MY SPECIAL DREAMS EPISODE 74


img_0958-11

My special dreams
Episode ya 74

Duherukana fiacre ambwira ati: mbere nambere mbanje kugusaba imbabazi …..
.
Njye: mbwira ndakumva bro
We: uriya munsi byageze mumasaha ya sa sita numva ntashaka kurya , mbwira shofeur afata imodoka ataha wenyine , ahubwo ikibazo nuko yaje ambwira iyo mkuru y’ umuntu yasanze imbere y’ iwange akamutega yambaye imyenda yashaje , akagira ngo ni umusazi ubwo rero siniriwe mbyitaho
Njye: bro niba ari uko bimeze ahubwo singombwa kwirirwa usaba imbabazi kuko ntanikosa wakoze
We: reka sha erega umuntu ni nk’ undi , byibuze nari guhana uwo muchaufeur nkamubaza impamvu bamuteze ntahagarare byibuze ngo abanze yumve uwo muntu icyo amutegeye
Njye: hahah utansetsa noneho , ubuse umuntu wese uzajya agutega uzajya uhagarara ?
We: ariko uziko aribyo , erega buriya ikibi cyakubaho cyose ninkaho arinjye kiba cyabayeho
.
Twakomeje kuganira byinshi mubwira uburyo Claudine yasaze , akimara kubyumva yahise yiterera hejuru aba aravuze
We: bro, ndumva Imana yarakoze ikosora , yamuhaye igihano kimukwiriye pe
Njye: gutese , ko njye byambabaje , uzi kubona umuntu w’ umumama wasaze
We: mwese ko atabagiriye impuhwe , ubuse wowe kubaho nta mushiki wawe , nta so ugira nuko utabashakaga
.
Namaze kumva ibyo fiacre ambwiye , nibuka uburyo nabuzemo bashiki banjye babiri bose nakundaga , ntekereza uburyo dorilene yagiye kubera uwo claudine , nimva nimpuhwe namugiriye igihe duhura zimbabaje , mba ndavuze
Njye: bro koko nange mbonye ko ntampuhwe namugirira ahubwo cyibaye yasaraga mpaka apfuye
Fiacre : kiriya nicyo gihano gikwiye umuntu wese ufata abandi nkaho ari ibisimba abonye
.
Twakomeje kuganira byinshi namwe murabyumva ko twese twari dukumburanye , amasaha ari nako yicuma , igihe kigeze turaha , tujya guhengeka umusaya kabone ko umunsi ukurikiyeho wari uw’ akazi
.
Twageze murugo turakomanga , zamu arakingura , tugeze munzu nini fiacre anyereka icyumba nagombaga kuraramo , ninjiramo ndihengeka , nawe ajya kuryama mucyumba cye
.
Natangiye gutekereza uburyo nafatagamo fiacre nk’ umuntu wanyiciyeho kubera akazi keza , ntekereza uburyo nasanze akiri wawundi namenye ubwo nari nkigera muwa mbere secondaire , mbona ko koko udamwiye gucira umuntu wese mutaraganira urubanza cyangwa ngo umutekerereze
.
Nakomeje gutekereza byinshi cyane , sinzi uko agatotsi kantwaye , nagiye gukanguka mugitondo ubwo fiacre yari ampamagaye
.
Nakangukiye hejuru , ndebye hejuru mbona hacyeye ntekereza ko nshobora kuba nacyerewe mukazi ariko nibutse ko tujya gusinya kwa fiacre mbona ko bidashoboka
.
Nahise mbyuka , nkenyera esuis main nerekeza muri douche , mvuyeyo nisiga amavuta , ndangije nkubitamo imyenda nakundaga kujyana mukazi , ndangine njya gutegerereza fiacre muri salon burya umuyobozi aba ari umuyobozi , sinari kumuhamagara ahubwo naramutegereje
.
Hashize akanya gato mbona fiacre arasohotse , yari yambaye neza cyane , turangije twerekeza kumeza dufata ifunguro rya mugitondo , nyuma yaho twerekeza kumodoka , twinjiramo , chaufeur ayiha umuriro turerekera
.
Twagiye tuganira byinshi ari nako duseka nkibisanzwe , kuko igihe cyose nabaga ndi kumwe nawe ntitwaburaga urwenya , mba ndavuze
Njye: bro , sinava mumodoka ntakubwiye ko wambaye neza
We: hahah udatuma ngenda nikandagira se
Njye: ahubwo ugende wemye nk’umuyobozi wambaye neza
We: ariko uziko na n’ ubu numva ntariyakira nk’ umuyobozi , njye mbona ndi umuntu usanzwe
Njye: ujye umenya ko uri umuntu ukomeye cyane twese twubaha , maze ubu nanjye ndimo ndabyinira kurukoma kuko ndi kuganira n’ umuyobozi
Twese: hahah
.
Twakomeje kuganira byinshi , ariko igihe kinini nicyo twamaze duseka , ari nkuko bisanzwe akaryoshye ntigahora mu itama , nkuko imboga mbi zidashyira mucyungo , igihe cyarageze tugera aho twakoraga
.
Chaufeur yaparitse imodoka tuyivamo , nzukana na fiacre gusinya , ndangije gusinya nerekeza aho twabikaga imyenda yo kukazi , nkuramo iyo nari nambaye ndangije nambara iy’ akazi , nerekeza kumashini
.
Nkigerayo nasanze abandi bakozi bose bahageze , nkuko bisanzwe nkorana umurava , dore ko nabifashwagamo n’ uko ibyo baganiraga numvaga ntabikunze na gato .
.
Ally yahise anyegera , araza turakorana , ari nako tuganira
We: reka negerane n’ umwana wa boss
Njye: hahah nange nishimiye gukorana nawe kabisa , ahubwo igihe cyose uze uza dukorane
We: kabisa birakwiye . ariko uyu munsi ko manager yageze hano akakumbazaho , hari icyo mwaba mwaravuganye ?
Njye: wapi kabisa , ahubwo se yakumbajijeho iki ?
We: yaje ambaza niba waba warambwiye iwanyu ahariho , mubwira ko ntahazi , nyuma ansaba ko nahakubaza nkakubaza n’ ababyeyi bawe abaribo ariko icyo cyo nakimutsembeye pe
Njye: iyo umwemerera se ?
We: ubwo se umuntu w’ umujama nkanjye ibyo ni ibintu naza kukubaza ?
Njye: ese ubundi ntiyakubwiye icyo yashakiraga aho mvuka ?
We: nabimubajije ambwira ko ari impamvu ze bwite , kubera kumutinya ntakindi nari kurenzaho
Njye: ubundi se iyo aza kubimbaza
We: sibyo se ? ariko uriya mugabo mba mbona atari serieux gusa nzabikurikirana nitonze nzakubwira
Njye: asante
.
Twakomeje kuganira byinshi , kuburyo amasaha yo kujya mukaruhuko ka sa sita kageze ntawubishaka , turangije twerekeza aho twakuriragamo imyenda , twerekeza gusinya
.
Nagezeyo nk’ ibisanzwe mbanza gusuhuza fiacre , ampereza registre yo gusinyamo , ndangije gusinya nsezera kuri fiacre ndataha
Nageze murugo nsanga directeur yahageze kare , manza kumusuhuza ,turangije twerekeza ku meza
.
Twafashe ifunguro nk’ ibisanzwe ariko tunaganira , directeur yari umuntu ucishije bugufi kuburyo ntawabyiyumvisha , turangijebkurya ansaba ko twajya muri salon kuko hari ibyo ashaka kumbwira
.
Twerekeje muri salon , tumaze kwicara ahamagara kadogo , nawe aza yiruka kuburyo yaturenzeho akagera mucyumba cy’ anashyitsi, boss aba aravuze
We: ese noneho ugiyehe ko mbona ugeze mucyumba cy’ abashyitsi ?
Kadogo : erega boss , umuvuduko wabaye mwinshi kuburyo gufata amaferi byananiye
Twese : hahah
Directeur : ushaka kunsetsa kuri aya manywa koko
Kadogo: erega nange sinjye boss ahubwo ni feri zari zacitse
Boss: ngaho tuzanire agafanta aho mukabati
We: kwaba ari ugusuzugura rwose , sinarota mpa boss na rudomoro mukuru fanta ,ahubwo reka ndebe muri frigo mbazanire twatundi munywa
Boss: niwowe uduha amabwiriza cyangwa ninjye uyaguha ?
Kadogo : boss reka mbizane ariko rwose ntibibabereye
.
Kadogo yahise ajya mukabati akuramo fanta orange na tonic araza atereka kumeza yarari imbere yacu , arangije azana n’ uturahuri arasohoka .
Yasohotse yiruka cyane , twese turamwitegereza , twese ibitwenge byari byatwishe , akimara kurenga boss aba aravuze
We: urabona uwo ntunze hano koko ?
Njye: ntawagira irungu ari hano
Boss : rero icyo nashakaga kukubwira ni uko hariya kuruganda kubera akazi kabaye kenshi tugiye kurwagura , ni muri urwo rwego tugiye gushyiraho uwungirije manager kubera inshingano nyinshi azaba agize
Njye: nonese ubwo ubundi ni mumushyiraho bazakorana bate?
We: nyine kubera tugiye kurwagura ,urumva ko tuzakenera abakozi benshi , ni muri urwo rwego rero tugomba gushyiraho uzungiriza manager kugira ngo tubashe kumugabaniriza akazi , katazaza kumurenga ugasanga ahombeje uruganda
Njye: byaba ari byo byiza, ahubwo njye nabonaga mwaratinze , kuko nubundi na manager aba akeneye umujyanama
We: natwe nibyo twatekerejeho gusa igihe ni iki tukabishyira mubikorwa
.
Njye: nonese uwo umwungirije asabwa ibihe byangombwa ?
We: niyo mpamvu mbikubwiye hakiri kare kuko ntakindi bisaba atari amashuri atandatu yisumbuye muri acountant kandi nawe niyo wize , ubwo rero utegure document zawe zose , maze utangire witegure kuzakora ikizamini
Njye: murakoze cyane , reka ntangire nshake uburyo najya nsoma nyuma y’ akazi
We: ugomba kubyiga ushishikaye kuko harimo amafaranga menshi , kandi tuzakoresha uwatsinze , kuko tuba dushaka gukoresha abahanga kugira ngo uruganda rwacu rutere imbere , ubwo rero ntakimenyane
Njye: murakoze cyane kuri ayo makuru mumpaye
.
Twakomeje kuganira byinshi , igihe kiragera nerekeza mukazi
Nagezeyo nk’ ibisanzwe manza kujya gusinya kwa fiacre, ndangije mubwira inkuru nziza boss yambwiye , nawe anyifuriza amahirwe masa anbwira ko aranzanira document zose zishoboka , ndamushimira ndangije nerekeza mukazi
.
Nakoze akazi nkuko bisanzwe , igihe cyo gutaha kigeze nerekeza kwa fiacre , ampereza registre ndasinya ngize ngo musezereho ansaba kuba nicaye gato
.
Nicaye kuntebe ntegereza ko barangiza gusinya , uwa nyuma amaze gusinya , fiacre yahise areba mukabati mbona akuyemo igikapu , arakimpereza , aba aravuze
We: bro akira izo ni zadocument nakwemereye , uyu munsi ikigoroba cyose nizo niriwe nirukaho
Njye: ubuse wazikuyehe koko
We: erega ubu maze kuba umunyakigali wuzuye , hari abana mwiganye namenyanye nabo , nibo bazimpaye
Njye: bro , sinabona uko ngushimira gusa urakoze ,kandi nimbona uwo mwanya ndizera ko tuzabyina insinzi
We: asante , kandi mba nikorera
.
Twakomeje kuganira byinshi ,ariko igihe cyarageze fiacre abanza kungeza murugo , dusezeranaho , nawe yerekeza iwe
.
Kuva uwo munsi iyo natahaga nasubiraga mumasomo , mbese ntakindi kintu nakimwe cyari kindaje ishinga muri iyo minsi
.
Igihe cyarageze bashyira umwanya ku isoko , nanjye njyana document nkabandi bose kubw’ amahirwe bamanitse abemerewe gukora ikizamini nsanga mbarimo , ibintu byongeye kunshimisha
.
Nakomeje gukora akazi kange neza , ari nako nkomeza gukanira amasomo , ariko iminsi irashira igahimwa numwe gusa
.
Igihe cyarageze twerekeza mukizamini , manager niwe wari wateguye , aba ari nawe ubyitangira , nahereye kucyambere ngeza kucyanyuma ntacyo ndabona cyananiye , turangije turasohoka dutegereza ko batangaza amanota
.
Igihe cyarageze cyo gutangaza uwatsinze ,aho nari ndi igitima cyarimo kidihagura , sinzi uko directeur yagiye gusoma izina ry’ uwatsinze nsanga ninjye wabaye uwa mbere
.
Nahise mpaguruka niterera hejuru , aho fiacre yari ari dore ko abayobozi bari bicaye imbere yamwenyuye ndeba , directeur we wabonagako yabyishimiye cyane
.
Bansabye guhaguruka nkajya imbere , abo twakoranaga nibo bakomye amashyi cyane , ikintu cyanyongereye imbaraga, kuko nabonye ko nshigikiwe
.
Narahagurutse nerekeza imbere ,nkigerayo directeur aba aravuze
We: twishimiye umukozi mushya twungutse , ndabizi ni umukozi w’ umuhanga kandi witangira akazi , uburyo yatweretse yitanga , ndacyeka ko azabikomeza , kandi natwe twese tuboneyeho isomo ry’ uko ntakazi kabi kuko isaha nisaha gashobora kukugeza kukeza
Abari aho bose bakomeye amashyi rimwe
.
Amajambo yaravuzwe , namwe murabyumva ibyinshi byari ugushima , barangije bajya kunyereka akazi ngomba kujya nkora , nyuma njya gusinya contract , nkibona izo mpapuro narikanze
.
Nasomye rimwe , ndongera nsubiramo , nagize ngo ndarota ariko ndebye mbona ari kumanywa .Iyo contract yavugaga ko uwungirije manager ahabwa umushahara w’ ibihumbi magana atatu , agahabwa inzu yo kubamo ndetse n’ imodoka byose biba ibye bwite nyuma y’ umwaka
.
Nahise mfata ikaramu nsinya vuba cyane , ngo bataza kwisubiraho ndangije bambwira ko ngomba gutangira akazi gashya umunsi wejo
.
Nahis njya kureba fiacre , nkimugeraho twarahoberanye biratinda , duhita twemeranya kujya kubyina insinzi
.
Twerekeje muri bar yari iri aho hafi , banagiraga akabyiniro , tugezeyo twicara ahantu hatuje buri wese amanza gusaba icyo afata , tumaze guhaga twerekeza aho babyinaga
.
Twagezeyo bashyiramo zouk nakundaga , dutangira kuzibyina , sinzi uko narebye hirya mbona umukobwa wari usa nukuzemo gato , yambaye akajipo kangana n’ umukandara , yambaye mukondo out nibirungo byinshi kumunywa no kumaso
.
Nahise mpagarara , mfata fiacre , mba ndamubwiye
njye: uriya mukobwa ko mbona hari aho nshobora kuba muzi ?
Fiacre : apu iriya ndaya se urabona wayimenyera he ?
.
Nakomeje kumwitegereza cyane , nturuna page ngo ndebe aho naba naramubonye , nibuka ka ari……..
.
Ntuzacikwe na episode ya 75

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s