MY SPECIAL DREAMS EPISODE 72

img_0958-9

My special dreams
Episode ya 72

Duherukana ubwo nari njyanye na directeur ahantu ntazi
.

We: ubu tugiye kubonana n’ abantu bafite inganda hano mumujyi wa kigali kandi buri wese yemerewe kuzana nundi muntu umwe yumva ashaka
Njye: ese ni ibyo ? nonese ibyo wambwiraga ngo nibagira icyo bambaza nemere , murumva ariki bashobora kumbaza
We: nyine buri wese agomba kuzana n’ umugore we , cyangwa umwana we , ubwo rero wowe nkujyanye nk’ umwana wanjye
Njye: murakoze cyane boss
We: vuga uti papa naho ibya boss byo ubyikuremo
Njye: ndagerageza
.
Twahagurutse mubiro , tumanuka twerekeza kumodoka namwe murabyumva kuri njye amasoni yari yose ,ari nako abo twakoranaga bose bandeba , tugeze kumodoka , directeur afungura urugi , ndinjira nicara imbere arangije arafunga , nawe afungura undi muryango yicara kuri vola , icyuma agiha umuriro turerekera
.
Nagiye ntekereza uburyo boss aringe yahisemo nkumwana we kumunsi wambere w’ umurimo , ntekereza ukuntu umuntu ufite umutungo nk’ uwa boss yaba ntamugore afite ariko ntekereza ko wenda yaba yarapfuye biranyobera
.
Twageze ahantu heza cyane mbona kucyapa handitseho hotel , directeur ahita akata imodoka twerekeza muri parking , turangije tuvamo , boss afunga imodoka
.
Umuntu wari wambaye amakote yahise aza ,aradusuhuza atubaza niba natwe tuje munama , turabimwemerera , arangije atujya imbere natwe turamukurikira , yageze imbere yinjira muri salle yari nziza kuburyo ntari nakabona , menya ko ariho tuje , arangije atwereka aho twicara natwe tujya kwicara
.
Nitegereje abari aho bose mbona ni abagabo bihaye , nabagore bambaye neza , manza kwireba ngo ndebe niba atari njye nambaye nabi ariko nange nsanga nambaye ikote numva agatima gasubiye impembero
.
Abantu bakomeje kwinjira ari benshi , ariko icyagaragaraga ni uko binjiraga ari babiri babiri abenshi ari umugore n’ umugabo
Igihe cyarageze tubona hinjiye abagabo babiri banini cyane bamwe mukinyarwanda tuvuga ko bariye bahita bajya kwicara imbere menya ko aribo bayoboye inama
.
Bageze imbere turahaguruka tubanza kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu , turangije turicara
.
Umwe muribo yahise ahaguruka atangira kuvuga mucyongereza , amahirwe ni uko nari narasomye naho ubundi nari nsebye , yatangiye kuvuga
We: murakoze kwitabira inama mpuzamahanga ku ishoramari , ndabashimira uburyo mwahaye umwanya n’agaciro iyi nama ihuriyemo nibihugu bitanu byose ,
Yamaze kuvuga ibyo noneho numva ntangiye gutungurwa kuko mubyo nari niteze , sinarinzi ko boss yangirira icyizere bigeze aho , ikindi kandi sinarinzi ko boss yaba ari umukire bigeze aho .
.
Yakomeje agira ati: ubu rero turabanza kwivuga ndetse nabaduhagararira igihe tudahari , hakurikireho ijambo ry’ umushyitsi mukutu , nyuma hakurikireho ubusabane hasoze gusinya amasezerano y’ ubufatanye
.
Njye aho nari nicaye byari byandenze narebaga imbere n’ inyuma ngo ndebe ko hari uwo tungana witabiriye iyo nama ariko nkaheba
.
Uwari wicaye kuntebe ya mbere yarahagurutse numufasha we barivuga , biba bitugezeho , directeur nange turahaguruka aba aravuze
We: njye nitwa Aimable nkaba ndi nyiri uruganda rukora imyenda , uyu turi kumwe nawe ni unyungirije akaba n’ umwana wanjye
.
Abari aho bakomeye rimwe amashyi , nge nyoberwa icyo bayakomeye ariko ubanza ari uko nari njye muto ahagurutse , gusa njye ibintu byari byandenze
.
Twamaze kwivuga dusubira kwicara , nabandi bakomeza kwivuga , sinzi uko nagiye kubona mbona papa josee nawe arahagurutse ndebye uwo bari kumwe ntungurwa no kubona ari muganga alice
.
Papa josee yageze imbere nawe arivuga , anavuga ko ari kumwe numuhagarariye ariwe alice , barangije bajya kwicara
.
Bamaze kwicara , nibuka ibyambayeho byose , nibuka uburyo bambwiye ko papa josee ashaka kunyicisha ntekereza uburyo ari kumwe na muganga alice yemeye agata akazi ke akaza muri iyo nama , numva umujinya nubwoba birushijeho kwiyongera , gusa nubwo alice yari yaramfashije noneho nabonye ko ngomba kumugendera kure kuko papa josee yashoboraga kuzamunyuraho akambona byoroshye
.
Nakomeje gutekereza ibyo noneho amarira ageze aho atangira gutemba , ngiye kumva numva Directeur ankozeho aba aravuze
We: kenny ko udahaguruka ntubona ko tugeze mumwanya w’ ubusabane
.
Narebye imbere mbona koko ninjye ugezweho uhaguruka , nihanagura mumaso vuba vuba ndangije ndahaguruka nkurikira abandi
.
Twerekeje mucyumba cyari hirya tugezeyo dusanga ibiryo nibinyobwa by’ amoko yose , kuburyo ibyinshi ari ubwambere nari mbibonye , burya nahise mbona ko abakire bihereza
.
Nahereye ku isorori yambere narura ariko ikibazo amahitamo niyo yari ikibazo nubwo nakundaga ifi ariko noneho ubwoko bw’ inyama bwose bwari buhari , kuburyo nahumirije ngwa kurukwavu aba arirwo mfata , noneho tugeze kubyo kunywa ho nabonye inzoga utabara ,nifatira ka citron ndangije njya kwicara
.
Aho buri kameza kari kagenewe abantu babiri bonyine , Directeur niwe waje anyicara iruhande , aba aravuze
We: bon apeti musore
Njye: murakoze kandi namwe muryoherwe
We: ko mbona wafashe ka citron se , iyo byibuze upfa gufata ka orange ko ariko kakubereye kuko ndabizi ko utararebaho
Njye: hahah , nibeshye ubwo ni ahubutaha
We: njye rero iyo mitobe sinayishobora nifatira ka rufuro
Njye: muryoherwe njye nabonye ntagashobora , ako nkanywa iyo ntakindi kintu cyo gukora mfite
We: ujye ukomereza aho kandi ubuzima bwawe ubuhe intego nibwo uzagera kuri ibi byose natwe tuba twaragezeho
Njye: murakoze cyane kuri izo mpanuro zose muba mwampaye
We: nonese kenny , ko nabonye igihe umushyitsi mukuru yarimo atugezaho ijambo wari umeze nkuri kure nibiki warimo utekereza ?
.
Nibutse ko koko batugezaho gahunda y’ umunsi , batubwiye ko umushyitsi mukuru aravuga mbere y’ ubusabane , nibuka ko ntigeze mwumva na rimwe , menya ko koko nanjye nakabije , mba ndavuze
Njye: namwe mwambonye se ?
We: erega turi abantu bakuru , ntiwajya kure ngo rero mbiyoberwe , usibye nibyo nuwari kukubona wese yari kubibona
Njye: mumbabarire rwose nibintu nari nibutse ariko nubundi nzabibabwira byose nimwemera kongera kumbonera umwanya
We: ntakibazo ariko igihe abandi bishyimye nawe ujye ugerageza kunezeranywa nabo naho waba uri mugahinda ariko ubyirengagize
Njye: murakoze cyane
.
Ako kanya twarangije kurya no kunywa bashyiramo umuziki turabyina abandi babyinanaga nabagore babo , naho njye mbyinana na directeur , nashatse kujya kureba alice ariko nibuka ko papa josee ampigisha uruhindu , mbona ko naba niraburije ndatuza nkomezanya na directeur
.
Igihe cy’ ubusabane cyararangiye , dusubira muri salle twucara aho twari dusanzwe twicaye , muminota mike babayobozi baragarutse bicara mumyanya yabo , barangije baravuga
Bo: ubu rero igikurikiyeho ni ugusinya kuri aya masezerano y’ ubufatanye
.
Bahise bazengurutsa urupapuro rwanditse ibintu byinshi , ubanza aribyo umushyitsi mukuru yari yabasobanuriye , gusa ku ipaje y’ inyuma niyo nabashije gusoma hari handitseho amazina ya nyiruruganda na sinya ye , hagakurikiraho umusimbura we
.
Urupapuro rwatigezeho , directeur asinya nka nyiri uruganda,nange arampereza nsinya mumwanya w’ umusimbura , ndangije mpereza aba ari inyuma nabo bakomeza gusinya
.
Twese twarangije gusinya , babagabo baradusezerera turataha
Twasohotse hanze amaso nyahanze papa josee na alice , ari nako ntekereza byinshi , icyagwaniraga mumutima wanjye ni kuba nafunga umwuka nkajya kubasuhuza cyangwa nkaba nabareka nkigira nkaho ntababonye
.
Twageze hanze nubwo gufata umwanzuro byari byangoye ngiye kubona mbona binjiye mumodoka ngize ngo nyegere ihita itsimbura irenga nyireba
.
Nkivayo nahise negera directeur , nkimugeraho mbona arasetse aba aravuze
We: ko mbonye wegera imodoka z’ abandi wari wayobewe ko twe iyacu ariyi benzi
Njye : nari ngiye kureba uriya muntu winjiyemo ngo ndebe niba koko ari we nzi ariko anshitse ntamubonye
We: reka twinjire mumodoka uraza kumumbwira neza tuyigezemo
.
Ako kanya yahise afungura imiryango y’ imodoka nanjye ninjiramo , nawe arinjira aravunga yatsa imodoka turerekera
.
Twagiye igihe gito mbona nawe yagiye kure nubwo nanjye nari nagiye kure , mba ndavuze
Njye: ko mbona musa naho mufite ikibazo , niba bishoboka mumbwiye wenda ko hari igihe nabafasha
We: ni umugabo nabonye muri iriya nama w’ umuhemu , nanubu ndimo ndatekereza uburyo yambuye uruganda umuntu w’ umusaza amaze kumwica agahinda kakanyica
Njye: ubu se kuki batamufashe ngo bamufunge ?
We: yabuze uwamushinja
Njye: ubwo se uwo musaza ntabana cyangwa umuryango yagiraga
We: yaragiye yica umuryango wose , harokokamo akana kabo kamwe , arangije afata uruganda bari bafite nindi mitungo yose arayitwara , ubu nicyo cyamugize umuherwe
Njye: nonese uwo mwana ntiyakuze ngo byibuze akurikirane imitungo yabo yatwawe
We: wahora niki ko uwo mwana yanze ngo ntagiye gupfa hejuru y’ uko nubundi ntacyo abaye
Njye: ubu se koko iyo mumugira inama byaba ngombwa mukanamufasha kubimukurikiranira
We: ahubwo ikibabaje ni uko nawe yaje gupfa , numugabo we wari kubijyamo nawe akaba yarapfuye ndetse numuryango we wose , none ubu uwo munyagwa akaba agaramye mubyabandi
Njye: ndumva ibyo ntagaruriro ryabyo kereka iyo abo bantu byibuze baba bahari
We: buriya rero buri gihe uko mubonye nibuka ibyo byose nubwo ntacyo narenzaho
.
Twakomeje kuganira byinshib, iby’ uwo mukire tugeze aho tubivamo , muminota mike twageze murugo , kuko twari tunaniwe twerekeza muburiri
.
Nageze muburiri ntangira gutekereza kurugendo rwanjye nibyo nahuriyemo nabyo byose , nkiri muri ibyo sinzi uko agatotsi kantwaye mba ndasinziriye
.
Nakangutse mugitondo , nkenyera isume , nerekeza douche ndangije nisiga amavuta nkubitamo imyenda ndangije nerekeza mukazi
.
Nagezeyo nkibisanzwe manza kwambara uniform yakazi nerekeza kuri yamashini twakoragaho
.
Uwambere twakubitanye ni ally , ambwirako avuye gusinya nange nibuka ko ntasinye , nerekeza kwa fiacre ndamusuhuza arangije ampereza registre yo gusinyamo ndasinya ndangije nerekeza mukazi
.
Twagezemo akazi nkakorana umwete nkibisanzwe , ariko noneho byabiganiro byo kubakobwa byari bihasanzwe ninjye byimukiyeho , ally yahise avuga
We: uzi ko nsigaye nkomeye , ubu nange ndi gukorana n’ umwana wa boss
Undi : cyakora arinjye sinabyemera rwose , sinaba ndi umwana wa boss ngo nirirwe kuri iki kimashini
.
Nanjye narwanye no kwisobanura ngo mbabwire ko ntaho mpuriye na boss ariko biranga biba iby’ ubusa
.
Sinjye narose isaha y’ akaruhuko ka sa sita igeze , twerekeza gusinya kwa fiacre , mubaza niba arabona akanya ngo tuvugane , aba aravuze ….
.
Ntuzacikwe na episode ya 73
Ntiwibagirwe gukanda like and share ngo asangize abandi iyi nkuru

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s