MY SPECIAL DREAMS EPISODE 49

Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 49

Duherukana alice ambwira:”
none nshimishijwe nuko nawe wabyemeye ukaba wampaye uyu mwanya , icyo nagutumirije rero …….
.
Yakomeje avuga , icyatumye nguhamagaza aha nukugira ngo tuganire , buriya rero nkikubona wanyibukije byinshi ntashaka kuvugira aha , gusa Imana ishimwe yo yaduhuje
Njye: ko numva unteye amatsiko ibyo bintu udashaka kuvuga ese nubuhoro ?
We: erega burya ibintu byose singombwa kubivugira aho ubonye hose , gusa burya hari igihe umuntu aba afite amateka menshi kandi ahatse byinshi , ariko isaha nigera bizasohora
Njye: ariko hari icyo unkinze
We: ntacyo nagukinga gusa ushonje uhishiwe , hari agaseke kagupfundikiriye kandi igihe nikigera kazafungurwa , gusa buriya no mubyanzanye harimo kugira ngo twiganirire no muby’ ubuzima bwawe bwite
Njye: ntakibazo kuko ntakiza nko kugira inshuti ubwira byose kandi ikakumva waterwa ikagutabara kandi nkurikije uburyo wanyitayeho sincidikanya ko uri incuti nziza Imana yanyihereye
We: nonese kenny , umbwize ukuri , ufite inshuti y’ umukobwa ?
.
Ako kanya nahise ntangira gutekereza kuri byinshi , ntangira gutekereza kuri josee , no kuri clarisse nari maze kwiyumvamo , numva mbuze icyo nsubiza ahubwo nasubiye mumateka ,amarira niyo yantanze imbere , nawe atangira kumpoza muminota mike nari maze guhora , aba aravuze
We: nonese niki kikurijije , mbabarira umfate nkincuti yawe idateze kugutenguha kandi igisubizo cyose umpa niteguye kucyakira
Njye: mubyukuri rero ikindijije nibutse kera nkiri muto bla bla namubwiye ibyange na josee mubwira ko twahanye isezerano , nkomeza mubwira uko ubuzima bwanjye bwakomeje kugeza aho ngeze ubu nagiye kurangiza nawe amarira yashotse kumatama nange ndamwishyura , ndamuhanagura , arangije aravuga
We: ko numva uwo mubyeyi yaguhemukiye ariko humura buriya umunsi umwe ibyo yakwirukaniye bigatuma ajya kuguta igihe kizagera kimenyekane
Njye: narangije kubyakira kandi noneho nabonye umuryango unshimisha , ubasha kumfata nkumwana murugo kuko ntacyo nigeze nshaka ngo nkibure , gusa uwazanyereka byibuze josee niyo yaba isaha imwe yonyine
We: humura nkuko niyemeje kugufasha muri byose , umunsi umwe nzaza nkubwira ko uwo josee namubonye kandi ndacyeka azaba aribirori byagatangaza kuri wowe numuryango wawe
Njye: yewe ubanza bitazaba nigihe nagerageje kumureba yanciye mumyanya y’ intoki mureba , namubwiye cyagihe tujya mubabikira , uko urugendo rwose rwagenze nkirangiza aba aravuze
We: yoo disi nibwo menye ko wamukundaga birenze , gusa wagize neza kandi nawe ndacyeka uko umukunda we agukunda kurutaho , nisezerano mwahanye nawe ntiyariteshukaho , kandi umunsi umwe muzongera guhura , ubwo numwanzi wanyu azabakomera amashyi
Njye: yewe reka dutegereze umunsi nugera nange ndabyizeye kandi urakoze kumpumuriza , mubyukuri amagambo yawe yantunguye , mbonye ko ariwowe nshuti nari ntegereje kandi ndahamya ntashidikanya ko muri wowe nzahabonera umugisha
We: rero uko iminsi izajya iza uzajya ubona abakobwa benshi bashaka kuguteshura kumasezerano yawe , urabona ko uri umusore mwiza buri wese yakwifuza , bamwe bazaza bitwaje amafaranga , abandi bitwaje ubwiza , ariko bose ntukabiteho ahubwo uzakomere ku ibanga , nugira nikibazo cyose cyaba icyamafaranga cyangwa icy’ ibitekerezo ntugatinye kucyimbwira
Njye: murakoze cyane sinzi uburyo nabashimira , gusa uwo mutima mwiza urema icyizere kuwagitakaje muzawuhorane
.
Twakomeje kuganira ari nako amasaha akomeza kwicuma , burya umwanzi w’ ibihe ni isaha , igihe cyarageze dusezeraho ariko abanza kungeza murugo , ampereza anvellope arangije afata inzira ajya iwe .
Nageze murugo akanyamuneza arikose , burya ngo akuzuye umutima gasesekara inyuma , nasanze yvette na mama we bicaye muri salon mbanza kubasuhuza mama yvette aba aravuze
We: ndabona noneho muganga yagucyesheje pe , uziko kuva wagera aha aribwo nabona wishimye
Njye: hahahah , cyakora byo nawe uwaguha kuganira nawe byarangira wishimye , kuko yantangaje nabonye ibitekerezo bye birenze
Mama yvette : wazabwiye uwo mukazana akaza natwe akatwisekereza
Njye: umunsi igihe cyageze nzaza mbereke uwantwaye umutima nubwo atari uriya ariko nawe nziko azabasetsa imbavu zigaturika
.
Twakomeje kuganira arinako amasaha akomeza gukura , igihe kiragera tujya kumeza , ndangije mfata impanuro z’ababyeyi nkuko ejo wari umunsi wo kujya ku ishuri , nyuma njya kuryama .
.
Nageze muburiri ntangira gutekereza uko umunsi wagenze wose nkomeza gutekereza kuri alice nuburyo twamenyanye nza kubona ko ari Imana yamunyihereye , nakomeje kuguma muribyo sinzi uko agatotsi kantwaye , nagiye gukanguka mugitondo nditunganya , nyuma njya gusenga , mvuyeyo nibwo nibutse ko bampaye envellope mfunguye ngo ndebe ikirimo ndikanga , natangiye kubara inoti zarimo nsanga nibihumbi makumyabiri , mubyukuri nibwo bwambere nari nkoze kumafaranga angana atyo kuva navuka ariko ntakindi nari gukora usibye kuyabika nkayagira argent de poche , ako kanya mama yvette yahise aza , ndamusuhuza aba aravuze
We: kenny warangije kwitegura se ?
Njye: nabirangije kare cyane , ahubwo nari mbategereje ngo mbasezere mbone ubugenda
We: ngaho reka tubanze tujye kumeza , ubundi mbone ubuguherekeza
.
Ako kanya kadogo yahise aza ategura ameza ,arangije ashyiraho ibyo kurya , natwe twegera ameza , hariho ibiryo byahumuraga neza kuva nagera aho nibwo bwambere nari mbibonye , twariye na apeti nyinshi arinako twiganirira , turangije kadogo aranura , nange ninjira mucyumba , nzinga utwenda , ndangije mpamagara mama yvette nawe aritegura , nyuma twurira imodoka twerekeza ku ishuri , twagezeyo mama yvette abanza gusuhuza directeur nange nerekeza kuri dortoire .
.
Nagezeyo , uwambere twahuye ni fiacre turahoberana biratinda , nyuma yaho aba aravuze
We: uziko mbona wakize , burya koko iyo ufite ukwitaho ntacyagukoraho , nindwara zirahunga
Njye: hahah utangiye kunsesereza ndakuzi
We: nonese sibyo , wowe wateretwa na muganga ukananirwa gukira vuba
Njye: ngwino nkujyane muri cantine ariko ureke urwo rugambo
.
Ako kanya twahise twerekeza muri cantine ariko nako tunaganira , tugize amahirwe tuba duhuye na clarisse nawe turajyana , buri wese yafashe icyo ashoboye nyuma yaho turasohoka twerekeza muri etude
.
Twakoje kwiga ari nako nshyiramo akagufu niminsi ikomeza kwicuma gusa numubano wacu njye , clarisse na fiacre wiyongera , iminsi iba myinshi ariko igahimwa numwe gusa ,igihe cyo gukora exams za leta kiragera , nakoze exams ntikoresheje , turangije gukora icyanyuma nibwo twerekeje mugacentre ngo twinigure , noneho nanjye nari nabasohokanye dore ko kwifaranga nari ndoze .
.
Twaragiye , tugera muri centre ,twinjira ahantu hari handitse ngo bar , twinjiramo , turangije tujya kwicara muri jardin yari iri aho , tumaze kwicara umuserveur atubaza ibyo buri wese afata , babanza kugira ubwoba ariko mbabwirako ikitabuze ari amafaranga , buri wese yatse icyo anywa , round ya mbere baba barayizanye , dukozanyaho ngo kubuzima bwacu , nahise ntumiza zingaro n’ ibirayi ubundi dutangira kuganira
Njye: aha murahabona mute ?
Fiacre: ndabona ari heza kuburyo wahazana n’ umukunzi
Njye: ngaho se mumbwire ijambo ryiza
Bose : hahahah
Fiacre : ahubwo wowe na clarisse ni murivuge
Clarisse: umva cya fiacre ra , nge ahubwo ubu ndi gutekereza uko nzabaho tutari kumwe nkumva ubuzima burahagaze
Njye: uziko umvugiye ibintu , tekereza fiacre yagiye kukigo cye , nange kukindi , na clarisse kukindi mbega ukuntu bizaba bimeze
Fiacre : nge ndumva icyo gihe kitazaba pe
Clarisse : mwese mufate hano kukiganza cy’iburyo , ako kanya twahise dufataho , clarisse aba aravuze “icy’Imana yifatanirije ntihakagire ugitanya”
Twese twakomeye amashyi rimwe , turangije turarekurana arinako zingaro twari twokesheje bazizana , natwe dutangira kurya , nyuma yaho bazana round ya 2 dukomeza igitaramo , burya umwanzi w’ ibihe ni amasaha , igihe cyarageze dusubira mukigo tuzinga ibyacu twemeranya ko tuzahura kumunsi wa kabiri bamaze kumanika amanota , tukishimira insinzi
.
Twavuye dortoire tuganira , gusa icyatubwiye ko koko dutandukanye nuko imodoka yaje fiacre na clarisse bakinjiramo nange ngakunja isura nkerekeza murugo. Burya guhura biranezeza ariko gutana bigashengura imitima , nibwo nabonye ko nsigaye ngenyine ntakindi kitari kwerekeza murugo
.
Nageze murugo nsanga mama yvette ari muri salon ndamusuhuza , ninjira mucyumba mbika ibyo narinzanye ndangije ngaruka muri salon mba niganirira na mama yvette
.
Ubuzima bwakomeje kwicuma ariko mfasha mama yvette akazi , sinzi uko nateze amatwi radio numva bavuze ko amanota yasohotse nange nahise mbibwira mama yvette nkejo ahita ahamagara directeur ngo andebere amanota ….
.
Ntugacikwe na episode ya 50

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s