MY SPECIAL DREAMS EPISODE 60

Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 60

Duherukana uwo munsi noneho mpise nanga igitsina gore , kuburyo numvaga ntanishuri barimo nazongera gukandagiramo

.
Nasohokanye na keza mufashe kurutugu , duhura nabayobozi , ana arababwiye
We: bwana directeur , nari nasigaranye na kenny muri class arimo ansobanurira , nuko nyine arinjye wari warakoze amakosa , ariko nyine nawe ahise ayakosoza andi
Directeur : ngo amakosa ?? sobanura neza ntugire ikibazo turakumva
Keza: rwose , uko mutureba uku nako reka nceceke noneho atanyica
Directeur : tubwire ubu turi kumwe ntacyo agutwara , erega umenye ko muri mumaboko y’ abayobozi
.
Noneho aho kuvuga yahise yongeza amarira nanjye ntekereza , ibyo agiye kuvuga biranyobera ,ariko noneho nabonaga ko ari nkibyo ange yankoze nkurikije uko yariraga .
.
Ako kanya ba directeur bahise batangira kumuhoza , kubwanjye nkumva namukubita ishoti , kubera umujinya mwinshi nahise murekura noneho yenda kugwa hasi ariko ndamwihorera ngo nashake agwe hasi
.
Bamaze kumuhoza , ahita akomeza , yajyaga kuvuga amarira akamutanga imbere , aba aravuze
We: mubyukuri twakoze amakosa mugihembwe cya mbere nge na kenny
Njye: ayahe makosa se kandi ?
We: nyine njye na kenny twasohotse ikigo dutorotse ,nuko dusohokera ahantu aba ariho tunarara
Njye: ariko kenny uvuga ni undi atari njye ?
Directeur : ceceka wankozi y’ ibibi we , uragira ngo atavugisha ukuri?
Njye : erega ikibazo nuko ibyo avuga ataribyo , ubwose uwamusaba ibimenyetso yabibona ?
.
Nkivuga ibyo directeur yahise ancecekesha , ambwira ko ninongera kuvuga aranyirukana , ubwo nanjye ntacyo nakoze kitari uguceceka
.
Yakomeje avuga ati ; mubyukuri bwari ubwambere nkoze ayo makosa namwe murabizi ko nitonda
Directeur: nubundi uru rwana narabivuze ko ruzanyigishiriza uburara abana banjye bitondaga mbere rutaraza
Keza: rwose nibyo directe, uwo munsi nari nagize ikibazo cy’ ibikoresho byari byabaye bike noneho kenny ambwira ko tujyana hanze maze akangurira ibyo bikoresho , nange sinari kubyanga narabyemeye , turajyana tugeze hanze angurira inzoga aransindisha , ubundi sinamenye uko nageze muri rodge , nagiye gukanguka mugitondo byose byarangiye
.
Directeur : mbese nuko ntunze inyamaswa ntabizi , ubwo se kuki utahise uza ngo ubitubwire duhite tumwirukana ?
.
Njye aho nari ndi umujinya wari wanyishe narebaga keza nari maze iminsi turi murukundo natekereza inama yangiraga , natekereza nukuntu yanyishushanyagaho nkabona ko burya nawe yari gatumwa ya directeur , gusa nashakaga kumukubita urushyi nkabura aho ndunyuza kubera abayobozi bose bari bahari
.
Yakomeje avuga ; mubyukuri icyatumye ntabivuga yambwiye ko nindamuka mbivuze noneho azanyica , kandi nange nareba nkabona nzasebera imbere y’ abandi bana twigana , mpitamo guceceka
Prefect : twatinze muri byinshi ntiwatubwira , ese niki kibaye nonaha ?
Keza: nyine nibyo nari nkibabwira , nyine byarakomeje najya kubivuga akantera ubwoba bwinshi, gusa ukwezi kwa mbere kwarageze mbura imihanga , ukwa kabiri biba uko , ejobundi mbere yo kuza kwiga nibwo nagiye kwa muganga noneho bambwira ko ntwite
Directeur : yebaba we !!!! iryo shyano turarikwizahe ? Ntumbwire ko iyo arinda iri kuvamo
Noneho umujinya waranyishe cyane , kwihangana birananira kabone ko noneho ntacyo kwireguza nari nkifite nka mbere kuri ange , nabonye ko noneho gereza ntateze kuyivamo , mba ndavuze
Njye: ntizi no kuvamo , ahubwo iyo iguhitana bayigutera twari kumwe ?
Directeur : ceceka wacyana we wagira ngo cyarorowe , uragira gukora icyaha nkicyo , ukagerekaho no gushinyagurira umwana wazize ubusa ?
Prefect : ahubwo icyi cyana uwaba ahamagaye police ikaba ikijyanye , ntigikomeze kuvuga ubusa imbere y’ uyu mwari wahogoye
.
Ubwo namaraga kuvuga noneho keza akongeza amarira kuburyo imyendaye yari yatose ahandi yuzuye amaraso , ubwo nta n’umunyeshuri wari wemerewe kugera aho bose bahise babasaba kujya muri dortoire ngo hatagira umenya ibyabereye aho usibye nge na keza , keza yakomeje avuga
We: mubyukuri uyu munsi twarangije kwiga abandi bamaze gusohoka , nibwo nabwiye kenny ngo asigare mubwire , nashakaga mumubwira ko ubu ntwite inda ye , nawe yabyemeye nka cheri wanjye kuko namaze kubona mutwitiye nemera kuba cherie we nubwo ntamukundaga
Njye: ntiwongere kumvuga mu izina urwo rutwe ntarugabanya mo kabiri
.
Ako kanya babonye ko ndakaye cyane , animateur ahita amfata kuko niwe wari umusore muri bose ,keza akomeza avuga
.
We: nyine twamaze gusigarana mubwira ko ntwite inda ye , mbona arahindutse cyane , ansaba ko nayikuramo ariko ndamwangira , akomeza kunyinginga ndanga ndamunanira , ageze aho ararakara cyane ahita ambwira ko noneho agiye kubyikorera
Njye: nushake uceceke twakumvise kandi niba utavuze warondogoye
Directeur : umva mbese abanyamakosa , uramucecekesha niwowe arikubwira , rata komeza utubwire uko yabigenje ngo ugerenaho utangiye kuva
Keza: nyine yahise ankubita umugeri wambere kunda , ankubita nuwa kabiri , mpita ntangira kuva
.
Yamaze kuvuga ibyo noneho induru ayiha umunwa ngo imfura ye irapfuye , kandi ni kenny iyishe , nge aho nari ndi kurira byari byananiye , abubwo nanjye narimo mfana match burya ngo akabi gasekwa nkakeza
.
Murako kanya noneho wabonaga keza agenda abura imbaraga , kuburyo nange ubwoba bwatangiye kunyica , bahise bahamagaza imodoka y’ ikigo bamushyiramo , bahita bamwerekeza kwa muganga ajyana na animatrice
.
Ubwo nge nasigaranye na directeur na prefect gusa ntakindi nari niteze kitari uguhamagara police , ariko icyantunguye ni uko directeur yahise ansaba kujya kuzinga utwange nkagaruka kuri direction
.
Ako kanya nahise manukana na animateur ajya kumfasha kuzinga ibyange , naho directeur asigarana na prefect mubiro bye .
Namanukanye na animateur ntacyo tuvugana ariko nkabona andeba cyane , hashize nkiminota ibiri aba aravuze
We: ariko se ko tutari tukuzi mubana bananiranye biriya byose ni uwuhe muzimu wari waguteye ?
Njye: nange sinjye kuko muri byose ntana kimwe nakoze ahubwo ndabizi ko byose ari imipangu ya directeur
Animateur: gutese kandi ?
.
Ubundi uko byagenze bla..bla namubwiye byose twaganiriye na directeur kuwa mbere , nibyo keza yambwiraga , aba aravuze
We: ahubwo ndumva keza ashobora kuba yaratumwe na directeur kugira ngo babone uburyo bakwirukana
Njye: nanjye nicyo nacyetse ariko ntakindi nakora nyine igisubizo ndakibonye , ikibazo ni uko nkibonye cyarenze igaruriro
Animateur : nonese kenny hari ikimenyetso na kimwe waba ufite ngo byibuze tugufashe kubikurikirana
Njye: rwose nkubeshye nakubwira ngo kirahari , nta nakimwe pe kereka Imana yo mu ijuru niyo yonyine natangaho ikimenyetso
Animateur : ko numva dossier yawe ikomeye , ndumva ari ukwemera urwaje ugafungwa , ese ubundi urazira iki ko uri umwana muto ukaba ntaho uhuriye na directeur?
.
Njye: ntakindi ,gusa ndazira uko navutse naho navukiye nubwo nabyo bidasobanutse
Animateur : ariko se koko abagabo nkabo ko narinzi ko batakibaho , ubu muri iki kinyejana hari umuntu ukigira amatiku nkayo agendeye kumiryango
Njye: ntakindi narenzaho nyine
.
Twakomeje kuganira , mbona animateur yangiriye impuhwe , ariko nawe ntacyo yari kurenzaho , tukiri muri ibyo twahise tugera kuri dortoire , uwambere nasuhuje ni Fiacre ,aba aravuze
We: bro ko mbona utishimye , kandi ukaba uherekejwe na animateur , ikindi kandi nkaba nakubuze muri refectoire byakugendekeye bite?
Njye: humura ntakidasanzwe cyabaye
We: utambeshya bro umenye ko nubwo ndi muto kuri wowe , nkuzi wese , ntiwaba ufite ibibazo ngo mbiyoberwe ahubwo mbwira nkufashe
Njye: ubu aho bigeze ntakintu na kimwe wamfasha kuko nange ubu maze kubona ko ntacyo nimatiye usibye kundiririra
We: ko numva unteye ubwoba bro , ahubwo wowe mbwira kandi nziko ndagufasha kuko ibyo twaciyemo nibyo byinshi kuruta ibyo
Njye: bro ,ubu tuvugana barangije kunyirukana kandi mukanya nshobora no gufunfwa
Fiacre: ngo ngo simbyumva , ubuse koko baba bakujijije iki ? cyangwa ni uko watutse directeur cyagihe ? ariko niba ari ibyo humura nzaguhorera
Njye: ntanaho bihuriye ,ubundi ukuntu byagenze amasomo amaze kurangira , keza yansabye ko twasigara gato , bla.. bla nubwiye byose kugeza ubwo bampaye animateur ngo amperekeze nzinge utuntu twange .
.
Nagiyekurangiza fiacre amarira yamubanye menshi kundusha kabone ko nge byari byandenze ntacyandizaga ahubwo byose byaransetsaga , aba aravuze
We: bro ihangane ariko nzaguhorera
Njye: mbabarira ntiwongere kuvuga utyo sinkeneye ko umubano twagiranye igihe cyose tumaranye twazawukomereza muri gereza
We: ntakibazo niyo nagusanga yo ariko ntakomeje kurebana na directeur
Njye: humura byose bizarangira , ahubwo wowe uzakore neza , ibyawe wirinde kandi ugire amakenga y’ abakugana bose , ntuzigere wita kubagufitiye impuhwe kuko ushobora gusanga ari iza bihehe , ahubwo ibyo bazakubwira uzabishungure ,uzabonamo ibikugirira akamaro nibyo kutitaho
Fiacre: urakoze kungira iyo nama gusa sinzi niba nzongera kwemera gukubitana amaso na directeur cyangwa keza
.
Animateur yahise aza kundeba , ambwira ko nazinga utwange vuba kuko ba directeur bari bamuhamagaye ko twabatindije , kandi koko ni mugihe twari twatindijwe nibiganiro byinshi , fiacre yahise amfasha kuzinga aka matela nari mfite , nange nshyira imyenda nutundi tuntu duto nari mfite mugikapu , nsezera kuri fiacre kuko atari yemerewe kurenga kuri dortoire
.
Twazamutse atureba , amarira noneho yatangiye kugwa , burya gusiga incuti biragora , ariko amatage ni mabi kuko atandukanya abakundanye , nange nari ngiye gukomereza ubuzima aho umwanzi ashaka
.
Twageze kuri direction mbona yamodoka twese dutinya y’ umukara iraparitse nahise mbona ko ibintu ntamikino irimo noneho ubwoba buranyica ntangira kugenda buhoro , ariko nubundi nari mpageze , nkigera kwa directeur mbona ari kumwe na afande aba aravuze
Afande : we kado ,niwowe wigize ikihebe , ugashaka kwica umwana na nyina?
Njye: rwose ndarengana afande , nta na kimwe nigeze nkora
Directeur: urumva ukuntu uwo mwana adashobotse noneho atangiye kubihakana kumugaragaro kandi nawe wumvise record twafashe uriya mwana w’ umukobwa arimo atubwira uko byagenze
Afande : reka nze mukanya urabidusobanurira neza nitugera mubiro , twe icyo twemera ni ibimenyetso , niba ubifite turakurekura ariko nubibura nawe urabyumva ko ari burundu
Directeur : ibimenyetso se yabikurahe ko byose ariwe wabikoze ,erega uyu mwana yaratunaniye
Afande: rekera aho muze , natwe nicyo dushinzwe , icyo dukora nuko ubutabera aribwo bukemura ikibazo ntaho tubogamiye , ubwo byose turaza kubimenya neza tugeze mubiro
Directeur: rwose mubikemure neza uyu mwana mumufunge burundu
.
Bahise banyambika amapingu , ibintu nari nzanye babibika kwa animateur , ubundi banyuriza ya modoka twubaha ariyo pandagari , directeur na prefect nabo nahise bajya muyabo baradukurikira , tubanza guca kubitaro ngo turebe umurwayi uko ameze tubone ubukomeza kuri police , tugezeyo …..

Ntuzacikwe na episode ya 61

Advertisements

5 responses to “MY SPECIAL DREAMS EPISODE 60

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s