MY SPECIAL DREAMS EPISODE 54


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 54

Duherukana clarisse atangiye kumbwira impamvu yatumye abababa

.
Clarisse: tubabarire kenny , ndabizi waturakariye ariko kiriya gihe twabonaga atariwo mwanya wo kuvuga ibyo twashakaga kukubwira ariko umwanya nuyu ngo noneho tubivuge.
.
Njye : mbateze amatwi gusa niba muziko mugiye kumbeshya mumve imbere mugende hakiri kare
We: uko byagenda kose sinatinyuka kukubeshya , nigihe tumaranye , ikigeretseho kandi nuko wambereye brother nanjye nkakubera sister
Njye: nonese niba ari uko uvuze kuki kare washatse kumbeshya
We: ni uko nabonaga ibyo ngiye kukubwira ntakanya gahagije ko kubivuga nkahitamo ko twabivuganaho nimugoroba
.
Ibyo byose yabivugaga fiacre we ubona ari ahandi , agahinda kenda kumuhitana sinzi uko namukozeho ahita yikanga aba aravuze
We: uziko unkanguye narimo nirotera utuntu twiza
Twese: hahah
Clarisse : sureba ko byibuze nongeye kubona kenny aseka , ahubwo ujye uhora utyo kuko niba hari amabara atakubera no kurakara bibamo
Njye: erega nanjye sinjye buriya guseka ntawe bitabera , ahubwo mwinyibagiza mumbwire ibyo mwampishe
Clarisse : gusa mbabarira nkubaze ikibazo kimwe maze unsubize nyuma nkubwire ibyo nashakaga kukubwira
Njye: urabizi nawe ko ntanakimwe ntagusubiza
We: kenny wemera ko ibigeragezo bibaho , kandi ko iyo ubyihanganiye ugera aho ibisubizo bikaza
Njye: ariko se clari icyo kibazo umbajije nikiki?
We: wowe ndakubaza nawe ukambaza? ahubwo nsubiza icyambere impamvu urayimenya nyuma
Njye: ibyo nabyo , icyo ntawe utacyemera
We: mubyukuri nubwo ari inkuru mbi ariko wihangane urugamba ntuzarurwana wenyine , ahubwo twese tuzagufasha kandi isaha imwe , umunsi tutazi twizeye ko tuzakubona
Njye: ese ko numva murimo muvugira mumigani mukaba mukomeje kunzimiza nibiki mudashaka kumbwira
We: kenny nukuri nanjye kubyakira byananiye niyo mpamvu ubona yava njye cyangwa fiacre twese tubabaye
Njye: ubwose ibyo bintu byakunaniye kwakira nibiki, ahubwo mbwira ndebe icyo nakumarira
We: siwumva se , cyakora nkufitiye ubutumwa bwabmvuye kumukunzi wawe , wihangane ubwakire kandi ibyo yakubwiye byose ubihe agaciro bikwiye
Njye: ntumbwire ko josee yagiye , ubuse koko ubu naba uwande ?
Fiacre : bro natwe turahari ngo tugufashe ariko umunsi umwe ndacyeka tuzamubona noneho akaba uwawe kuburyo abanzi bose bazaryana inzara
.
Ako kanya clarisse yahise akora mumufuka akuramo urupapuro runini cyane ararurambura ararumpereza arangije aravuga
We: bro , uru rupapuro ureba ni josee warumpaye , yansabye ko warusoma neza witonze ntacyo ukeneye utabonamo
.
Ako kanya nahise ndufata ntangira kurusoma rwagiraga ruti: kumukunzi wanjye nkunda kandi nifuriza ibyiza mbanje kugusuhuza mbikuye kumutima
Njye: nanjye ndagusuhuje mbivanye no mumutwe hose
Rwakomeje rugira ruti : rambura amaboko duhoberane
Njye: nayarambuye nawe rambura ayawe maze umpe nikibizou cyo kumatama
.
Mubyukuri sinigeze nifuza kugusiga , cyangwa ngo mbe kure yawe
Njye: ntumbwire ko wagiye weee , ubuse naba uwande koko ko nange ntifuza kugusiga
Nakomeje nsoma : mubyukuri hari ibanga nifuza ko umenya kuko kuva cyagihe hari byinshi data yatubwiye gusa impamvu yabyo nanjye niyo ntaramenya umunsi nayimenye nawe nzahita nyikubwira
Njye: gusa warimbwira wagira ute ntumbwire ko utankunda kuko nahita niyahura
yakomeje agira ati : bbe humura ndacyagukunda , gusa buriya kiriya gihe ukimara gutsinda papa yashatse kujya kukwandikisha aza kumenya amazina ya papa wawe , kuva uwo munsi yahise ahinduka mama yamubaza impamvu akavuga ko murugo hari umuteramwaku wamuteye umwaku ariko ntitumenye ibyaribyo , kugeza nubwo ajya kuguta twe tutazi ibyaribyo
Njye: ubu se koko ninjye muteramwaku cyangwa ahari umwaku nawugize nkivuka ?
Mubyukuri rero cyagihe wamaze kuva murugo , papa ahita aza aratwimura , tumaze kugera aho twari twimukiye ndibuka hari mumasaha ya nimugoroba , ubwo twari twicaye muri salon tuganira nibwo mama yabajije papa aho uri , papa ahita amucira mumaso , amubwira ko niyibeshya akongera kuvuga uwo muteramwaku azamukurikiza abandi
Njye: ariko koko nacumuye iki kumana
.
Yakomeje avuga ati: mubyukuri mama byaramubabaje , yagukubitiwe incuro nyinshi kuko igihe cyose yageragezaga kukuvuga , papa yamukubitaga inshi nyinshi , kugeza ubwo mama yabonye bikomeye agerageza kukwibagirwa igihe cyose ari kumwe na papa , tukakuvuga aruko turi kumwe twacunze neza ko papa adahari
Njye: disi mama wawe ni umuntu mwiza
Yakomeje agira ati: twakomeje kubaho murubwo buzima narashavuye , kubaho ntahufite numvaga bitanshobokera noneho ngeze aho mfata icyemezo cyo kubibwira papa ko ngukunda ngira ngo wenda aragirira uwo yabyaye akuzane , ariko noneho namaze kumubwira ibyo mbona mbaye nkukojeje agati muntozi , yarankubise andema ibisebe byinshi kumubiri kuburyo namaze icyumweru cyose mubitaro
Njye: disi burya sinarinzi ko nawe unkunda bigeze aho , genda my sweat warakubititse
Yakomeje agira ati: ntibyaciriye aho namaze kuva mubitaro , mama we kugeza nanubu inkoni zabaye nkifunguro rya mugitondo na nimugoroba ngo yatoraguye umuteramwaku mumuhanda , arangije amuzana murugo , ngo yabyaye umukobwa wananiranye nibindi byinshi umuntu atarondora , icyakurikiyeho ni uko yankuye mu ishuri icyo gihe nkimara kumubwira ibyo ngo nintisubiraho ngo menye ubwenge nzicare aho murugo nubundi ngo ntacyo naba maze
.
Namaze gusoma ibyo nubwo byari bigikomeje kwihangana birananira amarira atangira gushoka kumaso , ba fiacre batangira kumpoza nkanyuma y’ iminota 10 yamarira aragenda , fiacre aba aravuze
we: bro ihangane nubwo ibyo byose byakubayeho ariko urukundo ntirwihishira kandi umunsi umwe papa josee niwe uzaha urukundo rwanyu umugisha
Njye: bro wimpumuriza , wamugani ubanza ntera numwaku , ubu se koko kuki ibi byose arinjye bibaho
Clarisse : buriya rero iyo uri mubibazo ugira ngo niwowe wenyine ariko ujye umenya ko hari nabandi benshi muhuje ibibazo kandi ko ibigeragezo biza bihetse ibisubizo
Njye: byibuze iyo biza kuri njye njyenyine , ariko se ubu koko mama josee na josee bazira iki koko?
Clarisse: nyine burya hari igihe Imana yabakoresheje kugira ngo ibyo bigeragezo byabo aribyo bizazana ibisubizo byawe
Njye: muramponda sinoga , ahubwo reka nikomereze numve uko yaje kurisubiramo
.
Nahise mfata kagapapuro kariho byinshi cyane , nongera kwisomera yakomeje agira ati : mubyukuri nagize ngo wenda arikinira , icyumweru cyambere kirahita , icyakabiri ni uko mbona ntakintu kwicara kwange bimubwiye mbonye byanze niyemeza kwemera ko noneho ibyo kugukunda mbivuyemo , ubwo nibwo yansubije ku ishuri ariko ambwira ko kuva mbimwemereye ngiye kwiga narangiza agahita anshakira umugabo w’ umukire kuko nkize umuteramwaku
Njye: ntumbwire ko utakinkunda , usigaye ukunda uwo mukire kuko sinabyemera
Yakomeje agira ati: ibyo byo narabyanze mubwira ko ngomba kwihitiramo uwo umutima wanjye wifuza ariko akomeza kumbera ibamba , nange noneho mfunga umutwe ambwira ko niba mbyanze nguma aho murugo maze akazareba icyo nimaza
Njye: mbega umubyeyi w’ umugome , ubuse koko uwo ni so ukubyara cyangwa ni claudine
Hasi hagiraga hati : mubyukuri nabonye maze ukundi kwezi murugo noneho mama ansaba kubyemera kuko nawe yari amerewe nabi nawe urumva uko byari byifashe murugo birirwaga barwana , abaturanyi bo bari barahagorewe , papa ntiyifuzaga kumbona ngeze aho ndabimwemerera
Njye: nizere ko icyo kigabo atakizanye
yakomeje agira ati: namaze kubyemera , papa abyakiza yombi aba atangira kuntaka noneho amahoro arasagamba , nkejo yansabye gukaraba nkambara neza , urumva ko ntakindi nari gukora , nabikoze uko yabinsabye ndangije ninjira mumodoka turagenda , tugera muri hoteli nziza cyane , papa atangira kuyindatira ambwira ko ariyuwo musore kandi ko ubwo nitumara kubana uwo ari umwe mumitungo yacu , twarakomeje tugera ahantu ha vip hari jardin nziza , twicara aho , ngiye kubona mbona umusore munini araje aradusuhuza ahita yicara , yavuganye byinshi na papa ariko icyo numvise nuko papa yahise amubwira We: wabonye ko nibyaye se , erega buriya sinjya mbeshya
Uwo musore: kabisa ndagushimiye , uyu mukobwa ntawe utamugwaho ni icyucyi
Aho narindi , bavuganaga ibyo nge nkarushaho gukomereka , ariko noneho amarira yatembaga ajya munda kuko sinashakaga kwereka data ko nabyanze
Njye: ntumbwire ko wabyeme , rwose ibyo sinabyemera kuko nubundi bitabaho
Yakomeje agira ati: bamaze kuganira noneho papa aduha umwanya wo kuganira , we ahita yimura aho kunywera , twamaranye nkiminota 5 mpita mubwira ko nfite izindi gahunda , akomeza kunyinginga , ariko mubera ibamba , nahise njya kureba papa ngezeyo abanza kuntuka ariko mubwira ko nemeye gukundana nuwo mugabo , ubundi twerekeza murugo . kuva ubwo iyo avuganye na papa kuri telefone , ahita ayimpa tukavugana , ariko ansaba kumusura kenshi buri gihe simbura impamvu , kandi nkwijeje ko ntazajyayo narimwe
Njye: nange sinzajyayo rwose
Bose: hahahah
Bamaze gusekera rimwe nibwo namenye ko nari ndimo ndota , ariko mbima amatwi nkomeza kwisomera iyo baruwa ndende
Yakomeje ivuga iti: ibyo byararangiye nkomeza kwiga noneho murugo twongeye kugira ibyishyimo nkibyambere , ariko ariko ikibazo cyongeye kuvuka ubwo banzanaga hano
Njye: ubwose bagize ikihe kibazo ko batari bazi ko ndi hano
Buriya rero namaze gutsinda ikizamini cya leta , kuko directeur yari inshuti na papa , papa yamusabye ko yampa umwanya hano , nawe yahise abyakira , ubwo rero ejobundi ubwo yamaraga kukubona sinzi uburyo yakumenyemo , yahise ahamagara papa ikitaraganya , amubwira ko wiga hano noneho ikigeretse ho nuko ejo yatubonanye nabyo nasanze papa abizi , niko kuza kuntwara, ubu tuvugana nanditse iyi baruwa ndi muri wese kuko bansabye kuzinga ibyange banampagaze hejuru ngo ntagira uwo nsuhuza cyangwa nkabimubwira kuburyo babonye amasaha yo gusohoka ageze directeur akaza mu ishuri ryanyu kugirango utabona uko usohoka , ukamenya ikintu na kimwe
Njye: ibi ntibibaho rwose
Yakomeje agira ati : mubyukuri ndagukunda kandi sinteze kugusimbuza umuntu numwe no gupfa nzemera mfe ariko mparanire ko ubaho neza , urakoze yari ugukunda josee ,gusa unsengere kandi ugire umutima ukomeye wenda nintapfa igihe kimwe tuzongera tubonane , gusa icyo wamenya nuko ntwawe nkumunyabyaha ukomeye , ubu nsa nuri mu icuraburindi
.
Mperuka nsoma iyo nteruro yanyuma ……

Ntuzacikwe na episode ya 55

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s