MY SPECIAL DREAMS EPISODE 69

img_0958-6

My special dreams
Episode ya 69

Duherukana maze kubona ko utwange twose badutwaye ntaniticket ingeza murugo mfite , niyemeza guhita nshyira mubikorwa umwanzuro wo………..

.
Nahise mfata umwanzuro wo kugera aho ba fiacre bakorera n’ amaguru mfata inzira ntangira kugenda ntigendesheje mugihe cy’ isaha imwe nari ngeze aho akorera , ngize ngo ninjire umusecurite ahita antangira ambaza ibyangombwa by’ umukozi w’ urwo ruganda ndabibura
.
Nakomeje kumwinginga ngo wenda ambarize boss we ariko aranga arananira , ngize ngo ndebe telefone muhamagare nayo nsanga bayibanye nibyange byose , noneho agahinda karanyishe mbura icyo nkora
.
Nashatse kujya kwicara muri jardin yari iri inyuma y’ urwo ruganda nibutse ibyo nahuriye nabyo kwa padiri numva ubwoba burantashye , mpitamo kwinginga umusecurite ngo byibuze anyemerere tube twicaranye
.
Nawe ntiyanyangiye , yaranyemereye twicarana kuri ako gatebe ,mubaza niba azi fiacre , aba aravuze
We: fiacre nzi ni boss ndumva atariwe waba uri kuvuga
Njye: uwo uzi se ni umeze ute?
We: nkurikije uko usa ndabona ntaho mwamenyanira pe
.
Nahise nireba koko nsanga ivumbi ryageze kumutwe numva nanjye ndigaye , nashatse kujya koga iryo vumbi ariko nibuka ko ntari murugo ntakindi nari gukora kitari ukugwa neza . nakomeje mubaza
Njye: mbwira wasanga ariwe nzi
We: ukora hano niwe ushinzwe abakozi
Njye: eehhh ni uwo narimo mvuga
We: uziranye nuriya mu boss ufite imodoka nziza kuriya koko ?
Njye: mbwira neza se ?
We: afite imodoka ni umutonore kabisa , nuko nabuze uko mbimubwira kubera ukuntu mutinya naho ubundi imodoka ye irabahiga bose , uziko iruta niya boss
.
Twakomeje kuganira byinshi ariko acishamo akansetsa , amasaha yo kujya mukaruhuko ka sa sita yarageze ngiye kubona mbona imodoka ya fumee irasohotse , umusecurite yahise ajya gufungura hakiri kare ,nange ndahaguruka ngo nyegere kuko naketse ko wenda ariyo yambwiraga yamodoka yanyuzeho ikomeza kugipsngu , imaze kuduhitaho , nanjye nari nayirangariye cyane wamusecurite ahita aza aba aravuze
We: wabonye imodoka ya boss?
Njye: ushatse kuvuga ko uriya ariwe fiacre se?
We: ni uriya da , ukuntu ari akana se di
.
Namaze kumva ko ariwe uncitse agahinda karanyica , nibaza ukuntu fiacre yanyuraho ntanamvugishe nabyo numva biranyobeye , ntekereza ukuntu yaba anyirengagije nabyo nkabona adashobora kubikora , mpitamo gukurikira ya modoka mpaka ngeze aho iparika
.
Nahise niruka inyuma ya yamodoka ngeze imbere gato mba mbonye moto , nahise nyurira nsaba motari gukurikira ya modoka , nubwo nari nirengagije ko ntamafaranga mfite , twafatiyeho muminota nk’itanu tuba tugeze kugipangu , yamodoka yahise yinjiramo zamu ahita akinga aribwo tukigera kuri cya gipangu
.
Nahise mva kuri moto , nkomanga urugi hafi yo kurumena , zamu nawe ahita afungura n’ umujinya mwinshi ambaza uwo nshaka , mubwira ko nshaka fiacre , zamu aba aravuze
We: boss yambujije ko ntamuntu numwe ugomba kwinjira hano atabiherewe uburenganzira
Njye: nonese wamubwiye ko mushaka
We: hahah umuntu urukweto rwacikiyeho , wuzuye ivumbi umubiri wose niwe uje gushaka boss , niba ushaka gusaba hano ntamusabirizi ujya uhinjira
.
Nahise nireba neza koko nsanga nambaye urukweto rumwe urundi icyo hasi cyavuyeho , menya ko cyatakaye mumuhanda igihe narimo niruka kumodoka , nkomeza kubwira zamu
Njye : rwose mbabarira byibuze umubwire aze anyirebere kandi ndabizi ko we ntakibazo amfiteho
We: hahah abateka mitwe twarabamenye , ubu ntacyo mwatubeshya
.
Ako kanya motari yahise ansaba kumwishyura , nikoresha mumifuka yose nubwo narinzi neza ko ntayarimo , motari aba aravuze
We: ko mbona wikoza mumifuka , nkaho ugiye kumbwira ko wayataye
.
Njye: mumbabarire boss , nanjye sinjye rwose banyibye
motari: abateka mitwe twarabamenye , ahubwo shyira aha vuba
cyangwa nkwereke
.
Nagize ngo nsabe imbabazi noneho motari amfata mu ijosi atangira kunkubita inshyi , ari nako zamu nawe ankubita imigeri anasakuza ngo barimo barakubita igisambo , sinzi uko numvise maze kunoga , nkubita motari umutego ahita agwa hasi nange niruka umuhanda wose nerekeza kuri rwa ruganda
.
Zamu yanyirutseho na motari afata moto agize ngo ankurikire nkata mumazu yarari hepfo y’ umuhanda kuburyo byamusabaga kuva kuri moto
.
Zamu ahise asubira inyuma abwira motari ko atarenga aho ngo boss atabura umukingurira asubiye mukazi , motari nawe ahita avuga
We: genda sha nubundi iminsi y’ umujura ni mirongo ine hari igihe twazahurira ahandi maze urwo rutwe nkarumena cyangwa ukazatekera umutwe abandi bakagukuramo ibyo munda bakabikaranga
.
Njye naryumyeho ahubwo nkomeza kwiruka ari nako nzenguruka mumazu , sinzi uko narebye inyuma mbura wamumotari noneho ndatuza , nitsa umutima , nsubiza ubwenge kugihe ngo ntekereze icyo nkora .
.
Nakomeje gutekereza byinshi , ariko nkabura icyo ntoramo, ngeze aho mfata umwanzuro wo gusubira kumuhanda ngategereza yamodoka ya fiacre
.
Naragiye nicara kumuhanda nakumva moto nkamanuka munsi y’ umukingo , yahita nkongera nkazamuka , nahamaze nk’ iminota icumi ariko inshuro nari maze kumanuka umukingo no kuwuzamuka ntizibarika
.
Kubw’amahirwe nagiye kubona mbona imodoka ya fumee iturutse imbere ndebye purake nsanga ni yayindi koko fiacre yajemo ntega ibiganza nsa nuwinjira mumuhanda kugira ngo abashe kumbona neza , iyo modoka yaraje kugeza ubwo yari inkandagiye ikirenge nkigizayo mbona irahagaze
.
Natangiye kumwenyura , ntekereza uko ngiye kubonana na fiacre ariko nareba uko nsa nkumva ndisetse , ngize ngo negere imodoka ,ihita itsimbura irigendera .
.
Nahise nyiruka inyuma ,ngenda mpamagara fiacre ariko imodoka aho guhagarara ikongeza umuvuduko kugeza ubwo nabonye moto imbere yange mbona ubuhagarara
manuka munsi y’inzu
.
Agahinda karanyishe nshaka aho nerekeza noneho ndahabura narebye kongera gusubira aho fiacre yakoreraga nibuka ko wa mumotari ariho namukuye ,sinzi uko nabonye igiti ruguru y’ umuhanda munsi yacyo hari utwatsi niyemeza kujya kwicaramo kabone ko nari naniwe
.
Nahise nzamuka , ngera muri twatwatsi nicaramo , maze kwicara nibwo numvise umunaniro wose doreko nari niriwe ngenda umunsi wose
.
Namaze kwicara ntekereza uburyo niriwe niruka imisozi yose namaguru ntekereza uburyo fiacre wari umuvandimwe wanjye anyirengagije inshuro ebyiri zose kugeza nubwo ashaka kungonga , mbona ko burya gukira byibagiza gufunga
.
Nakomeje gutekereza byinshi dore ko numunaniro wari wose agatotsi kahise kantwara kuburyo nagiye gukanguka ndebye hirya mbona simpabona ndeba hino naho mbona ni uko , menya ko ijoro ryabaye ijoro
.
Nashatse icyo gukora ndakibura , nshaka aho kwerekeza naho ndaheba , sinzi uko narebye ruguru mbona hari ibiti byinshi mfata gahunda yo kuva aho kumuhanda wenda nkerekeza muri byabiti
.
Narahagurutse kugenda bitangira kunanira , umubiri wose utangira gutonekara , nibwo numvise zankoni nimigeri nakubiswe , nashatse guhumeka nabyo biranga , ntakindi nari gukora kuko aho narindi hari hakabije kwegera umuhanda , naremeye ngendesha amaguru n’ amaboko ngo ndebe uburyo nagera aho mubiti
.
Kubwamahirwe nagezemo ndongera ndirambika , nababaraga umubiri wose, aho nkoze hose nkumva meze nkufite igisebe . Nakomeje kuryama aho ariko nintekerezo ziba nyinshi kubwamahirwe sinzi uko agatotsi kagarutse mba ndasinziriye
.
Nagiye gukanguka mugitondo , nkangurwa nicyari kinkozeho , nagize ngo ndebe mbona ikiyoka kinini kunda yanjye , nashatse guhaguruka ngo niruke mbona kizengurutse inda yose
.
Ubwoba bwarantashye , ntekereza icyo gukora ndakibura , kandi nawe iyo aba wowe wari kubura icyo ukora , naratuje ndiyumvira mpitamo gutuza nkemera urwaje cyandya kikirira
.
cyakomeje kunyura hejuru uburyo cyari kinini nategereje ko kirangiza biratinda , kubwamahirwe mbona cyose kiragiye ntacyo kintwaye
.
Nahise mpaguruka umutima wamvuyemo ngenda ntazi iyo nerekeza , mbese urebye nabo twahuraga nkubwiye ngo narabamenye naba nkubeshye .Nakomeje kugenda sinzi uko nagiye kumva numva ijwi ry’ umugore , aba aravuze
We: attention , ndavuze ngo hagarara aho
ugeze
.
Nahise nubura amaso ngo ndebe mbona yambaye ubusa buri buri , isoni ziranyica ndeba hasi , akomeza avuga
.
We: ubu rero nge claudine ndi umuntu ukomeye wasariye uganda no murwanda hose
ndetse nzazenguruka nisi yose
.
Nahise nubura amaso ngo ndebe , ntungurwa no kubona koko ari claudine nzi mukadata , nshaka kwiruka ,ariko ngize ngo niruke ahita aterura urubuye aba aravuze
We: niwibesha ukagenda ndahita nkurashisha iyi mbunda mfite
.
Ubwoba bwarantashye , niyemeza kumwegera byaba ngombwa nkarimwaka kuko nabonye ko niniruka arahita akintera

Yakomeje avuga : ubu rero nge narakijijwe ahubwo reka manze ngusengere nako reka manze niyeze
Njye: wiyeze kandi mbona uri umukiranutsi ?
We: hahah wowe ntabwo unzi sha , ariko ni uko umbonye naranduye sida ariko reka mbanze nguhe ibyo kurya wirire inzara itakwica
Njye: waretse ukabanza nabyo ukabisengera ?
We: nge rero nicishije umugabo wagwaga neza kandi akanamfata neza , agwa muri gereza , nsanga ikigabo kibi cyinyanduza sida ariko uwakinyereka nkagisengera narangiza nkacyohereza mu ijuru
Njye: ugihora iki se ?
We: ariko uziko uvuga neza nkumwana wantorotse maze kwica bashiki be
Njye: ubwo se wari ubahoye iki ?
We: reka sha , uwanyereka uwo mwana wenda ubanza ibisazi byange byakira maze kumusaba imbabazi
Njye: ubwo se we ntiwamwica ?
We: reka wagize ngo ndi nkawe w’ umusazi wambara urukweto rumwe , ahubwo reka nigendere njye kumushaka wenda ndamubona
.
Ako kanya claudine yahise yikubura aragenda nange nipfuka mumaso kugira ngo ntakomeza kureba ubwambure bwe , amaze kurenga nibwo nirebye neza mbona nambaye urukweto rumwe nurundi rw’ igice nahise mbona ko koko nubwo claudine ari umusazi ariko azi ubwenge kuko yabonye nambaye urukweto rumwe nange akabona ko nasaze
kandi mbona ko burya ntawe ubugiranabi bushobora guhira mbonye ko claudine yasaze , gusa ntambabazi nigeze mugirira nkuko nawe atazingiriye
.
Namaze kwireba , nsubiza ubwenge kugihe , ntekereza aho nerekeza nibyo bikweto nari nambaye byose bimbera ihurizo , ntekereje ko ntaniticket mfite mfata umwanzuro …..
.
Ntuzacikwe na episode ya 70

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s