sister wanjye
We: yooo disi murababaje , mumbabarire kuba nababwiye nabi nanjye sinjye nagize ngo ni insoresore ziba zije zishaka gutereta , tekereza kuba watanze ayo matike ugataha nuwo wari uje gusura utamubonye.
.
Akivuga ibya nahise numva ibinezaneza byuzura umutima , ntangira kumva noneho nawe ko anyumvise , ntekereza ko ngiye kubonana nuwo umutima wanjye wimariyemo , nkiri muri ibyo aba aravuze
We: buriya ubwo nari ncecetse natekerezaga kucyo nakora , gusa nanjye nabuze umuti
Njye: nonese nkamwe bayobozi mwabura umuti mute?
We: nge ndi animatrice kandi baba barampaye amabwiriza yo kugenderaho , ubwo rero ndamutse nyarenzeho usibye no kunyirukana mukazi bananyirukana mukibikira
Njye: disi nawe siwowe , nonese ntakuntu mwadushakira directrice cyangwa prefete tukaba twamusaba imbabazi
We: byaribyo , ariko ikibazo dufite nuko abo bose bagiye munama kandi nkaba ntazi igihe bari bugarukire kandi ikindi nuko ntamwana wemerewe gukandagira hano byibuze ngo tumwemerere aze muvuganire aha

Njye: nonese nkawe nkumubyeyi mutugiriye iyihe nama
We: inama nabagira ni uko niba hari ibyo mwari mumuzaniye mwabizana nkabimushyira ubundi mwe mukitahira mukazamusura yatashye murugo
Njye: koko mwatubabariye byibuze akaza tukamurebaho gato
We : nizo nimpuhwe mbagiriye babimenye sinabakira , mutware ibyo
.
Nabonye ko ntabundi buryo bwo kumubona kandi ko ma soeur yakaniye nkora mugakapu nari mfite nkuramo biswi yakarabo ndamuhereza nawe afunga urugi mureba arenga ndeba .
Twamaze akanya ntawe uvugana nundi , twese twumiwe , nkanyuma yiminota 10 nibwo fiacre yavuze
We: bro , tubigenze dute?
Njye: nonese ko ubona ko batwangiye kwinjira , ntakindi twakora
Fiacre: ariko nungutse igitekerezo ,
Njye: ikihe se?
We: reka dutegereze turebe ko byibuze ba directrice bava munama cyangwa wenda ko baba bemera ko abana baherekeza ababasuye maze tukamubona ubwo
Njye: uziko aribyo we , ahubwo kora aha
.
Umugambi twarawunogeje , dukomeza kwicara aho hanze amagambo yari make cyane , twategereje isaha ,abiri arashira ntamuntu ukomna nka nyuma yiminota 10 nibwo twagiye kubona tubona ababyeyi barasohotse namwana numwe ubaherekeje bashizemo tubona masoeur afunze urugi , agahinda kabaye kenshi amarira aba menshi , fiacre niwe wampojeje aba arambwiye
We: bro ihangane buriya niko Imana yabishatse
Njye: uzi kubura umuntu , usa naho wamubonye , uruzi iyo byibuze batubwira ko atiga hano bikagira nzira
Fiacre : ihangane niko bigenda mubuzima kandi kuva yabonye impano yawe , yibutse ko ukimutekereza buriya wamwibukije amateka kandi nkurikije uko wamumbwiye nawe azayasigasira umunsi umwe muzongera muhure musangire mwumve imbaraga z’ urukundo
Njye: urakoze bro reka noneho dutahe , hato na mama yvette atatuvumbura ko twamubeshye nikatubana ibindi
.
Twahise tujya gutega imodoka itugeza nyabugogo tugezeyo dusanga barimo bakata amaticket , twinjiramo natwe baduha iticke tukimara kwicara sinzi uko fiacre yahise areba imbere aba arambwiye
We: bro reba hariya imbere
Njye: hari iki?
We: reba yewe kuntebe ya 2
Njye: simbona hari abantu bicayeho gusa se?
We: reba neza , ubwo se wowe ntumubona
Njye: inde se?
We: kanura amaso neza , wongere uyakanure , urebe uriya mukobwa uhicaye …..
.
Ntuzacikwe na episode ya 40

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s