MY SPECIAL DREAMS EPISODE 6

img_0958-1

My special dreams
Episode ya 64

Duherukana ubwo keza yasabaga kenny ikintu kimwe , ese cyaba ari ikihe?
.
Keza yamaze kumbwira ko hari ikintu kimwe ansaba numva birancanze , igitima gitangira kudiha , n’ ibyuya byuzura umubiri wose , ava aravuze
We: sweety mbabarira utuze kuko ntakibi ndibukubwire
Njye: nubundi ntacyava mumutima wawe ntapfa kwihanganira nuko nyine burya kwakira ibyo utari witeze bigora buri wese
Keza: mubyukuri ndagukunda ariko na mama ndamukunda kandi nkurikije ishyaka yandwaniye mba numva ntamubabaza na rimwe
Njye: byo ntukigere unabitekereza , kuko nkurikije amateka wanyuzemo yarakwitangiye , kandi ndacyeka ko ntawareberera abona ahanyuze ineza hanyuzwa inabi . Nonese mama wawe aranyanga?
Keza: oya ntakwanga , ahubwo ikibazo ni uko buri munsi aba anyishyuza ngo akeneye akuzukuru
Njye: nonese ntiwamwigisha akabasha kwihangana ko natwe twazageza igihe kakaboneka
.
Keza : kubera abana nubwandu , asa naho yarangije kwakira ko isaha nisaha yapfa , kubwizo mpamvu igihe cyose aba ansaba ko nashaka umugabo ngo akankoreshereza ubukwe , mbere yo gupfa
Njye: mbega umubyeyi , ubu se koko ntitwajyana byibuze nkamusobanurira
.
Namaze kuvuga ibyo , keza atangira kurira , amahirwe nari mfite agatambaro mumufuka , nkakuramo ntangira kumuhanagura , nka nyuma y’ iminota mike atangira kwitsa imitima , aba aravuze
We: mubyukuri umbabarire kuko hari ibintu naguhishe kuko nabonaga ko byagusubiza inyuma mumasomo
.
Nahise nshidukira hejuru , numva agahinda karanyishe ariko nanone ntegereza kumva icyo kintu keza yampishe , mba ndavuze
Njye: bbe mbwira nguteze yombi
We: mubyukuri nkuko nabikubwiye ko mama ahora ampatiriza gushaka , naramwigishije mubwira ko nkiri muto yanga kubyumva , kugeza ubwo yanshakiye umusore ngo ufite amafaranga menshi , aramunzanira , nanze kumukunda ariko mama akirirwa arira ndetse akarara arira , kuburyo ibiro bye byatangiye kumanuka umunsi kumunsi , mbonye ko ngiye kumuhogoza niyemeza kumwemera no kwihingamo urukundo ariko ngo nshimishe umubyeyi
.
Ako kanya numvise iyo nkuru isona nabi mumatwi yange , nkatekereza ko ndi kurota ariko nakwikoraho nkumva ndi maso , mba ndavuze
Njye: ibyo uvuga nibyo cyangwa ndarota
Keza: rwose nawe unyumve mubuzima ntamuntu numwe numva nabangamira , niyo mpamvu niyemeje kubikubwira aho kugira ngo nzagende ngutunguye , kuko nange ubwanjye bibaye bintunguye sinabasha kubyakira
Njye: niba utamukunda , waretse nkazajyana nawe tukirangiza ikizamini basi nkinginga mama wawe ko ashobora kubyemera
We: mama ndamuzi kandi ikigeretseho ni uko mfite ubukwe mucyumweru gitaha , tukirangiza ibizamini , ubu tuvugana murugo bari kubwitegura ninabo bari kungurira ibyo nzajyana
.
Namaze kumva iyo nkuru numva umusatsi umvuyeho , nibwo nabonye ko keza namukundaga , mbona uko imbaraga z’ urukundo zimera , ibintu byanzamutse mubirenge bigera mumutwe , mbese nka zandwara z’abakecuru , ntangira gutitira nkumurwayi wa malariya , keza we yari andyamyeho nawe amarira yamurenze , yabuze umuhoza , mbese utebye agahinda kari kose .
.
Amarira yabaye menshi aturuka kuri keza , mugirira impuhwe , nubwo nange ntari norohewe ndongera mfata kagatambaro ntangira kumuhanagura , amaze guhora mba ndavuze
Njye: bbe ihangane kuko amazi yarenze inkombe , gusa mubuzima sinzakwibagirwa , kandi nkusezeranije kuzagutahira ubukwe nkagufasha muburyo bwose uzankenera .
.
Keza yahise yubura amaso meza nakundaga , andeba mumaso , aranyitegereza cyane , aba aravuze
We: kenny mubyukuri nkunda uburyo uteye ,nkunda ko unyumva hahirwa umugore uzashaka , kandi urakoze kumpumuriza
Njye: burya hari igihe kigera ubuzima bukakuganisha aho utashakaga ariko singombwa ngo uheranwe nagahinda ahubwo wakagombye kwiga iryo shuri winjiyemo ukabasha kugendana naryo
Keza: urakoze cyane , byibuze untuye umutwaro nari nikoreye
Njye: rwose nkumwari nakunze , nkwifurije kuzagira urugo rwiza , rugendwa nabashyitsi kandi rurimo umunezero
.
Twakomeje kuganira byinshi ariko nyiganjemo agahinda rimwe twanyuzagamo tukarira ubundi tukihanagura kugeza ubwo twarebye ku isaha dusanga harabura iminota 10 ngo bafunge ikigo .
.
Twahise duhaguruka vuba , twihanagura amarira , narebaga ukuntu amaso ya keza yatukuye , nukuntu yari umweru nkumva agahinda karanyishe , twahise twerekeza mukigo kubwamahirwe dusanga hasigaye umunota umwe ngo bakinge , ibintu natwe byatunejeje , turangije twinjira mukigo
.
Twageze aho gutandukanira na keza , musezeraho ndangije nerekeza muri dortoire aho nari ngiye guturira agahinda kanjye
.
Nageze muri dortoire nsanga fiacre nawe araruhutse , aho kumusuhuza nahise nerekeza muburiri bwanjye , nizinga mumashuka ntangira gutekereza kubyambayeho byose , naje gutekereza ukuntu papa josee yavugaga ko ndi umuteramwaku , nsanga koko bishoboka , koko nasanze ko urukundo atari urwanjye ahubwo hari abo rwagenewe .
.
Nkiri muri ibyo nagiye kumva numva umuntu ankozeho , manza kwimyoza , ndebye mbona ni fiacre , aba aravuze
We: bro , byakugendekeye bite ko mbona warakaye , keza yakwimye
.
Yavuze gutyo noneho numva agahinda karushijeho kwiyongera , mbona ko nintamubwiza ukuri arakomeza kuntoneka , mpitamo kumubwira byose uko byagenze , nahise mvuga
Njye: bro , ntacyo nakubeshya , burya tukimara kuva hano twagiye twicara hariya muri kariya gashyamba , bla…bla namubwiye byose ntanakimwe nsize inyuma kuva twahagera kugeza dusezeranyeho , fiacre aba aravuze
We: bro ubuse ko nange numva bimbabaje nakubwira iki ?
Njye: cyakora njye byandenze pee , sinzi ko nzagera igihe nkabasha kubyakira
Fiacre : humura hano hanze hari abakobwa benshi kandi beza , uriya ntiyari uwawe buriya Imana izaguha uwawe kandi ugukwiye
Njye: ibyo ntagaciro nkibiha ubu ikintu bita igitsina gore cyose sinteze kuzongera kukivugisha na rimwe kuko ntamahirwe nigeze nkigiriraho
Fiacre: humura bro , ndabizi ko umunsi umwe uzabona umukobwa ugukunda akakwibagiza ibihe byose wanyuzemo
.
Njye : ndumva icyo gihe ntacyo nifuza ahubwo kuva ubu umwanzuro ndawufashe
Fiacre: uwuhe mwanzuro se kandi ? nizere ko utagiye kumbwira ngo ugiye kwiyahura
Njye: oya si ukwiyahura ahubwo ejo nzakubwira ko byaciyemo
.
Fiacre yakomeje kunyinginga ngo mubwire umwanzuro nafashe , mbonye andembeje mba ndavuze
Njye: bro maze kubona ko ntamahirwe mfite yo gukunda abakobwa , mfashe umwanzuro wo kwiha Imana kuko bishoboka ko aricyo Imana yandemeye
.
Fiacre yarasetse aratembagara , ibintu byakomeje kundakaza , aba aravuze
We: hahah ni kenny niyiziye cyangwa ni undi ?
Njye: niwe rwose ahubwo uzambona njye kubasezeranya wowe na clarisse
Fiacre : aho gusezeranywa nawe nabireka nkibera seribasaza
Njye: komeza ukine wasanga arinjye uje kubasezeranya maze wazambona namagambo wambwiye ukabura aho ukwirwa
Fiacre : ariko koko urakomeje cyangwa urimo urikinira ?
Njye: nukuri bro ibyo nkubwira nibyo kandi ndakomeje , ahubwo ejo nyuma yo gukora ikizamini cya mbere nzahita njya kureba padiri mubaze byose uko bimeze
Fiacre: niba aribyo uhisemo nkwifurije guhirwa murubwo buzima bushya ushaka kujyamo , Imana izagufashe muri byose , ndagusengera padiri azaguhe igisubizo kiza
Njye: asante
.
Namaze gupanga uwo mugambi noneho numva ndaruhutse , kuko nari mbonye igisubizo cy’ ibibazo byose nari mfite , burya ntagishimisha umuntu nko kubona umuti w’ ibibazo byari byakurenze
.
Bahise basona twerekeza refectoire , nariye na appeti nyinshi , icyari cyindaje ishinga nukubonana na padiri kumunsi wejo , naho ibindi byose byari ubusa
.
Iyo twavaga refectoire , hari group yabavocationaire yateranaga mugihe cyiminota 30 igakora isengesho , muriyo group niho habagamo abantu bazajya mugipadiri no mukibikira , uwo mugoroba nahise njya kwidatanya nabo , mbere yo kujyayo nabanje kujya kugura ishapure , ndangije nange njya kwifatanya na bagenzi banjye
.
Nahise nambara ishapure , ndangije ninjira aho basengeraga , nagezemo arinjye wambere , ndapfukama ntangira kuvuga ishapure , mugihe nyigezemo hagati umukuru wabo arinjira nawe yari umuntu ucisha make , yahise apfukama dukomereza aho nari ngeze nabandi bose bazaga tugakomezanya , kuburyo twagiye kurangiza nayaminota igiye kurangira erega kumunsi wambere mba nyoboye isengesho ntabizi .
.
Twasoje ishapure dupfukamye , turangije turahaguruka muminota mike yari isigaye , umukuru wacu yarahagurutse , natwe tuva hasi , twicara muntebe , we ahita ajya imbere , aba aravuze
.
We: yezu akuzwe
Twese: iteka ryose
We: mubyukuri uyu munsi ni uwagatangaza , kuko tubonye umushyitsi kandi mwiza , mumwakire
Bose : turamwakiriye , nibindi byinshi bavuze
.
Barangije kunyakira bahita batera indirimbo yo kwakira abashyitsi , twese twaririmbye noneho njya mugakiza kuburyo nabonye ibyo nari narabuze , nahise mbona ko burya nshobora kuba nari naribeshye umuhamagaro , twarangije kuririmba wamukuru wacu akomeza avuga
.
We: mubyukuri ni umugisha ukomeye kuba tubonye umushyitsi , mugihe ejo kumugoroba twitegura gusurwa na padiri hamwe na masoeur bakatuganiriza kumuhamagaro wacu , byumwihariko abiga muwa gatandatu , bakavugana uburyo bahita binjira mugipadiri n’ ikibikira
.
Yamaze kuvuga atyo aho narindi ntangira kwicinya icyara , ni mugihe nari mbonye padiri ntirutse imisozi cyangwa ngo bampe rendez- vous yo kubonana nawe , ikindi kandi noneho ntibyari bikingoye gushaka aho nzahera mubwira kuko yari kuza azi ko abo bagiye kubonana nabo ari abashaka kwinjira igipadiri .
.
Yakomeje atuganiriza byinshi kubyumuhamagaro , anansaba guhaguruka nkivuga , narabikoze muburyo bwa gikiristo , ya minota 30 yaje kurangira turataha tujya gusubiramo amasomo kabone ko twari tugeze mukizamini cya leta
.
Nageze muri class nambaye ishapure mbona abanyeshuri bose bari kundeba ariko njye sinari mbitayeho kuko narinzi icyo ngamije , nakoze etude nibicourage byinshi kuburyo nabifataga kurusha mbere .

Ntibyatinze etude iba irarangiye mugusohoka hanze bose bazaga bampa censi nge nkabahereza umukono , bose bambwiraga uburyo ki nabemeje , kuko nari mubasitari bo muri class kabone ko nateretaga na miss w’ ikigo .
.
Nageze hanze mpita mpura na clarisse na fiacre dore ko tutigaga mu ishuri rimwe , babanje kunyitegereza ,mba ndavuze
.
Njye: yezu ashimwe bene data
Bose basekeye rimwe , nibuka ko bo batari mubavocationaire nange numva ndisetse , fiacre aba aravuze
We: uziko koko ntawe kitabera , ubu aka kanya uhise uba padiri koko ahubwo natwe duhite twijyanira cherie
Njye: erega mwese yezu arabakunda kandi namwe mumwihaye ntibyakwanga
Clarisse : uziko fiacre yabimbwiye nkanga kubyemera none nkaba mbyiboneye
Njye: ibyo yakubwiye byose ni ukuri ahubwo turabonana na padiri ejo , ubwo nzabaha gahunda yigihe muzaza kumperekeza
Clarisse : ntitwabura muri ibyo birori wenda wazadusengera tukabasha kuzabana mumahoro
.
Twakomeje kuganira ari nako twerekeza muri dortoire , kugeza ubwo twageze hahandi dutandukanira na clarisse , tumusezeraho nkomezanya na fiacre kugeza tugeze kuri dortoire buri wese akerekeza muburiri bwe
.
Mbere yo kuryama nabanje kuvuga ishapure , ndangije nihina muburiri natangiye gutekereza kumuhamagaro wanjye , ntangira kubona ko nari naracitswe byinshi , ahubwo nakagombye kuba naragiye mubavocationaire mbere.
.
Nakomeje kuguma muri ibyo , sinzi uko agatotsi kamfashe mba ndasinziriye , nakanhmgutse mugitondo ari fiacre unkanguye , tujya douche turangije twerekeza mukizamini cyambere
.
Nagikoze neza ,kuburyo hafi y’ ibibazo byose nabikoze , ndangije icyari gikurikiyeho ni ukubonana na padiri uwo mugoroba
.
Igihe cyarageze , ndakaraba neza , nambara uniform , n’ ishapure yanjye itari ikiva mu ijosi ndangije njya mu isengesho aribwo twarinkubonana na padiri
.
Ese padiri yaba yaremereye kenny kwerekeza mugipadiri?

Ntuzacikwe na episode ya 65

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s