MY SPECIAL DREAMS EPISODE 73


img_0958-10

My special dreams
Episode ya 73

Duherukana isaha y’ akaruhuko ka sa sita igeze , twerekeza gusinya kwa fiacre , mubaza niba arabona akanya ngo tuvugane , aba aravuze ….
.
Fiacre yansabye kwicara hanze nkaba mutegereje kubera mubiro bye hari harimo abantu benshi nakavuyo kenshi kabaje gusinya
Nahise nsohoka hanze ntekereza uburyo twasangiye akabisi n’agahiye , ntekereza uburyo mbona atanyitayeho ariko nanga kwirirwa mbitindaho ntegereza igisubizo nagombaga guhabwa nawe abasinya barangije
.
Muminota itarambiranye abasinya bari basoje , fiacre afunga amadossier yose arangije arasohoka akigera hanze twahise dukubitana amaso , ansaba gusubirana nawe mubiro
.
Natekereje uburyo ansabye gusubirana nawe mubiro , aho kunsuhuza , ntangira gutekereza uburyo yaba yarahinduye imyitwarire bigeze aho , nshaka guhita nigendera ngo mese akange , ariko mbona bwaba ari ubugwari kugenda ntamenye icyo anshakira , mpitamo kwinjira mubiro bye
.
Nagezemo , fiacre ahita amfata arampobera , yaranteruye anshyira mubirere nibaza niba ari wa fiacre nzi narutaga biranyobera , nibwo nabonye uburyo kurya neza aru byiza
.
Twamaze nk’ iminota 2 duhoberana , tubona uburekurana , aba aravuze
We: bro buriya igihe cyose wazaga hano ari uko uri kumwe na boss nkabura uko nkusuhuza ariko noneho ndacyeka nkuyemo ibirarane byose
Njye: cyakora nanjye nibazaga igihe tuzongera kuganirira bikanyobera
We: noneho ubu ndumva twajyana murugo tukaganira
.
Yamaze kumbwira atyo , duhita dusohoka , arangije afunga urugi , tumanuka tugenda tuganira ariko twerekeza muri parikingi , tugezemo nibuka ko ntaha kwa directeur kandi ntamusabye uruhushya rw’ uko ntarataha sa sita mpita mvuga
Njye: bro nonese ko ubu ndi gutaha kwa directeur , urumva turamutse tujyanye iwawe kandi ntamusabye agahushya , boss atabibona nabi
We: olalala , ubu se koko tubigenze dute kandi ko nziko boss ashobora kuba ari murugo kuko yatashye kare ?
Njye: reka ntahe tuze kubonana turangije akazi , ndaza kubimusabira uruhushya
Fiacre : ese ubundi wamusabye ukaza kwibera iwanjye aho kuguma kubana n’ uriya musaza kandi mfite inzu nini cyane
Njye: nanjye nibyo nifuzaga ariko nagombaga kubanza nabikubaza
Njye: rero ndabona amasaha ari gukura , reka ngere murugo mbone uko nza kugaruka mukazi
Fiacre : olala ubu koko turongeye turatandukanye nukuntu nari nkubonye nkukeneye
Njye: humura bro nubundi ntahantu ngiye mukanya turaba turi kumwe
.
Ako kanya fiacre yahise afungura umuryango , mbona shoferi yicaye mumodoka , ansaba ko nanjye nakwinjiramo akabanza akangeza murugo , ubundi akabona ubukomeza
.
Nahise mfungura urugi ninjira mumodoka , fiacre aho kwicara imbere aza inyuma , shoferi aratsimbura twerekeza murugo
Muminota mike twari tuhageze kuko hari hafi cyane , nsezera kuri fiacre nubwo wabonaga twese ntawe ukeneye kuvamo , ndangije nerekeza murugo
.
Nagezeyo nsanga directeur yicaye muri salon , manza kumusuhuza arangije aba aravuze
We: ko noneho uyu munsi watinze byagenze bite?
Njye: namubwiye byose , uburyo nahuye na fiacre akaba ariwe wantindije , ndangije aba aravuze
We: ndabyumva disi mwari mukumburanye , ngaho ngwino tujye kumeza niwowe nari ntegereje
.
Twahise twerekeza kumeza , dutangira gufata ifunguro ari nako tuganira , turangije musaba agahushya ka nimugoroba ko kujya gusura fiacre , aba aravuze
We: ndabyumva ubu mukeneye kuvugana uko urugendo rwawe rwagenze , sinakwima uburenganzira bwawe , ahubwo uyu munsi umuraze mushirane urukumbuzi , ubwo tuzongera kubonana ejo sa sita , gusa icyo nakubwira ujye wirinda muri byose
Njye: murakoze cyane , nange sinzigera nteshuka kunama zose mwangiriye
.
Natekereje uwo mutima mwiza wa boss , ntekereza uburyo amenye ibyo nkeneye nubwo nari natinye kubimubwira , numva birenze no kuntungura
.
Nahise musezeraho nsubira mukazi , ngeze hafi y’ aho nakoreraga , mba mpuye nawa mumotari , akimbona ahita aparika moto aba aravuze
We: ndakubonye noneho ntuncika , magatanu yanjye mpaka uyampe
Njye: ariko nawe uribuka , ubuse igihe twabonaniye na n’ ubu wari ukibuka isura yanjye ?
We: nukuntu wabundaje se , wagize ngo nakwibagirwa
.
Ako kanya nahise nkora mumufuka nkuramo inote y’igihumbi ndamuhereza , ashatse kungarurira mba ndamubwiye
Njye: bro , ibyo kungarurira bireke , kuko ayo mafaranga yarungutse , iyo rero ni inyungu zayo
We: uziko ari wowe muntu wambere untunguye mubuzima , buriya nari nagufashe nk’ umujura kuburyo nagendanaga icyuma numva ko aho nzagufatira hose nzahita nkikujomba , naho uri umwana mwiza gutyo
Njye: biriya byose nabikoze ngira ngo nitabare , gusa ibyari bimaze kumbaho ni amateka , ariko icyo ugomba kumenya ni uko abantu bose atari babi , kandi igihe cyose udahaye umwanya mugenzi wawe ngo yisobanure , bishobora kurangira umurenganije
We: nange ubu mbonye isomo , uhereye uyu munsi ntamuntu nzongera guhora ubusa ntabanje kumutega amatwi .
Njye: asante , reka njye mukazi buriya dushobora kuzongera kubonana
.
Nahise nikomereza njya mukazi ,manza kunyura kwa fiacre ngo mubwire inkuru nziza , nkiyimukoza nawe yahise yiterera hejuru , aba aravuze
We: bro noneho turarara tubyina buducyereho
Njye: asante reka nsubire mukazi
We: manager yari yanakuntumyeho ngo ubanze unyureyo hari ubutumwa agufitiye
Njye: reka ngereyo , ubwo turabonana akazi karangiye
.
Natangiye gutekereza ikintu manager yanshakira kiranyobera , ntekereza ko twabonanye inshuro imwe kuva nagera muri urwo ruganda , mbura igisubizo , mfata inzira nerekezayo
.
Nageze kumuryango w’ ibiro bye ,ubwoba burantaha ariko mfunga umwuka ndakomanga , ansaba kwinjira , ngeze yo ndamusuhuza nicara kuntebe yari iri imbere ye , aba aravuze
We: urugendo rwagenze rute se?
Njye: rwagenze neza cyane
We: ariko ko uri umwana wa boss kuki yakujyanye gukora kariya kazi kabi kuriya ?
Njye: ntanaho duhuriye ahubwo buriya twamenyanye nkuko nawe tumenyanye
We: ariko kuki mwese muba mushaka kubeshya , murabona twabiyoberwa
Njye: ni ukuri rwose , ubuse nababeshya ngo nkunde ntware indege?
We: turabizi , boss yabanje kuzana uriya murumuna wawe amushinga abakozi none yazanye nawe ngo umunekere , ariko twarabimenye
Njye : nonese nicyo mwari mumpamagariye , ngo ngende?
.
Yahise akora mukabati kari aho , akuramo urupapuro , ansaba kumusinyira ndebyeho mbona ngo amafaranga ya mission ari , menya ko ari cyagihe najyanye na boss .
Nahise nsinya , ndangije gusinya manager abara inoti za bitanu makumyabiri arangije arampereza aba aravuze
We: akira aya mafaranga ibihumbi ijana niyo ya mission mwajyanye na directeur
Njye: murakoze cyane
.
Nahise musezeraho ,manza kujya muri wese kugira ngo mbare neza ya mafaranga , ntawe umbona .Natangiye kubara nkongera nkasubiramo koko nsanga ni ibihumbi ijana , nitereye hejuru ntangira kuririmba indirimbo ntibuka , ngeze aho nibuka ko ndi muri wese, mfata ya mafaranga nyashyira mumufuka ndasohoka nerekeza kukazi
.
Nahise njya kwambara imyenda y’akazi , ndangije ngaruka mukazi nakoranye ingufu n’ ibinezaneza byinshi kuburyo uwambonaga wese yabonaga ko meze neza , gusa amasaha yambanye maremare kuburyo budasanzwe kuko numvaga sinjye urota dutashye
.
Kubwo amahirwe igihe cyo gutaha cyarageze twerekeza kwa fiacre gusinya , turangije mutegerezaho gato kugira ngo babanze barangize gusinya tubone ubuvugana
.
Mugihe kitarambiranye bari barangije gusinya , fiacre ahita aza kundeba , twerekeza kumodoka ye
.
Twageze munzira mubwira uburyo bamaze kumpa ayo mafaranga , fiacre ahita ambwira
We: bro reka tubanze noneho tunyure aho uba tubone ubugenda kuko uyu munsi ninjye wishyura byose
Njye: ntago naba mbonye amafaranga ntateganyaga nkaya ngo tutajya gukuramo icya cumi
We: bro , ujye umenya ko amafaranga uburyo wayabonamo yose , atari ayo gupfusha ubusha , ahubwo ugomba kuyabungabunga neza kuko ntawe umenya aho bwira ageze
.
Twakomeje gusiganira kugura ariko birangira nsinzwe , burya ntakiza nko kugira inshuti nziza ikugira inama muri byose niyo unyereye irakuramira , nahise mbona icyo nari narabuze kuva nava mugipadiri kugeza naho banyiba byose
.
Nemeye kujya kuyanika murugo , turangije twurira imodoka ya fiacre shoferi abanza yangeza murugo , ninjira mucyumba mbika ya mafaranga ndangije ngaruka mumodoka twerekeza kwa fiacre
.
Twagezeyo duparika imodoka , twinjira munzu na shaufeur yerekeza muye , fiacre yantembereje inzu abamo yose , ikizu cyari kinini cyane , turangije mba ndavuze
Njye: bro ko iyi nzu ari nini cyane , ubu irungu ntirikwica
We: nonese nagira nte ko ari wowe wakagombye kuza ukarinkiza, gusa iyo mbuze icyo nkora mfungura imashini nkareba firm ntakundi
Njye : nukugira ukazana clarisse akagufasha kuyibamo pe
We: hahahah
.
Twamaze kuzenguruka inzu yose , fiacre ahita yinjira mucyumba cye ahindura imyenda arangije arasohoka , ansaba ko twatembera ngo bube bwira
Narahagurutse nawe afunga inzu turangije dusohoka n’ amaguru tugeze hanze y’ igipangu umuzamu afunga urugi mba ndavuze
Njye: ubu se noneho kugenda n’ amaguru ntiwabyibagiwe
We: hahah wakwibagirwa icyagukujije
Njye: ubundi se wigeze ugenda nayo ?
We: ntago uzi mama , buriya rero nize primaire yose ngenda n’ amaguru kandi mama afite imodoka ngo nibwo nzaba umugabo
.
Twakomeje kuganira byinshi nk’ abadaherukanye tuba tugeze kukabari kari aho hafi twinjiramo , turangije tujya kwicara muti jardin kuko twashakaga kuganira nk’ abantu bataherukanaga kandi dutuje .
Twamaze kwicara serveur araza atubaza buri wese icyo afata , mugihe gito skol yanjye yari ihageze , dukozanyaho turangije turacurura twokesha n’ inkoko , muminota mike yari ihageze turangije kurya dutumiza round ya kaniri , ubundi dutangira kuganira
Njye: bro , ngaho mbwira ubuzima uko bwaje guhinduka nyuma y’ uko mara kugenda
We: banza umbwire uko igipadiri wagikomereje hano kwa directeur
Njye: hahah nagutanze wowe banza umbwire
We: nubundi ntawe usigana n’ umuntu mukuru , reka nkubwire byose ariko nawe umenye ko uza kumbwira nidushake turare hano nubundi boss yakumpaye
.
Buriya rero cyagihe nageze hariya muri ruriya ruganda , nsanga kariya kazi kanjye ntamukozi ujya ukarambamo kuko abenshi babirukana bataramaramo n’ ukwezi
Njye: ubwose byaba bibananiza iki wowe waba warashoboye
Fiacre : nyine urabona ko musinya iwanjye, ubwo rero barazaga bamwe bakabaha ruswa bakajya basinya niminsi bataje , abandi bagakoresha ikimenyane
Njye: kandi koko abenshi bakunda iby’ ubusa
We: urabivuga urabizi , nange nkihagera bamwe batangiye kunjyana muri ibyo , ariko mbabera ibamba , abandi bakantinya ngo ndi umwana wa boss , ubwo rero boss yabonye ko ibintu byose birimo bigenda neza nibwo yanyongeje umushahara angeza kubihumbi magana abiri , ampa imodoka y’ akazi niriya nzu yo kubamo
Njye: burya koko ukuri guhora ari ukuri kandi uko byagenda kose umusaruro wako uragaragara
We: kabisa nanjye nicyo nabonye kuko iyo nasamira ubwo busa ubu mba narasubiye iwacu nkajya kwirirwa mvuna umukecuru Njye: niyo mpamvu igihe cyose ugomba guharanira ukuri kandi ukibuka ko uwaguhaye akazi yari no kufaha undi
We: ngaho mbwira uko urugendo rwawe rwagenze
.
Namubwiye byose kuva najya mugipadiri kugeza nurira moto , nagera iwe bakankubita nawe akanyuraho hafi yo kungonga , aba aravuze
We: disi warakubititse ,ubu se kuki ibi byose byabaye kandi arinjye biturutseho nta n’ uruhare nabigizemo
Njye: nonese tuvuge ko utari wambonye?
We: bro umbabari unyumve ibyo ngiye kukubwira byose ni ukuri kwambaye ubusa
Njye: kuva cyera kose sinigeze nanga kukumva , ninayo mpamvu ntigeze ngera hariya ngo ndeke kuza kugushaka nubwo nabonaga utanyitayeho , ubu rero noneho twicaranye sibwo nareka kukumva kandi nkureba
We: mbere nambere mbanje kugusaba imbabazi …..
.
Ntuzacikwe na episode ya 74

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s