MY SPECIAL DREAMS EPISODE 44


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 44

Duherukana Tukiri muri ibyo twagiye kubona tubona afande arinjiye , ahita amfata anyambika amapingu , arangije aranshorera , abandi bo bari bumiwe ntawe ukoma , ahita ansohora aho ……

.
Akinsohora wamukuru wacu yahise amubaza
We: nonese umujyanyehe afande?
Afande hari abantu bamushaka hanze ntaratinda muraza kumubona mukanya
We: twati tugize ubwoba ngo hari amakosa yakoze
Afande: asante
Yahise yegekaho umuryango dukomeza imbere twongeye kunyura za nzira twanyuzemo twinjira, birangiza tugeze ahantu hari hubakiye hari udutebe duto ngiye kubona mbona fiacre , clarisse na directeur bicaye aho , nkihagera nahise mbasuhuza ariko nareba mumaso yabo nkabona ko yuzuye agahinda kenshi cyane , mumarira menshi fiacre yahise avuga
We: bro komera , ibyakubayeho ntawe bitabaho ariko tukuri inyuma
Njye: humura bro aho ndi ni Imana yahangejeje ariko izi nuburyo izabikora nkahava
Clarisse : ihangane turakuzirikana ubu na note turazigufatira kugira ngo nuza tuzagendere hame
Njye: byose ndumva ari surprise , cyakora muvuze ibya note munyibutsa kugira icyo mbaza umuyobozi
Directeur : mbaza ntakibazo ndakumva
Njye: nonese director , ubu nyuma yibi byose byabaye , ubu ntimwanyirukanye?
Directeur : erega buriya turi abantu bakuru , twe ntacyo twakora utaraburana ngo tumenye ibyabaye byose
Njye: nonese ko ntacyo mutiboneye , ubu mwe mumfata mute?
Directeur: rero nange nicyo kinzanye ngo umnwire uko umerewe , numve niba hari nicyo nagufasha
Fiacre: director dufashe rwose udutabarire uyu mugenzi wacu areremerewe cyane
Directeur : sugupfa gutabara gusa , iyo umuntu ari mumakosa agomba kuyahanirwa kugira ngo ubutaha atazongera kuyakora naho iyo ari mukuri buriya ukuri kurivugira
Njye: rwose mundwaneho nkabayobozi , mubushishozi bwanyu ndabizi ko nzavamo vuba
Directeur: nonese kenny ko ibisubizo byo kwa muganga bishobora kuba byerekana ko wafashe ange kungufu wowe hari ikimenyetso gifatika waba ufite kikurengera ?
Njye :kirahari ariko nikimwe
Directeur : noneho niba gihari , ndacyeka urubanza uzarutsinda , ikinyoma cya ange kikagaragarira bose , agasa nuteze umutego mutindi
.
Tukivuga ibyo nahiye kubona mbona umukobwa hirya yambaye ijipo imwegereye ndende cyane, yambaye agapira hato , nisakoshi muntoki , fiacre amubonye aba aravuze
We: bro uriya di mama yvette
Nahise nitegereza neza nsanga nowe noneho igitima gitangira kudiha cyane bitavugwa , nahise menya ko muva yabimenye arahita anyirukana niwe , natekereza aho nzaba , nkumva ubuzima bundangiriyeho , kuburyo uwari kunyereka ange nari guhita mwica .
.
Mama yvette yakomeje kuza , atugeze imbere nawe ahita yikanga , yarandebye mbona yitegereje yamapingu nari nambaye , nange umutima utangira kunsimbuka , ako kanya asuhuza abo twari twicaranye nange atandetse arangije ahita aza kwicara iruhande rwange aba aravuze
We: ese niwowe kenny , ugeze aho yambara iminyururu mugihe abandi bari kwiga
Njye: mumbabarire nange sinjye
We: nonese niba atari wowe ni yvette wanjye , ariko koko gukira byibagiza gukinga , wibagiwe aho nagukuye kumuhanda none utangiye gufata abana babandi kungufu
Directeur : cururuka wumve umwana wasanga wenda afite ukuri
Njye: rwose mama yve , ndarengana
Mama yvette : urengana , urengana ibiki cyakora waragakoze , gusa wowe siwihimye kuko wabikoze ubishaka , ahubwo uhimye abandi bana bose bameze nkawe kuko urankosoye
Directeur : wakwihangana ukumva umwana ko gufungwa kose bitavuga ko wakoze ikosa runaka ahubwo bivuga ko ukekwaho ikosa runaka
Mama yvette: ariko se wowe wabura gushyigikira abana bawe , ukuntu wancutse ngo haba discipline nange nkazana umwana wanjye ngo uzamurera none ahubwo ndumva waramworoye
Directeur : noneho kuva wemeye ko ari uwawe , nibindi byose ugomba kubyemera harimo no kumutega amatwi
.
Tukiri muri ibyo afande yahise aza ansaba guhaguruka tukagenda kuko igihe yari yampaye cyari kirangiye nagerageje kumusaba byibuze umunota umwe ariko arabyanga cyakora anyemerera gusezera kubo twari kumwe , nahereye ruhande mbasezeraho ngeze kuri directeur aba aranyongoreye
We: komera kandi ushikame urugamba urimo urwana ruragoye kandi urimo urwana nabakurusha ingufu , haranira kunesha no gukoresha ukuri ndabizi ko iherezo uzarutsina maze ukabyina intsinzi nange rero ngiye gukoresha uko nshoboye uburane vuba cyane
.
Yarangije kubimbwira wamu afande ahita anshorera , kugeza ubwo narebye inyuma nkabona abo dufunganye nibwo nabonye ko nageze aho nari nibereye , aho umwana arira nyina ntiyumve , watera ukiyikiriza .
Nahise njya mukibanza cyane noneho nibwo natangiye gutekereza neza ukuntu ikinyoma cya ange kigiye kuntanya numuryango nari maze kubona , nakwibuka amagambo mama yvette yambwiye yose , nkabona ko ntakabuza ibyange nawe birangiye . Natangiye gutekereza ukuntu nimva inyuma ya ferabeto nzabaho kuko muri njye numvaga mfite icyizere cyo kuzafungugwa doreko niyo batanyirukana ku ishuri ntari kubona amafaranga y’ ishuri kuko ntakabuza mama yvette nari niyumviye yari yarangije kunyiruka iwe nubwo badutanije ataratobora ariko mumvugo ye byaragaragaraga nakomeje gutekereza byinshi ariko byose bikarangira nshyizeho akadomo kuko ntagisubizo na kimwe nigeze mbona cyakora nageraga kumagambo y’ umuyobozi nkumva noneho ngaruye agatima.
.
Nkiri muri ibyo wamusore warukuriye itsinda yahise angeraho , ambwira ko wamukuru wacu amuntumyeho , nahise mpaguruka tugenda tuganira
We: ko mbona usa nuwarakaye , ese byakugendekeye bite?
Njye: buriya nagiye kureba umukuru wacu bla bla .. namubwiye byose kugeza maze gutandukana na ba fiacre nawe aba arambwiye
We: wowe ntugire ikiba , uwo mugore ubaho namara kumenya ukuri ntacyo azagutwara
Njye: ariko uziko aribyo koko ahubwo njye reka ngwanire ko ukuri kwajya ahagaragara , ubundi abanzi banjye bose bazangarukira
.
Tukiganira , twahise tugera kumukuru wacu , aba aratubwiye
We: rero icyo mpamagariye uyu kenny nukugira ngo turye , ubu rero guhera ubu muzajya muza dusangire kuko uyu mwana yantunze kenshi sinabona njya ibiryo byiza we ngo arye ibibi niyo twaba duke twadusangira gusa nawe kubera uri inshuti ye urabyungukiramo , ako kanya bahise bazana impungure zikaranze noneho buri wese bamushyiriyeho rushe eshatu kuburyo nahise mbona itandukaniro ry’abayobozi natwe , twariye tunezerewe , turangije njya kuzana ibyo bari banzaniye nabyo turabisangira noneho ubuzima butangira kuba bwiza .
.
Twamaze kurya dukomeza kwiganirira kabone ko nubundi yari amasaho yo gukora icyo buri wese ashakaka muri prison , hashize nkisaha nibwo nagiye kubona mbona afande aragarutse nikangamo gake ariko ntacyo nagombaga gukora kindi , yaraje aradusuhuza , arangije ahita anyambika amapingu nkibisanzwe , nange nahise menya ko hanze hari unshaka ariko abo nari nzi bose nari nababonye kare , twarerekeye arinako ntekereza unsuye nkamubura sinzi uko twageze kuntebe baba bategererejeho ngo nkubite amaso abari bayicayeho noneho umusatsi umvaho nshaka gusubira inyuma afande arabyanga ahubwo ahita ajya kunyicazayo kungufu , nagezeyo nsanga ni ange yicaranye numugabo w’amanyenyeri menshi , akimbona aba aravuze
.
We: sinakwegerana nuyu mugome papa
Nahise menya ko ari se bari kumwe , kwiruka ntibyari kunshobokera , nahisemo kuguma aho nkategereza urwaje , ako kanya uwo mugabo yahise avuga
We: ni wowe sha ushaka kunyicira umwana umufata kungufu ?
Njye: sinjye rwose uyu mwana wanyu yarambeshyeye
Ange: yahise atangira kurira cyane arinako asakuza avuga ukuntu ndi umugome , se aba aravuze
We: niko sha urareba umuntu w’umusaza nkange ugashaka kumubeshya ntuziko nahita ngucishaho
Njye: ndabizi mwabikora ariko nange ikimbabaje nuyu mukobwa wanyu utinyuka kubeshya umusaza nkamwe
We: erega umukobwa wanjye naramwirereye ndamuzi ntiyambeshya , ahubwo wowe urarye uri menge noneho nsanze wamuteye inda aho nakunyuza ninjye uhazi gusa nigupfa ryawe ntawazaribona
Njye: rwose muzehe mumbabarire , gusa umunsi w’ urubanza ukuri kuzigaragaza
.
Ako kanya yahise ahaguruka yitotomba cyane ngo agiye gukoresha uko ashoboye muminsi ibiri mbe naburanye , aho narindi nishingaga icyara nti ahubwo uwabigira mugitondo kuko nahita nitahira nkava murubwo buzima , yamaze kurenga , afande araza ankuramo amapingu , nange nisubirira iwange .Nagezeyo wamugenzi wange ambaza uko byagenze nange mubwira byose nawe akomeza kumumuriza nkibisanzwe .
.
Nakomeje kuba muri ubwo buzima kumunsi wa kabiri nibwo igihe cyo kuburana cyageze , banyambitse amapingu banjyana aho nagombaga kuburanira nagezemo mbona directeur , fiacre , clarisse , nabandi barimu batwigishaga kuko arinjye wabaga uwa mbere bose bari baje , sinzi uko nahindukije amaso mbona na mama yvette ntiyatanzwe kurundi ruhande Ange yari yazanye nase nazanyenyeri zose hamwe na mama we
.

Twaricaye , ngiye kubona mbona abacamanza bambaye yamyenda yimikara , baraje baricara , babanje kurahira nanjye noneho aho nari ndi natangiye gutitira barangije baba baravuze
Bo: mwakoze kuza kwitabira uru rubanza uwitwa ange aregamo Kenny ko yamufashe ubwo bari mu ishuri , kenny akamubeshya ko agiye kumusobanurira yagerayo agufunga urugi akamufata kungufu .
Yakomeje avuga : nkuko rero twasanze ibimenyetso byatanzwe numushinjacyaha bibivuga , icyambere nikigaragaza ko kenny ariwe wafunze urugi kuko urufunguzo barukuye mumufuka we, icya kabiri ari nacyo gikomeye nuko ibisubizo byavuye kwa muganga byagaragaje ko ange kumyanya ndangagitsina ye hakomerekejwe bivugako yaba yarakomerekejwe na kenny ubwo yageragezaga kumufata
Se wa ange: ako kabwa mukandekere nkihanire
Abacamanza : oya muze kwihanira ntitubyemera ahubwo twe dutanga igihano kijyanye nicyaha umuntu yakoze . gusa ubu umwanya ukurikiyeho ni uwa kenny niba hari ibimenyetso bimushinjura nawe nahaguruke abigaragaze ubundi dufate umwanzuro
.
Ako kanya narahagurutse njya imbere ya bose mba ndavuze……
.
Ntuzacikwe na episode ya 45

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s