MY SPECIAL DREAMS EPISODE 43

Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 43

Duherukana ako kanya bahise batangira kudusaka nkubitwa ninkuba ubwo urwo rufunguzo barusangaga mumufuka wipantaro yanjye, ako kanya….
.
Bahise bansaba gutega amaboko , manza kwanga , mba ndavuze
Njye: nonese koko afande mugiye kumfunga nukuntu ndengana
Afande : umva mbese ukuntu yivugisha , nyine umunyacyaha agomba kujya inyuma yigihome akumva ububi bwibyaha yakoze
Njye: mushatse mwambabarira kuko ibyo nifitemo ni ukuri kutavangiye
We: maze abanyamafuti ntibatana no kubeshya , ngaho niba ufite uko kuri kugaragaze hakiri kare , cyangwa buriya uzakuvuga uri mugihome
Njye: ntawundi mugabo natanga uretse Imana yo mwijuru kandi nzi neza ko ariyo izandengera
, gusa nge nzi neza ko mfite ukuri guca muziko ntigushye
Afande : zamura ayo maboko sha kandi nukomeza kuntinza urabona uwo ndiwe cyangwa wagize ngo ndi mukuru wawe?
.
Ako kanya nabonye ko ibintu bikomeye nzamura amaboko, nawe ntakindi yakoze atarukunshyiramo amapingu , arangije anyuriza imodoka nsigara ndinzwe na afande muto , umukuru ajya imbere imodoka ayiha umuriro , nibwo namenye ko amazi atakiri yayandi
.
Twageze hirya gato , wamu afande muto aba arinanuye rimwe kabiri , aba aravuze
We: cyakora mwana uzize ukuri nkurikije ukuntu uriya mwana ari ikizungerezi , ahubwo ikosa wakoze nugushaka kumufata kungufu , naho ubundi uriya mwana ni icyuki kabisa
Njye: iyo uba uzi ukuri mfite , ntiwari kuvuga utyo
We: ushatse kumbeshya ko utabikoze se ?
Njye: ukuri mfite nuko ibyo uriya mukobwa yavuze byose ari ibinyoma ariko nizera ko ukuri kuzatsinda ikinyoma cyuriya mukobwa
We: uzabeshye abandi ariko njye ntiwambeshya , ubuse warinze wakinga urugi ushaka ibiki ?
.
Yamaze kuvuga ibyo mbona imodoka iraparitse , menya ko tugezeyo , yahise ampagurutsa twururuka imodoka , tugeze hasi anyereka aho nca , tugeze imbere twinjira mubiro nsangamo undi mupolisi noneho ubona afite ibinyenyeri byinshi aba aravuze
We: petit niwowe wigize mayibobo yirirwa ihungabanya ibigo , ikirirwa ifata abanyeshuri kubigo
Njye: mumbabarire rwose kandi ibyo nshinjwa nange sinzi ibyaribyo
We: ok hano simurukiko gusa niba wumva ufite ukuri ndabizi ikinyoma nticyaganza ukuri , ahubwo wowe ba ukusanya ibimenyetso bigushinjura , ubundi nugera imbere y’abacamanza byose uzabyerekana
Njye: ibimenyetso byo ndabifite kandi nziko abanshinja ibinyoma bose bazakorwa nisoni
Afande: noneho rero zana ibyangombwa byawe tugushyire mubitabo ubundi tujye kukwereka icumbi
Njye: ese ubundi ntakuntu umuntu yagaragaza ibyo bimenyetso , maze ntimumufunge
We: oya ubu tugiye kugukorera dosiye , niturangiza tuyishyire abacamanza , nyuma nibo bazakuburanisha , ninabo uzereka ibyo bimenyetso byose
.
Ako kanya namaze kubona ko ntakindi nakora cyatuma ntafungwa muhereza ibyangombwa byange byose , atangira kwandika ibintu byinshi ntabashije kumenya arangije azinga ibitabo ajya imbere ndamukurikira , inyuma hajya wa afande muto , twagiye iminota mike , tuba tugeze ahanditse ngo gereza , ubundi bampambura yamapingu , banyinjizamo bafunga urugi ndeba , ubwo nibwo namenye ko noneho ibintu byakomeye cyane
.
Nagezemo nsangamo abandi benshi mpita nicara munguni nitangira itama , ako kanya nagiye kubona mbona imbere yanjye hahagaze ikigabo kinini cyane kiba kiravuze
We: nge rero hano banyita rasta , akaba arinjye ushinzwe kwakira abashya
Njye: nitwa kenny nibwo nkigera hano
We: hahahah nabandi bari aho bose basekeye rimwe benda gushwanyuka aba aravuze
We: nonese iryo niryo zina ry’akazi ko numva ariryo murugo sha
Njye: ntakazi nakoraga niyo mpamvu
We: ngaho rero shyira aha ayisyeta
Njye: mumbabarire rwose ntamafaranga mfite kandi hano sinarinzi ko bishyura
We: gira vuba ye widutesha umwanya
Njye: ndavugisha ukuri pe ntamafaranga mfite
.
Yahise yikoza hejuru ankubita urushyi ku musaya wiburyo , usibye kurwumvira mumutwe , nagiye kwibona mbandagaye hasi , kurira byo sinari kubishobora , ako kanya yarongeye amanika ukuboko aba aravuze
We: nanubu ntacyo urashyiraho ngo nuwo musaya w’ ibumoso nywubatize
Njye: mumbabarire wenda mbahe na josee wanjye
Bose: hahahah noneho utangiye no kuvugishwa
Njye: rwose ntiwongere kunkubita na mama yvette nzamuguha ndetse niduka rye uryitwarire
.
Bose noneho basekeye rimwe , imbavu zenda gushwanyuka , batangira kunsabira imbabazi , nibwo nanjye nasubije ubwenge kugihe ntekereza kubyo narimaze kuvuga nanjye numva ndisetse ariko aho nari ndi ntihanyemereraga guseka .
.
Ako kanya rasta yahise ajya kunyereka aho kuba , ndamukurikira , tugeze ahantu mukaguni hari hateretse indobo nini , ahita ambwira , wowe kado uzajya urara aha nicyo kibanza cyawe , uzibeshya usagarire abandi uzabona itandukaniro ryaha naho uvuye
Njye: murakoze cyane
.
Ako kanya yahise agenda nge nsigara hafi ya cya kidobo hari umunuko ukabije kuko nicyo banyaragamo , ariko nubundi ubuze uko agira agwa neza nanjye nicyo nakoze nahise nicara aho mukibanza cyanjye , ntangira gutekereza ibyambayeho byose , nukuntu ntaruhare narumwe nabigizemo , ntangira gutekereza impamvu ibibazo byose arinjye bizaho , nibaza icyo Imana yampoye , ariko mbura icyo ndenzaho nibutse ko ibyago bigwira abagabo nanjye mbona ko nyuma yibyo byago nzabona ibisubizo .Nagumye muri ibyo ngiye kubona mbona umusore ukuzemo gake aje kunyicara iruhande aba aravuze
We: nonese kenny ko mbona wigunze uracyababajwe na rwa rushyi?
Njye: oya ahubwo natekerezaga kurugendo rwanjye rungeza aho niyo mpamvu nari ntuje cyane
We: nonese ko mbona witonda cyane nikihe cyaha wakoze?
Njye: natangiye kumubwira byose bla bla bla ndangije byose nawe aba aravuze
We: ko numva ibyaha uregwa birenze cyane ubwo uzabivamo
Njye: buriya ukuri ntiguteze gutsindwa nikinyoma , ukuri mfite murinjye kurahagije ndabizi ko nzatsinda maze ange nabambari be bagasebera imbere yimbaga nyamwinshi
We: nonese ufite ibimenyetso bigushinjura
Njye: mfite kimwe kandi ndumva gihagije
We: nonese ko utakivuze mbere ngo bareke kugufunga
Njye: ngo icyaha nakoze kiraremereye , ngo bisaba kwiregurira imbere y’abacamanza
We: reka tugusengere gusa niba ari uko bimeze twizeye ko urugamba tuzarurwana tukarutsinda ubundi tukabyina intsinzi , ahubwo ubu icyo uzajya ukenera cyose ujye umbwira kabone ko hano mpamaze imyaka 10 urumva ko rero ntacyaho ntazi
Njye: urakoze cyane ntabyiza nko kugira incuti nziza , igufasha muri byose wagwa ikaguhagurutsa , waterwa ikagutabara
We: asante
.
Twamaze kuvuga ibyo , bahita basona bampereza amasahane menshi , twerekeza aho barira , buri wese bakamuha akarushe kamwe kimpungure , turangije dutangira kurya , nyuma yo kurya nogeje amasahane utabara , turangije twerekeza kuryama
.
Twamaze kwigangika nibuka ubwo nararaga munsi y’ikiraro , naho ntatandukaniro ryari rihari , natangiye kongera kwibuka ubuzima nabayeho cyagihe nibwo nongeye kwibuka akarabo kanjye josee nange, nageze aho ngwa agacuho mba ndasinziriye nakanguwe nabantu benshi ubwo basakuzaga , mpita menya ko bwakeye , bahise bazana abandi basore batatu , duterura cya kidobo tujya kukimena tuvuyeyo, umukuru wacu atugabanya imirimo , nitegereje neza nsanga ni umwe muri babasore twabanye munsi yikiraro ngize ngo njye kumusuhuza wamusore twari kumwe nimugoroba aba arankuruye
We: ko mbona utangiye guteza akavuyo , hano ntago uhazi?
Njye: rero uriya mukuru wanyu mbonye muzi naringize ngo musuhuze
We: hano rero haba discipline nyinshi cyane kuburyo nkaburiya iyo ugera imbere bari kugukubita izakabwana kandi nawe ntakintu nakimwe yari kukumarira
Njye: ibyo se bibaho ? ubwose bari kuba bampoye iki?
We: nyine hano kugira ngo uvugane numukuru ugomba kubanza ugasaba uburenganzira , ukabona ubumugeraho
Njye: ubwose ninde usaba uburenganzira ?
We: nyine tuba dufite amatsinda, usaba umukuru w’itsinda ukamubwira impamvu ,yarangiza akaba ariwe uguha uruhushya rwokuvugana nawe
Njye: ko numva ari inzira ndende , ubwo koko nzamubona nte ?
We: ninjye mukuru w’ itsinda urimo , ubwo mukanya ndakwakira , uhite ujya kumureba
Njye: urankoreye cyane , nubwo ntazabikwitura ariko Imana yazakwitura
We: erega igihe maze hano nahigiye byinshi ko umuntu ari nkundi.
.
Twamaze kuvuga ibyo baba barangije kutugabanya imirimo , turangije twerekeza aho twagombaga gukorera , nakoranye akazi ibicourage byinshi , ndangije njya gusaba uruhushya rwo kubonana n’ umukuru wacu twese , nkuko nari narwemerewe kare , wa musore yahise arunyandikira mpita nerekera
.
Nageze i bukuru nsanga wa musore mubiro ndamusuhuza , abanza kunyoberwa aba aravuze
We: ese ko mbona nsa naho nkuzi , hari aho wowe utekereza twaba tuziranye
Njye: namubwiye byose bla ..bla….bla , nawe yahise aza arambobera , ibyishyimo byari byose , ndebye hirya naho mba mbonye wawundi wa kabiri nawe twabanaga noneho ibyishyimo byarushijeho kwiyongera kuburyo noneho natangiye kwibagirwa ko turi muri gereza kubera ukuntu twasekaga .
.
Twakomeje kuganira , mbabaza uko bageze muri gereza ya ruhengeri kandi nziko babaga kigali , ariko kwari ukwijijisha kuko nubundi wawundi wagatatu twari twarahuriye ikigali yari yarabimbwiye , nabo nibyo bansubiriyemo , nange nababwiye byose uko urugendo rwose rwangendekeye kuva nabasiga kugeza duhuriye muriyo gereza , wamukuru wacu aba aravuze
We: ko numva wakasiriwe ariko wowe uri umunyamahirwe , wasanga mu minsi iri imbere uzaba nka perezida , ukadukura muri gereza
Twese: hahahah
Njye: ahubwose simbona warabaye perezida wa gereza ?
We: nuwagereza nyine , uruzi byibuze ari uwa koperative y’abajura
Twese: hahahah
.
Tukiri muri ibyo twagiye kubona tubona afande arinjiye , ahita amfata anyambika amapingu , arangije aranshorera , abandi bo bari bumiwe ntawe ukoma , ahita ansohora aho ……
.
Ntuzacikwe na episode ya 44

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s