MY SPECIAL DREAMS EPISODE 50


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 50

Duherukana ubwo mama yvette yahamagaraga directeur
.
Yahise amuhamagara , amubaza iby’amanota , directeur amusubiza ko bazayazana ejo mugitondo , arangije kumubwira ibyo twerekeje ku meza , mubyukuri mbabwiye ngo narariye naba mbabeshye , murako kanya mama yvette yahise avuga
We: ko utarya se kenny , byakugendekeye bite?
Njye: ntacyo nabaye nuko numva ntabishaka gusa
We: cyangwa wagize ubwoba bw’amanota wagize ? humura ibibazo byose wahuye nabyo byakubuzaga kwiga ndabizi , ubwo rero niyo watsindwa ntiwabura ikigo cyo kwigaho .
Njye: urakoze kumpumuriza ariko ndamutse ntsinzwe ni echec ya mbere mubuzima naba ngize , kuko mba numva ntashaka kwiga prive
We: byose ni ukwiga kandi aho wakwiga hose ntibyakubuza kujya muri kaminuza
Njye: urakoze kumpumuriza gusa buriya ntacyashimisha umuntu wese nko kumva ngo ni umwana wawe
.
Twarangije kurya twerekeza muburiri , aho natangiye gutekereza ukuntu nakoze ikizamini nkatekereza uko nabitsinze , kuko numvaga narakoze neza , gusa burya niyo waba warakoze neza ute ntiwamenya iyo ubwoba bwavuye ,nageraho nkahinda umushyitsi nkuwo bamenyeho amazi , nakomeje kuryama ariko ibitotsi biranga , ngerageza kujya mpaguruka ngo njye hanze nabyo bikanga , mbese urebye iryo joro ryambereye nk’imyaka 10 sinzi uko nagiye kumva numva inyoni iravuze menya ko bugiye gucya , ntakindi nakoze atari ukubyuka ,nkajya douche ndangije nambara twatwenda twiza nagiraga, nyuma njya kwicara muri salon , ngo ntegereze ko bwacya , nategereje nkisaha yose nkacishamo nkasinzirira nkanarota aho nari nicaye muntebe nakanguka nkareba ku isaha nkasanga hashize nkiminota 5 yonyine , agahinda kakarushaho kunyica .
.
Nakomeje kwicara muri izo ntebe nyuma yisaha nigice nibwo narebye hanze mbona buciye igihu , ndebye imbere yange nkubitana amaso na mama yvette , arimo anyitegereza cyana aba arambwiye
We: ese noneho kenny yabaye iki? ko watemye ijoro mo kabiri , ukabambara neza ukaza kwicara muri salon byakugendekeye bite cyangwa muburiri harimo intozi
Njye: ntacyo nako ndumva nshaka kujya kureba amanota yange ku ishuri
We: nonese ukabyuka iri joro ngo uragiye , hejuru y’ uko barabizana ikigoroba
.
Ako kanya icyayi cya mugitondo cyageze kumeza , abandi begera ameza ,ariko njye ntibyabashaga kumanuka ahubwo nahise mfata gahunda yo guhaguruka nkerekera kukigo nigagaho nkahava aruko mbonye amanota yanjye
Koko niko byagenze nahise nsezera kuri mama yvette nawe anyifuriza amahirwe masa , nange nderekera nageze ku ishuri nka sa tatu , ndebye aho bamanikaga amanota nsanga harera , kuva ubwo ntangira gutembera muga centre , ariko amasaha yicuma bigeze nka sa sita nkiri kugacentre nkebutse gato nkubitana amaso na fiacre , yahise aza yiruka cyane angwamo nange mugwamo kuburyo abari aho bihereye ijisho ibyo birori , twamaranye nkiminota itanu tugifatanye , irangiye turarekurana , mba ndavuze
.
Njye: aha nahe se fiacre
We: erega ndabonekerwa , urumva waza aha nkasigara murugo koko?
Njye: hahah
We: uziko naraye ntasinziriye ntekereza kubyamanota , nabura amahoro nkahitamo kuza byibuze ngo bube bwira
Njye: utamvugira ibintu reba ukuntu amaso yange yatukuye wagira ngo naraye mukabari
We: twese simbona twararanyemo se
Twese: hahah
.
Twakomeje kuganira ari nako amasaha yicuma , bigeze nka sa munani tubona imoda ya directeur itunyuzeho , tumenya ko aribyo avuye kuzana , twahise tuyikurikira noneho igitima cyatangiye kudihagura cyane , ndebye fiacre nsanga nawe yasuherewe , twese twahise twerekeza mukigo ntawe uvugana nundi , tugezeyo koko dusanga barimo barabimanika , gusa bari bahereye inyuma , natwe twatangiye kureba duhereye inyuma , tugera kubatsinze noneho mbona twese dutangiye kumwenyura , ubwo nibwo nongeye kumva ijambo riturutse kuri fiacre , aba aravuze
We: kenny turekere aho kureba kuko twatsinze ahubwo tujye kubyina intsinzi
Njye: hahaha nanjye ndumva twataha tukajya gufata akantu
.
Ako kanya twahise tuva aho nubwo tutari twakamenya amanota twagize , ibyishyimo byari byose , dusohoka mukigo , twerekeza kuka bar kari aho hafi twinjiramo turangije twicara kuri contoir twatumije fanta , iyambere nayinyweye nko mumasogonda atanu , ubundi naka indi mba ndiruhukije ndavuga
Fiacre: bro uziko wari mfuye neza mbega inzara uziko mbona yakwatsa umuriro
Njye: hahahah nawe wamenya gusetsa , waba utamanuye intsinzi se ukamanura iki?
We: uziko nari natanzwe reka nange nyimanure yahise yaka akandi adushyirira kumunwa icyarimwe kamwe kuruhande rumwe irindi kurundi arangije atumanurira twose rimwe kugeza dushizemo ,mba ndavuze
Njye: bro wowe ho noneho uranyemeje
We: ngaho rero nkurira ingofero erega nzakwigisha nibindi utari uzi
.
Twakomeje kuganira , arinako amasaha akura , tukiri muribyo mba ndavuze
Njye: bro tekereza nkubu ukuntu twishimye , turamutse dusanze wenda kuba tutibonye mubatsinzwe aruko badutarutse
Fiacre: mbega agahinda , tekereza icyo gisebo ,nagahinda twagira
Njye:ntakibazo byobuze twaba twishimyeho gato
We: njye ndumva ntacyo byatumarira ahubwo ndumva unteye ubwoba irindi ntiryamanuka , dusubireyo tujye kureba
.
Nahise nishyura , turangije twerekeza kukigo , gusa nanone twongeye kugenda amagambo ari make nubwo twacishagamo tugaseka , kubera ukuntu twagendaga nkabakurikiwe , muminota mike twari tugeze mukigo , twerekeza aho bamanika amatangazo , twongera kureba kuri byabipapuro , nkirebaho nahise niyamira cyane , fiacre nawe mbona ahise yiyamira , nazengurutse ikigo cyose ndimo ndirimba izo nange ntamenye niba ari indimi ntumbaze gusa uwambwira kuzisubiramo nange sinazishobora nageze mo hagati mpura na fiacre nawe arimo aziririmba , twarahoberanye biratinda , ibintu wabonaga bibereye amaso , uwakwereka iyo film ntiwakuraho ijisho , twakomeje gufatana buri wese ariko avuga indimi ze nkanyuma yiminota 30 nibwo zandimi zagiye , ndebye neza mbona ndi kumwe na fiacre mba ndavuze
Njye: bro ko turiaha twahageze gihe ki ?
We: nange ndumva ntabyibuka neza
.
Ako kanya nahise niyumvira neza ntangira guturuna amapage nka nyuma y’ iminota 4 nibwo nibutse byose , mba ndavuze
Njye: hahah uziko twasaze, reba ibyo twarimo
We: uziko nanjye mbyibutse nkumva ndisetse tekereza abantu bose batubonye , uziko nanubu bakitureba
Nahise nubura amaso ndeba imbere mbona koko abafana ba film babaye benshi , ariko ni mugihe kari agasobanuye kanogeye amaso , nahise numva nkozwe nisoni ariko nimugihe nanjye siyari njye ahubwo nibyo nari mbonye , ako kanya mpita mbwira fiacre
Njye: bro uziko kubera ibyishyimo ntarebye amanota yawe
We: njye se wagize ngo uwo nkurikiye nanamubonye ko nagiye nireba gusa
Njye: ngo uwo ukurikiye? ushatse kumbwira ko wakurikiye umuntu umwe gusa se?
We: wabimenye bro ,ubu ninjye wa kabiri mukigo da , wowe se ahubwo?
Njye: wawaw kora aha burya turarenze kabisa rero menya ko arinjye ubanza wowe ugakurikira
.
Twese twahise duhana censi , ariko fiacre ukabona atabyemeye neza kuko nawe atabyiyumvishaga ukuntu naba narahuye nibyo bibazo byose ariko nkarangiza arinjye wambere , twasubiye yo kureba neza niba aribyo ,twasomye amazina yacu dusubiramo tukongera tugasubiramo ngo turebe niba koko batibeshye mukwandika ariko dusanga aribyo , twahamaze nkiminota 5 turangije turataha
.
Twatashye ibyishyimo ari byose sinzi uko twageze kumuryango munini twibuka ko clarisse tutamurebeye kandi yari yatumye fiacre , ariko ni mugihe ibyishyimo byari byaduhumye amaso.
Twahise dukata turagaruka , tugeze aho byari bimanitse , turebye dusanga we yabaye uwa 5 noneho amata yakomeje kubyara amavuta , twerekeza murugo , ariko njye nabonaga tutaragerayo kuko numvaga iyo nkuru kuyibika byangoye cyane , numvaga sinjye urarota mama yvette ayimenye .
Twakomeje kugenda , kubera umuvuduko twari dufite , muminota mike twari tugeze murugo , dusanga mama yvette atarava kwiga dore ko yigaga nijoro , nahise mfungura ampuri mariramo umuziki , nge na fiacre dutangira kubyina , aho yvette yari ari nawe yahise aza dufatanya kubyina , noneho ikirori cyabaye cyose kuburyo nabaturanyi bumvise ko hari icyabaye murugo .
.
Twakomeje kubyina , bigeze nka sa mbiri zijoro , tubona mama yvette araje ,akihagera amera nkutunguwe aba aravuze
We: ko hano noneho mbona hashyushye , habaye ikihe kirori ko mutantumiye ngo nze mbafashe kugitegura
Njye: uribuka uko navuye hano meze , fora icyabaye
Mama yvette : ntawe utacyibwira akurikije ibyo warugiyemo
Njye: kubika ibanga birananiye narinzi ko nzabikubwira ejo
Mama yvette : hahaha mbwira vuba ahubwo utanyicisha amatsiko
Njye: mama yve , ndagira ngo nkubwire ko natsinze kandi ikigeretseho nuko arinjye wambere
Mama yvette: ibyo numvise nibyo cyangwa ndarota
Njye: nibyo rwose
.
Ako kanya mama yvette yahise anterura anaga mubirere , ntumbaze aho imbaraga yazikuye , yantereyemo nkinshuro 3 ariko ansama , arangije arambwira
We: uwo mugenzi wawe se we byagenze bite
Njye: niwe wankurikiye
.
Noneho mama yvette yahise yongeza volume ya radio , dukomeza kubyina nawe ariko adufasha nka nyuma yiminota 30 twari tumaze kunanirwa , tugabanya volume ya radiyo , twicara muntebe mama yvette aba aravuze ,
We: rero ntakindi nabahemva atari ukujyana mukajya gusura ababyeyi ba fiacre , mukanatembera kukivu , gusa nanjye ntimuzansiga tuzajyana kugira ngo nabatembereze tubone nuko tugaruka
Njye: murakoze cyane mama yve, buriya nahoraga ntekereza uko nzagera kugisenyi nkabibura nkatekereza ko umunsi umwe nzahagera ariko noneho inzozi zange zibaye impamo
.
Twakomeje kuganira byinshi ariko amasaha akomeza gukura twerekeza muburiri , gahunda yariyo kubyuka mugitondo twerekeza kugisenyi , ninako byagenze twarabyutse twerekeza douche , turangije twambara neza ,twinjira mumodoka twerekeza kugisenyi, twafatiyeho ibyishyimo ari byinshi …..
.
Ntuzacikwe na episode ya 51

Advertisements

9 responses to “MY SPECIAL DREAMS EPISODE 50

  1. mbega byiza, muzatubwire kuri wamukobwa wahuriye nafiacre mu modoka agatuka kenny ngo ni akajura uko we byamugendekeye. murakoze turabemera.

    Like

  2. Nizinduye gusoma epizode zikurikira nahebye. Mbashimiye ko ejo mwatumaze irungu mukaduha episode nyinshi. Muduhe nizindi amatsiko.rw

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s