MY SPECIAL DREAMS EPISODE 56

Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 56

Duherukana , ubwo umubano wanjye na keza wari utangiye kwiyongera ari nako ntangiye kumukunda

.
Muriyo minsi ninako exam zigihembwe cya mbere zari zigeze , nange nakoresheje uko nshoboye ngo nzatsinde ariko kubera ibibazo nari nanyuzemo ukuntu byari byinshi namwe murabyumva kubona umwanya wo kwiga byari ikibazo gikomeye , gusa amanota yaje nsanga natsinze murugero ibintu byongeye kunshimisha , namaze kubona bulletin mpita nihutira kujya kureba fiacre na clarisse nkibisanzwe dore ko noneho bari bamaze kuba i couple inejeje ngezeyo nsaba bari kumwe mba ndavuze
Njye: ndabona mubikereye nkababitsinze , uzi ukuntu muberewe ahubwo mugure vuba nzababere garçon d’honneur
Bose : hahaha
Fiacre : gusa nawe ndabona umeze neza ,ubanza hari umwana uri kukwitaho muriyi minsi
Clarisse: ahubwo vuga uti wamwana ari kumwitaho muriyi minsi
Twese : hahahah
Fiacre : narinzi ko arinjye ubizi ngenyine none ntawe utabizi
Clarisse: erega kuba namenya ibya kenny nibisanzwe singombwa ko bose babimenya nubwo hariya ho nudafite ijisho arabyumva
Njye: hahah erega nabaye topic y’ umunsi
Bose : erega uriya ni misss
Twongeye gusekera rimwe , ibintu wabonaga bibereye amaso , dukomeza kuganira byinshi , iyo twabaga turi kumwe , wagiraga ngo buri wese yaremewe undi , tukiganira keza nawe yatugezeho , umukobwa wari mwiza cyane , wubahaga buri umwe wese , atangira kudusuhuza , arinako nawe tumwongera mubiganiro byacu
.
Fiacre: uziko wagira ngo wari wamenye ko turi kukuvuga , turakuvuze uhita uhagera
Keza: namasoni menshi , erega aho muri nange sinahatangwa
Clarisse : nubundi kenny yendaga kuduta ngo turi kubishya ikirori
Njye: hahahah namwe mwamenya gushyiramo umunyu
.
Twakomeje kuganira ari nako blague ziba nyinshi , ibintu nishimiraga , twerekana amanota gusa noneho muri bose ninjye wari ufite make , ariko ntakundi ninjye wari nyiri mitwe minini
.
Burya rero ngo umwanzi w’ ibihe ni amasaha , igihe cyarageze tuba tugeze kumuhanda aho twafatiraga imodoka , twinjiyemo kuko keza we yatahaga i remera , tumusezeraho , twinjira mu ijya nyabugogo dore ko njye natahaga i musanze , fiacre na clarisse bagataha ku gisenyi
.
Twamanutse imodoka twayiteruye , mbese wagiraga ngo nitwe twenyine tuyirimo kuburyo nabari muriyo modoka bose bari bacecetse ahubwo baduteze amatwi kubera udustory twavugaga , muminota mike twari tugeze nyabugogo , tuva muriyo modoka twerekeza gutega ijya musanze na gisenyi , munzira turimo tugenda sinzi uko fiacre yahagaze , mbona ari kwitegereza ruguru , ntangira kumukurura ngo tugende ariko akomeza kunanira , aba aravuze
We: kenny muhagarare mbereke
Njye: iki se ?
We: murebe hariya ruguru
.
Nahise nitegereza neza aho fiacre yanyerekaga , ndebye mba mbonye ni wamusore wari ukuzemo , kwihangana byarananiye , mpita niruka , abantu bose mbigiza kuruhande kuburyo bagize ngo ni nkumusazi ahubwo bakampa inzira ntanayibasabye , mba mugeze , ndamuhobera biratinda , nawe yahise amenya , angwamo na ba fiacre baba barahageze baramusuhuza , aba aravuze
We: ko mbona mufite ibikapu nama uniform musigaye mwarimukiye inaha ?
Njye: ubu igihe kinini dusigaye twibera inaha
We: mukaba mutaransuye hariya kuruganda koko , ariko muze tubanze tujye kwiyakirira hariya hirya murabimbwira neza
Clarisse : njye ndabona buri kwira , sibabona icyo mbwira murugo , ndamutse mbagezeho nijoro
Leon : ( niwe wamusore) nibubiriraho muraryama
Clarisse : ubwo umusaza n’ umukecuru nababwira ko naraye he?
.
Clarisse yakomeje kudutakambira adusaba gutaha ariko nuwo musore atubera ibamba , tugeze aho dudata umwanzuro wo kumutegera akagenda , ariko na fiacre atubwira ko atamusiga , twakomeje kumwinginga bigeze aho , fiacre atwemereza gusigarana natwe , dutegera clarisse ijya igisenyi natwe dusigara aho
.
Imodoka ijya kugisenyi yamaze guhaguruka natwe , dufata imodoka yerekeza i remera aho wamusore yari afite uruganda , tugezeyo tuvamo , abanza kutwereka uruganda rwe rwakoraga inkweto , arangije atujyana hirya hari akabari keza cyane , twinjiramo turangije tujya kwicara muri jardin
.
Twageze ubona abaserveur barakangaranye nkababonye boss wabo , ibintu nange ntiyumvishaga ukuntu uwo musore yaba afite ibintu nkibyo akicisha bugufi bigeze aho , mugihe nkiri muri ibyo aba aravuze
We: mugubwe neza , aha niho mfata nko murugo
Twese: asante
.
Ako kanya serveur yahise aza , buri wese atumiza icyo anywa fiacre yanywaga miitzing , boss atumiza vin rouge , ntumije citron bose bansekera rimwe , boss arabyanga abasaba kunzanira ka skol nange mfa kwemera , muminota mike round yari ihageze tukozanyaho , tuti kubuzima bwacu , ducuburira rimwe .
.
Twamaze gusomaho , boss ariwe Leon aba atumije ifi , serveur amaze kugenda natwe tuguma kwiganirira
Leon: aha rero niho murugo , iyo nshaka kuganira numuntu ni aha tuza , aka kabari ni akange papa yampaye , nyuma yo gushinga iriya hotel iri kimisagara , yayivuze neza nibuka ko ariyo nkiri kwa mama josee buri gihe ariyo twasohokeragamo , ariko nyine ntakindi nigeze ntekereza
Njye: ko papa wawe ari umuntu mwiza cyane , umuntu wemera kuguha aka kabari kangana gatya
We: yari umuntu mwiza kera , ariko ubu yarahindutse cyane , nange nayobewe icyamuhinduye , kuva iki gihembwe cyatangira yazaga murugo ubona ari kure , wagira icyo umubaza akagutuka , mama niwe waharenganiye , naho nge nabonye bindenze ndebye umutungo mfite mbona ntakomeza kubana nawe , mpitamo kwigurira ibzu hariya hirya mpita njya kuyibamo
Njye: nonese ubwo ntiwataye mama wawe kurugamba , nkaho wamufashije kururwana ahubwo ukamusiga wenyine
We: nabonaga ahari wenda ashobora kuva arinjye umubangamira kuko ubusanzwe ntiyari yarigeze ambaza umugore ,ariko noneho icyo gihe buri gihe uko yinjiraga munzu nicyo yambazaga , yarangiza akambwira ibintu byinshi ngo mbaye ikirumbo nibindi byinshi ntarondora
Fiacre : nonese ubundi ubu uracyari umusore ?
We: urabivuga urabizi , ndiwe kandi ntagahunda mfite yo kuzana umugore
Njye: ubwose nukubera iki udashaka kumuzana kandi ufite amafaranga menshi angana atyo
We: erega buriya amafaranga yagura byose ariko ntajya agura urukundo .
Natekereje kuri byinshi nanyuzemo , ntekereza ko ntawarushaga ange amafaranga , ariko nibutse ko ntigeze mwishimira na rimwe , mba ndavuze
Njye: koko nibyo , ariko burya umuntu wese Imana yamuremeye uwe , kandi ntakabura imvano , ese wowe niba atari ibanga , wowe byaba byarakugendekeye bite ?
.
We: nubundi nimwe nabashije kwisanzuraho ntacyo nabahisha , reka mbabwire byose , wenda mwazanamfasha kumushaka
Fiacre: tubwire ahubwo uwo ushaka tuzagaruka kwiga tukubwira ko byaciyemo
We: hahah wagize se ngo biroroshye nawe reba umuntu maze imyaka 16 nshaka naramubuze, none wowe ngo muzamubona mubyumweru bibiri
Fiacre : byabintu ko numva bikaze ra , ndumva niturangiza kwiga ariko kazi tuzakora ariko nawe ukabasha kwishima
We: mwaba mukoze , simbabeshya icyo mwashaka cyose nakibaha muramutse mumunzaniye
.
Njye: witwicisha amatsiko tubwire , tukwijeje ubufatanye
We: mubyukuri rero uko mundeba uku murabona ko ntangiye gukuramo , kuko uyu mwaka ni uwa mirongo itatu nirindwi , murumva ko ndikubyina mvamo
Njye’: nubwo atari myinshi cyane ariko ukwiye akana , kazasigara muri iyi mitungo We: nange nibyo nifuza , ariko kera tukiga muri secondaire nakundanye numukobwa bitaga roza yarankundaga nange nkamukunda , kuburyo atashoboraga kurya nsigaye , ntiyashoboraga kwiga tutari kwigana mubyukuri twarakundanaga , kandi ikindi kigeretseho nuko twese twari abahanga kuburyo iyo umwe yabaga uwa mbere undi yabaga uwa 2
Fiacre : disi yari josee na kenny , cyangwa fiacre na clarisse
.
Nashatse guseka ariko ndiyumanganya kuko sinari guseka kandi barimo batubwira inkuru ibabaje , wamusore yakomeje atubwira
We: mubyukuri uwo mwana yari umwana ugira umutima mwiza , ariko kuko ntababyeyi yagiraga , yari yararewe murugo rw’ umukene wari utuye hafi aho , wasangaga ntakintu nakimwe agira , ugasanga abandi bana bamwinubye , ntawe bari gusangira , ariko kubera ko icyo aricyo namukundiraga kandi nkavuka murugo rukize nageragezaga kumufasha yaba mukumugurira ibikoresho cyangwa amavuta yo kwisiga nkabikura muri argent de poche babaga bampaye ,
Njye: disi waramukundaga
We: urabivuga urabizi
Fiacre : ntumbwire ko uwo mugome yaba yaragutaye agashaka undi kuko nge mubonye nahita mwica bashaka bakamfunga
We: rwose uwo mukobwa nkurikije umutima mwiza yagiraga nzi neza ko kunta bitari kumuturukaho , ariko umugabo wamujyanye nagende yatwaye umugore mwiza , byibuze uwamunyereka nkamusaba imbabazi
Njye: nonese mwaba mwaratanye mute?
We: nibintu birebire , gusa nyine buriya papa sumuntu mwiza namba , ikibazo cyabaye tukirangiza atandatu yisumbuye , ubwo nabwiraga papa byose ko mfite uwo nihebeye , ansaba kuzaza kumumwereka , nange ndabimwemerera , umunsi warageze , murugo bagura inzoga nyinshi bitegura nkabitegura umwami ngo bagiye kubona umukazana mukuru , ariko namugejeje murugo papa atangira kumwitegereza cyane ,
Njye: ubwo se yarebaga iki ?
We: byageze igihe cyo kumupresenta musaba ko yivuga , avuga amazina ye , papa ahita amubaza aya se na yanyina ariko ntiyari azi se kuko ngo yari yaramaze gutera nyina inda ahita ajya uganda , ariko akimara kubavuga papa yahise ahaguruka aduta aho , kugeza ubwo namuherekeje ataraza ,
.
Yamaze kuvuga ibyo mpita nibuka amateka ya papa , ubwo yatubwiraga wamwana yabyaye , mbihuza namateka ya roza yatubwiye , mpita menya ko roza yariwe mwana wa papa , amateka mama na papa bapfuye batamenye , nyamara bafashije umwana wabo batamuzi , disi nahise menya ko rosa ariwe mfura ya mama na papa akaba ariwe mukunzi wa leon , gusa ikibazo nasigaranye nuko na roza nari naramubuze byibuze ngo mbahuze, ikindi kandi nuko roza yari yarabyaye sinzi nabyo niba Leon yari kubyakira , ahubwo nahise nshaka kumenya impamvu yatumye roza bamwanga murugo kwa leon
.
Bose babonye ko nagiye kure , bankomaho nsa nushidukira hejuru , turebye hirya tubona directeur arinjiye , leon ahita areba hasi natwe turamwigana , kubwamahirwe ntiyatubona ahita akomeza mukindi cyumba , Leon ahita avuga
We: rero ndabona butangiye kwira , reka twigendere , ndabona hari umuntu watubihiriza inzoga
.
Kuko yaturutaga ntawari kumubaza byinshi kandi ikindi natwe si aho yari adukuye noneho master iyo atubona sinari kumukira , twahise duhaguruka , atujyana iwe aba ariho turara , mugitondo yujya douche turangije turataha ….

Ntuzacikwe na episode ya 57

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s