MY SPECIAL DREAMS EPISODE 40


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 40

Duherukana ubwo fiacre yanyerekaga umukobwa wari wicaye mumodoka

.
Narebye neza nsanga numukobwa wiga kukigo cyacu mba ndavuze
Njye: nonese simbona ari umwana wiga muwa 2 ?
We: nyine niwe nakwerekaga
Njye: nonese kumunyereka hari ikidasanzwe ubona
We: reba ukuntu ari mwiza , ahubwo reka ngende nicare iruhande rwe nzamuke numva impumuro ye
.
Akimara kuvuga atyo yahise ahaguruka ahita ajya kwicarana nawe , twazamutse baganira bagaacishamo bagaseka , nge aho narindi ntawundi natekerezaga usibye josee mbuze kandi mureba , ariko ntacyo nari kurenzaho .
Twakomeje kugenda mugihe kitarambiranye dugera muri gare tuvamo , twerekeza murugo .
.
Twagezeyo nka sa mbiri zijoro dusanga mama yvette yicaye muri salon aba aravuze
We: ikirori cyagenze gitese ?
Njye: cyari gicyeye ahubwo nange nimbona buruse yo kujya muri amerika nizere ko muzankorera nkacyo
Bose: hahahah
Mama yvette: ahubwo icyawe cyo tuzagikorera mundege
Njye: siwumva se kandi surwenya njye ndabizi ko nzajyayo
Mama yvette: ko mwatinze se , ubu abandi baragera igisenyi ryari ?
Njye: bo batashye kare nuko twabanje gutembera umujyi nkereka fiacre yamazu ya kimeza awurimo
Bose : hahahah
Mama yvette : uziko wasetsa nugiye gupfa , muze tujye kumeza
.
Twahise duhaguruka twerekeza kumeza , mama yvette yari yatetse ibiryo byiza cyane , twafashe ifunguro ubona akanyamuneza arikose ariko njye kwarukujijisha ngo hatagira umbaza icyambabaje , twarangije kurya twerekeza muburiri , noneho kwihangana byaratunaniye dutangira kuganira
Fiacre: uziko wanyemeje bro?
Njye: ntese kandi
We: nkurikije uko watashye ubabaye numvagako utagera hano ngo utangire guseka kuriya
Njye: erega buriya ikintu nigihe cyacyo , ubwose iyo nza nirakaje nari gusobanurira mama yvette iki?
We: cyakora byo nibyo ariko bishoborwa nabake
Njye : nyine ibyabaye nabyakiriye, kandi ubuze uko agira agwa neza . nonese we mbwira amakuru ya wamwana
We: ko diro zaciyemo ra
Njye: kandi se hari na dito mwarimo mukina ?
We: urabivuga urabizi ? ahubwo igitego nagitsinze kare
Njye: wikomeza kunyicisha amatsiko we
We: nyine cyagihe namwegereye , nawe urabona ukuntu ari umukobwa mwiza , nabonaga adashaka kumvugisha mbona yibereye ahandi
Njye: kandi nabonaga murimo museka cyane
.
We: nge se wagize ngo ndoroshye, nyine hashize nkiminota itatu , mba mukandagiye kukirenge kugirango mbone uko mwihanganisha ubundi tuvugane
Njye: ndumva utoroshye kabisa
We: ubwo rero namaze kumukandagira mbona asa nundebye nabi mba ndavuze nti sorry , mbabarira mbikoze ntabishaka , ntangira kumuhanagura aho nari mukandagiye , kuva ubwo ntangira kumwiganirishaho mbona yanciye amazi ariko byaje kurangira mfatishije
Njye: nizere ko byaribyo mumodoka gusa
We: wapi maze ubu twemeranije nurukundo , wowese urabona uriya mwana mwiza kuriya natuma agenda ntarumusabye
Njye: bro , urukundo rurizana , ntirugendera ku isura kuko isura isaha nisaha yahinduka
We: umva ra iramutse ihindutse nawe wahinduka mukarusoreza aho
Njye: nonese urumva rwaba ari urukundo
We: ubundi se haruwo kubana nawe ndimo nshaka ngana ntya?
Njye: nonese niba ataruwo kubana nawe ushaka , ushaka uwiki?
We: umva ra, nanjye nshaka ko bajya babona ko nkuze , kandi ntereta umwana mwiza
Njye: niba aruko ubitekereza ntuzabura kubona ko wibeshye
Fiacre : uziko bibaye sa sita zijoro we reka dusinzire nahejo
Njye: asante
.
Twahise turyama ntawe uvugisha undi , fiacre atangira kugona naho njye ibitotsi byahise bibura burinda bunkeraho natangiye gutekereza kurugendo rwacu , nagera kuri wamubikira nkumva ubuzima burahagaze neza, ariko natekereza ko nawe ntakindi yari gukora nkumva ibyisi ari zenguruka , uyu munsi niwe nange ejo ninge , natangiye nanone gutekereza kuri fiacre nincuti ye nshya yakuye mumodoka natekereza kukiganiro twagiranye , nkumva nkifite byinshi byo gukora .
.
Nkiri muri ibyo nagiye kumva numva fiacre arinyeganyeje , ndebye hejuru mbona buracyeye , twahise tubyuka twerekeza muri douche turangije tujya kumeza , dufata icyayi , mama yvette aba aravuze
We: ese kenny ko mbona amaso yatukuye wayarwaye?
Njye: wagirango wabimenye, iri joro naryamye mbura ibitotsi nanjye sinzi icyabaye Fiacre : erega amaze gukura wasanga hari umwana yaraye atekereza bugacya
Njye: aha utambeshyera
Mama yvette : ndabyumva mugeze mugihe kibi , aho muba mutekereza byinshi ariko mujye mugerageza kubyikuramo kuko ibyinshi mwibwira biba bidashoboka
Njye: ikibazo nuko kubyikuramo rimwe narimwe byanga
Mama yvette: bana banjye rero mugihe mugezemo benshi bazajya babagira inama nyinshi kandi mbi , hari amakuru menshi muzajya mwumva kubijyanye nirari ryumubiri , aho buri wese akubwira ibye gusa ni ahanyu ho guhitamo
Njye: erega mama josee byose yarabimbwiye
Mama yvette: uzakurikize izo nama zose nibwo uzahinduka umugabo unoze kandi ushima Imana
Njye: rwose buriya mubuzima mparanira ko nazaba umuntu ukomeye kandi abantu bose bafatiraho icyitegererezo
Mama yvette: rero mujye mufashanya aho umwe ateshyutse , undi amukosore ,umwe nagira intege nke undi amurandate
Fiacre : urakoze mama
.
Twavuye kumeza , mama yvette aradusezera ajya kukazi natwe icyari gisigaye nukwerekeza ku ishuri tugasubira mumasomo .
Amasaha yakomeje kwicuma , twerekeza ku ishuri twagezeyo noneho nguruka nukuntu nari navuyeyo narembye , uwambere twahuye ni Ange , yahise ampobera angwamo , ampa akabizou ko ku itama aba aravuze
We: ndumva noneho umutima ugarutse
Njye : kubera iki se kandi
We: uzi ukuntu natekerezaga ukuntu ngiye gupdakara hakiri kare
Njye: upfakazwa niki?
We: nyine nkurikije ukuntu wavuye hano numvaga ko utapfa kugaruka amahoro , twese nka classe twirirwaga mumasengesho
Njye: hahah njye rero ntacyo naba ndarinzwe
We: byo ubanza urenze , ukuntu warupfuye ntawatekereza ko waba wakize nyuma y’ umunsi umwe
Twese: hahahah
Njye: reka dukomeze tugere muri dortoire , tuzavugana ejo
.
Twamusezeyeho , twerekeza muri dortoire , arinako twiganirira , fiacre aba aravuze
We: bro ndabona uriya mukobwa yaragupfiriye kabisa
Njye: azapfira nisi. Nkurikije imyitwarire ye, uriya sumukobwa nakateye
Fiacre: cyakora byo mbona ari city radio
Njye: nuko cyagihe wanze ko tujyana uba warumiwe , uziko buri mugabo wese yamuhoberaga bagasomana buriya rero sinjye warose dutashye
Fiacre : uzamutware buhoro kugirango atazakugirira nabi
Njye: namwemereye ko tuzahura kuwa 6 ndumva bitinzevahubwo nkamubwira nakarimurori
Fiacre: bro waretse ukamutwara buhoro ko azajya kwibuka byararangiye
Njye: ibyo umbwira narabigerageje nawe reba imyaka itatu yose ishize , ariko aho kumvaho mbona ahubwo ariko bikomera , ubwo rero ndashaka kumubwiza ukuri
.
Twamaze kuganira ibyo arinako tugera muri dortoire , tubika ibintu , ubundi tujya kureba yancuti ya fiacre nkuko yari yabimusezeranije ikindi kandi yashakaga kumunyereka nkinshuti ye , twarazamutse tugera ku ishuri ryabo , turamuhamagara nawe aradukundira arasohoka arangije ahobera fiacre biratinda , angezeho muhereje umukono arawureba aba aravuze
.
We: chr , uy mujura umukuyehe?
Fiacre: ngo ? cyangwa ndarota
We: urota iki ? uyu numujura njye ndamuzi , yarabiyogoje kimisagara rwose
Njye: mumbabarire ayo ni amateka kandi yarangiye kera
We: akabaye icwende ntikoga ntamuntu wabaye umujura ubireka
Njye: mumbabarire nabikoreshwaga namateka kandi ubu amateka yararangiye ubu ndumuntu ushima Imana
We: chr mbabarira twigendere sinshaka kurebana nanajura ahubwo nawe ntuzongere kugendana nawe
.
Ako kanya fiacre yahise amufata akaboko amujyana hirya gato sinzi ibyo bavuganye ariko nkumva basa nabatumvikana , nange mpita mfata inzira nerekeza dortoire
.
Nagezeyo mpita ndyama , ntangira gutekereza kumagambo uwo mukobwa yari ambwiye ntangira gutekereza noneho ko bishobora kuba byarakwiye mukigo hose ko ndumujura noneho numva ndiyanze kuburyo natangiye kumva ntamuntu nakongera guhura nawe mukigo , iyo ngira ubushobozi ako kanya nari guhindura ikigo , natangiye kurira nizingira mumashuka hashize akanya numva umuntu akuruye amashuka ngize ngo ndebe mbona ni fiacre ari kumwe na animateur nkibakubita amaso….

Ntuzacikwe na episode 41

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s