MY SPECIAL DREAMS EPISODE 46

Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 46

Duherukana kubera ibyishyimo byinshi twagiye tuganira ari nako dushyira muri vitesse yo hejuru twagiye igihe gito tugiye kwibona twibona……
.
Twagiye kwibona twibona munsi y’ umuhanda , nkebutse mbona abantu benshi bahagaye imbere yacu natekereje ibyabaye ariko nange biranyobera kuko nari ndyamye mubyatsi , natangiye guturuna page nza kwibuka ko twari mumodoka turimo tuganira , nza kwibuka ko twageze ahantu mu ikoni ariko mbona tutigeze tuharenga , ndebye neza mbona ndi munsi y’ umukingo muriryo koni .
.
Nahise memya ko imodoka yaguye munsi y’ umukingo ngize ngo mpaguruke numva ntangiye kubabara umubiri wose ndebye imyenda mbona yuzuye amaraso , narebye hirya ngo ndebe mama yvette ariko sinamubona , nahise ntangira gusakuza cyane ariko abari aho bahita banterura mbona ambulance iparitse aho hejuru banyinjizamo , nkigeramo nasanze mama yvette asa nuwashizemo umwuka , ariko bari bamucometseho ibyuma byinshi ntabashaga kumenya , nubwo ntabuzima nange nari mfite ariko noneho nahise niheba , ntangira kwibaza impamvu nge ntapfuye , ntangira gutuka Imana ariko ntakindi nari gukora

Muminota mike twageze kubitaro , nge banjyana kuri urgence , naho mama yvette bamujyana ahandi hantu hirya hari handitse ngo hano ntawemerewe kuhinjira atahakora.
Nagezeyo , abaganga baza kunyitaho , harimo umukobwa ubona muto muto , winzobe wari wambaye utwenda tumwegereye niwe waje kunyitaho , abandi bajya kureba mama yvette .
Uwo muganga yaramfashe anyoza umubiri ,arangije amfukira bya bisebe byose , nyuma numva ngaruye agatege , arangije atangira kunganiriza
We: niko se mwana muto byabagendekeye bite niba wibuka uko byagenze
Njye: banza umbwire niba mama yvette akiriho
We: humura ntacyo ari bube kuko bariya bandi bose bagiye kumwitaho , ubwo rero nanjye ndashaka kukwitaho
Njye: cyakora mwatwitayeho neza , ubanza iyo tutabagira twari gupfa
We: erega ni inshingano zacu gufasha abatugana tukabaha service nziza kandi inoze
Njye: uwo mutima mwiza muzawuhorane
We: nonese nkuzanire iki ?
Njye: kijyanye niki
We: nkakantu ko kunywa cyangwa cyo kurya
Njye: nonese hano mubitaro mutanga nibyo kurya ?
We: si kubantu bose ariko wowe ugomba kwitabwaho bihagije
Njye: mwe kwigora uko mwanyitayeho birahagije
We: wigira ikibazo ntakibuze hano ahubwo mbwira icyo ufata
.
Nabonye akomeje kunyinginga mubwira ko anzanira ka orange , nawe aba aravuze
We: nange nari mbizi , ntayindi wafata
Njye : kubera iki ?
We: nzakubwira atari ubu
Ako kanya yahise ahaguruka aragenda , nasigaye nibaza aho umuntu mwiza nkuwo yaturutse , nza kubona ko burya abeza bavuka iminsi yose , muminota mike yahise agaruka aba aravuze
We: ese bakwita nde ngo nze mbona uko nguhamagara ?
Njye: banyita kenny , mwebwese?
We: njye nitwa Alice , gusa witwa akazina keza
Njye: nawe papa wawe ako kazina ashobora kuba yaramaze nkumwaka wose yiga kukazina azakwita
We: hahah uziko ntarinzi ko usetsa bigeze aho , ahubwo urimo uranjijisha , ahubwo reka nkuhe kubyo nkuzaniye
.
Ako kanya yahise akora mugikapu akuramo orange arayifungura , mbona yongeye gukoramo akuramo isambusa ati ” ryoherwa ”
Ako kanya nahise ntangira kurya ibyo bari bamaze kumpa , gusa appetti yo ni hafi na ntayo, kuko natekerezaga kuri mama yvette nkumva ubuzima buranze
.
Hashize akanya gato , arinako nganira na alice twahuje urugwiro , tugiye kubona tubona directeur atungutse aho ari kumwe na fiacre na clararisse , bahageze baradusuhuza , directeur aba aravuze
We: umutima wari watuvuyemo , none ndabona umeze neza
Njye: erega buriya Imana yaturinze , gusa ntacyo nabaye
Directeur : ese byaje kubagendekera bite ?
Njye: njye cyagihe twaragiye bla ..bla namubwiye byose uko byagenze ndangije aba aravuze
We: yo disi byari ibyishyimo nange iyo aba njye byari kuba gutyo, gusa Imana idufashe idutabarire mama yvette
Clarisse: disi ubu se koko iyo tukubura ninde wari kuzongera kudusobanurira
Njye: hahah wowe ntakindi watekereza kitari kubyishuri
Directeur: ese muga , ntimwareka tukajya kureba aho uwo murwayi wacu arwariye
Alice: oya hariya ntamuntu utahakora wemerewe kuhagera , buriya niyoroherwa bazamuzana hano nawe urwariye
Njye: nonese ubwo arwajwe nande ?
Alice : hariya haba hari abaganga bashinzwe kwita kumurwayi ndetse bakanamufasha buri kimwe cyose
.
Twakomeje kuganira byinshi cyane , bigeze aho muganga mukuru araza asohora ba directeur , ubundi atangira kunsuzuma hose asanga ntacyo nabaye uretse ibyo bisebe , ako kanya yahise ansezerera , ibintu nashimye ariko icyari gisigaye nuburyo nagombaga kugera murugo nkafasha yvette ndetse no gukomeza gukurikirana ubuzima bwa mama yvette .
.
Murako kanya muganga yahise asohoka abwira ba directeur ko ansezereye gusa alice wabonaga ko atishimiye icyo cyemezo cya muganga mukuru . Ako kanya directeur yahise aza ankora muntoki , ubundi duhita dusohoka tugeze kumodoka alice aba aravuze
We: mwampa kenny tukavugana gato mukabona ubumutwara
Directeur : ntakibazo mutware ariko mugire vuba kuko ndimo ndihuta cyane
.
Ako kanya alice yahise amfata akaboko nange ndamukurikira twegera hirya aho ba directeur batashoboraga kumva ibyo turimo kuganira , aba arambwiye
We: nonese kenny uriya mwari kumwe ko nabonye ari umukobwa niwe mama wawe
Njye: wabimenye niwe rwose
we: nonese uriya mugabo mupfana iki?
Njye: ese ko numva wagira ngo uri muri enquette bite byawe
We: basi niba ubifashe nabi mbabarira sinzongera
Njye: ok ngaho ndeka ngende ntakereza abandi
We: nsigira numero basi tujye tuvugana
Njye: ko nta telephone ngira se
We: umusore mwiza nkawe ubwo yabura telephone ate ?
Njye: amategeko yikigo ntiyemerera umuntu gutunfa telephone buriya igihe nikigera nzayitunga
We: nonese basi watwaye iyi yange ko ndagura indi ariko nkajya nguhamagaraho
Njye: mwari mukoze ariko ntacyo nayimaza , igihe nikigera nzayikunda
We: uransuzuguye koko
Njye: sukugusuzugura ahubwo nuko atari ngombwa
.
Tukiri muri ibyo twagiye kumva twumva imodoka ivugije ihoni nibuka ko nakereje ba directeur , mpita nsezera kuri alice nerekeza kumodoka , nkihagera directeur yahise ambwira
We: kenny ndabona noneho wakunzwe nabaganga
Njye: hahah uriya niwe wamvuye ntakindi kibirimo rwose
Directeur : nyine agomba kukwitaho akaguha care muri byose
Twese: hahahah
Fiacre: nonese kenny ko nshimye ko dutashye , kandi uriya mubyeyi akaba arwariye ahantu atemerewe gusurwa , ubwo tuzamenya ko yahavuye ate ngo tugaruke kumusura
Njye: uziko tutabitekerejeho Directeur : ahubwo wamugani musigare mumodoka njye kureba muganga mukuru ambwire uko bizagenda
.
Ako kanya directeur yahise asohoka , ajya kureba muganga mukuru sinzi ibyo bavuganye , natwe twasigaye tuganira kumuyobozi mwiza twari dufite , ari nako nserereza fiacre na Clarisse uburyo bagize isoni ryo kuvuga igihe directeur yari ahari kuko amagambo yabo wari wayabarira kuntoki , hashize akanya gato directeur aba aragarutse , aba aravuze
We: noneho ndacyeka ibintu bikemutse muhaye numero yanjye ambwira ko kuza kumusura atari ngombwa kuko ntacyo kurya akeneye , ahubwo umunsi yavuye muri coma cyangwa yagize ikindi kibazo bazampamagara noneho tukaza kumureba
Njye: yebaba we , ubu se koko umuntu utarya , ntananywe murumva azabaho koko?
Directeur : ihangane kandi ukomere , Imana ntiyakwemera ko agenda kandi hari abantu benshi tukimukeneye
.
Nahise numva ko burya aho kugira inshuti igihumbi zitazi ibibazo byawe wagira imwe ikwitaho , waterwa ikagutabara kandi koko ko inshuti nziza uyibonera mukaga , twakomeje kugenda , muminota mike tuba tugeze murugo umukozi afungura igipangu twinjiramo , tugeze muri salon directeur aba aravuze We: mwana muto rero twe ntago twicara , ubu dusubiye mukigo , gusa fiacre muraba muri kumwe mugihe cy’ icyumweru akumenyeza urugo , ubwo wowe uzagaruka aruko uriya mubyeyi yakize
Njye: murakoze cyane ntacyiza cyo kugira umubyeyi nkamwe
.
Ako kanya yahise akora mumufuka mbona akuyemo agaterefone gato arangije arakampereza atangira kunyereka uko bayifungura, uko bayifunga , nuko bahamagara nutundi tuntu twose two muri telephone , arangije arambwira
We: akira iyi telefone nashyizemo ya simcard nahaye kwa muganga , ubwo rero amakuru yose niwowe bazajya bayabwira kuko njye nabonye hari nkiminsi mba ndi munama bashobora kunshaka bakambura
Njye: sinabona uko mbashimira , Imana niyo izabitura
We: erega nibi biriunshingano zacu zo gufasha abo tuyobora
Njye: icyo nzi nuko abafite umutima nkuwo wawe aribo bake kuko ahubwo abandi babona abo bayobora baguye murwobo bakarenzaho itaka
Directeur : abo nyine ni nka ba ange rimwe na rimwe batega umutego ukabashibukana
.
Ako kanya twahise duherekeza directeur na clarisse tubageza kumodoka natwe tugaruka muri salon arinako tuganira ku mutima mwiza wa directeur , muminota mike mboba vyette nawe aratashye , yatugezsho ubona ko yarakaye ,ariko akimbona ahita amwenyura aba aravuze
We: mbega cya mama , ubuse ko cyitambwiye ko uraza ngo nitegure kurya bombo , cyarangiza ntikize kuntyura koko
Njye: buriya wasanga yibagiwe
We: nonese ko ntamubona ubundi arihe ngo ampe irindazi yanyemereye?
Njye: mama wawe yagiye gusura iwabo , aranararayo ihangane ahubwo nawe tuzajyana kubasura
We: sindara munzu mama adahari ahubwo tugende ubu
.
Nakomeje kwinginga yvette arinako mubeshyabeshya hashize nkiminota 30 abona kwemera kurara aho , noneho icyo gihe mama yvette yari yarazanye umukozi , muminota mike ibyo kurya byageze kumeza , dutangira kurya ariko nihafi no kutarya ,ukurikije appeti twari dufite .
Twamaze kurya turaryama ,kubera umunaniro nasinziriye gupfa kuburyo nakangutse nka sa yine zamanywa , murako kanya phone iba irasonye nange nkanda yes nshyira kugutwi Njye: hallo!
We: hallo! ni uwo bita kenny tuvugana
Njye: yes nuwo
We: ni muganga mukuru muvugana , murakenewe hano kwamuganga byihutirwa
Njye: byagenze bite ? ntimumbwire ko wamumama apfuye
We: ngwino urabimenya uhageze sibyo kuvugirwa kuri telefone
Call end
.
Ako kanya nahise mbwira fiacre , twiruka tugana kwa muganga nkabataye umutwe kuburyo iyo duhura na police yari guhita itwandikira umuvuduko , muminota mike twari tugezeyo , nkigerayo nahise nkubitana na muganga mukuru avuye muri cyacyumba mama yvette yari arwariyemo , tugikubitanaso mbona agahinda karamwishe cyane …….

Ntuzacikwe na episode 47

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s