MY SPECIAL DREAMS EPISODE 59

Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 59

Duherukana Ikirori bagisoje , turangije turasohoka tugeze hanze ….
.
Twageze hanze , abantu bose baza kuduha felestation , ibintu nange nishimiye , kuko kuva nagera kuri icyo kigo nibwo nari mbonye ibintu byiza , twarinze tugera aho ba keza bararaga ntacyo turavugana ariko kuko bwari bwije ntamwanya wo guhagarara twari dufite , twasezeye kuri ba keza , tuvugana ko tuzaganira neza ejo , ubundi twerekeza muri dortoire
.
Twagezemo ,buri wese yihina muburiri bwe ntangira gutekereza uwo munsi uko wagenze , mbona ni ibitangaza gusa natekereza ukuntu directeur yandebaga ubwo yarari gutanga ibihembo nkumva igitego cya mbere nagitsinze , nakomeje muri ibyo sinzi uko agatotsi kantwaye mba ndasinziriye nongeye gukangurwa na fiacre mugitondo nka sa tatu , yasaha twari twahanye na ba clarisse .
.
Nahise mbyuka vuba cyane , njya douche ndangije nambara uniform kuko ntawundi mwenda wari wemewe kwambarwa , nsanga na fiacre yarangije kwitegura , ubundi twerekeza kuri class
.
Twagezeyo dusanga na ba clarisse bahageze, tubanza guhoberana nibwo twari tubonye umwanya wo kwishimira intsinzi , turangije buri wese afata uwe akaboko , tubanza kujya cantine tunywa icyayi cy’ intsinzi , nyuma twerekeza muri jardin y’ ikigo .
.
Twagezeyo ibiganiro ari byose doreko burya iyo umuntu afite ibyishyimo amagambo amutanga imbere, twavuganye byinshi ariko biba ngombwa ko dusa nabatandukana kugira ngo buri wese aganire nuwe , nahise mfata keza tujya kuruhande na ba fiacre bajya hirya , ubundi ntangira kwiganirira n’ umwiza wanjye
.
Njye: my keza, ijoro ryakugendekeye ritese?
We: wagize ngo nigeze mbona agatotsi , ko naraye ntekereza ibihe twagiranye nkumva uwabisubiza inyuma tukongera tukibyinira
Njye: cira aha nkubite cya kenny cyakubujije gusinzira
Twese: hahahah
.
Yamaze guseka nongera kubona yanyinya nakundaga , nongera kumwenyura mba ndavuze
Njye: hahirwa umuntu uzajya usekera buri gihe uko muryamye nuko mubyutse
We: icyazampa utwo twiso twawe tukajya duhora tundeba .
Twese: hahah
.
Twakomeje kuganira byinshi ari nako duseka cyane mbese wabonaga ijuru ari iryacu , haje gushyira nkisaha turi mubyishyimo , ngiye kubona mbona keza andyamyeho , atangira kundeba mumaso , aba aravuze
We: bbe mubintu byose bibaho nanga icyakubabaza kandi nkusezeranije ko nzaharanira ibikunezeza gusa
Njye: urakoze cyane kandi nange nicyo ngukundira
We: wabonye nimugoroba ukuntu directeur yabonye ari wowe agiye guhereza igihembo agahita agukwepa
Njye: uziko narinzi ko arinjye njyenyine wabibonye
We: twese twabirebaga , erega kereka udafite amaso niwe wari kutabibona
Njye: icyimbabaza ni uko ntazi nicyo dupfa
We: wasanga aribyo mumuryango , ariko wowe shikama ubu ngiye kugufasha muri byose kandi intego nihaye nzashirwa aruko nyigezeho
Njye: ubwose wihaye iyihe ntego
We: icyo ngamije nuko nzashyirwa uyu directeur wacu abajijwe ibyawe
Njye: ubwose uzabikora ute?
We: bindekere wowe uzabibona kandi ndabizi ntibirenza icyumweru atavuyeho
Njye: wambabariye koko utazakora ibintu bikatuviramo kwirukanywa
We: ahubwo akira aka kamashini , kuwa mbere directeur nagutumizaho mubiro uzakitwaze mumufuka maze ugende ugacanye , ibyo muzavugana byose kazabika amajwi nimurangiza kuvugana uzakangarurire ibindi nzabyikorera
.
Nahise mfata ako kamashini ndakabika , ubundi nshimira keza kubyo yaramaze kunkorera nahise mbona ko koko ashobora kuba ari inshuti ije kunkura mubyago ariko nanone icyantunguye ni uko yambwiye ko directeur azampamagaza mubiro bye kuwa mbere , ntekereza uwabimubwiye nabyo birancanga .
.
Twakomeje kuganira byinshi , amasaha yo gutaha aza kugera , duhita tujya kureba ba fiacre turamanukana
.
Twaganiriye byinshi byerekeranye ningamba nshya twari tuzanye , icyo twahurizagaho ni ukwiga cyane kuburyo noneho twese tugomba kuba aba mbere , tugeze kuri dortoire zabo tubasezeraho natwe twerekeza kuzacu
.
Najyanye na fiacre tuganira nkashaka kumubwira ibyo keza yambwiye ngo mwereke na ka recoder yampaye ariko nibuka ko yambwiye ko ntamuntu numwe ngomba kubibwira ko naramuka amenye ko haruwo nabibwiye nzabaga nkifasha , ngerageza gufunga umunwa , icyo gihe nibwo namenye ko burya ntakintu kigora nko kubika ibanga urihisha incuti yawe magara .
.
Ubuzima bwarakomeje , umunwa nkomeza kuwufunga , bigeze kuwa mbere , turabyuka , njya douche , nkubitamo uniform , ubundi twerekeza muri class . Tukigeramo nkibisanzwe mwarimu yahise yinjira , hashize nkiminota itanu mbona animateur nawe arinjiye nahise menya ko iryavuzwe ritashye ntangira gutitira ,ibyuya bitangira kubira , kubw’ ibyago byange koko yahise avuga ko directeur ankeneye mubiro bye , ntakindi nari gukora atari uguhaguruka nkakurikira animateur
.
Twagiye ntawe uvugisha undi , kuko nari muri inyuma twagiye kugera kubiro bya directeur mfungura kaka mashini keza yari yampaye ndangije ndinjira gusa ubwoba bwari bwinshi kuko noneho iyo akamfatana ibintu byari kuba ibindi
.
Nagezemo , animateur ahita asohoka , nange nsigarana na directeur aho mubiro, ahita ambwira
We: winyicarira kuntebe ubu noneho tugiye kuvugana wicaye hasi
Njye: ariko rwose sinzi ikosa nakoze rituma munyicaza hasi
We: niryo nikosa ukoze ryo kunsuzugura ahubwo pfukama hasi
Njye: ariko nkabantu b’ abayobozi mwakagombye kubanza mwansobanurira ikosa nakoze , byaba ngombwa nkarisabira imbabazi
We: ahubwo nukomeza kuntera umujinya ndakwirukana mukigo cyanjye nubundi sinzi uko wagezemo ariko nubundi ni uburangare bwanjye bwo kutabanza gusoma amazina y’ ababyeyi
Njye: ese noneho ababyeyi babijemo gute ? mbese burya bwose ndazira umubyeyi wanjye ?
We: urumva icyo cyana ukuntu cyumvirana ra , ubwo se ababyeyi ubazanyemo ute?
Njye: bwana directeur nimwe mubyivugiye kereka niba numvise nabi
We: umva rero warwana we , kuva wagera hano mukigo ntamahoro wampaye ,igihe cyose nkubonye numva ungeze mumutwe , wambujije amahoro kugeza unsenyeye urugo , nari umuyobozi mwiza w’ intangarugero ariko kuva wagera aha ninjye batangiraho ingero zo kudatanga rapport nibindi byose bibi , nagerageje kubikwereka mugihembwe cya mbere ngira ngo ntuzagaruka ariko noneho ubwonko bwange wabukorogoshoye ubwo ejobundi nagiye gutanga ibihembo nkakubonamo , natekereje niba narerekaga utagira amaso ntagire nubwonko butekereza biranyobera
Njye: bwana muyobozi ibyo byose ndumva arimwe mubyitera , kuko ndumva ntakintu nakimwe nigeze mbatwara cyangwa ngo mbakorere
We: urumva ukuntu untutse ,ngo ninjye wabyiteye ?
Noneho nanjye kamere yahise ibyuka , numva umujinya uranyishe mba ndavuze
.
Njye: erega burya icyubahiro ni umuntu ikihesha kandi iyo ushatse kwisuzuguza urasuzugurika
We: urumva ukuntu ibyana by’ ubu byubahuka , uatinyuka ukabwira umusaza nkuyu ukubyaye ngo niwe wisuzuguje
Njye: burya koko bavuga ibigoramye , imihoro ikarakara
.
Ako kanya directeur yahise arakara aba yikojeje hejuru ashatse kunkubita urushyi doreko yari anashaje mufata akaboko , aba aravuze
We: noneho ugiye no kunkubita ?
Njye: sinatinyuka ndwana na sogokuru , kuko ntacyo naba murushije ahubwo niba aribyo mwari mumpamagariye ndacyeka isomo ndibonye nakwigendera
.
Namaze kuvuga ibyo ari nako ngera kumuryango ngize ngo nkingure mbona urugi rurafunze , nta n’urufunguzo rurimo , ngerageza kwinginga directeur ngo afungure ahubwo ibigambo bikomeza kumubana byinshi , yabivugaga yizengurutsa ibiro bye ngo nintataza azataha nange nkomeza kumusaza niko kumubwira
.
Njye: burya bwose najyaga mbubaha ngira ngo muri abayobozi none koko nsanze muri ibirura bahaye kuyobora intama, ndagira nkubwire ko aho kugira ngo mve mukigo wowe uzantanga kikivamo
.
Narangije kuvuga ibyo noneho , umujinya uramurenga azamura akaguru nanjye ndagafata ahita yikubita hasi nanjye ubwoba buranyica ariko kubwamahirwe yahise ahaguruka n’ urusaku rwinshi ava aravuze
.
We: narabivuze nubundi ntibizarangira utihoreye , ibyo wagambiriye ntiwashyirwa utabigezeho ngo twese utumare
.
Nabonye umusaza adashaka gufungura mbona noneho bishobora kuba birebire , noneho ntangira kuvuza induru , abonye mvugije induru ahita afungura yitonganya nange mpita nsohoka nisubirira mu ishuri
.
Nagezemo mpita nzimya kakuma ka keza , ntangira gutekereza kumagambo yose directeur yari amaze kuvuga , ntekereza ibimbayeho byose ariko noneho numva nanjye binteye imbaraga zo guhangana
.
Amasaha yo kuruhuka yarageze , icyambere cyari ukubwira keza ibyambayeho byose , nawe yabyakiye neza aba arambwiye
We: kuva kakuma atigeze agafata , ndatekereza icyambere tugitsinze , gusa ubu hasigaye icya kabiri aricyo simusiga kandi kizerekana byose
Njye: ubwose icyo cyakabiri niba kiruta biriya niboneye, ubwo umuntu yagikira?
We: ihangane , ndabizi kizanaguhungabanya ariko uzakomere burya iyo umuntu ageze mubihe bibi nibwo aba agiye kubona ibisubizo
Njye: ntacyo wahindura kumigambi y’ imana , ubwo nyine ikizaza cyose nzacyakira .
.
Twakomeje kuganira byinshi ariko icyari cyiganjemo kari agahinda , ariko igihe cyarageze dusezeranaho buri wese yerekeza muri dortoire ye
.
Nagezeyo mpura na fiacre musanganiza iyo nkuru mbi , namubwiye byose uko ninjiye mubiro bya directeur nuko nabisohotsemo , narangije agahinda kamwishe , aba aravuze
We: uwo muswa iyo aba nge nari kumukosorera muri ibyo biro bye , kabone ko atari kubona umukiza
Njye: nonese urumva mukubise naba ntaniye he nawe
We: ariko nawe isomo yaribonye
Njye: bro buriya kurata imbaraga ntacyo byageza kumuntu , ariko ubwitonzi bwinshi butara kunesha
.
Twakomeje kuganira byinshi , amasaha aragera twerekeza refectoire , turangije dusubira class twarize nubwo njye nasaga nudahari .
.
Amasaha yageze nimugoroba igihe cyogutaha kiba kirageze , keza ahita aza kundeba , ansa kugumana nawe amasaha make , nange sinari kubyanga
.
Abandi banyeshuri barasotse , twe dusigara mu ishuri , ari nako tuganira ambwira ko igitego tugiye kugitsinda mugihe nkimubaza uko turi bugitsinde ahubwo wowe mpereza kaka mashini nkwereke
.
Nahise nkamuhereza ahita akabika arangije ahita ahaguruka atangira kwifata munda ariko arira cyane , nange nkomeza kumuhendahenda ariko mubaza icyo abaye , ariko aho kunsubiza akaba ariko arushaho gusakuza cyane , anansaba ko namufata nkamujyana muri imfirmerie
.
Nanjye nahise mufata ariko imyenda ye aho tari yicariye gari huzuye amaraso ndetse nintebe iriho amaraso, nashatse uko nayihanagura ambwira ko nyireka , nkabanza kumugezayo kuko yababaraga cyane , twahise dusohoka tugeze hanze twahise duhura na directeur ari kumwe na prefect babaza keza icyo abaye, ariko natunguwe nibyo yasubije nashatse kumurekura ngo niruke , ariko nubundi police yari guhita imfata , kandi nubundi narindi mumaboko yabayobozi , kuva uwo munsi noneho nahise nanga igitsina gore , kuburyo numvaga ntanishuri barimo nazongera gukandagiramo
.
Ntuzacikwe na episode ya 60

Advertisements

2 responses to “MY SPECIAL DREAMS EPISODE 59

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s