MY SPECIAL DREAMS EPISODE 52


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 52

Duherukana maze kwishyura minerval ngeze hanze kumuryango mbona yebaba we…….
.
Nageze hanze ndebye mba mbonye josee nawe afite igikapu gusa ntawarumuherekeje , nahise nsimbuka , ibikapu mbikubita hasi , abantu ndabavuyanga kugeza mugezeho , naramufashe ndamukomeza , mugwamo nkamuhengura nkamuhengeka ndeba neza ko ntibeshye kandi nawe kwari uko , twamaze nkiminota 10 kurekurana byanze sinzi uko numvise umuntu unkozeho mpindukiye mbona abantu benshi cyane barimo bafana match ndebye unkozeho mbona ni fiacre , ako kanya nibwo twarekuranye , nsuhuza fiacre ho gato , mpita nigarukira kukarabo kanjye nari narabuze igihe kirekire mba ndavuze
.
Njye: sweat heart niwowe cyangwa ndarota
We: nyitegereza urebe neza ndacyari wawundi wakerav, umwe wagusanze kumuhanda akifuza ko mwatahana ukajya kuba iwacu
Njye: nonese uracyankunda nka mbere ?
We: ndeba kuntoki , iyi ubona ni yampeta wanyambitse igihe twajyaga kunywa amata , kandi sinteze kuzayikuramo narimwe niyo nakubura , iyi niyo nzasazanya ntawundi nteze kuzagusimbuza
.
Ako kanya nahise nongera kumuhobera , ndamukomeza nibuka ibihe byiza twagiranye mubwana bwacu , nibuka ukuntu nari narabuze amahoro , mba ndavuze
Njye: bbe nyitegereze neza, undebe wongere wiyongeze kuva nakubona umwijima wari mumaso yange wahise uvamo , amaso atarabonaga uwo munsi nibwo yatangiye kubona , kandi kuva nakubona umutima wanjye wamurikiwe numucyo wawe , ikiruta ikindi ni umutima mwiza nagusanganye umwe wakira abakugana ,
We: urakoze sweat heart
Nkjye: erega buriya iyo ngufite mba mfite byose , kuva nakubura nasuniye mumwijima , igihe cyose numvaga urumuri ruguturukaho umunsi umwe ruzamurikira , nkongera kubona yandoro , inyinya ninseko nziza byuwo nakunze , tukongera tugaterana intambwe kuburyo abatubona bose bitegereza iyo ngendo y’ abeza none ndabona inzozi zanjye zibaye impamo
We: nange sinteze kuzakwibagirwa na rimwe kdi nkwijeje ko usibye urupfu ntakindi giteze kudutanya
.
Twakomeje kuganira byinshi , ibineza neza byari byose , ibintu nange narebaga nkishima nkabona ko koko nari narabuze akabavu kange , igihe cyarageze ndamuherekeza ajya kwishyura kwa econome, ubundi twerekeza kuri dortoire tujya kubika ibikoresha.
Twageze aho gutandukanira , mubyukuri numvaga ntamureka ngo agende ariko ntakindi nari gukora kuko nubundi sinari kwinjira muri dortoire z’abakobwa twarebanye nkiminota itanu dusezeranaho ariko tuvugana ko nyuma yisaha twongera guhura tukaganira neza
.
Nahise manukana na fiacre , twamaze nkiminota 2 ntawe uvugisha undi ,fiacre aba aravuze
We: bro , uziko wari watwawe neza neza , ndacyeka ntibeshye uriya niwe kabisa
Njye: hahah harta sinanakubwiye uwariwe , uziko koko mbonye uko imbaraga z’ urukundo zimera , uriya niwe mwana wa mabukwe , umwe twajyanye kigali tugataha tutamubonye
We: kabisa nange nabonye ari icyucyi , gusa burya Imana iba ifite aho inyuza ibintu byose , nawe reba ukuntu twamubuze cyagihe ariko tukaba tumubonye tutirutse
.
Twakomeje kuganira ari nako tugera muri dortoire , twinjiramo , chef wa dortoire atwereka ibitanda turaraho , natwe dutangira gusasa , turangije njya douche ngaruka kwambara uniform , turangije twerekeza gushaka clarisse , ari nako tugenda tuganira
Njye: ariko ubona ukuntu clarisse ari umwana mwiza
Fiacre: umvugiye ibintu , nkurikije umutima mwiza agira ntakabuza yavamo umugeni mwiza
Njye: ahubwo fatiraho
Fiacre: hahah nubundi mbirimo muminsi mike nzaba nkubwirako match tayali yarangiye .
.
Tukiri muri ibyo twarebye imbere tuba tubonye clarisse afite ivarise , twamuguyemo nkibisanzwe , aba aravuze
We: ndabona mwakirayemo
Twe: uziko twari tugiye gutanga amatangazo akurangisha
We: hahahah
Twahise tumanukana , mutwaza ivarize na fiacre amutwaza matera , ari nako tumanukana tuganira wabonaga ibintu ari uburyohe , tugeze hafi na dortoire z’ abakobwa duhura na josee , tumusaba gudasha clarisse akamugeza aho bararara barangiza bakagaruka bakadusanga muri jardin hafi namashuri tukaba twiganirira .
.
Nkuko twari tumaze kubisezerana twahise twerekeza muri ya jardin yo hafi na classe , twicara dutegereje my sweat heart , twamaze nkiminota 15 tugiye kubona tubona baraje , twatangiye kwirebera iyo ngendo yabeza , dore ko yari ibereye amaso mugihe gita baba batugezeho , josee aba aravuze
We: uzi ukuntu cya bbe kireba nabi , uziko muturebye tukenda kugwa hasi
Njye: maze cya sweat kigenda neza kigatuma abasore bose bakireba
Bose: hahahah
.
Ako kanya ba josee bahise bicara iruhande rwacu , nge negerana na josee , fiacre na clarisse ibintu byari bibereye amaso , twaraganiriye biratinda mba ndavuze
Njye: mwihangane njye niko meze ubu nihaye ijambo, uyu rero mubona ni umwana wa mabukwe , umwe ufite ingendo nziza n’ inseko nziza useka amasaro agasesekara , amaso ye amurikira umutima wanjye , namureva amashanyarazi akiruka umubiri wose , niwawundi wari waratumye nsuhererwa , umwe wankuye musanze akangeza i kigali , ariko simubone , uyu niwe bita jose
.
Narangije kubivuga bose basetse batembagaye, ariko josee we amarira yari yamurenze , mpita nkuramo agatambaro ndamuhanagura muha aka bizou ku itama mboba aramwenyuye , nange nongera guseka
Fiacre nawe yahise avuga ” bro uratwemeje kabisa , uziko ntarinzi ko uzi kwivuga bigeze aho?”
Njye: erega ntawe utamenya kwivuga ari kumwe nakarabo gahumura neza
Clarisse : cyakora nari narategereje umunsi umwe nzabona kenny aseka , narawubuze none mbonye ko koko imbaraga zurukundo zafata isi zikayihindura nshya , ubundi abantu bakabana badatongana
Josee: uvuze ibyo unyibutsa byinshi ariko burya aharururukundo ntakintu nakimwe cyarutanya , kandi burya abishyize hamwe ntakibananira
Fiacre: rero reka nange nivuge , tuganire tuziranye , nge nitwa fiacre , uyu kenny ninshuti yanjye ninawe twazanye ikigali ariko masoeur bikarangira atibujije kwinjira , uyu wundi nawe ninshuti yacu akaba yitwa clarisse
Twese twakomeye rimwe amashyi
.
Ako kanya nahise mpaguruka , mba ndavuze , aba bose ubona ni abavandimwe banjye bakomeye , mubyukuri bambaye hafi , kuburyo ntabona uko mbivuga gusa nkashimira sweat wanjye nawe uhora anzirikana kuko ndahamya ko nyigeze mubura kuko uko namutekerezagaho nawe niko yabaga antekerezaho
.
Nkirangiza kuvuga ibyo twarebye hirya tubona directeur arimo aratwitegereza cyane , dukubitanye amaso mbona arebye hirya , ahita akura phone mumufuka , atangira guhamagara natwe twikomereza ikiganiro .
.
Twakomeje kuganira byinshi ibintu byari binogeye amaso , amasaha yarageze basonera kujya muri refectoire , natwe twahise duhaguruka twerekeza refectoire nkabandi
Twagezeyo dusanga badupanze kumatable atandukanye , ariko kuko gusangira bitari byemewe mbwira josee
Njye: honney ubu se koko ndarya ntakureba bimanuke
We: hahah mbere hose ko byamanukaga se?
Njye: erega icyo gihe sinari ngufite , kandi nyine ubuze uko agira agwa neza
We: nanjye nagiraga ngo nkumve ndumva no kurya nabyihorera , kuko sinabasha kurya ntakureba
Njye: reka twihangane , gusa nkumbuye umunsi tuzaba turi kumwe twembi , tubana ibihe byose , ukambyarira agahungu nkakita kenny , nagakobwa nkakita josee
Josee: hahah , maze nkwangira ko ukunda kunsetsa cyane ugatuma nishima
Njye : hahah cira aha nkubite cya kenny , gisetsa umwana w’abandi
Twese: hahahah
.
Twamaze nkiminota itanu kurekurana byanze , tubonye abambere bagiye kubimara , dusezeranaho , twerekeza ku meza , nariye ibineza neza ari byose , kuva nabaho nibwo nari ngize apetti idasanzwe ,mpita mbona icyo nari narabuze
.
Twarangije kurya mpita nsubira kureba josee kuko amasaha yo kuryama yari yegereje , tuganira byinshi , ariko tuvugana ko ejo nyuma y’ amasomo tuzahura tukavugana ku mateka yacu , akanambwira icyatumye se amfata akajya kunta muruhengeri , turangije ampa aka bizou ko kwitama dusezeranaho twerekeza dortoire
.
Namaze kumusezeraho mpita nerekeza kureba fiacre ngezeyo nawe nsanga yari antegereje , akimbona aba aravuze
We: bro ndabona noneho ntazongera kukubona , kuko josee arakuntwaye
Njye: nawe urabyumva bwana ikuramo seti
Twese: hahah
Fiacre: nange ndagira ngo nkubwire ko match yabaye match ariko byarangiye igitego cyinjiye tayali ubu clarisse namwegukanye
Njye: hahah siwumva inkuru nziza se ahubwo , ejo nukujya kuyimenaho amazi
Twese: hahahah
.
Twakomeje kuganira , ibineza neza ari byose , ariko isaha yo ntiyari ihagaze , igihe cyarageze twerekeza muburiri buri wese ahe .
.
Nagezemo ntangira gutekereza , ubuzima bwanjye , ntekereza kukarabo kange , gusa sinzi uko nibutse inzozi narose mbere yuko nza ku ishuri , gusa mbona ataribyo nabonye , ndabyirengagiza ndasinzira .
.
Bwakeye mugitondo turabyuka twerekeza muri douche , turangije twambara uniform , twerekeza muri class , twabanje kujya kureba aho tuziga kubwamahirwe nsanga nzigana na josee muri class imwe tukiga ibyicungamutungo , numva noneho ibineza neza nibyose , nyuma twerekeza kuri rasemblement , twagezeyo manza kuraranganya amaso hose ngo ndebe ko josee ayiriho , kubwamahirwe mba ndamubonye , mpita mwegera .
.
Directeur yatangiye kuvuga ijambo , atubwira amategeko aranga abanyeshuri kuri icyo kigo , atubwira byose , gusa yacishagamo tukabona arimo aratwitegereza , arangije kuvuga ijambo ahita ahamagara josee mbona bazamukanye kuri direction nange nerekeza muri class , twagezemo mbona iminota nkicumi irarangiye josee atagarutse , kuko twigaga muri class yegereye umuryango munini nagiye kubona mbona imodoka nziza isa nayayindi se wa josee yagendagamo irinjiye yerekeza kuri direction ,……
.
Ntuzacikwe na episode ya 53

Advertisements

3 responses to “MY SPECIAL DREAMS EPISODE 52

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s