MY SPECIAL DREAMS EPISODE 66

img_0958-3

My special dreams
Episode ya 66

Duherukana tumaze kuganira byinshi , turahaguruka ,dufata imodoka yerekeza i remera kwa keza , tugezeyo dusanga……
.
Twagezeyo dusanga imyiteguro y’ ubukwe igeze kure , amasuku sinakubwira , dusuhuza abo tuhasanze kubwamahirwe na keza yahise aza , turamusuhuza arangije ajya kutwakira , ibintu nange byongeye kunkumbuza ubukwe nubwo nari ngiye mugipadiri
.
Keza yahise aza kutuganiriza , ibyimyiteguro tubona arabisubitse , kugeza aho nabonye butangiye kwira ntakintu na kimwe cy’ imyiteguro kubijyanye numubiri we kirakorwa mba ndavuze
Njye: nonese sister ko mbona bwije utaritegura , ubwo uzitegura ryari ?
We: buriya ndakubonye agahinda karushaho kwiyongera , ndimo ndatekereza uburyo ngiye gusanga umugabo ntigeze nkunda , nkumva nibyo kwirirwa nitegura nabivamo nashaka nkagenda meze ntya
Njye: reka reka , nubwo waba utamukunda ariko nanone ugomba gukora ibintu binoze kandi binogeye bose , ikindi kandi yabaye amahitamo yawe kuko ntawabiguhatiriye niyo mpamvu ugomba kugerageza ukamukunda kuko ni umugabo wawe
Keza: numugabo wanjye se ubundi twari twasezerana ?
Njye: nubwo mutarasezerana ariko niwe mugiye kubana
.
Twakomeje kuganira byinshi ari nako mugira inama yo kugerageza gukunda umugabo we ariko nkabona we atabikozwa , ahubwo atangira kurira ari nako andyamaho , igitima cyatangiye gutera cyane bigerekaho amasoni menshi nari mfite , natekerezaga ukuntu abantu bansangana nawe arimo arira anandyamyeho nkatekereza ibyo ndi bubasobanurire nkumva ibintu birandenze
.
Nahise mfata agatambaro nakundaga kugendana ntangira kumuhanagura , kubwamahirwe mbona arahoze , mba ndavuze
Njye: reka noneho tuguherekeze tujyane muri saloon witunganye nk’ umwari ufite ubukwe ejo
ariko nagiraga ngo mbone nikimpagurutsa aho
.
Nawe ntiyanyangiye yarankundiye , ubundi twerekeza aho bagombaga kubatunganiriza imisatsi , kuri njye ibintu byose nabonaga bibereye amaso , nubwo wabonaga nyirabyo we byamubihiye . Barangije kumukorera imisatsi keza adusaba ko twatemberana , natwe ntitwari kubyanga kabone ko izo cartier tutari tuzizi , twaragiye twinjira ahantu muri pub ariko wumvaga urusaku rw’ umuziki , kuburyo wahitaga wibwira ko ari mukabyiniro
.
Twamaze kwinziramo , twicara dukikije ameza , dutumizaho icyo kunywa no kurya , muminota mike byahise bihagera dutangira kunywa no kurya ari nako tuganira , twongeye kwibukiranya urugendo rwose twanyuze uhereye s4 kugeza turangije , hakubitiraho kuba fiacre yari yabonye akazi keza , twongera kubyishyimira no kubimenaho amazi , ibintu byari binogeye amaso kuburyo twibagiwe ko keza afite ubukwe muricyo gitondo , burya ngo iby’ inshuti biragwira
.
Twagiye kumva twumva dije ashyizemo zouk injyana nakundaga mpita mpaguruka ntangira kuyibyina kabone ko aho twari turi ari twe twari tukicaye , abandi bose barimo bibyinira , keza na fiacre nabo bahise bahaguruka noneho suguceza umuziki uba umuziki ,ibintu byongeye kunyibutsa ama boom yo mukigo
.
Twakomeje kubyina umuziki , sinzi uko byageze nko muma sa cyenda z’ ijoro , twibuka ko mugitondo hari igikorwa gikomeye , dufata inzira turataha .
Twageze murugo , dusanga abateka batangiye guteka , ubwo fiacre keza yahise amwereka icyumba araramo , nge ansaba ko twajyana tukabanza kuganira mbere yo kuryama
.
Nange narabimwemereye , twerekeza mucyumba cye , icyumba cyari cyiza cyane , yahise yikoza hirya anzanira ka skol nakundaga , arangije atangira kunganiriza nanjye ariko mfata kugacupa kange
.
Yakomeje ambwira ukuntu yankunze , ibintu byanshenguraga umutima , nkurikije uburyo nange namukunze , namubwiye ko ariwe utumye njya mugipadiri noneho amarira amubana menshi , nange ntangira kumuhanagura , agahinda kabaye kenshi bigeze aho andyamaho , nange nkomeza kumuganiriza , sinzi uko agatotsi kamutwaye ansinziriraho nange muryamisha neza , ubundi mpita nsohoka nerekeza aho fiacre yari araye kabone ko hari mucyumba gikurikiyeho
.
Nagezeyo ntangira gutekereza byinshi ntekereza uburyo nakunze josee nkamubura , nkatekereza kuri keza wari agiye gushaka umugabo nkumva neza ubuzima ndabwanze , ariko natekereza ko noneho ngiye kwiha Imana nkabona ko nahisemo neza
.
Nkiri muri ibyo nagiye kumva numva umuntu usakuza , ngize ngo numve neza numva ni keza urimo ampamagara nahise nyomboka buhoro buhoro ngera mucyumba cye , ndebye mbona arasinziriye , menya ko yarari kurota , ndongera nisubirira kuryama , nange noneho agatotsi karantwaye sinamenye uko nasinziriye , nagiye gukanguka ari fiacre unkanguye , ubundi turasohoka
.
Twageze hanze dusanga keza ahahagaze , wagira ngo sinzi iyo ari, akimbona aba aravuze
We: ese ko mperuka turi kuganira wagiye ute ko nakangutse ngasanga ndi njyenyine
imbeho yanyishe
Njye: burya twageze muburiri bla… bla namubwiye byose naho naraye , aba aravuze
We: ariko uri umwana mubi , ubuse koko nawe iyo ureka tukararana
uzi ukuntu naraye ntitira
Njye: nabonye kwa fiacre hariyo akanya mbona ariho nkwiye kurara
Keza: aha nyine wanenye
Njye: eka sukukunena , kuko niba hari uwo nimariyemo ni keza kandi ntamuntu numwe utakwifuza kuba ari kumwe numukobwa mwiza nkawe
We: hahah tubireke nubundi byarangiye
.
Twakomeje kuganira ari nako amasaha yicuma , igihe cyarageze bajya kwambara natwe tumwifuriza urugo ruhire , nyuma gato twagiye kubona tubona ibimodoka by’ akataraboneka birahageze , tubona havuyemo umusore mwiza nabamugaragiye tumenya ko ari abakwe , fiacre aba aranyongoreye
.
We: burya koko bwana ikuramo seti , ubu se koko wowe wakwanga umusore nkuriya .
.
Nanjye nakomeje kubitegereza , mbona koko ko isi iyobowe n’ amafaranga , mba ndavuze
Njye: ugendeye kumafaranga byo ntiwakwitesha umunyemari nkuriya ariko buriya urukundo rugira ibyarwo
Fiacre : nge sinakwirengesha cash nka ziriya ngo ni urukundo
Njye : ubuse uramutse uhuye numukobwa ufite amafaranga nkuriya , wareka clarisse
Fiacre : oya nanone clarisse wange ntaho yajya
.
Yamaze kuvuga atyo dusekera rimwe ndangije mubwira ko izo arizo bita imbaraga z’ urukundo , iyo rwashoye imizi ntakintu nakimwe cyarurandura niyo rwaba urupfu ntirwabatanya uretse kubajyana kure ariko muragumana
.
Ibirori byarakomeje , namwe murabizi iby’ abakire , buri wese yafataga icyo ashoboye kereka icyo udashaka nicyo cyari kibuze , ubundi ibyo gusaba birangiye twerekeza murusengero , umwari agenda mureba natwe turikubura turataha .
.
Twafashe imodoka ijya nyabugogo , twicaramo ari nako tuganira dusigaje urugendo ruto ngo tuhagere tubona abantu bashungereye , fiacre ahita asaba chaufeur guhagarara ngo araviramo aho , ntangira kumufata ariko mubuza kuvamo ariko akomeza kunyihorera chaufeur yahise ahagarara , ngerageza gukurura fiacre ngo yegusohoka nubwo namurutaga ariko yandushaga ingufu dore ko yari umwana wariye neza , yaranze arananira arasohoka
.
Nange ntakintu kindi nari gukora usibye kumukurikira ,yakomeje yerekeza hahandi hari abantu benshi bashungereye , mubajije impamvu avuye mumodoka aba aravuze
We: aha hasigaye ni hafi turahagenda n’ amaguru
Njye : nonese nicyo kigukuye mumodoka kugira ngo ukunde uhagende n’ amaguru?
We: bro erega nge nkunda byacitse cyane cyane iyo mbonye impanuka yabaye sinakwemera kugenda ntabonye abayikoze , ubwose nsanze ari abantu nzi nkagenda ntabatabaye urumva nazicuza bingana iki ?
Njye: nonese wajya uca kuri accident zose ukava mumodoka ngo ugiye kureba ukabivamo
.
Ako kanya fiacre yahise yongeza intera ari nako avuga cyane
We: dore ngabariya munsi y’ umuhanda na moto ibaryamye iruhande
.
Nahise ndeba aho yari anyeretse , mukureba neza mbona abasore babiri baryamye munsi y’ umukingo na moto hepfo yabo irimo yaka , menya ko ari accident bakoze nagiye kureba mbona harimo ababasaka imifuka aho kubatabara , abandi bihagarariye mumuhanda amasmart phone bose bayakuye mumifuka , yabonye akazi ko gufotora kuburyo wabonaga buri wese aho gutabara ahubwo arwanira gufotora .
.
Namaze kubona ibyo umujinya uranyica abantu bose nabanyuzemo mbahirika kubwamahirwe ntawaguye munsi y’ umukingo ngeze kuri babasore manza kwirukana ababasakaga ndebye umumotari nsanga akuka kaheze , sinzi uko nitegereje wamusore wundi , mbona isura hari aho nyibuka ,ariko nirinda gutekereza byinshi ntaramuha ubufasha , icyambere nakoze ni ukureba niba agatima kagitera
.
Namukozeho nsanga agatima kagitera , ariko ari mumarembera , natabaje abari aho mbura numwe umfasha ahubwo bose bagafotora , ibintu byanteye umujinya , twahise tumuterura nge na fiacre abandi baturebera , icyo twashakaga ni ukumugeza kumuhanda ngo byibuze tumutegere imodoka imugeza kubitaro abashe gutabarwa n’ abaganga
.
Imodoka zose twarazihagarikaga zabona uwo muntu turi kumwe uburyo yari yuzuye amaraso zikikomereza , sinzi imwe yahagaze tuyibwiye ko ntamafaranga dufite nayo irikomereza , noneho umujinya waranyishe cyane , nareba ayo materefone afotora nkumva nayamena , narebye fiacre nawe wari washenguwe nagahinda , mba ndavuze
.
Njye: nonese ko mbona ntacyo gukora ngo dutabare uyu muvandimwe tubigenze dute ?
Fiacre : nange nibyo ndimo nibaza ariko sinzi niba haricyo twakora , uruzi iyo aba bantu bemera bakamudufasha tukamuterura tukamugeza kwa muganga
.
Nahise mpindukira nitegereza babantu uburyo bari benshi , bamwe bafotora , abandi biganirira bagaseka , nareba ukuntu habuze numwe udufasha kugeza indembe kwa muganga , nkumva umujinya uranyishe , nkatekereza ukuntu Imana yarema umuntu nkuwo utamenya ko mugenzi we ababaye kandi akeneye ubufasha , mbona ko koko abantu tudateye kimwe , nkiri muribyo fiacre yahise avuga
.

We: bro nungutse igitekerezo
Njye: ngaho mbwira vuba turebe ko twafasha uyu muvandimwe wacu
We: reka duhamagare police ndabizi neza ko irabidufashamo
.
Natangiye kwandika muri terefone numero za police , nkoze kundembe nsanga yumye kera , noneho agahinda karanyishe , nitegereza yankomere , ndebye neza nsanga ni commissionaire umwe twabanaga munsi yikiraro , yari yarabaye umusore mwiza , ubona yarasirimutse , nahise mbwira fiacre inkuru mbi yuwo muntu uwariwe , nawe amarira aba menshi
.
Twakomeje kurira , abandi ariko baduseka , abandi bagafotora , tubonye abaduseka babaye benshi , niyemeza gutega icyitwa imodoka yose inyuze aho ,sinzi uko haje akamodoka keza cyane ngiye kugatega fiacre ahita amfata akaboko aba aravuze
.
We: bro iyo yireke ntubona ko ariyumuyobozi
Njye: byibuze abaye we yahagarara akabanza yumva akababaro kacu , akabona gukomeza
.
Twakomeje gusiganira aho fiacre ambuza kuyitega , tugiye kubona tubona iparitse imbere yacu , ubwoba butangira kunyica ariko niyemeza kumubwiza ukuri yagira umutima utabara agatabara
.
Twagiye kubona tubona imiryango irafungutse , tugiye kubona tubona ni leon uvuyemo , atugezeho aradusuhuza , aba aravuze
We: yemwe ba ko mbona amaso yatukuye byabagendekeye bite ? ese ubundi ntimwarangije kwiga ko mutatashye cyangwa ngo munsure?
.
Nagahinda kenshi namubwiye uburyo tuvuye mubukwe , bla… bla kugeza atugezeho , nagiye kurangiza nawe agahinda kamwishe aba aravuze
We: niko iyi si turimo imera gusa umwami bakorera niwe uzabihembera
.
Yahise yitegereza uwo musore wari washizemo umwuka , tubona aguye hasi , mpita nkuramo ishati ntangira kumuhungiza nka nyuma y’ iminota itanu nibwo akuka kagarutse , abaravuze
.
We: murakoze cyane
Njye: nonese ko mbonye wari ugize ikibazo uyu musore usibye cyagihe umufasha , hari ahandi umuzi
We: buriya uyu musore twarabanye nyuma ya kiriya gihe , kuko yambereye umwana mwiza ,kandi nakazi kubucommissionaire karamuhiriye kuburyo ibikorwa yaramaze kugeraho nibyinshi cyane, gusa ikimbabaje cyane niko arinjye azize
.
Nahise nikanga cyane , manza gusubiza ubwenge kugihe , ngo numve ko ntumvise nabi mba ndavuze
Njye: ngo mimwe azize , muruhe rwego?
We: nari muhamagaye ngo afate akamoto ansange aho nari ndi , ambwira ko agafashe ariko mbonye ntegereje igihe kirekire ntamubona , nibwo mpise mfata umwanzuro wo kuza kumwirebera ngo menye impamvu yabimuteye none koko ndayiboneye
.
Ubwo twakomeje kuganiriza leon wari wenda kwicwa nagahinda nubwo nange kwari uko , burya ntiwakwifuza ubona umuntu mwasangiye akabisi nagahiye yagiye iwabo watwese aho uba umuvugisha akakureba gusa , wamukubita akakureka
.

Leon yaje gucururuka ,adusaba kumufasha guterura uwo muvandimwe tukamushyira mumodoka , mubaza aho ari bumujyane ambwira ko bigeze kujya gusura iwabo bari kumwe
.
Twamugejejemo tubanza kujya gushaka aho bagurisha amasanduku , leon arishyura tumushyiramo , turangije twerekeza iwabo
.
Twagezeyo , tubwira ababyeyi inkuru mbi namwe murabyumva agahinda kari kenshi , nyuma imihango yo kumusezeraho irarangira , ntakindi twari gukora twinjiye mumodoka ya leon twerekeza nyabugogo
.
Twaje ntawe uvugana nundi , natekerezaga ubuzima nabanyemo nawamuvandimwe munsi yikiraro , natekereza uburyo ki banyakiriye , natekereza uburyo twamugiriye inama akatwumvira akaza kuba umuntu witeje imbere kugeza ubwo yari yarubakiye iwabo igipangu kiza twese twiboneye , mbona ko burya abeza bataramba
.
Nakomeje gutekereza njya kure nareba leon na fiacre nabo nkasanga bagiye kure , sinzi uko twagiye kwibona , twibona ……
.
Ntuzacikwe na episode ya 67

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s