MY SPECIAL DREAMS EPISODE 41


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 41

Duherukana fiacre azanye ma animateur mutise byagenze bite ?
.
Namaze kubona ko fiacre arikumwe na animateur mpita nihanagura amarira yose ndangije nigira nkuwaruri mubitotsi mpita mbyuka vuba , nkaraba mumaso , animateur aba aravuze
We: narinje kureba uko umerewe kenny
Njye: yewe ubu nakize rwose ntakibazo na kimwe
Animateur : mpuye na fiacre arabimbwira nanga kubyemera ntakubonye
Fiacre: erega sindya mbeshya namwe murabyiboneye
animateur: nonese kenny ko iyo ndwara yawe mbona izakwica
Njye: nuko idakunda kumfata naho ubundi byo yari kuzanyica pee
We: nonese ubu igifata nka kangahe mumwaka ?
Njye : nkubu yaherukaga kumfata mfite imyaka itanu
We: noneho ndumva ishobora kuzagaruka ushaje
Njye: niko biri gusa nyine nibwo buzima
We: reka ngende nkomeze akazi igihe cyose mwagira ikibazo mwambwira
Twese: asante
.
Yamaze kugenda dusigara duseka cyane , fiacre ana aravuze
We: bro turamwemeje kabisa
Njye : yahuye nabanyamujyi nyine .
Fiacre: bro ihangane kubyakubayeho kururiya muchr wanjye
Njye: biriya ntakibazo kuko ibyo yavuze byose nibyo
We: ariko niba arinabyo ntiyagombaga kwanga kugusuhuza
Njye: nyine abantu turatandukanye , buri wese agira uko afata ibintu
We: uzi nikindi bro , nahavuye dushwanye kuburyo ibyo gukundana byarangiriye hariya
Njye: bro mbabarira ntaba impamvu yo gutandukana kwanyu , ugerageze kumukunda byibuze ashobora guhinduka buhoro buhoro
We: erega ugusuzuguriye inshuti aba nawe agusuzuguye
.
Tukiri muribyo bahise basona tujya muri refectoire , mubyukuri kurya numvaga ntabikeneyejo nagayo , naruye duke cyane natwo turananira , ngize ngo nsohoke nasanze wamuchr wa fiacre ahagaze imbere y’umuryango , akimbona mbona isura irahindutse cyane , icyambere yakoze nuguhita ancira mumaso, ntangira kwihanagura nashatse kumukubita urushyi nibuka mucyumweru cyambere tugitangira ibyatubayeho igihe bankubitaga banziza ange , mpitamo kumurekera uburenganzira bwe , mfata inzira ndagenda , ariko we ntiyanyuzwe ahubwo yangiye inyuma avuga cyane
.
We: burya koko niyo washira ikirura muntama nticyazagera aho ngo gihinduke intama , narinzi ko kuva warageze hano ku ishuri uzaba umunyeshuri nkabandi none uranze ukomeje kuba intare
Njye: ariko ubwo urimo uranziza iki cyangwa wanyibeshyeho
We: nkwibeshyaho ibiki , nakwibeshya kumujura nkawe
Njye: ariko ahari hari uwakuntumye
We: nyumva nkukuruguture nkukuremo ibiti mumatwi dii , kuburyo nikindi gihe utazongera kunyiteza
Njye: ariko se , ubu urarinda wavuga urwo rugambo rwose nagutwaye iki ?
We: ngo ngira amagambo , noneho utangiye no kuntuka , reka nkwereke aho mbera umunyakigari di
.
Yakomeje asakuza cyane avuga ati :” niyamye udusore twahoze ari utujura kandi nanubu tukaba aritwo noneho tukaba tugenzwa no gusenya izo tutubatse , ubuse kuba twatandukanye bikumariye iki ? Ariko ubanza wahembwe da , ahubwo jya kwigurira akandi kaniforme ndabona ako kamaze kugusaziraho
Njye: ariko ko numva umeze nkuwacometswe , urwo rugambo rwose uvuga ninjye urubwira cyangwa wibeshye numero
We: kurugutura nkubwire di , ahubwo nunibeshya nurwo rutwe tuzarugabana.
.
Yakomeje kuvuga ibyo byose , nanjye nkamusubiza ariko ngaba dortoire , abantu bose bari baje kogeza iyo match yariryoheye ijisho kubo itarebaga , sinzi uko nagize amahirwe mba ngeze dortoire , nawe abuze uko agira arahindukira asubira aho yavuye
.
Nageze muri dortoire abo twabanaga bose batangira kumbaza ibimaze kubaho , nyamara nange ntagisubizo nari mfite , naratuciye ndarumira , murako kanya fiacre aba angezeho , aba aravuze
We: bro ihangane kubimaze kukubaho , buriya iyo ibibazo bije biba bihetse ibisubizo
Njye: ariko kuki ibi byose arinjye bigwaniramo koko , nza ndeba igihe nzongera kubo ubwiza bwisi nkabubura
Fiacre: bro ihangane ibi byose nibyakwandikiwe , ariko ndabizi ko umunsi umwe uzamwenyura ugaseka ubuziraherezo
Njye : ikimbabaje nuko bigiye gukwira hose , aho nyuze hose bakajya bavuga ngo dore kakajura karahise
We; bro ahubwo njye ndabona ari amahirwe ugize kuko noneho kuva abantu bose babimenye ko mufitanye ikibazo , ibyo azajya avuga byose ntamuntu uzajya abyemera , azajya agira ngo ni ukukubeshyera
Njye: cyakora byo noneho ndakeka ntamuntu uzongera kwemera ibye , ikimbabaza kurushaho nukubona umukobwa mwiza kuriya agira umunwa ureshya kuriya
Fiacre: erega ntamwiza wabuze inenge na nyirahuku igira amabinga
Twese: hahahah
.Nongeye guseka nyuma yigihe kinini cyari gishize ntaseka , burya ntakiza nko kugira inshuti imenya ibyo ukeneye , wababara ikagushimisha , warira ikaguhanagura , wagira imbaraga nke ikakurandata , murako kanya nibwo nabonye ko mfite inshuti nyanshuti.
Iminsi yakomeje kwicuma , nongera kumenyera amasomo nkibisanzwe , nkumuntu w’ umuhanga nakundaga gusobanurira fiacre,clarisse na ange , mbese urebye ubucuti bwacu bwari ntamakemwa nubwo ange rimwe na rimwe kacagamo.Burya iminsi iragwira igahimwa numwe gusa , muti se byagenze bite?
.
Byageze kuwa 6 wamunsi nahanye na ange uragera , kurinjye numvaga uwafata isaha byibuze igahagarara aho yari igeze , cyangwa byibuze iminsi igasimbuka aho gucya ari kuwa 6 bugacya ari kucyumweru , ariko ibyo byose byari nkinzozi amasaha yarihuse muminota mike mbona bigeze sa cyenda , arinayo saha twari twahanye
.
Nahise nikoza dortoire mpindura uniform , ndangije mfata mirroir nireba hose , mbona ni ntamakemwa , mpita mfata inzira ndazamuka , kuhagera byari nkiminota itanu ariko njye nahakoresheje mirongo itatu Ntibyatinze mugihe gito nari ngeze aho twavuganye , gusa nasanze ange we yahageze kare , kuburyo byagaragariraga buri wese ko asa nuwarumaze kuramburwa. Twahise duhoberana , ampa akabizou ku itama mba ndavuze
Njye: bitese ange? nizere ko ntagutindije?
We: kuntinza gusa , nuko nyine ibibi byawe mbona ari byiza naho iyaba undi mba nitahiye
Njye: hahaha , ngese ndusha abandi iki?
We: ahubwose abandi muhuriyehe ? Naho aho mutaniye nihose .Ahubwo fata utwatsi wicare , nduzi ariyo ntebe yacu
Njye: hahahah reka nce bugufi maze turinganire
.
Nahise nicara aho muri jardin , mba negereye ange aba aravuze
We: sureba se , nukuri ndumva nishimiye kwicarana nawe ,
Njye: nange nuko buriya biba byiza iyo abantu rimwe na rimwe bicaye bakaganira kuko biruhura imitima
We: buriya se nawe bijya bikubaho narinzi ko arinjye gusa
Njye: erega buriya abantu bose nikimwe , usibye ko uburyo bwo kugaragaza amarangamutima aribwi butabmnye
.
Ako kanya yahise ampereza akabizou ko ku itama aba aravuze
We: nukuri ndumva ndushijeho kugukunda
Njye : erega nibyiza gukundana kuko urukundo rutuma isi izenguruka .nonese ange ko twakomeje kuvuga ibindi niki cyatumye untumizaho ngo tuganire kitari gisanzwe
We: nashakaga kukubwira , nako nashakaga ngo twiganirire bisanzwe
Njye: nonese niba ari ukuganira bisanzwe kuki tutajya muri class
We: kenny ndashaka ngo tuganire ngire icyo nkubwira ariko ntunseke
Njye: iryo kosa sinarikora , ahubwo koko nange ndabona hari ikikuremereye , mbwira wenda nawe uraza gutura umutwaro wikoreye
We: uko undeba uku , kuva nakubona nabonye ibishashi bishashagirana mumaso yanjye , ngerageza kubyikuramo birananira , gusa nyuma yaho noneho nagerageje kubikwereka ,gusa wowe nkabona ntacyo bikubwiye , none rero igihe niki ngo nkubwize ukuri
.
Njye: mbwira ndakumva
We: kenny nukuri mbikuye kumutima ndagukunda , numva nkeneye ko wambera papa w’abana banjye
Njye: ko numva uwo mutwaro wawe urereye ange, ndumva umuntu aramutse awikoreye atabasha guhaguruka ngo awugendane
Ange: kenny ntumbwire ko ubyanze
Njye: reka nkubwize ukuri kuko guca muziko ntigushye , mubyukuri naje hano ntakuzi, ninawe mukobwa wambere twahuye , kumunsi wambere duhura narakwishimiye mbona urumukobwa mwiza Imana yitakiye ikamuha ubwiza buzira inenge ,
We: erega nibyo buriya iyo ndebye neza mbona Imana yarandemye kumunsi wambere itarananirwa
Njye: gusa iyo uza kumenya ko Imana yakwihereye ubwiza bwinyuma , uko usa akaba arinako nimbere ubigenza
We: nonese sibyo
Njye: ange nge nkurikije ukuntu umeze , nigihe tumaranye sinakundana numukobwa nkawe , wirirwa yireba ubwiza , ariko imbere akaba asa namakara
We: kenny , utangiye no kuntuka ?
Njye: sukugutuka ahubwo nukuvugisha ukuri
We: basi niba unabyanze uzambyarire akana ubundi wigendere
Njye: ange ntukajye utekereza utyo nkabakecuru bimyaka 40 , uracyari umwana muto ufite imbere heza , agomba guharanira , ibyo byo kubyara bishyire hasi , uzabitekereza igihe kigeze
We: kenny uranyanze koko ?
Njye: sukukwanga ahubwo reka ukomeze kumbera sister nange nkubere brother wawe naho iby’urukundo byo tubishyire inyuma
We: ariko uzi nikindi , niba wanze kunkunda kuneza , uzanyifuza utakimbona
Njye: ningeza aho kwifuza umukobwa nka ange nzapfe bampambe
We: ndabizi ntagihe kizashyira utabonye ko wibeshye .
Ako kanya yatangiye kurira cyane , ari nako asakuza , ntangira gutekereza nkabayobozi basanze ndikumwe numukobwa arimo arira kandi turi ahantu hasaga nahihishe , mpita mpaguruka ngo nitahire musige wenyine , nkimara guhaguruka nawe yahise ahaguruka ankurikira arira cyane ngeze hepfo gato sinzi uko narebye neza mbona …….
.
Ntuzacikwe na episode ya 42

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s