MY SPECIAL DREAMS EPISODE 51


Dreams Road Sign

My speciak dreams
Episode ya 51

Duherukana ubwo twerekezaga gisenyi gusura fiacre

.
Twagiye mumodoka tugenda tuganira ibyishyimo ari byinshi njye nari nicaranye na fiacre , mama yvette na yvette twese urebye twari dukeye kumaso nimbere , ari nako niganirira na fiacre
Njye: bro birashize ndagusuye
Fiacre : ahubwo nuko sister wanjye adahari wari gufatiraho akakwibagiza josee
Njye: hahaha , ntahari se yagiye he?
We: sha nyine ubu asigaye yiga kaminuza , ubwo rero bo bari ku ishuri
Njye: nonese uwo muntu ungana atyo niwe uri kundangira , nawe uri feke kabisa
We: wagize ngo arakuruta cyane se , we ubu akurusha imyaka 2 yonyine
Njye: hahah ariko andusha amashuri
We: ngaho rero iga neza nawe ayo mashuri uyarangize ubundi nzaguteretere Divine
Twese : hahahah
.
Twakomeje kugenda ari nako twiganirira dore ko ibyishyimo byari byose , duba tugeze ahantu hari icyapa kivuga ngo murakaza neza mukarere ka rubavu , mbona ko aho tugiye ari hafi aho , twakomeje umuhanda arinako fiacre agenda atuyobora , sinzi uko twageze kugipangu kinini , cyiza cyane kuburyo butangaje, fiacre atubwira ko twinjira aho , baradufunguriye , duparika imodoka , twinjira munzu twagezemo nitegereje uko iyo nzu yari yubatse , ndebye uko imbere yari itatse nuburyo hari hubatse , numva ndumiwe , natangiye kureba fiacre uburyo acisha bugufi , ndebye naho avuka numva neza nange birandenze , burya koko gukira ntibigaragarira inyuma , mugihe nkiri muri ibyo fiacre aba aravuze
.
We: murakaza neza murugo rwa roza , turabakiriye
Twese: asante
Ako kanya yatangiye kutubaza ibyo buri wese afata , arangije yikoza muri frigo yari irimo ibinyobwa by’amoko yose , ahita aza buri wese nicyo anywa ,twamanikiye ibirahuri rimwe tuti kubuzima bwacu , tumaze kumanura icyaka mama yvette aba aravuze
We: none se ko ari wowe tubona wenyine abandi bagiye he ?
Fiacre: murihangana rero ubu ninjye uhari ngenyine narinzi ko mama tumusanga aha none ngo yazindutse ahita agenda kandi iyo agiye kurangura byibuze aza nyuma yiminsi itatu , naho undi mushiki wanjye tubana we ari ku ishuri
Mama yvette: ntakundi ubwo tuzagaruka kubasura mwese muhari wenda nimiryango yazamenyana
Fiacre : byazadushimisha kabone ko nanabwiye mama ko mfite inshuti yange yitwa kenny ansaba ko nazamuzana hano bakamureba
Mama kenny : nonese fiacre,ubu turajyana kukivu maze urugo urusige rwonyine?
Fiacre : ntakibazo kuko ari kumanywa ikibi nukurarayo
.
Ako kanya twahise duhaguruka twerekeza kumusenyi , ibintu wabonaga biryoheye amaso , twagezeyo mama yvette na fiacre bajya mumazi batangira koga , njye na yvette twari abafana ariko ntitwabuze byose natwe twicaye kumucanga, ibintu byakomeje kuba uburyohe ariko umwanzi w’igihe ni amasaha , igihe cyarageze butangira kwira , dusezera kuri fiacre turataha .
.
Twatashye tuganira , ibyishimo ari byose , ibintu nange nabonaga bibereye amaso , imodoka tuyiha umuriro twageze murugo nko mumasaha ya sa yine twerekeza muburiri turaryama .
.
Nageze muburiri kubera ibyishimo nari mfite mpita nsinzira nagiye gukanguka mugitondo mpita njya douche , turangije dufata ifunguro rya mugitondo , nerekeza mukazi gufasha mama yvette .
Iminsi yakomeje kwicuma , mba numvise ko ibigo byaje , uwo munsi nahise nerekeza kukigo nkuko twari twarabisezeranye , njye ,fiacre na clarisse twahuriye kukigo , ninjye wambere winjiye mubiro bya prefet mbona banyohereje ikigali narasohotse mbyereka ba fiacre , barabishima ariko ikibazo twese twarimo dutekereza ukuntu tugiye gutandukana kubera ibigo bari kutwoherezaho , urebye ntawavuganaga nundi hagati yacu twese twari twasuherewe .
.
Uwakurikiye ho ni fiacre , ariko natunguwe nukuntu yasohotse ameze , yasotse asakuza cyane , atunyuraho yirukanka cyane arinako avuga indimi tutamenye , ntakindi nari gukora usibye kumwirukaho , ako kanya nahise mukurikira ari nako muhamagara ariko mbona akomeje kunsiga .
Twagiye nkiminota 5 ngize amahirwe mbona nawe arananiwe yicara hasi atangira kwisetsa ari nako areba kuri cyagipapuro cya babyeyi , ako kanya nahise mugeraho mba ndavuze
Njye: bro, uziko ntari nzi ko uzi kwiruka bigeze aho
We: ahubwo se aha mpageze nte?
Njye: hahaha
.
Nkiri muri ibyo Clarisse nawe yahise atugeraho , ubona akanyamuneza ari kose aba aravuze
We: mutweretse ikosora kabisa , uzi ukuntu iyi match yari iryoshye , uwayisubizamo tukirebera
Njye: nanjye yancanze arinjye nayikinye maze
Fiacre : ntakuntu ntari kwishima , uziko njye na kenny tugiye kwiga kukigo kimwe
.
Akivuga gutyo nahise niterera hejuru , noneho sukwishima amata yari abyaye amavuta , twabajije clarisse aho bamwohereje nawe twumva turi kumwe , ibyishyimo byakomeje kuba byinshi cyane , kuburyo budasubirwamo , turangije twerekeza kuri ya bar , tujya kubyina intsinzi .
.
Twagezemo , turicara , buri wese atumiza icyo anywa , muminota mike serveur yari abizanye , tumanikira ibirahuri rimwe , tuti kubuzima bwacu .
Twakomeje kuganira , uko tugiye guhindura ubuzima tuva o’level tujya muri option , dufatira hamwe ingamba nshya zuko tugomba kuzitwara kukigo , gusa amasaha yo ntiyari ahagaze ahubwo yakomeje kugenda , igihe kiragera nubwo kurekurana byari byanze , dusezeranaho buri wese yerekeza iwabo .
.
Nageze murugo nsanga mama yvette yatashye , yicaye muri salon nkuko bisanzwe manza kumusuhuza , nyuma mubwira amakuru yose ko fiacre nawe tuzajyana kukigo kimwe , arangije nawe abiha umugisha atwifuriza amahirwe masa .
.
Iminsi yakomeje kwicuma , igihe cyo gutangira cyenda kugera , mama yvette ansaba kwitegura tukajyana , nerekeje douche ndangije nkubitamo agapataro ko numvaga ari keza , mubwira ko ndangije , nawe ahita yitegura ubundi twinjira mumodoka turerekera
.
Twagiye igihe gito tuba tugeze mu isoko , turaparika ajya imbere ndamukurikira , sinzi uko twageze mu isoko ry’ inkweto atangira kumbaza izo nkunda izo mweretse zose akazigura , kuburyo yanguriye amoko arenze atanu y’ inkweto , turangiye ajya kundodeshereza uniform nyuma twerekeza muri papeterie tugura ibikoresho by’ ishuri nyuma dutaha murugo , twagezeyo twicara muri salon , mama yvette aba aravuze
.
We: mwana wanjye rero urabona ko umaze gukura bihagije , ubu aho bigeze ntayindi nama nakugira usibye wowe ugomba kwihitiramo ubuzima ugomba kubaho
Njye: murakoze cyane kuri izo nama mumpa kandi nzazubahiriza
We: ubu rero urabona ko watsinze , ugiye kwerekeza ikigali aho uzahura nabakobwa ndetse nabasore b’abanya kigali bamwe baba barerezwe ukuntu , abenshi muribo uzasanga ntakindi batekereza kitari ibigare rimwe na rimwe bishobora kukugwisha mungeso mbi z’ibiyobyabwenge ndetse no mubusambanyi
Njye: ndakumva mama
We: ubwo rero igihe cyose uzatekereze aho wavuye , utekereze naho ugeze , bizagufasha guhitamo incuti nziza arinayo mukwiye kugendana , uzirinde ikintu cyose cyakuroha mungeso mbi , kandi ikibazo cyose uzagira ntugatinye kucyimbwira .
Njye: murakoze cyane kuri izo nama mungira kandi mbijeje ko ntazabatenguha , nkuko mwambereye mama na papa niko nange mbijeje kuzababera umwana
.
Twamaze kuganira , ibyo kurya biba biraje twerekeza kumeza , dufata ibya nimugoroba , ubundi twerekeza muburiri
.
Nageze muburiri ntangira gutekereza byose , ntangira gushimira Imana yo yari yongeye kumpa incuti nziza nka fiacre na clarisse , sinzi uko naje kwibuka ko iyo nkuru nziza ntayibwiye muganga , nibuka ko hasigaye umunsi umwe wonyine ngo igihe cyo gutangira kigere mpita mfata gahunda yo kujya kubwira inkuru nziza muganga ejo nubwo bwose azaba ari mukazi .
.
Bwarakeye , njya douche ,nambara neza ndangije nerekeza kubitaro , ngezeyo nabajije aho muganga yarari , mpita nerekezayo ,kubwamahirwe musanga ari mubiro wenyine , mpita musuhuza aba aravuze
We: bite se kenny , nizere ko wabitsinze ?
Njye: ntibyabura ahubwo nibyo narinje kukubwira

.
Yahise yiyamirira cyane , ankora muntoki kuburyo nabari hanze bahise binjira baza kureba ibyabaye ariko tubabwira ko ntakibazo barongera barasohoka , alice aba aravuze
We: buriya nabonye waratinze kuza kubimbwira ntekereza ko watsinzwe ukaba waragize isoni ryo kubivuga
Njye: ahubwo nange byanciyeho ahubwo banjyanye kwiga kuri kgl kuri saint joseph
We: kenny igihe nkicyi nicyo nari ntegereje ,buriya isaha nisaha iyo nabaga ndi munzozi nibyo narotaga ariko inzozi zanjye zibaye impamo
Njye: ko numva unyicishije amatsiko ubwo izo nzozi ni bwoko ki?
We: kenny ntabyinshi nakubwira gusa umenye ko ugiye kurwana intambara ikomeye , kandi urwana nabakurusha amaboko kandi bashigikiwe gusa wowe uzashikame kigabo ntugibwe intege nibigeragezo
Njye: ko numva muntera ubwoba cyane ra , mwatoboye mukambwira
We: nyine kiriya kigo kiyoborwa numuntu bita andreya ashobora kuzakubera ikigeragezo ariko wowe uzabyitwaremo neza bishobora kuzakubera umugisha
Njye: nonese ko atarinjye njyenyine uzacyigamo kuki aringe ubwiye ngenyine ,
We: niwowe bireba wenyine, ariko ibindi tuzagenda tubivuganaho buhoro buhoro .
Ako kanya yahise akora mugakapu akuramo inote ebyiri za bitanu , ahita azimpereza arangije aransezera asubira mukazi nange ntaha ntyo nibintu byinshi nari maze kumva ariko simbisobanukirwe
.
Nageze murugo , nkomeza nakazi ko murugo ari nako bwira , nyuma tujya kumeza dufata ibya nimugoroba ari nako tuganira , gusa noneho wabonaga ko buri wese atishimye , ariko ni mugihe bari bamaze kumenyera , kandi nari ngiye kubasiga , amasaha yarageze nerekeza muburiri .
.
Nagezemo , mpita nirambika , mba negereye ishyamba ngezemo sinzi ukuntu nakebaguje nkomeza kureba hirya no hino mba mpabonye akarabo gahumura neza , ntera intambwe imwe , ntera iya kabiri ndagasoroma , ndangije ndakitegereza , mugihe nkikareba intare sinzi iyo yaturutse ihita ikanshikuza , ikajyana ndeba , nagiye kumva numva mama yvette arampamagaye , ambaza impamvu ndimo nsakuza , nibwo mahise menya ko ari ibyo nari ndi kurota
.
Bwarakeye , njya muri douche , ndangije nambara uniform mama yvette angeza muri gare , antegera ijya kigali , ubundi nderekera .
Twageze mukigo mpita njya kwa econome ngezeyo nsangayo directeur atangira kunyitegereza cyane kuva hasi kugeza hejuru , nabirindura amaso nkahita mpuza nawe , nkongera nkareba hasi , aba aravuze
We: ese yewe mwa uruwande ?
Njye: nitwa kenny ,mama yitwa venantia ,naho papa akitwa focas
We: uvuka he?
Njye: hano kigali , mugitega We: uwo focas niwe , cyangwa , nako reka tubireke
.
Twese twarebye uburyo directeur arya indimi biratuyobera ariko kuko ariwe wari mukuru ntawari kumubaza impamvu ,ahubwo yahise asohoka abwira econome ko hari umuhamagaye aragaruka mukanya , ariko nakomeje gutekereza ukuntu directeur avuze ngo hari umuhamagaye , kandi atitabye telefone cyangwa ngo twumve haruwo bavuganye , biranyobera. Namaze kwishyura minerval ngeze hanze kumuryango mbona yebaba we…….

Ntuzacikwe na episode ya 52

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s