MY SPECIAL DREAMS EPISODE 55

Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 55

Duherukana ubwo narangizaga gusoma ibaruwa ndende josee yari yanyandikiye
.
Namaze gusoma iyo baruwa ntangira gutekereza kuri kimwe cyose cyari cyanditsemo , ntekereza ukuntu nashyize umwana wabandi mubibazo nyamara ntaruhare nabigizemo , ntekereza ibyo papa josee anziza , nyuma nagiye kwibona ndyamye mucyumba cya ngenyine , ibyuma bicometse ari byinshi , ngiyo imyuka iruhande rwange nibiserumu byinshi , mbona hameze nko kwa muganga , mugihe nkibaza kuri ibyo ngiye kubona mbona fiacre arinjiye , akimbona mbona asa nutangaye aba aravuze
We: bro , Imana ishimwe ndabona noneho umwuka ugarutse , uziko noneho utangiye kureba
Njye: ahubwo se aha turi nihe?
Fiacre: wari wagiye kabisa , ubu se ntubona ko uri kwa muganga
Njye: nonese byangendekeye bite ?
Fiacre : tangira wibuke turi mukigo urimo usoma ibaruwa josee yakwandikiye .
Ako kanya natangiye guturuna amapaje ariko ibyinshi nkabyibagirwa nkomeza kurwana nabyo , ari nako fiacre anyitegereza cyane , mugihe tukiri muri ibyo , muganga yahise yinjira mbona nawe asa nutunguwe , fiacre ahita yibwiriza arasohoka , muganga nawe atangira gucomokora bimwe mubyuma byari bindiho kabone ko byari byinshi cyane arangije atangira kunganiriza bimwe byabaganga , nanjye ntacyo namuhishe , arangije angira inama nubwo ntari mbyitayeho ariko hari bimwe yambwiraga nkabishyingura kumutima , arangije ambwira ko bagiye kunsezerera ibintu nanjye nishimiye , murako kanya yahise asohoka ajya kuzuza ibipapuro byo kunsezererajo , fiacre nawe ahita agaruka tuba twiganirira
Njye: bro ko numva byanze kugaruka wambwira neza uko byagenze
We: nyine warangije gusoma rwarupapuro , uhita ugwa muri coma , gusa ijambo ryagarukaga mumajwi yawe ni josee ntakindi , ako kanya twahise tugufata tukuzana hano kwa mugaganga batubwira ko numwuka wawe wari wabaye muke , niko kukongerera umwuka , ahubwo iyo dutinda ho gake , wari kuducika
.
Namaze kumva ibyo nange mpita nibuka noneho byose , gusa noneho icyambabaje nukuntu ngiye gusubira mukigo , nukuntu abantu bose banyumvise icyo gihe mvugaguzwa , mugihe nkiri muri ibyo fiacre aba aravuze
We: bro wikwirirwa ubitindaho , ntawe bitabaho , kandi buriya buri wese agira agakoryo ke , ndacyeka ahubwo uzabera abandi urumuri bakamenya neza urukundo nyakuri urwarirwo
.
Yamaze kumbwira ayo magambo numva ihumure riragarutse , mbona ko koko kugira incuti nziza ntako bisa , murako kanya mbona muganga arinjiye aduhereza impapuro zose zo gusezera , turangije fiacre ajya kwishyura ibitaro , nanjye nsigara nzinga ibyo twari dufite kugira ngo fiacre agaruke byose mbirangije , duhite twerekera .
Ninako byagenze , yarangije kwishyura nanjye ndangije kuzinga , ubundi twerekeza ku ishuri . Nageze ku ishuri inkuru yabaye kimomo ko narwaye indege , ariko icyanshimishije nuko abantu bose bampaga pole , numva nange nigaruriye icyizere .
.
Twaragiye tubika ibyo twari dufite , noneho ntangira ubuzima bw’ ishuri kabone ko aribwo nari nsa nutangiye kuri icyo kigo , natangiye kwiga nshyizeho umwete , niyibagiza ibyahise noneho ndeba ibiri imbere , umunsi umwe ubwo twari twivmcaye mu ishuri nagiye kubona mbona animateur aje mu ishuri ryacu , ambwira ko directeur anshaka mubiro , nange sinatindiganije nahise mwitaba , ngezeyo nicara kuntebe aba aravuze
We: bite se kenny ? amasomo aragenda?

Njye: ndabona bigenda ntakibazo
We: rero nkutumije mubiro byange ngira ngo tuganire kubintu by’ imyitwarire yawe
.
Ako kanya nahise nikangamo , ntekereza ikosa nakoze ndaribura , nkiri muri ibyo , directeur aba aravuze
We: wikwigora utekereza ikosa wakoze , ahubwo nibintu nashakaga ko twumva kimwe
Njye: ntakibazo mwambwira nkabantu bakuru ndumva ninama zanyu ziba zikenewe kandi hari igihe zakubaka
We: ibyo nkubaza byose umbwize ukuri
Njye: sinatinyuka kubabeshya kandi mumbyaye
We: ndashaka kukubaza kurukundo rwawe na josee
.
Ako kanya nahise ntekereza , uburyo josee yagiye ntekereza impamvu directeur abigaruye , numva umujinya uranyishe ariko kuko nari ndikumwe numuyobozi nagerageje kuvuga neza kuko iyo aba undi nari kuwumutura , mba ndavuze
Njye: none se bwana muyobozi ko ibyo byarangiye kandi nkaba ntazi naho yagiye urumva nabivugaho iki?
We: nyine nange nicyo nashakaga kuvuga , ubuse nturashaka umusimbura
Njye: bwana muyobozi , dushatse ibyo twabireka kuko ndabona ntacyo byatugezaho , ahubwo mukambwira icyo mwari muntumirijeho
We: ubwo se wowe ntubyumva, nyine , nako buriya nari nagutumijeho nkumuntu mukuru , ngo ufate icyemezo josee ntuzongere kumutekereza , ahubwo ushake undi muri no murwego rumwe
.
Agahinda karanyishe , ntekereza kurizo nama z’ abakuru , nizo mpuhwe bari bangiriye nkiza bihehe , noneho ibyo kubaha mbivamo mpita mvuga
Njye: nonese nibyo mwari mugiye kumbwira byonyine cyangwa hari nibindi?
We: nyine , nako nibyo , rwose wagenda nkumuntu ukuze , ukabitekerezaho ndabona umaze no kumera ubwanywa
Njye: murakoze kuri izo nama mungiriye , gusa namwe byaba byiza muzigiriye
.
Ako kanya namaze kuvuga ibyo mpita nikubura ndasohoka ntanuwo nsezeyeho , feri yambere nayifatiye mu ishuri ryacu , ngerageza gukurikira ariko namwe murabyumva kwari ukurenzaho ntanakimwe numvagamo , sinjye warose basonye , ubundi twerekeza dortoire .
.
Twagezemo , mpita nerekeza muburiri ntangira gutekereza kubyo directeur yaramaze kumbwira nkabihuza nibyo muganga yari yarambwiye , nawe ntangira kumukeka amababa ariko nareba inama yangiriye nkabona ko ntakibi cyarimo , nakomeje muri ibyo sinzi uko nagiye kumva numva umuntu unkozeho , ndebye mbona ni fiacre aba aravuze
We: bro noneho ko waryamye kumanywa byakugendekeye bite ?
Njye: uzi ibyambayeho , twari twicaye muri class nkurikiye nkabandi bose , isomo ryari rimaze kuryoha , ngiye kubona mbona animateur araje , ati directeur aragushaka , ubwo nagize ngo nikindi ancakira , nange ndagenda ngo nsanze umuntu , gusa natunguwe nuko nagezeyo , bla.. bla namubwiye byose uko byagenze nagiye kurangiza fiacre agahinda kamwishe aba aravuze
We: ariko se bro , buriya directeur ntahandi hantu mwari muziranye wenda nko mumiryango ngo abe aribyo akuziza ?
Njye: nanjye njya nyoberwa icyo anziza , gusa nuko famille yose nyizi kuko yaba mama cyangwa papa bose ntabavandimwe bagira naho ubundi nari gutekereza kuri ibyo
We: nonese koko umuntu yanga undi atanamuzi , gusa ugomba kumenya ubwenge ugashaka icyo mwaba mupfa
.
Twakomeje kuganira , igihe cyo kujya refectoire kiragera , twerekezayo , namwe murabyumva kumanuka cyari ikibazo gikomeye , sinjye warose nsohotsemo , ubundi twerekeza muri etude , twagezemo nabwo kwiga biba ibibazo , sinzi uko nagiye kubona mbona umukobwa mwiza cyane twiganaga twakundaga kwita keza kubera uburanga Imana yari yaramwihereye , aba araje aho nari nicaye nitangiriye itama ,ahita amanura ako kaboko nari nashyize ku itama , aba aravuze
We: kenny uziko uyu munsi aribwo mbonye utaberewe, uzi ukuntu umeze
.
Ako kanya nahise nireba guhera kubirenge kugera ku ijosi , iyo ngira na miroir nari kwireba mumaso ariko mbura inenge mfite nsanga nubundi ntaho ntaniye nuko nabaga meze nkiri muribyo aba aravuze
We: ndabona wireba cyane kandi aho utareba niho wahindanye
.
Nahise ncaka guhaguruka ngo nsubire dortoire manze nitunganye nibuka ko bazifunze , niko kugira amasoni menshi , ndikoroza ndongera bwa kabiri burya kuvugana numukobwa mwiza sikintu , mba ndavuze
Njye: mumbabarire niba hari utuntu twampindanyije mumaso muhankoze maze ntukuremo , ntasebera mubandi
We: hahahah ibyambere nabikuyemo , kari kariya kaboko wari washyize ku itama , noneho ubu urabona ko utangiye gucya , igisifaye rero ni uguseka , ubundi ukaba uberewe
Njye: hahahah ese nibyo wambwiraga , uziko uri icyana cyibi , uzi ukuntu ubwoba bwari bwanyishye , ubu nibazaga niba baba bansize nkibiryo muri refectoire wenda nkaba naje inzira yose biri mumutwe none nibyo
We: erega buriya wowe nubwo uba utabizi , ariko buriya kuva wagera aha , ubuzima bwawe mbwitaho kenshi kandi buriya mba nkuzirikana buri gihe
.
Ako kanya nahise ntekereza kurayo magambo keza yari ambwiye , numva nayo arancanze , nkurikije ukuntu we yari umukobwa mwiza utuje kandi w’ umutima mwiza , umuntu wese yifuzaga muri classe mba ndavuze
Njye: njye urakoze cyane keza, sinarinzi ko muriri shuri harimo umuntu wita kubuzima bwanjye
We: buriya kuva wakwinjira muriri shuri mbona ufite ubibazo byinshi nahise numva nkeneye kumenya byinshi kuri wowe
Njye: hari icyo waba waramenye se?
We: ibyinshi narabimenye rimwe na rimwe nkabyirengagiza , ariko noneho guhera uyu munsi niyemeje kukurwanira intambara
Njye: ko numva unteye ubwoba , ubwo iyo ntambara niyihe
We: uzabibona , erega icyo ugomba kumenya nuko uriya directeur atagukunda nagato , kandi ntacyiza nakimwe akwifuriza
Njye: nonese urumva uzakora iki ?
We: icyo nzakora ninjye ukizi
.
Twakomeje kuganira byinshi noneho ntangira guseka , ariko naterera agatima kuri ange ukuntu nawe yaje atyo nkumva ntawakwizera igitsina gore icyari cyo cyose , amasaha yakomeje kwicuma etude iba irarangiye , dusezeranaho turataha , noneho akanyamuneza kari katangiye kugaruka , nageze dortoire , namwe murabyumva sinari kuryama iyo nkuru nziza ntayibwiye fiacre naragiye mubwira byose nawe arabishima aba aravuze
We: bro uwo mukobwa ko numva adasanzwe , njye nkurikije ukuntu abasore bose bamurwanira bakaba baramubuze ushatse wafatiraho , dore ko na josee tutazi niba tuzongera kumubona
Njye: ndabizi ko umunsi umwe nzamubona kandi ntintanamubona nzibera padiri
We: hahah ariko uriya mukobwa ntacyo atwaye niba atari intumwa ya directeur
Njye: nange nibyo naketse ariko ibyo yakora byose ntacyo yageraho niba baramutumye azababwire ko yasanze ntariyo
Twese: hahah .
.
Twamaze kuganira byinshi twerekeza muburiri turaryama . Iminsi yakomeje kwicuma arinako umubano wanjye na keza , ugenda wiyongera , ntababeshye noneho nange nari ntangiye kumukunda ….

Ntuzacikwe na episode ya 46

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s