MY SPECIAL DREAMS EPISODE 62


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 62

Duherukana Ako kanya directeur bahise bamwambika amapingu , ibintu byari bimubereye , barangije baramuhagurutsa ngo atubwire impamvu yamuteye gukora ibyo ……

.
Aho twari turi twese twaracecetse ngo twumve ibyo uwo muyobozi nako icyo gihe isi yari yamubanye nto , agiye kutugezaho , cyane cyane icyari kindaje ishinga kwari ukumenya ikintu napfuye nawe kuva nkigera aho byibuze nashakaga kumenya niba nta nisano bifitanye nibya papa josee .
.
Yahise ahaguruka , burya ntukifuze kubona umusaza wiyubashye atitirira imbere yabantu ayobora , yageze imbere aba aravuze
We: mumbabariri byibuze nitabe Imana mbona ubugaruka gato
Twese: hahahah
Police : utangiye kuvugishwa aka kanya se? vuga vuba muze kandi umenye ko igihe uri gutuma dutakaza uraza kukitwishyura
Directeur : rwose mumbabarire , nako nai nibahiwe , ibyo byose ni ibinyoma bari kunshinja kugira ngo bakunde bayobore ikigo
Afande : ariko uziko hano ari kuri police , vuga ibyo uvuga cyangwa tukwereke aho uri ahariho
Directeur: rwose ikibazo ni uko mwanze ko mpamagara ministre naho ubundi ntakindi
.
Ako kanya afande yahise arakara , tubona arahagurutse , yamukubise urushyi ku itama , umusaza agiye kugwa hasi nubwo nari nziritse nahise mwitambika angwaho ndamuramira , burya koko naho yaba umwanzi wawe wakwifuza kumva ari mubyago ariko ntiwakwifuza kubona abirimo
.
Noneho yahise abona ko amazi atari yayandi , aba aravuze
We: mureke mbabwize ukuri, nubwo numva nzungera ariko mumbabarire mutongera kunkubita
Afande : kare kose se?
Directeur : mubyukuri uyu mwana akigera mukigo , yamaze kuvuga se na nyina numva ni abantu nzi cyane cyane ko nari naragiranye ikibazo na sekuru , kuva uwo munsi naramubonaga nkamubonamo sekuru , yambujije amahoro kuburyo numvaga uwamunkiza
Afande : sekuru se mwagiranye ikihe kibazo gituma ukurikirana abuzukuru?
We: nuko twari duturanye , kandi dukorana nyine abaturanyi ntibabura icyo bapfa
Afande : ngaho komeza utubwire
We: ubwo rero nashatse kumwirukana ariko mbura uburyo nabikora , ngerageza kumwereka ko ntamukeneye mukigo ngo byibuze azashaka ikindi kigo atangarukira kukigo ariko nabyo biranga , nyuma rero nibwo nagerageje gukoresha uwo mukobwa umaze kumvamo kugira ngo tubone uburyo bwo kumwirukana
.
Yamaze kuvuga ibyo ubona abari muri salle bose bumiwe , noneho nge natekerezaga uburyo ndimo nzira sogokuru ntazi nkumva agahinda karanyishe .
.
Ako kanya afande yahise ahaguruka mubyubahiro bye aba aravuze
We: tumaze kumva ubusobanuro bwa bose , twemeje kenny na keza babahambura bagasubira mumasomo yabo ,gusa byumwihariko turashimira keza wanze guhishira ayo makosa , agaharanira ukuri aho kwemera ayo mafaranga dore ko uburyo yari menshi , abantu bashobora gufata umwanzuro wo kuyanga ni bake , tunamusaba ko yakomereza aho kandi namwe mwese mwakagombye kumwigiraho ko iby’ ubuntu ntacyo bimara , ikindi kandi namwe mwiboneye ko ikinyoma gihira bake
.
Ako kanya akimara kuvuga iryo jambo ,afande muto yahise aza afungura amapingu , bafata directeur baramujyana , natwe dusohoka hanze
.
Twageze hanze noneho ibyishyimo biba byinshi kuri police tuhahindura mu isoko , twarahoberanye biratinda kuburyo washoboraga guhobera umuntu inshuro enye utazi ko ariwe ugarutseho .
Byararangiye , duhita twinjira mumamodoka ya muganga na mama yvette , feri yambere twayifatiye muri hotel yariri hafi aho , twinjiramo twicara mubusitani bwayo
.
Twamaze kwicara serveur ahita atugeraho , buri wese atanga commend , muminota mike yari ihageze , dukozanyaho ibirahuri , ubundi dutumiza ibyo kurya , dusigara twiganirira
Njye : nubwo nihaye ijambo murambabarira mukabari ntawe usaba ijambo ,
Bose basekeye rimwe , nkomeza mvuga
Njye: mubyukuri nkomeje kubashimira uburyo mwambaye hafi , cyane cyane ndashimira keza , uburyo ari umwana w’ umuhanga , kuri njye ibyabaye byose ni surprise kuko , numvaga ko keza yatumwe na directeur , kuburyo numvaga ko ibyo akora byose bikomeje , mubyukuri nange byandenze , ikindi kandi ndashimira mama yvette na muganga uburyo banyitaho , Imana yonyine niyo yonyine izabihembera
.
Mama yvette yahise akurikiraho , aba aravuze
We: mubyukuri nange mbabazwa nukuntu uyu mwana wange ahura nibibazo byinshi ariko buriya naryo ni ishuri rindi aba acamo , hari ubundi buzima rigenda rimwigisha , buriya rero igihe cyose nkubonye nkubonamo isura y’ umugabo wange bikanyibutsa umwana wange nabuze amaze iminsi itatu avutse , ubu nawe niba akiriho wasanga ameze nkawe cyangwa akaba yibera mumuhanda , niyo mpamvu ntateze kugutererana na rimwe , uyu munsi rero muganga akimara kumbwira ibyakubayeho nange umutima wansimbutse kuko narinzi neza ko utabikora nahise niyizira kugira ngo menye byose nubwo bitari byoroshye
.
Yamaze kwicara alice ahita akomerezaho , aba aravuze
We: mubyukuri buriya igihe nkubona bwambere nubwo hari byinshi uzagenda umenya kuko inkono ihira igihe , nahise numva nkugiriye impuhwe niyemeza kugufasha mubibazo ufite nkumuntu wari ubifitiye ubushobozi , kandi uzi byinshi kubyawe , nibwo niyemeje kugusabira umwanya kuri kiriya kigo nubwo utari ubizi ariko narinzi ko byibuze nuhagera , mubaguhigaga umwe muzabasha guhangana kandi ukahava umutsinze byibuze abanzi bakagabanuka
.
Ako kanya nahise ntekereza nkimara kubona ikigo , ukuntu nabibwiye muganga , ntekereza amagambo yose twaganiriye , ntekereza uburyo yambwiyemo directeur koko mbona ibyabaye byose ko yari imipangu ye
.
Yahise akomeza agira ati ; mubyukuri nakomeje gukorana na directeur mwigiraho mwiza nkumuntu wamufasha kukwikiza , kuko buriya we yagupangiraga kukwica , njye mwumvishako aramutse agupangiye iriya case yaguhama maze ugafungwa burundu , ntihagire numukurikirana , nawe yabyumvise vuba , niko kumushakira umwana w’ umukobwa wabimufashamo , ibyakurikiyeho nibyo namwe mwiyumviye , gusa kenny namusezeranije kuzamufasha muburyo bwose bushoboka
.
Twese twakomeye amashyi uwo mwana w’ umukobwa , ufite ibitekerezo bidasanzwe , nashatse kumubaza ibya josee , ariko ndifata niyemeza kuzabimubaza turi twenyine .
Keza nawe yahise akomerezaho aba aravuze
We: mubyukuri nange sinataha ntavuze , alice yaranyiyambaje , ambwira ibya kenny byose nange numva mugiriye impuhwe ndebye nukuntu ari umwana utuje muri class , niyemeza kumufasha uko nshoboye kose niyo banyirukana ariko byibuze natanze umusanzu wanjye
.
Ako kanya nahise mpaguruka mpobera keza , ndamuzengurutsa nawe ampa akabizou ko ku itama , ibintu byari bibereye abatureba , turangije turicara
.
Prefect nawe yahise akomerezaho , agira ati
We: mubyukuri nange singe waba cya sentama ngo ngende ntavuze , mbere nambere ndashimira kenny kuba mwese muri aha , nikigaragaza imbanire ye n’ abandi bantu muri rusange ,ndahamya ko uwari kwemera ko abana bo mukigo baza , bose bari kuba bari inyuma ya kenny , natwe rero tukimara kumva biriya bikimara kuba , mubyukuri siniyumvishaga uburyo ki umwana nkuyu yakora ibintu nkabiriya , ahubwo nge nakekaga ko keza ariwe waba ushaka gushyira iriya case kuri kenny , ninayo mpamvu niyemeje kumukurikira kugira ngo aho numva nabafasha mbashe kumufasha , nubwo byarangiye byose byikemeye ariko ntitwabura kunenga umuyobozi mubi nkuriya ukigendera kubyibisekuru aho yanibye ukuri akabiba urwango mubuzukuru
.
Twese twongeye gukomera amashyi rimwe , ibyo kurya nabyo biba birahageze , dutangira kurya , turangije round ya kabiri iba irahageze , dukomeza twiganirira
.
Igihe cyo kwishyura cyarageze , bazana facture , mama yvette na muganga barwaniye facture buri wese avuga ko ariwe uyishyura tubonye impaka zibaye nyinshi , dufata umwanzuro wuko bagabana mo kabiri , buri wese akishyura igice
.
Bamaze kwishyura , twinjira mumodoka babanza batugeza mukigo , barangije tubasezeraho barataha, natwe dusigara mukigo , noneho prefect yahise antwaza ka kamatela bari babikije yo , nanjye mfata igikapu dusubira muri dortoire , ibintu nabonaga nkibitangaza
.
Twagezeyo ,uwambere nabonye ariko ni mugihe nubundi niwe nashakaga niwe wamwana bavugaga ko dusa cyane ariwe fiacre , ndamusuhuza ariko prefect atwitegereza cyane , aba aravuze
We: uwo mwana ko musa cyane cyangwa muva inda imwe
Njye: hahah wapi ntanaho duhuriye , bajya bavuga ngo abaturanyi babyarana abana basa ariko kuri twe byo sibyo kuko tutanaturanye
.
prefect yamaze kurambika matela kugitanda ubundi aransezera , ansaba kudaheranwa nibyari bimaze kumbaho , ahubwo nkakurikira ibyanzanye , arangije aragenda ansigana na fiacre
Fiacre : bro , ko mbona ugarutse kandi narinzi ko uzawuheramo byagenze bite?
Njye: nawuheramo se mfite ingabo zingwanira
We: mbwira sha unteye amatsiko menshi
Njye : burya tukimara kuva hano , twageze kuri direction bla.. bla namubwiye byose uko byagenze , kugeza tugarutse , nagiye kurangiza umwana yarize , mfata ikiraka cyo kumuhoza , nkanyuma yiminota 2 nibwo yahoze aba aravuze
We: bro burya koko iyo umuntu afite ukuri ntamenya aho abaguhamya baturuka , gusa iyo mpaba nange nkirebera uko urwo rusaza rwari rumeze
.
Twakomeje kuganira byinshi , murabyumva namwe twagombaga kumenaho abiri muri kantine , twahise tujya kureba keza na clarisse , tujya muri cantine kumena icyayo kuntzinzi arinako twiganirira
.
Clarisse nawe twamubwiye byose kabone ko ariwe wari utahiwe kubimenya ,inkuru nawe yashimishije , turangije twerekeza mumasomo nkibisanzwe .
.
Kumunsi wakurikiyeho , twagiye kuri rasemblement , tugiye kubona tubona ibimodoka bya fume byinjiye mukigo , biragenda biparika kuri direction , tubona havuyemo abantu bambaye amakote …..
.
Ntuzacikwe na episode ya 63

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s