MY SPECIAL DREAMS EPISODE 71


img_0958-8

My special dreams
Episode ya 71

Dukerukana haciyemo umwanya muto mbona boss araje ……
.
Yahise aza asanga narangije kwitegura ansaba gusubiza igikapu cy’ imyenda mucyumba , nange mpita nyisubizayo ,mvuyeyo twinjira mumodoka twerekeza aho ntari nzi .
Mukugerayo nasanze ari hahandi kuruganda rwe , twanyuze kubiro bya fiacre tubanza guhoberana ariko kuko narindi kumwe na boss ntabyinshi twari kuganira , boss yahise avuga
We: muraza kuganira neza mukaruhuko , kabone ko mwese muri abakozi b’ uruganda
.
Yamaze kuvuga atyo ngira ngo ninjye wumvise nabi ariko nkomeza kubitekerezaho , ukuntu naba mbonye akazi ntanagasabye biranyobera nkiri muri ibyo boss aba aravuze
We: rero ndagira ngo wandike n’ uyu mukozi mushya mukazi , ubwo nawe uramuha ipaje yo kujya asinyamo buri igihe uko aje n’ uko atashye , nizereko iby’ ikimenyane mutazabizana mukazi
Fiacre : urabizi nawe boss ko akazi nakabonye nkakeneye , rero sinarota nkica
Boss : wowe ndakwizera , kuko mugihe tumaranye nturantenguha na rimwe ninayo mpamvu nakongeje amafaranga nkagukura kubihumbi ijana ukajya kuri magana abiri ,
Namaze kumva ayo mafaranga yose bahemba fiacre , nifata kumunwa , ntangira kwicuza icyatumye njya mugipadiri ariko nanone nshimira Imana yo yari imaze kumpa akazi
.
Boss yakomeje avuga ; ubu rero wowe urahera kubihumbi mirongo itanu , hano iyo witwaye neza tugenda tukongeza buri kwezi kugeza ugejeje kuri mirongo itandatu
Njye: murakoze boss kandi nange niyemeje kutazabatenguha
.
Boss yahise ansaba kumukurikira , amanza kunyereka uruganda rwose arangije anyereka imashini nagombaga gukoraho , anyereka nabo twagombaga gukorana nabo , abasaba kubanza kunyigisha ,arangije aransezera aragenda
.
Umwe muri abo twagombaga gukorana yahise amfata ajya kunyereka aho babikaga imyenda y’akazi , ndagenda nigera imyenda mfatamo uwarunkwiye , ndangije ntangira akazi kumunsi wambere
Turi munzira tuza aho nari gukorera ,uwo musore yahise avuga
We: ko mbona usa na boss kimwe nuriya ushinzwe abakozi ariko mwese muravukana?
Njye: hahahah ko utamubajije cyagihe twazanye se?
We: umva jama noneho , ubwo wowe watinyuka boss wawe koko , ukamubaza ibyo ?
Njye: ntanumwe muri twe uziranye nundi , twagiye duhurira kunzira
We: wapi mwana sinabyemera niyo wabimpa mubiryo nahita mbiruka
Njye: hahah nushake ubyemere rero
We: nonese man wowe ko mbona umeze nkuwasomye ukaba uje gukora aka kazi k’ ingufu , urabona uzakavamo
Njye: aka koroshye gutya , buriya akazi kabi ni akatagutunze
We: wowe ndabona uri umusore witonda ntawamenya ko uruwubu , abandi basomye barazaga batabashyira muri biriya biro byose bagahita bigendera
Njye : twakomeje kuvuga byinshi twibagirwa kwibwirana , njye nitwa kenny
We: njye ni Ally
njye: asante , ndacyeka tuzakomeza kuvugana kabone ko turi no gukorera hamwe
We: nishimiye kubona umujama nkawe utuje , abandi bajama dukorana ni feke sana bikundira kunywa amatabi n’ ibiyoga kandi nge mba numva ntabikoraho
Njye: nanjye nishimiye kubona umuntu tuzajya dukorana kandi niba koko utagendera murizo ngendo mbi , ndahamya ko tuzabana neza
.
Tukiri muri ibyo ntitwamenye uko twageze aho twari kuzajya dukorera , burya ntacyiza nko kugira inshuti muganira , kuko nabyo byongera icyizere cy’ ubuzima ndetse bigatuma ushobora kurama
.
Nageze mukazi nerekeza umutima wanjye wose kumurimo , nakoze ntikoresheje , abandi bakaganira ariko njye nkabima amatwi kabone ko nubundi ibiganiro byabo byose byerekezaga mundaya , ahubwo kuri njye numvaga bansakuriza .
.
Amasaha yo gutaha yarageze , tujya gusinya , njyana na Ally turimo twiganirira , tugeze kubiro bya fiacre ari naho abakozi bose basinyaga ,twinjiramo
Fiacre yahise aduhereza registre , buri wese areba ipaje ye arasinya , fiacre ansaba kuba nicaye hanze gato nkamutegereza
Twahise dusohoka twicara kuntebe yari hanze , nibwo nabonye akamaro k’ umuyobozi aho uwo twirirwaga dusangira byose , noneho kumubona ari ukubanza gutonda umurongo ngo mugereho
.
Ako kanya Ally yahise ahaguruka ashaka kugenda nange nkomeza kumwinginga ngo abe anganiriza ariko ambwira ko bababujije kwicara aho ntacyo bari bahakeneye , nkomeza kumwinginga nawe ariko ansobanurira byinshi , ngeze aho ndamureka aragenda nanjye nsigara niganiriza ntegereje fiacre
.
Nakomeje gutekereza byinshi , ntekereza uburyo fiacre yanyirengagije igihe yarari mumodoka ye , aparika yambona agahita yikomereza , ntekereza uburyo ntakintu nakimwe yambwiye nuburyo yansuhuje kandi igihe twari tumaze tutabonana cyari kirekire , numva agahinda karanyishe
.
Nashatse guhaguruka ngo nigendere mbona bwaba ari ubugwari ntategereje ngo mbanze mbimubwire nawe ambwire impamvu yabyose
.
Nkiri kuri ya ntebe , Boss ari nawe wari directeur w’ uruganda yahise aza , nubuye amaso nyahuza nawe , aba aravuze
We: waje gutegereza mugenzi wawe?
Njye: nanze kujya mukiruhuko tutabonanye
We: aya masaha se ko aribwo agira akazi kenshi , wagize ngo irungu ntiryaguhitanira aho
Njye: ntago nagenda nanone tutavuganye kabone ko ninaha ntahazi
Directeur: ahubwo reka twinjirane usinye nuwa nimugoroba , kuko hari aho ncaka ko tujyana ikigoroba
Njye: nonese ko nagiraga ngo mbe navugana na fiacre uburyo yaba ancumbikiye mugihe ntarahembwa , ubwo turamutse tujyanye sinabura uko muvugisha ?
We: ibyo byigutera ikibazo uzakomeza ube muri kiriya cyumba ubamo ahubwo unyibutse nguhe imfunguzo zacyo
Njye: murakoze cyane boss
.
Twahise twinjirana mubiro bya fiacre , abasinyaga bari bagiye kurangiza gusinya , directeur amusobanurira ko ikigoroba hari aho turi bujyane , ampereza ya registre nsinya naha nimugoroba turangije turasohoka
Twageze hanze directeur aranyitegereza aba aravuze We: nonese ko utakuyemo imyenda yakazi ntago uziko turi mukaruhuko
Nahise nireba koko nsanga ndacyambaye yamyenda yakazi nanjye numva ndisetse ariko ni mugihe bwari ubwambere mbonye akazi kandi nkababaye , mba ndavuze
Njye: mumbabarire nari nabyibagiwe kubera gutegereza fiacre
We: ngaho genda uyikuremo uraza kunsanga hariya kumodoka
.
Nahise ngenda nkukurikiwe , nangaga ko boss yahagera akantegereza , muminota nkitanu nari ngeze kumodoka ya directeur , namutanze kuhagera , angezeho aba aravuze
We: ariko ufite rassort mumaguru ?
Njye: erega nge ndacyari umusore kandi ntanubwo nemerewe gucyereza boss
We: hahah ubwose iyo usitara ngo uri kugira ngo udakereza boss wari gusobanura iki ?
Njye: nyine ubwo niko byaba byagenze nabyihanganira
.
Ako kanya twahise twinjira mumodoka ya directeur ,feri yambere twayifatiye murugo , twerekeza kumeza ntangira gutinya kujyayo , directeur aba aravuze
We: ko utegera ameza , ushaka ko tubanza twakwinginga nko mucyaro ko ariho umuntu wese avuga ko ahaze kugira ngo babanze bamwinginge ngo batavuga ko aribyo byari bimuzanye
Njye: reka sinabikora nuko numva gusangira na boss bidasona neza
We: reka reka , erega niwowe mwana mfite , ahubwo nyegera turasangirira kuriyi sahani imwe
.
Nabuze icyo nkora , negera boss n’ amasoni menshi turasangira , turangije ahamagara kadogo ngo aze yanure , kadogo aza yiruka , atugezeho arahagarara aba aravuze
We: ko mbona rudomoro mukuru atariye kandi ariwe nari natekeye
Boss: anura ureke kubaza byinshi
Kadogo : erega ngomba kumubaza kuko ubu ninge ushinzwe ubuzima bwe kuko agomba kuva aha yarabyibushye nkabanyamugi kugira ngo abanyacyaro bemere
Njye: urabona byose tutabimaze ?
.
Kadogo yahise afungura isorori , arebyemo aba aravuze
We: noneho ndabibonye kabisa nubundi ntamunyacyaro wakwemera kurira kurutwo dusahani , niyo mpamvu waririye mu isorori
Directeur: ariko wakoze icyakuzanye ukareka ibyo bigambo
Kadogo: buriya umunsi uzazana mabuja kazi hano nzahita njya kwihisha , ubundi ngure ingufuri nyishyire kumunwa mpaka atashye kuko abagore bagira amahane
.
Directeur yahise ahaguruka numujinya wose , kadogo ahita afata amasahani , asohoka akomba isorori nintoki , boss aba aravuze
We: wabonye urwo nagwishije ? Buriya rero nubwo ntajya nicwa nirungu iyo ndikumwe nawe ariko nanone hari igihe ajya antera umujinya kubera aba ashaka kumvugisha menshi
Njye: ariko hari ikintu kadogo avuze nanjye numva nakibabaza nubwo mushobora kubifata nabi
We: oya kimbaze ntacyo ntacyo ntagusubiza
Njye: nonese ko nabonye mufite umutungo uhagije n’ inzu nini , nkaba ntigeze mbona mabuja cyangwa umwana byaba bimeze bite?
.
Ako kanya boss yahise areba hasi , mbona agiye kure cyane , mpita nitanguranywa ndavuga
Njye: mumbabarire niba mbakomerekeje , nibarizaga We: humura byose nzabikubwira , ariko igihe si iki , gusa icyo wamenya nuko guhemuka ari bibi
Njye: hari uwo mwaba mwarahemukiye se bigatuma mudashaka ?
Directeur: ninzira ndende ,nzakubwira dufite akanya kanini , ahubwo reka tujyane hahandi nakubwiye ariko banza ujye guhindura imyenda wambare neza , ubundi tugende
.
Nahise ninjira mucyumba nkenyera esuis main ndangije nerekeza muri douche mvuyeyo nisiga amavuta nambara ipataro y’ ikoto yari yaraye anguriye , nkubitamo n’agashati kanyegereye , nudukweto duto , manza kireba muri mirroir yariri mucyumba , ndangije ndasohoka njya kumutegerereza muri salon
.
Muminota mike nawe yari avuye kwitegura asohoka yambaye ikoti ryiza , afite nirindi muntoki , nkimukubita amaso nahise mbona ko koko ari umuyobozi , nubwo yari akuze ariko yari akeye kuburyo bwagatangaza burya uwambaye neza agaragara neza.
.
Yahise ampereza ryakoti yari afite munto , ngo ndyambare , nange ndikubitamo nirebye mundorerwamo mbona koko nange ndacyeye , nibaza igihe yaba yariguriye birancanga , aba aravuze
We: urabona ko nzi kukurebera ibigukwiye neza neza
Njye: ahubwo nange birantunguye ,, uziko nyiriri koti wagira ngo turi impanga
We: hahah ninjye nagiye kuri kugurira mugitondo buriya najyanye ifoto yawe bahita bampa iryo ngo niryo rigukwiye
Njye: mwakoze cyane , mubyukuri ibyo mwankoreye byose ni surprise sinarinzi ko hari uwagufasha gutya mutaziranye
.
Ako kanya directeur yahise akora mumufuka akuramo telefone nziza cyne arangije arampereza , aba aravuze
We: akira niyi telefone ni iyawe ujye uyikoresha , ndabizi abasore nkamwe muba mukeneye no gutereta hatazagira umwari ukwanga ngo ntiyakundana numuhungu utaba kuri facebook
.
Nahise nitegereza iyo telefone , uburyo yari nziza ntangira kugira ngo ndarota , nkikoraho umubiri wose , nkinosha ngo ndebe ko mbabara , koko mbona ndi maso , kuvuga byarananiye noneho ntangira kurira , directeur aba aravuze
We: humura , kuva nakubona nagufashe nkimfura yange naragije uwo nitaga umuvandimwe ariko bikarangira yizaniye intare murugo rwe ikarinda yamumira . Ibi rero ubona ngukorera biracyari bike ni wemera kumbera imfura nange nzakubera umubyeyi
Njye: murakoze cyane , ndumva ntawagira umubyeyi mwiza nkamwe ngo amwiteshe kandi nange nkwijeje ko uburere nahawe nzabubagaragariza . Gusa ntakindi narenzaho uretse kubashimira uwo mutima mwiza mufite muzawukomeze
.
Yahise yatsa imodoka ,ambwira ko tujyanye ahantu , abanza guca mukazi ngo hari amadosiye agiye kubanza gufatayo , muminota mike twari tugezeyo , aparika imodoka , tuvamo twerekeza mubiro bye , ariko aho twanyuraga hose baratwitegerezaga , sinzi uko twahuye ana Ally ngize ngo musuhuze aranyihorera nibaza impamvu ndayibura ariko kuko nari kumwe na boss nanze kubitindaho nikomereza urugendo
.
Twageze mubiro bye abanza kwicara nange ansaba kwicara ahita ahamagara manager ngo amuzanire amadossier ntamenye , muminota mike yarahageze , akimbona aba aravuze
We: bwana director nizere ko uyu ari umwana wanyu
Directeur: hahah nawe urabibona
Manager;waribyaye rwose , uziko nkakwakundi umubyeyi yihakana umwana we , wowe bahita baguta muri yombi , mwe inyana ndabona ari iya mwerub
Directeur: hahah zana izo dossier ahubwo asinye
.
Manager yahise anyereka aho gusinya , kuko yihutaga sinabanje kureba ibyo nsinyira ahubwo nahise nsinya aho banyeretse kuburyo niyo biba ari ugusinyira gupfa ubanza bari kunyica , ndangije gusinya , zampapuro manager azishyira muri envellope azihereza boss arangije adusezeraho arasohoka nsigarana na directeur munzu , aba aravuze
We: ubu rero kuba naguhisemo ngo abe ari wowe tujyana hariya hantu tugiye nuko ari wowe nizeye mubakozi bose b’ uru ruganda
Njye: ubwose mwaba mwahereye he munyizera mugihe maze igice cy’ umunsi mukazi mugihe hari abandi benshi mwakoranaga , ikindi kandi njye ndumukozi wo hasi cyane
We: buriya kuva twajyana mu itaxi bwambere , abantu bose bakambwira ko dusa , nakomeje kugutekerezaho noneho ubwa kabiri duhuye nahise ndeba uburyo imyitwarire yawe ari ntamakemwa ariko nubwo wari ugiye mugipadiri numvaga ko igihe kizagera ukagaruka nkagufasha uko nshoboye
Njye: ndabashimiye kandi icyo kizere mwangiriye ndabizeza ko kitazaraza amasinde
We: ubu rero ahantu tugiye kujyana nugerayo ntugirire ubwoba abo urasangayo
Njye: ubwose abo bantu bateye ubwoba nibantu ki?
We: ubu tugiye……..
.
Ntuzacikwe na episode ya 72

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s