MY SPECIAL DREAMS EPISODE 67


img_0958-4

My special dreams
Episode ya 67

Duherukana nkomeje gutekereza njya kure nareba leon na fiacre nabo nkasanga bagiye kure , sinzi uko twagiye kwibona , twibona ……
.
Twagiye kwibona twibona tugeze nyabugogo , aparika imodoka tuvamo ,tujya gukatisha igiye , ubundi duhana numero dusezeranaho twurira imodoka turataha .
.
Twageze i musanze nsezera kuri fiacre , ubundi nerekeza murugo ngezeyo nsanga mama yvette yatashye yicaye muri salon ndamusuhuza , ambaza uko urugendo rwagenze , mubwira byose ntacyo nsize ashimira ko ngarutse amahoro, arangije ajya gutegura ameza twerekeza gufata ibya nimugoroba turangije twerekeza muburiri
.
Nagezeyo ntangira gutekereza urugendo rwanjye rwose , ntekereza uburyo abantu banze kumfasha mugihe nari mubyago , mbona ko burya abenshi bishimira ko umuntu yagwa mubyago kandi ko nkifite byinshi byo guhindura kugira ngo abantu babashe gufatanya haba mubyiza cyangwa ibibi
.
Nakomeje gutekereza kunzira y’ umusaraba nari ngiye gutangira ntekereza uburyo nanze akazi , natekereza ko aho ngiye kujya bashobora no kunyirukana , nshaka kwisubiraho ariko nanone mbona no kuba hanze ntabivamo kabone ko ntamahirwe na make nari mfite mubyo gukunda
.
Nakomeje kuguma muri ibyo , sinzi uko agatotsi kantwaye , nkangurwa na mama yvette wampamagaye , dore ko najyaga kumufasha akazi muri iyo minsi .
.
Twagezeyo nkora akazi nkibisanzwe , kaboneko nari maze kukamenyera gusa namwe murabyumva nkumuntu wari umaze gukurura abakiriya benshi ntamucuruzi numwe wanyishimiraga , kuburyo umwe muribo yahise aza arambwira
.
We: ese nkawe waturutse he ko tutakubonaga hano
Njye: kubera iki umbajije icyo kibazo kare kose ko utakimbajije?
We: nuko wadutwariye abakiriya
Njye: ariko buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo aho ahahira
ndumva ntawe nigeze nshyiramo umugozi ngo aze guhahira hano
We: ubanza wowe hari imiti wazanye , nonese ko twese ducuruza bimwe ariko tukabona bose berekeza hano
Njye: wasanga wenda munabakira nabi ntawamenya
We: sukukubeshya uwagukura aha wenda twaruhuka
.
Namaze kumva ayo magambo avuze , nongera gutekereza ku muntu , mbona ko burya ntawishimira ubayeho neza , nawe yamaze kumbwira ibyo ahita yikubura arataha nange nsigara nikorera akazi kanjye ntacyo nitayeho
.
Amasaha yakomeje kwicuma , igihe cyo gutaha kiragera twerekeza murugo. Nagezeyo ntekerereza byose mama yvette nibyo wamucuruzi bakorana yambwiye nawe arumirwa ariko mama yvette warutuje cyane aba aravuze
We: buriya rero igihe cyose uzatera imbere hari benshi bizababaza ariko ntugacike intege ahubwo bizaguhe ingufu zo gukora cyane ndabizi mugihe gito abakurwanyaga bose bazakugarukira
.
Twakomeje kuganira byinshi , ariko amasaha yarageze twerekeza muburiri
.
Iminsi yakomeje kwicuma , igihe kiragera cyo kwerekeza mumwiherero , nabwiye mama yvette ko ndagenda uwo munsi , nawe arapfukama aransengera , anyifuriza amahirwe masa , ubundi aramperekeza angeza kigali kwa padiri mukuru arangije aransezera arataha
.
Tukigerayo nahuye nabantu benshi baturutse impande zose , padiri ahita adushyira mumodoka twageze ku iseminari nkuru tuva mumodoka babanza kudusaka ngo barebe ibyo dufite mubikapu , barangije buri wese yerekana igitabo cy’ umukristo abatagifite bakabanza kukigura , barangije bajya kutwereka aho tubika ibikoresho naho buri wese azaba
.
Twagezeyo buri wese bamuha icyumba cye , ahantu wabonaga ari heza cyane , nyuma batubwira ko tubanza kuruhuka ubundi tukaza guhurira muri salle
.
Nahise nirambikaho gato , kuko nari naraye ntasinziriye agatotsi karantwara , nakanguwe nisifure yavuze menya ko badukeneye , ndabyuka nkaraba mumaso nerekeza muri salle
.
Nagezeyo nsanga urebye arinjye nari nsigaye , padiri warukuriye i seminari arinjira , twese duhagurukira rimwe turamusuhuza , turangije turicara
.
Yahise ahaguruka atera indirimbo turikiriza , ibintu wabonaga ari byiza , nitegerezaga abantu bose nkabona bafashijwe nanjye nkagerageza kubyihingamo ariko akubusaza kakanga
.
Twarangije kuririmba noneho padiri afata ijambo aba aravuze

We: kristu yezu akuzwe
Twese: iteka ryose
We: uyu munsi ni umunsi w’ ibyishyimo ku isi ndetse no mu ijuru , kuko twungutse urubyiruko rwiyemeje kuva mubyisi rugakurikira ibyijuru , rukiha Imana nizere ko mwese muje kubwanyu ntagahato
Twese: ni kubwacu
ntagahato
We: mbere yo gutangira reka mbanze mbagezeho tuno dutekerezo tubiri
.
Yakomeje agira , akambere ni akumuhungu waje kwiha imana kubera ko umukobwa yari yamwanze muti rero byagenze bite?
.
We: umuhungu yakundanye n’ umukobwa , urukundo rwabo ruza gukomera amwereka inshuti n’ abavandimwe nabo barabyishimira, kuburyo igihe cyose umuhungu yumvaga uwo mukobwa atamuva iruhande ariko uwo mukobwa we akaba yarakundaga iraha cyane naho umuhungu atuje , muti se byaje kugenda bite ?
Umunsi umwe umukobwa yaje gutemberera kugisenyi agezeyo ahura numusore ufite amafaranga menshi baraganira , kuburyo umukobwa yatashye abwira wamusore wambere ko atakimukunda ahubwo agomba gushaka undi .
.
Umusore kubyakira byaramunaniye kugeza ubwo ubukwe bw’ uwo mukobwa bwageze , maze wamusore nawe abonye bimuyobeye yiyemeza kwiha Imana , yageze hano kuko utari umuhamagaro we , nyuma y’ icyumweru aradusezera arataha
.
Padiri yamaze kuvuga ibyo ntekereza niba yambonye , biranyobera nagiye kure cyane nkangurwa nuwari wicaye iruhande rwanjye aba aravuze
We: ko urimo usinzira kumunsi wambere urabona padiri nakubona atarahita akwirukana
.
Nahise nshidukira hejuru kuko nabonye ko naraburijwe , ndiyumanganya ngo ngerageze gukurikira nubwo byari byananiye
.
Padiri yakomeje avuga , uwa kabiri rero ni umuntu wari ubayeho mubuzima bubi yabona abapadiri uburyo bahora baseka , nawe afata umwanzuro wo kujyayo , ariko yagezemo asanga ibyo yatekerezaga byose byahindutse nawe ntiyahamaze kabiri
.
Yakomeje avuga ; mubyukuri niba muri mwe hari umuntu wumva yaje bitamuturutseho cyangwa ameze nkabo navuze yahita yigendera hakiri kare
.
Natekereje guhaguruka ngo nsezere nitahire , ntekereza abo nasize uburyo bari bunserereze , ntekereza ko aho nzajya nyura hose bazajya bavuga ko nagiye mugipadiri bikananira , mbura icyo nkora mfunga umwuka nti ikizaba nzanywa umuti
.
Padiri yakomeje kuduha impanuro nyinshi , hamwe numvaga bitangiye kundambira , ngiye kubona mbona aradusezereye , twerekeza aho twabaga .
.
Natahanye n’ umusore umwe mubo twari twazanye , dutaha ari nako tuganira aba aravuze
We: bro ko mbona usa numunyamujyi , kandi abanyamujyi badakunda ibintu by’ igipadiri wowe niki cyatumye ubizamo
.
Narebye kumubwiza ukuri mbona naba niraburije , mba ndavuze
Njye: buriya rero , nako navutse numva nkunda kuba padiri , urebye ni ibintu nakuranye
We: nge rero buriya ngiye kukubwira ibyanjye ariko nyine ntukagire uwo ubibwira
Njye: mbwira wenda hari nigihe nasanga bihuje nibyanjye , nahise nibagirwa ko nabanje kumubeshya
We: mubyukuri nge sinigeze ntekereza ko nazaba padiri
Njye: nonese byaje kukugendekera bite?
We: ubundi njye mfite papa w’ umugande na mama w’ umunyarwanda kazi
Njye: nonese nicyo cyatumye uza mugipadiri
We: sibyo gusa ahubwo ni uko nabonye uburyo mama na papa babanye nkahitamo kwiyizira mugipadiri niba aruko ingo zimera
Njye: yooo , mbwira disi uko byabagendekeye
.
We: ubundi mama na papa bashakanye bari murwanda aho babaga hano ikigali , ubwo rero bakimara gushakana ngo abantu barabahize cyane kugeza ubwo bashatse kubica
.
Njye: disi abisi ni babi , ubwo se babahoraga iki?
We: erega ndacyakubwira , nyine babazizaga ko ngo babaga mumitungo y’umugore
Njye: ubuse ko yari yarayikoreye , ubundi barwanaga niki ?
We: nange byaranyobeye , ubwo rero bahise bafata gahunda yo kwimukira mubugande
Njye: ubwose iyo mitungo y’ umugore baje kuyigurisha ?
We: urumva se byari gushoboka , ko bimutse bahunze , ahubwo bakimara kuhava , abo babahigaga nibo bahise bayigabanya
Njye: njye ndumva ntareberera , nari kwiyambaza abayobozi
We: papa kuko atahavukaga , urumva ko atari kubijyamo , kabone ko noneho ngo aho yanyuraga hose yasangaga bamuteze
Njye: nonese nyuma byagenze bite ?
.
We: nyine muriyo minsi nibwo naje kuvuka , mvukira mugihugu cy’ ubugande , ariko kuva nkimara kuvuka mama na papa ntibongeye kumvikana kuburyo buri gihe uko papa aje yakubitaga mama inshyi ebyiri , mbere yo kurya akongera , bajya kuryama noneho ngo agakuba kabiri
.
Njye: disi uwo mubyeyi yari yararenganye , ubwose icyo kigabo cyamuzizaga iki?
We: nange nibyo byanyobeye , gusa nyine buri gihe narebaga uburyo mama afite ibikomere byinshi kumubiri nkumva nange umunsi umwe nzihorera
Njye: uramutse wihoreye ndumva ntaho mwaba mutaniye
We: sha nange naje kubitekerezaho mbona naba mpubutse cyane
Njye: nonese byaje kurangira bite?
we: namaze kugira imyaka 5 papa ahita azana undi mugore ariko nawe ntiyamunyuze kuko kumyaka 6 nibwo yazanye uwa gatatu , noneho ikibabaje bose yabanduje sida
Njye: mbega umugabo mubi
We: mama yamaze kubona yanduye kubyakira biramunanira , atangira kwiruka mumuhanda , ubu tuvugana mama yarasaze , gusa ikibabaje ni uko twanamubuze
Njye: disi uwo mubyeyi yahuye nibibazo , ariko wamugani ibyago bigwira abagabo nubwo byagwiriye umugore
we: mubyukuri nange byarandenze , buriya narezwe nabafrere ninabo bandihiye ninayo mpamvu kwiga kwange kwihuse nkarangiza nkiri muto , gusa kubera ibyo byose papa yakoze nange nahise niyemeza kuzaba padiri , ubwo rero muriyi minsi nibwo nabonye baje kwandika abapadiri nanjye niyemeza guhita njyamo
.
Yarangije kumbwira ibyo byose agahinda kanyishe narebaga uwo mugabo nubwo ntari muzi , nkumva nanjye uwamunyereka nahorera uwo mumama ariko nanone nakwibuka ibyo data yanyigishije nkumva ahubwo namwigisha agahinduka
.
Ako kanya nange nahise mubwira ibyange byose kuva navuka kugeza uwo munsi nagiye kurangiza agahinda kamwishe ndetse atangiye kurira , nabanje kumuhoza , mba ndavuze
Njye: bro ihangane ibyisi niko bimera
We: buriya numvaga ko ntawe undusha amateka mabi ariko wowe nsanze ari wowe yobu bavuze muri bibiliya nubwo udatunze nkawe
.
Twabaye tukiganira baba basoneye kujya muri restaurent , twese twerekezayo , tugezeyo turicara , tubanza kuririmba barangije bahagurutsa umwe aradusengera , nyuma dufata ifunguro , turangije twerekeza mumasengesho ya nimugoroba
.
Iyo twageraga mumasengesho bahagurutsaga umuntu umwe akadusengera , undi akatuyoborera indirimbo , undi akigisha ijambo ry’ imana
.
Iminsi yakomeje kwicuma , dusigaje iminsi ibiri ngo dusoze umwiherero noneho dutangire kwiga igipadiri , kabone ko na resultat z’ ikizamini cya leta zari zarasohotse naratsinze , tukigera mumasengesho , bahise bantomboza ngo mbasomere ijambo ry’ imana
.
Ako kanya nahise mpaguruka , mfungura bibiliya ngera aho ngomba gusoma ndatangira
Njye: isomo ryo mu ibaruwa josee yandikiye kenny
.
Nubwo twari mugipadiri kwihangana byarabananiye , basekera rimwe nange nibwo nahise menya ko nkoze ibara , nashatse kwigarura baranga bandusha amajwi kugeza ubwo padiri yahagurutse aba aravuze
.
We: mumwihanganire buri wese ashobora kwibeshya cyane cyane iyo ari murukundo
.
Ako kanya bose baracecetse , noneho nsoma neza , ndangije njya kwicara , padiri nawe akomeza asobanura .
.
Igihe cyarageze turataha , mugutaha natashye nganira na dany ( ni wamusore w’ umugande) , anserereza uburyo ki ninyuzemo , nange mubwira uburyo ki narangije kwiyirukana ariko agakomeza kumpumuriza ambwira ko padiri atabyitayeho
yanyibukije fiacre uburyo yangiraga inama
.
Twageze aho twagombaga gutandukanira , dusezeranaho buri wese yerekeza iwe . nageze mucyumba cyange nihina muburiri ntekereza uburyo ninyuzemo , ariko ni mugihe bari bantomboje ndimo ntekereza kuri yabaruwa josee yanyandikiye ubwo bari bamutwaye , nakomeje muribyo nza kubona ko akanjye kashobotse ndemera mfunga imyuka nakira akaje
.
Bwarakeye noneho tujya mumwiherero wanyuma . Twageze muri salle padiri ahita aza atubwira ko uwo munsi ari uwo kwitekerezaho , yarangiza nimugoroba akaza kuganira nawe kugiticye no kubijyanye numuhamagaro we , abafashe umwanzuro bagasigara , abandi bagataha
.
Ubwo twahise dusohoka ntawari wemerewe kuvugana nundi umunsi wowe , naragiye nihina mu cyumba cyange ntekereza kubuzima bwanjye bwose nacishagamo nkarira nkongera nkihanagura , mubyukuri uwo niwo munsi wambere wangoye mubuzima
.
Igihe bari baduhaye cy’ umunsi wose cyagiye kurangira niyemeza gufata umwanzuro…….
.
Ntuzacikwe na episode ya 68

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s