MY SPECIAL DREAMS EPISODE 45

Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 45

Duherukana ubwo nahabwaga ijambo ngo niregure

Namaze guhaguruka njya imbere ya bose , ndaranganya amaso mubari aho hose ngo ndebe niba bose baje maze ukuri gukureho ikinyoma cyari cyimitswe na ange , nabanje gusekamo gake ,mba ndavuze
Njye: mubyukuri nange nabashimiye uburyo mwitwaye mukibazo cyange mukaba mumpaye umwanya wo kwisobanura , gusa nge mfite ikimenyetso kimwe , kandi sinacyerekanira hano ahubwo ndagirango mushake icyumba tujyamo , ndajyana nabacamanza hamwe na se wa ange
Se wa ange: nge simpaguruka aha ubundi se icyo kimenyetso aterekanira hano cyaba ari ikihe
Abacamanza : tuza muze , reka tujye kukireba nakibura tubone uko tumuhamya icyaha
.
Ako kanya papa ange yabuze icyo akora ahaguruka ubona abyangira , abacamanza nabo barahaguruka , abari aho bo bavuganaga umwe kuwundi mbese ubona ko nabo byabayobeye , twaragiye twinjira mucyumba , ubundi bafunga urugi , nange nibyishyimo byinshi kuko nashakaga kwivuga kumwanzi , nahise mbabaza nti
Njye: ese nkabacamanza na se w’ umwana mwemera ko umuntu yakora imibonano mpuza bitsina yaraye asiramuwe?
Bo: wapi ibyo ntibyashoboka maze no kwicarana n’umukobwa ni ikibazo
.
Ako kanya nahise manura ipataro babona ibipfuko mbikuraho ndabereka koko babona ibisebe biracyari bibisi ako kanya papa ange yahise ahaguruka asohoka ntacyo avuze , nange nahise nambara tugaruka mubandi turebye papa ange turamubura , ndongera nsubirana ijambo ndavuga
Njye: mubyukuri nkuko mvuye kubyereka abacamanza ndetse na papa w’ umwana , kubera mukigo hari igikorwa cyo gusiramura abana b’abahungu nanjye rero sinacitswe nagiye kwisiramuza kuwa 3 , ariko natunguwe nuko uyu ange yambeshyeye ko namufashe kuwa 4 , mubyukuri ikimenyetso nari mfite nicyo .
Narangije kuvuga ibyo mpita nsubira kwicara ,ange nawe atangira gusakuza cyane avuga
We: kenny arabeshya ndabizi ntaho yahiye , kereka niba avuye kubaha ruswa
.
Ako kanya ukuriye abacamanza yahise ahaguruka afata ijambo aba aravuze
We: mubyukuri nkuko uyu musore abivuze natwe icyo kimenyetso twakiboneye , ubwo rero abashinzwe umutekano mwafata uwo mukobwa kugira ngo adatoroka natwe tugiye kwiherera turaza kubagezaho imyanzuro nyuma .
Ako kanya bahise bahaguruka , rubanda nyamwinshi runkomera amashyi , ibintu ntari nakabona mubuzima numva nange ndabishimye , mbona ko burya ukuri guca muziko ntigushye kandi ikinyoma kidateze kuganza ukuri na rimwe , ikindi kandi nuko ikigeragezo nubwo kiryana kibera isomo benshi , nahise mbona ko ntanze ikosora . Ange bahise bamwambika amapingu mbona aramubereye nange nti umwanzi agucira akobo Imana ikagucira akanzu .
.
Mugihe kitarambiranye twagiye kubona tubona babacamanza baraje babanza kurahira , barangije baricara , umukuru wabo aba arahagurutse aba aravuze
We: nkuko nababwiyeko tugiye kwiherera tukaza kubagezaho imyanzuro twafashe , ubu rero nibyo tuvuyemo , rero dushingiye kubimenyetso byose byatanzwe dufashe imyanzuro ikurikira:
1. kenny agizwe umwere
2. dushingiye ko ange yabeshyeye kenny icyaha gikomeye , kandi akagerekaho kumusebya mubandi , twafashe umwanzuro wuko Ange akatirwa imyaka itatu y’ igifungo
.
Ako kanya abantu bose bongeye kunkomera amashyi nange ndabishima , ange nawe bahita bamutwara ajya kunsimbura koko urucira mukaso rugatwara nyoko
.
Twamaze gusohoka , abantu bose baza bampobera , directeur niwe wambere twahuye aba aravuze
We: mwana muto uhatambukanye ishema , congratulation
Njye: erega buriya nta na rimwe ikinyoma giteze kuzaganza ukuri kandi burya umutego mutindi ushibukana nyirawo
.
Ako kanya mama yvette yahise atugeraho nawe arampobera kurekurana biranga , ahubwo amarira atangira kungwaho , narebye mumufuka nsangamo agatambaro nkakuramo ntangira kumuhoza biratinda nko muminota 10 nibwo amarira yakamye , aba aravuze
We: mwana wanjye nyihanganira kumagambo yose mabi nakubwiye , nanjye siyari njye ahubwo byose nabikoreshejwe nagahinda nari mfite
Njye: mama ihangane nange ntakibi nigeze mbibonamo , ibyo uvuga byose narabibonye kandi nkumubyeyi ntakindi wagombaga gukora
Directeur: erega buriya ntamubyeyi uteze gushimishwa nuko umwana we yabaye ikirara gusa nange natunguwe nukuntu nzi uyu mwana yitonda , uburyo yakora biriya bintu byabashumba
Njye: erega nzi icyanzanye gusa buriya Imana irebera imbwa ntihumbya kuko buriya natekereje uburyo biriya byose byahuriranye mbona ko burya rimwe na rimwe ducishwa mubigeragezo kugira ngo bibere abandi isomo
Directeur : ndabona rero unaniwe reka ubanze ujye murugo uruhuke uzagaruka ku ishuri nyuma y’ iminsi itatu
Mama yvette : nange nibyo nari ngiye kugusaba kuko nshaka kubanza kumwondora akabona ubugaruka ku ishuri
Njye: ahubwo reka njye gusezera abo nsizemo ubundi nze dutahe wamugani manze nduhuke
Maman yvette: aka kanya gato umazemo wari umaze kugiramo inshuti zo gusezera se?
Njye: ahubwo mfitemo inshuti nyinshi ariko ndaza kubikubwira neza nitugera murugo
Mama yvette : nyaruka ariko ubanguke dore amasaha akomeje gukura
.
Ako kanya nahise nerekeza aho nabaga nibinezaneza byinshi ngeze kuri Joseph ariwe wamukuru w’ itsinda ryacu , akimbona aratangara cyane aba aravuze
We: bro noneho ko mbona uje ibinezaneza aribyose bagushyize mubazajya barya regime
Njye: hahah wowe ndumva utazi ibyabaye , wowe ntubona ko akuzuye amatama gasesekara kubirenge
We: hahaha utangiye no kuvugaguzwa?
.
Ako kanya nibwo natekereje neza ibyo mvuze nange numva ndisetse ariko ni mugihe ibyishyimo byari byose , mba ndavuze
Njye: erega nawe byakubaho , ahubwo banguka tujye kureba evode nawe mbimubwire ( evode ni wamukuru wacu twese)
Joseph: mbega wowe, urashaka kunjyana utanambwiye icyo unjyaniye , ahubwo mbwira byagenze bite
Njye: erega ngwino nanjye byananiye kubivuga
.
Joseph yabonye ko nange kuvuga byananiye , yemera kungenda inyuma , twarerekeye ngeze mubiro bya evode nahise nsunika urugi hafi no kurumutaho , aba aravuze
We: ko mbona utarwambaye , umeze nkuwataye umutwe bagukatiye burundu?
Joseph : mbese burya bwose wari uvuye kuburana?
Njye: hahah ubu wowe ntubibona ko akuzuye amatama gasesekara kumunwa
Joseph : noneho ndabona ubwenge butangiye kugaruka , kuva ubivuze neza
Njye: erega nawe byakubaho
Evode : ngaho tubwire uko byakugendekeye
Njye: ubu njye kubasezeraho da , ahubwo imodoka iparitse hariya hanze
Joseph : bagiye kukwimurirahe se kandi
Evode : ubu barakuntwaye koko , nukuntu twari tumenyeranye , ubuse noneho aho ugiye uzongera kubona ukwitaho
Njye: hahah ubundi twageze imbere yabacamanza bla bla … nababwiye byose nagiye kurangiza mbona ndimo nivugisha kuko bose barimo barira ubwo nange ikiraka cyo kubahoza nticyagombaga kuncika, nyuma yagahe gato baje guhora baba baravuze
Evode : wamwemeje pe ,ndacyeka muba ari aho ntawakongera kubeshya
Joseph : ahubwo uwangira umugore maze uwo mukobwa akaba arinjye ujya kumwakira aho afungiwe maze nkakwereka
Twese: hahahah
Njye: uyu munsi ushake ahari umuvure maze uwuraremo buracya wahindutse umugore maze bahite bakujyana aho ari
Bose: hahah
Evode : sibwo kenny aguhaye umuti
.
Twakomeje kuganira , ibintu byose wabonaga ari byiza hashize akanya gato tubona afande araje , aravuga
We: kenny zinga utwawe vuba , dore ngo wamukobwa wikizungerezi wamukereje
.
Nahise nibuka koko ko mama yvette namukereje , ariko byari mugihe kuko nagombaga gusezera abavandimwe . Twahise tujya aho nararaga mfata utuntu duke nari mfite , ubundi njya gutanga imyenda yabandi , ndangije nzezera kunshuti ninjira mumodoka ya mama yvette turerekera , kubera ibyishyimo byinshi twagiye tuganira ari nako dushyira muri vitesse yo hejuru twagiye igihe gito tugiye kwibona twibona……
.
Ntuzacikwe na episode ya 46

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s