MY SPECIAL DREAMS EPISODE 48

Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 48

Duherukana nakanguwe nawe ankozeho noneho twongera kuganira ,tugeze imbere …
.
Tugeze imbere tubona hari imihanda ibiri , ambaza uwo tunyuramo , nahise mwereka ko tunyura muwa ruguru muminota mike twari tugeze murugo , dukomanga kugipangu tubona umuzamu aje gukingura , twarinjiye turangije turaparika , nyuma tuvamo twerekeza muri salon , twasanze abari aho bahimbawe , yaba abaturanyi ndetse nabo twari kumwe mubitaro , ibyo kunywa byo byari byose ntiwabibara ngo ubirangize ubanza bralirwa yari yamenye . Twamaze gusuhuza abari aho duhita twicara mbaza alice icyo anywa , ansaba ka citro nange mfata orange , turangije turicara .
.
Twakomeje kuganira byinshi ari nako abari aho banezerewe mbese nkahantu hose habaye ikirori , nyuma mama yvette aba arahagurutse aravuga
We: ndabashimira mwese kuko mwambaye hafi kuva murukiko aho mwabashije gushigikira umwana wanjye , kugeza tugeze mubitaro ubwo bitari byoroshye ariko mukangaragariza umutima udasanzwe ndetse nanubu mukaba mukintera ingabo mubitugu
Twese twakomeye amashyi y’ urufaya rimwe , akomeza avuga
Cyane cyane ndashimira uyu mwana kenny , mubyukuri sinarinzi ko yabasha kwitwara kuriya imbere y’ imbaga nyamwinshi ariko byaduhaye isomo ry’ uko burya ufite ukuri niyo yahagarara murwobo atagwamo , nange aho narindi nahise nikomera amashyi ,nti narabemeje
.
Yakomeje agira ati , hari numuntu nashakaga gushimira by’ umwihariko , nahaguruke, yahise ahagurutsa directeur, natwe tumukomera amashyi y’urufaya akomeza agira ati :” mubyukuri uyu mubyeyi niwe directeur w’ ikigo umwana yigaho , ariko natunguwe nuburyo yabashije gufasha umwana mubihe bibi yararimo kugeza abivuyemo , yarangiza ntaterere iyo ahubwo agakomeza kutuba hafi kugeza no kuriyi saha tukiri kumwe ,mubyukuri uwo mutima mwiza Imana yakwihereye uzawuhorane
.
Yarangije kuvuga ibyo abimitima yoroshye amarira atemba kumatama , nange nibwo nongeye gutekereza , inzira nanyuzemo zose , ndangije ndahaguruka ndavuga
Njye: mubyukuri nange inzira nanyuzemo sinabasha kuzirondora kuko wari umwijima ukabije , ariko burya iyo ufite ukuri ntumenya iyo abagukongereza amatoroshi bava , gusa nange natunguwe no kubona incuti nyinshi zinshigikira aho nakekaga ko ndi ngenyine , ntakindi nakora atari ukubashimira nabakangurira kutazigera mwimika ibinyoma kuko nta narimwe ikinyoma giteze kuganza ukuri , kandi ntawundi musaruro w’ ibinyoma atari ukugutamaza , ugakorwa n’ isoni
.
Ako kanya directeur nawe yahise ahaguruka akomeza avuga , buriya rero munshingano z’abayobozi harimo no gukurikirana abo bayobora , haba hari ikosa baguyemo ukabakosora nubwo bamwe birengagiza inshingano zabo , usibye ibyo kuyobora umwana mbijeje ko nikibazo mwagira cyose mwazakomeza kumbaza naba ngishoboye nkabafasha byananira tukabijyaho inama .
Twese twongeye gukomera amashyi rimwe
.

Twakomeje kuganira arinako benshi bafata amajambo , amenshi yibandaga mugushimira ,arinako bwira , hashize akanya alice aba arambwiye
We: uziko mwanjijishije bukaba bwanyiriyeho kandi ndi murugo ngenyine
Njye: abandi se bagiyehe?
We: buriya aho mba mbana n’ umukozi twenyine kandi umukozi yatashye iwabo azagaruka ejo , ahubwo reka ntahe ntasanga banyibye
Ako kanya nahise muherekeza mugeza kumodoka , nubwo gutandukana bibabaza , twarebanye nkiminota itatu ntawe uvugisha undi , ubundi ansaba ko nashaka umwanya tukaganira birambuye , noneho namuhaye ya numero ya directeur yari yampaye , ambwira ko ari buze kumpamagara nagera murugo tugapanga uburyo twahura , arangije yatsa imodoka nyikurikiza amaso mpaka irenze , nange ndikubura nsubira munzu
.
Ikorori cyarakomeje kuryoha ari nako bamwe bintege nke bakomeza gutaha , nyuma bose baje gushira munzu , ubundi turafunga , tugaruka muri salon , yvette aba aravuze
We: mama ko uvuye kwa sogokuru nimodoka ukaba wayisizeyo , ukaba uzanye ibipfuko ni sogokuru wagukubise
Mama yvette: reka reka mwana wa ahubwo natembye niyo mpamvu
Yvette: uziko kenny yari yambwiye ngo tuzajyanayo none nagize amahirwe kuko nange sogokuru yari kunjyana kwa muganga bakantera igishinge , ahubwo sinkigiyeyo
Mama yvette: oya si sogokuru wanjyanyeyo , ahubwo ninjye wijyanyeyo
Yvette: nonese ko utazanye imodoka ejo nzongera ngende n’amaguru ? uzi ukuntu nananiwe
Mama yvette : nzagutegera moto ariko muminsi mike ndajya kuyizana
.
Twakomeje kuganira arinako amasaha akomeza kwicuma , yvette atangira gusinzira , dusezeranaho twerekeza mubusaswa , twagezemo ntangira kujya kure , mugihe nkitekereza byinshi , nagiye kumva numva phone irasonye , mukureba neza mbonamo , unknown number , nshyira kugutwi ,
Njye: hallo
We: mukajwi gatuje , hello wamenye se?
Njye: iryo jwi se nariyoberwa ? ahubwo se wagezeyo ryari?
We: nahise ngerayo nko muminota icumi , gusa nasanze ntakibazo
Njye: Imana ishimwe
We: rero ndumva ngukumbuye ,
Njye: aka kanya
We: umva ra , ngaho mbwira kuri ya gahunda yo guhura , ahubwo tubipange kuruyu wa 6 ikigoroba
Njye: ntakibazo ubwo ndaza gusaba mama agahushya
We: asante
Call ended
.
Ako kanya nahise nongera ndiyorosa ntangira gutekereza kubyo nari maze kuvugana na alice , sinzi uko naje kwibuka agatotsi kantwaye nongeye gukanguka mugitondo ari mama yvette umpamagaye , mpita mbyuka nerekeza douche , ndangije kwambara ngaruka muri salon , mba niganirira na mama yvette
Njye: ese ko numvise ngo imodoka zifite ubwishingizi hari uburyo bazishyura , iyawe yo byaba bimeze bite?
We: burahari ariko sinzi ko nabyirukamo ngo mbivemo nzabyihorera nimbona amafaranga nzagura indi
Njye: oya wivuga utyo ahubwo , ahubwo mpa ibyangombwa byayo unambwire inzira bicamo , ubundi ejo nzatangire nyigushakire .
.
Ako kanya yahise yikoza mucyumba mbona azanye ibipapuro byinshi cyane arangije atangira kunsobanurira , buri kimwe cyose , arangije ambwira ninzira byose bicamo , ako kanya nahise nzezera mama yvette mubwira ko nza kugaruka aruko byose biciyemo , ndangije nderekera
.
Nakomeje kugenda mba ngeze mumujyi nsoma ahanditse solas , menya ko ariho mama yvette yambwiye, ninjiramo nsangayo umukobwa mwiza nawe yanyakiriye neza nange ndabishima , nyuma ambwira ko byose byuzuye , ko bazaduhamagara aruko yabonetse tukaza kuyifata , nange ndamushimira musezeraho ndataha .
.
Natashye nihuta cyane dore ko akanyamuneza kari kose nahiye nguruka sinjye narose ngeze murugo , inkuru nyikoza mama yvette nawe aranshimira , nyuma musaba agahushya ko kuzajya kubonana na muganga , aba aravuze
We: ubwo se urumva nakwima uruhushya rwo kujya kubonana n’ umukazana ?
Njye: hahaha s’ umukazana ahubwo ni uko yamfashije cyagihe narindi mubitaro
We: erega natwe nuko byatangiye gusa umenye ko ubu ndumva agatege katangiye kuza , ejo ndaza gutangira akazi nawe witegure kucyumweru uzasubira ku ishuri
Njye: murakoze cyane , nari nabikumbuye .
Twamaze kuganira twerekeza muburiri bwarije buracya , mama yvette ajya mukazi nange nsigara mfasha umukozi , gutunganya ibyo murugo , sinzi uko byaje kugera mumasaha ya nimugoroba , ngiye kubona mbona imodoka nziza yinjiye mugipangu , nditegereza ngo ndebe uyisohokamo , ndebye neza mbona mama yvette niwe uyisohotsemo
.
Ako kanya yahise aza yiruka arampobera biratinda , arangije aba arambwiye
we: uziko iyi ari imodoka bampaye kubera yayindi yambere yangiritse bikomeye kandi iri mubwishingizi
Njye: ubuse ushatse kuvuga ko ari yayindi najyaniye ibya ngombwa
We: niyo da , ibintu nuruzungu ni nko kubipa , burya koko ntagucika intege , nukuntu nari ngiye kubyihorera ngo sinabyiviramo
Njye: erega buriya ntugacike intege utabanje kugerageza
We: kabsa ndabibonye
.
Twakomeje kuganira biratinda , twerekeza kumeza twariye ibyishyimo aribyose turangije twerekeza muburiri nibwo bwari bucye njya kubonana na alice naraye nitekerezaho mubyukuri ubanza nari natangiye gutwarwa n’ urukundo nubwo alice yandutaga
.
Amasaha yakomeje kugenda , isaha yo guhura na alice iba irageze nambara agashati keza, agapataro kanyegereye n’ udukweto duto nari mfite ndangije nerekeza kuri bar aho twari twavuganye , nagezeyo nkereweho iminota 5 ,mukugerayo ndebye alice sinamubona nibuka ko mfite telefone niko kurebamo za numero zampamagaye cyagihe nijoro , nkanda yes , nshyira kugutwi
We: allo
Njye: allo , nonese ko ntakubona kandi nahageze
We: ihangane gato sinzi utwo nari ndimo ntegura muminota ibiri urabona umuntu ngutumyeho ahubwo mbwira aho uri
Njye: ndi hano kumuryango binjiriraho
We: ntuhave araje
Call ended
.
Nakomeje guhagarara aho muminota mike mbona umuntu wambaye uniform angezeho , aransuhuza arangije ambaza niba arinjye witwa kenny , ndabimwemerera ,ambwira ko hari umuntumyeho ndamukurikira , twakomeje kugenda tuba twinjiye ahantu mucyumba cyari cyanditseho VIP , nkimara kwinjira nahise nkubitana amaso na alice tuhita duhoberana biratinda kuburyo twamaranye nkiminota itanu , tubona uburekurana nyuma twongera kwicara
.
Yahise atumiza citron , nange antumiriza ka orange , ubundi twokesha ifi ,turangije tuba twiganirira
We: aha hantu wahabonye ute ?
Njye: hararenze ,ahubwo uba wahatekereje ute?
We: erega aha habereye umuntu nkawe
Ako kanya ibyo kurya byaraje , natwe dutangira kurya arinako ibiganiro biba byinshi , nyuma serveur yaraje aranura , dutumiza indi round , ubundi alice aba aravuze
We: mubyukuri rero nari narifuje kuzaganira nawe turi twenyine kandi turi ahantu hatuje , none nshimishijwe nuko nawe wabyemeye ukaba wampaye uyu mwanya , icyo nagutumirije rero …….

Ntuzacikwe na episode ya 49

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s