MY SPECIAL DREAMS EPISODE 61

Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 61

Duherukana tubanza guca kubitaro ngo turebe umurwayi uko ameze tubone ubukomeza kuri police ,
.
Twageze kubitaro ,banyururutsa mumodoka ariko nari nziritswe kuburyo ntabona uko mbacika , tubanza kujya kureba abaganga ngo batubwire uko umurwayi ameze , tubone ubukomeza
.
Twageze aho bategerereza , twicara kuntebe abategereje bicaraho , sinzi uko twabonye muganga , afande ahita amurebura , nawe yahise aza abanza kudusuhuza , arangije aravuga
We: nimwe muri kumwe nuriya mukobwa w’ umunyeshuri waje ababaye cyane mukanya
Twese: nitwe
Directeur : ahubwo se ni amahoro , umurwayi wacu ameze ate ?
Muganga : muze tujye hariya mubiro mbasobanurire uko amerewe
.
Twahise duhaguruka dukurikira muganga , mubyukuri kuri njye numvaga icyampa byibuze akaba yapfuye wenda niyo nafungwa burundu ariko nanjye Imana yaba imporeye
.
Twageze mubiro bya muganga turicara na muganga ahita yicara kuntebe ye , abanza kwiyumvira ho gato arangije aravuga
We: rero nizere ko mwaganiye numurwayi wanyu igihe kirekire kandi byinshi mbere y’ uko aza hano
Directeur : ntumbwire ko yaba yapfuye , adatanze ibimenyetso byose ngo uyu mugome afungwe
Njye: ahubwo iyo mfa nibyo byari byiza kuko wari kurya kukanyama kanjye
Muganga: mwihangane muravugana mugeze hanze aha icyo turi kureba ni ubuzima bw’ umurwayi
Afande: nonese ameze ate?
Muganga : mubyukuri nubwo mwamutindanye ariko umurwayi wanyu amaze koroherwa kuburyo mukanya twiteguye kumusezerera
Directeur : tugize amahirwe , nizere ko byose mwabikoze mukaba mwanabyanditse kuburyo bishinja uyu muhemu agafungwa burundu
Muganga : humura muze ibyacu byose twabikoze kuko umurwayi yabashije kuvugwa neza
Afande : noneho ndumva mwadukorera rapport itabogamye , kandi mumenye ko nimugira aho mubogamira namwe mufunganwa n’ umunyacyaha
Muganga : natwe turabizi ko aribyo dushinzwe kandi umwuga wacu ntutwemerera kubogama
Afande: asante , noneho ndumva twagenda tukabanza kugeza uyu musore aho agomba gucumbikirwa , ubundi tukazagaruka kureba umurwayi aruko yakize
Muganga : umurwayi yakaniye ngo ntimumusiga murajyana
Prefect: ampaye inka data , aka kanya arakize se kuburyo twajyana ?
Directeur : erega ntawe utakira abonye umunyamakosa bamujyanye , nawe rwose naze ashinje uyu munyamafuti
Afande: nonese murabona afite imbaraga kuburyo twabasha kujyana
Muganga: byose byarangiye , umurwayi yakize ahubwo mube mwicaye kuri ziriya ntebe bategererezaho , niturangiza gukora rapport no kumubarira , turahita tumusezerera mwigendere
.
Twahise duhaguruka ntawuvugisha undi , twerekeza kuri zantebe zari hanze , twicara dutegereje muganga , nakomeje kwitegereza directeur nareba ubugome afite nkumva namumena urwo rutwe , mba ndavuze
Njye: ariko koko nkubu ubona ubwo bugome ugira buzakumarira iki?
Directeur : ariko uru rwana rurasuzugura , urumva ukuntu rutinyuka umuyobozi warwo na police yumva ?
Njye: ntatinyutse umuyobozi nkawe utajya wiyubaha ngo amenye ko ashaje areke kugambanira abo abyaye se urumva natinyuka nde
Directeur : utabyutsa kamere nkakwereka sha
.
Ako kanya directeur yahise ahaguruka n’ umujinya mwinshi agiye kunkubita urushyi , afande ahita amufata akaboko , aba aravuze
Afande: tuza muze , aha turi ni kwa muganga kandi turi no kuri police ,ntamuntu numwe wemerewe kwihanira
.
Directeur yabuze uko agira , arongera aricara , natwe dutegereza muganga , muminota mike nibwo twabonye muganga azanye ibipapuro byinshi abihereza afande , nawe ahita abishyira mumifuka , dukomeza kwicara
.
Muganga yahise asubirayo , tugiye kubona tubona azanye na keza , wari wambaye neza cyane ,noneho ingendo ye aho kunsetsa yarandizaga , yaje ubona yisetsa cyane , atugezeho aradusuhuza , nashatse kumwima umukono wanjye , mbona ntaho naba ntaniye nawe , niyemeza kurenzaho ndamusuhuza .
.
Twamaze kumubona afande ahita ahaguruka , tugiye kubona tubona azanye amapingu ahita yambika keza, ibintu nabonye bimubereye , directeur aba aravuze

We: ko mumwambitse amapingu kandi ntacyaha yakoze
Afande: nubwo ntacyaha yakoze ariko niwe ufite ibimenyetso byose , kandi ntanicyemeza ko atayikuyemo kubushake
.
Ako kanya keza yasabye kubanza tukanyura mukigo akabanza kujya kuzana ibimenyetso bye , afande nawe arabyemera , tubanza kunyuramo , turangije twerekeza kuri police
.
Twagiye ntawe uvugisha undi kugera kuri police , tukigerayo afande yatugiye imbere undi inyuma , turenga ibyumba nka bibiri tuba twinjiye mucyindi cyumba , adusaba kwicara kuntebe zari aho tugategereza
.
Ako kanya wamu afande yahise asohoka mukanya gato tubona hinjiye undi noneho ufite ibinyenyeri byinshi , natangiye gutengurwa ariko nareba na directeur nkabona we andusha
.
Bahise baza baradusuhuza , barangije baricara sinzi uko narebye inyuma ntungurwa no kubona Alice yinjiranye na mama yvette ,ibintu byambabaje cyane , natekereje uwabibabwiye nange biranyobera , ariko nyine nsaba inema yo kwihanganira ibyo ntashobora guhindura
.
Twamaze gutuza twese , afande aba aravuze
We: ubu rero mwese uko muri aho , ntakindi kiduteranije ni uyu mwana w’ umuhungu wakuyemo inda y’ uyu mukobwa , none tukaba tugiye kumva ubuhamya bwa buri wese kugira ngo umunyabyaha abiryozwe
.
Twese twacecekeye rimwe , ntangira gutekereza ko ntakinshinjura na kimwe , icyari kimbabaje cyane ni ukubona umuntu w’ umugiraneza nka mama yvette yararuhiye ubusa , nkiri muri ibyo mama yvette aba aravuze
We: ndabizi rwose umwana wanjye icyo cyaha ntiyagikora muce inkoni izamba
Directeur: uwo mwana ni umunyamafuti mumufunge burundu
Afande: ko mbona hano muhahinduye mu isoko ntabwo muzi ko ari kuri police? Ndavuze ngo mwese muceceke harajya havuga uhawe ijambo
.
Twongeye gucecekera rimwe nareba muganga alice nkabona we ariturije ubona ko ntanicyo bimubwiye , afande aba aravuze
We: rero tugiye guhera kuri directeur agire icyo avuga kubyabaye
.
Ako kanya directeur yahise ahaguruka , narebaga uko asaziye ubusa nkumva haracyari byinshi byo gukora murubyiruko kugira ngo rutazasaza nkuwo mu directeur , aba aravuze
We: mubyukuri uyu mwana yaratunaniye mukigo , ahubwo ikosa twakoze niryo kumubika ngo tuzamwirukana mumpera z’ umwaka naho ubundi twakagombye kuba twaramwirukanye kera
Afande: gerageza utubwire muncamake muze , kuko dufite byinshi byo gukora
.
Directeur yahise akura tekefone mumufuka , tubona atangiye kuyireba , aba afunguye ahantu twumva cyakiganiro cyose keza yamubwiye ubwo twahuraga , arangije akomeza avuga
We: nizere ko byose namwe mubyiyumviye , uyu mwana agomba gufungwa burundu rwose
Afande : ndizera ko byose mubyiyumviye , ubu rero umwanya ukurikiyeho ni uwa kenny

.
Nahise mpaguruka namapingu mumaboko , ibintu nabonaga bibabaje mama yvette , mba ndavuze
Njye: kubyo baba barampangiye byose ntacyo narenzaho ,ahubwo ababikoze nibajye kwigurira icupa kuko ibyo bapanze byose bibahiriye
Directeur : urumva ukuntu abasuzuguye bwana afande?
Afande : ceceka muze , siwowe wahawe ijambo
.
Namaze kuvuga ibyo mpita nongera ndiyicarira , afande aba aravuze
We: noneho rero aho bigeze reka duhe ijambo keza atubwire byose uko byagenze
.
Keza yahise ahaguruka , mbona arebye hirya no hino yitegereza abari aho bose aba aravuze
We:mbere na mbere ndasaba imbabazi kenny kubyo namukoreye byose , kandi ikindi ndashimira muganga alice wambaye hafi
Akivuga ibyo directeur yahise ahaguruka tubona atangiye kugendagenda muri salle ari nako avuga
We: sinabivuze , noneho birangiye wamugome asarishije numukobwa wanjye witondaga
Afande: icara kuntebe muze , ntawe uguhaye ijambo kandi nutabikora turabyikorera kungufu
.
Directeur yahise yicara , ariko ubona yabuze uko yifata , keza akomeza avuga
We: mubyukuri kuva kenny yagera mukigo directeur ntiyigeze amukunda na gato, yagerageje kubimwereka ariko kenny akamwihorera kugeza ubwo ejobundi dutangira iki gihembwe yamuhamagaye mubiro bye , yahise akura ka kuma mumufuka atwumvisha cya kiganiro nagiranye na directeur mubiro bye
.
Twarangije kubyumva noneho directeur aba aravuze
We: uwo sinjye ahubwo nibyo bakinye kugira ngo bamfungishe
Bose: iryo jwi niryawe muze ntaho warihakanira rwose
Directeur: reka reka , ubwose urumva ibyo nabivuga
.
Ibyo byose yabivugaga ariko asohoka ariko imiryango yari ifunze kandi hahagaze nabandi ba afande bato , directeur aba aravuze
We: ariko mwandeka nkajya kwitaba police nako ministre ko ampamagaye
Afande : mwitabire aho , turategereza dukomeze mumaze kuvugana
Directeur: ndumva nshaka kunyara kandi nimutinda ndinyaraho nako nubundi nsanzwe ndwara diabete
.
Noneho abari aho twatangiye gufana match yari iryoshye kubi namwe mutari muhari mwahombye byinshi narebaga ukuntu umusasa ufite uruhara avugishwa nkabona bibereye amaso
.
Hashize akanya twese twasetse afande araducecekesha anicaza directeur , arangije asubiza keza ijambo , keza aba aravuze
We: mubyukuri binyuze kuri muganga ndamushimira ko yampuje na directeur
Directeur yahise amuca mu ijambo aba aravuze
We: burya bwose nkamwizera ngo ni uwa bamwana naho ntakindi cyamugenzaga atari ukungambanira
Afande : urongera kuvuga tutaguhaye ijambo urabona ko hano ntamikino ihaba
.
Keza: ubwo rero directeur twamaze guhura , ansaba ko nakwigira incuti na kenny narangiza nkashaka uburyo yantera inda , ubundi akamfasha kuyikuramo tukazabigereka kuri kenny
maze agahita ampa miliyoni ebyeri z’ amafaranga
Mama yvette : mbega urusaza rw’ urugome!!!
.
Afande: nonese niko byagenze ?
Keza: reka reka , nanjye kuko nashakaga kugaragaza ukuri , nabeshye directeur ko nari nsanzwe ntwite noneho ngiye kuyikuramo maze nkayimugerekaho
Directeur: erega uwo mukobwa yasaze nibyo ari kuvuga murabona ko namwe bidashoboka
Afande : ariko sinakubujije kuvuga muze ? rata komeza utwibwirire tuguteze amatwi
Keza: noneho nabonye ngiye kujya mumihango noneho mbwira directeur ko yamba hafi , ko ibyo twavuganye ngiye kubishyira mubikorwa , niko kujya muri class ntambaye cotex kugira ngo bigaragare ko ndi kuva koko noneho mbonereho byose kubishyira kumugaragaro
.
Noneho abari aho bose bakomeye amashyi rimwe bishimira uwo mukobwa w’ intwari , ibintu nange byandenze najya gukoma amashyi nkasanga ndaziritse nkakoma ununwa , afande aba aravuze
We: ndabona koko ibyuwo mukobwa avuga bifite ukuri kuko na rapport twakuye kwa muganga igaragaza ko uyu mukobwa yarari mumihango ko ntanda yigeze atwita
.
Ako kanya directeur bahise bamwambika amapingu , ibintu byari bimubereye , barangije baramuhagurutsa ngo atubwire impamvu yamuteye gukora ibyo ……
.
Ntuzacikwe na episode ya 62

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s