MY SPECIAL DREAMS EPISODE 76

img_0958-13

My special dreams
Episode ya 76

Duherukana nkomeje kujya kure cyane sinzi uko nagiye kubona mbona umuntu ampagaze hejuru ndebye mbona ni……..
.
Narebye hejuru mbona ni fiacre umpagaye hejuru, numva ndiruhukije aba aravuze
We: bro uziko uwashaka yaza akaguterura akakujyana aho ashaka ntubimenye
Njye: hahah wapi sha nakurebaga
We: haha utantangaza uzi igihe maze hano , maze nari nakomeje kwitegereza mumashini yawe , ngo ndebe ko koko urimo usoma ntegereza ko wahindura page ndaheba
.
Nahise ntekereza igihe nari maze ntakintu mbona , mbona ko koko nari ndi munzozi , mba ndavuze
Njye : bro uziko koko nari nagiye kure , gusa buriya nari ndi mubyo twahuye nabyo byose natekerezaga ubuzima sister abayemo nkumva bunteye agahinda , nkumva ko ngomba kubumukuramo vuba cyane
We: nubwo nyine ntawabona mushiki we ashya ngo yiryamire ariko wowe kora akazi ejo tuzajyayo kandi ndacyeka intambwe twateye ariyo nini igisigaye nigito tukamuzana
Njye: ngushimira ko iyo turi kumwe ibintu byose bihita byoroha niyo kwaba kugura indege duhita tuyigura nta n’igiceri dufite mumufuka
We: erega icyambere ni igitekerezo , naho ibikorwa biza nyuma
Njye: urakoze cyane
Fiacre : ninyujije hano ngo ndebe niba akazi wagakamiritse none nsanze utaragatangira
Njye: byo ubanza nzagatangira kuwa mbere , gusa uyu munsi niriwe nimenyereza ninabyo nari ndimo nubwo ibitekerezo byambanye byinshi
Fiacre : asante , reka nsubire mukazi ibindi turaza kubivugana nyuma y’ akazi
.
Fiacre yansezeyeho , nange nsigara mubiro byanjye , nongeye kureba mumashini , ndeba ibikorwa byose bikorerwa aho , ndeba uburyo byari byinshi , ariko kuko nari mfite manager nagombaga kubimenyera buhoro buhoro
.
Amasaha yakomeje kwicuma , igihe cyo kuruhuka kiba kirageze ,mfunga imashini ndasohoka ngeze hanze mfunga urugi nerekeza kwa fiacre gusinya
Nageze kumuryango wo kwa fiacre , nibuka ko gusinya bitandeba , mpita mpindukira ndataha.
.
Nageze murugo nibuka ko ntaharaye , kandi directeur atazi impamvu , nshaka icyo ndaza kubeshya ndakibura , ntekereza gusubira kukazi nabyo mbona nubundi nimugoroba ndaza gutaha , burya gutaha murwundi ni ikibazo , ariko nanone iyo bimeze bityo ugomba kwemera kugendera kumategeko yaho
.
Namaze iminota igera kuri itanu ntarafungura , ngeze aho mbona amasaha yo gusubira kukazi atangiye kunsatira mfunga imyuka ndafungura , ninjira mugipangu
.
Nageze muri salon nsanga directeur yicaye mo , turangije twerekeza kumeza .
Twagezeyo turicara , buri wese afata ibyo ashoboye , turya ari nako tuganira bisanzwe , ibintu byongeye kungarurira imbaraga , turangije twerekeza muri salon
.
Twagezemo turicara , turangije directeur ajya mukabati akuramo agafanta , agatereka kumeza dusuka mubirahuri ,turangije dutangira kunywa ari nako tuganira
Directeur : ese noneho kumugoroba byakugendekeye bite ko utatashye
Njye: buriya rero ejo akazi karangiye nahise njya kureba fiacre ngo twishimire akazi
We: nonese mwaraye mukishimira buracya
Njye: nyine nagezeyo twerekeza kuri kakabari kari hafi naho aba , tugezeyo bla….bla namubwiye byose kuva twagera muri ako kabari kugeza tugarutse kwa fiacre , aba aravuze
We: ibyo uvuga nibyo koko wamwiboneye niwe ?
Njye: niwe rwose , erega nubwo hashize igihe kirekire sinamwibeshyaho
We: ko numva ibyo bintu bibabaje cyane . noneho reka mbahe uruhushya wowe na fiacre muhite mujya kumuzana kuko hariya kwa fiacre hari amazu menshi ntiyabura iyo abamo
Njye: murakoze cyane , gusa ndumva mubinyemereye nanjye najya kubana nawe
We: ubu se koko ko nari maze kukumenyera , ubu ugiye irungu ntiryanyica
Njye: twaza tugusura kenshi
We: wamugani abantu babasore muba mukeneye no kubaho mwigenga , ntakibazo ahubwo reka tubanze tujye kureba inzu muzabamo , mubone ubujya kumureba
Njye: murakoze cyane
.
Twamaze kuganira , duhita duhaguruka , twerekeza mumodoka , feri yambere twayifatiye kwa fiacre , kubwamahirwe dusanga atarasubira kukazi
.
Directeur yahise amubwira byose , amubwira ko ngiye kwimukira munzu yindi yari iri muricyo gipangu , fiacre arabishima , nanjye ibyishyimo byari byose kuko nari ngiye guturana ninshuti yanjye y’ akataraboneka
.
Directeur yahise agenda afungura yanzu turayizenguruka , yari inzu nini irimo ibyangombwa byose , directeur aba aravuze
We: inzu rero wasinyiye muri contract ni iyo , niwitwara neza nyuma y’ umwaka izaba iyawe , naho imodoka yo ubu bagiye kuyizana nihagera turayishakira ibyangombwa tubone ubuyiguha , ahubwo mube mwiga imodoka mujye mwitwara
Njye: murakoze cyane
.
Directeur yahise ahamagara manager amubwira ko ikigoroba tudasubira kukazi , arangije adusezeraho , atubwira ko araza kutureba nimugoroba turi kumwe nuwo mushiki wanjye
.
Yamaze kugenda tubanza kwishimira ko njye na fiacre tugiye kuba mugipangu kimwe , turangije noneho twiyemeza kwereza kwa doliane
.
Twarebye kugenda nimodoka , tubona ntaho twaparika , duhitamo gutega moto
.
Twahise tuzamuka tugeze kumuhanda ,tubona moto zitunyuzeho , turazihagarika nazo ziradukundira zirahagarara ,duhita tuzurira turerekera
.
Twahagiye nkiminota makumyabiri , tuba tugeze hahandi twamanukiye turahamenya , tuva kuri moto , turishyura turangijrme turamanuka
.
Twakase mumazu , ariko tubura yanzu . twakomeje kuzengura ntawe uvugana n’ undi tugeze aho dutangira kwiheba, mba ndavuze
Njye: ubu se ko tuhabuze tubigenze dute bro
Fiacre : nanone ntitwataha tutamubonye
Njye: ubu se koko ko ikigali umuntu atanabaza ubu turabigenza dute
Fiacre : reka tuzenguruke hose mpaka bwije cyangwa tumubonye
.
Twongeye kuzenguruka , burya ntagishimisha nko kugira inshuti ugudasha mubyago , uwo munsi nibwo nongeye kubona ko fiacre ari inshuti nyanshuti
.
Twazengurutse muri iyo cartier , dutangiye kunanirwa sinzi uko twageze kukazu kenda kugwa tubona umukobwa wabonaga turi mukigero kimwe , twitegereje neza tubona niho , fiacre aba aravuze
We: bro niba atari aha, duhite twitahira kuko ndabizi neza ko ryajoro nari ndi aha
Njye: rwose nibyo , kuko nanjye nari nihishe hariya inyuma
.
Twahise twerekeza kuri ako kazu , tubanza gusuhuza uwo mukobwa , tumubaza niba azi doliane atubwira ko agiye kuvoma
.
Yahise yinjira munzu azana ingiga y’ igiti aba aravuze
We: iyi rero niyo ntebe tugira murihangana mube mwicaye mumutegereje
.
Nahise ntekereza ukuntu murugo twari tumeze neza , ntekereza uburyo doliane yahisemo kujya kuba muri ubwo buzima ariko nibutse ko nanjye nahise kwigira munsi y’ ikiraro mbona ko ntamurenganya
.
Twategereje agahe gato tugiye kubona tubona nguwo doliane aratungutse yikoreye ijerekani kumutwe akitubona tubona abaye nkukubiswe ninkuba , ariko arakomeza araza atura ijerekani yari yikoreye
.
Yamaze kuyitura mpita mpaguruka ndamuhobera biratinda na fiacre akurikiraho turangije twongera kwicara kuri yangiga y’ igiti aba aravuze
We: ko mbona hari aho mbazi , niba bishoboka mwanyibutsa
Njye: burya koko mbonye kumugoroba wari warangiye neza
We: nimwe mwanzanye se ? icyo nibuka ni uko hari umusore wanzanye akangeza hano gusa sinamenye irengero rye , kuko nagiye gukanguka nsanga ndyamye ngenyine
Njye: dolia , uyu muvugana ni kenny musaza wawe
.
Doliane yahise anyitegereza cyane , mbona asa nugiye kure , atangira kurira , nange mfata agatambaro nakundaga kugendana ntangira kumuhanagura muminota mike mbona arahoze , ashatse kuvuga mbona biramunaniye , mba ndavuze
Njye: rwose sinigeze nshaka kukubabaza na rimwe niba hari nikosa nagukoreye ngusabye imbabazi
.
Ako kanya yahise ampobera aranterura ntumbaze aho imbaraga yazikuye , nyuma yigihe kinini duhoberana arandekura
.
Twarebanye nk’ iminota itanu ntawe uvugana nundi abari aho barebaga ako gafirime ariko burya urukumbuzi ni rubi, kandi igitandukanya abavandimwe kiba ari cyo , doliane yahise avuga
.
We: uziko koko ari kenny mbonye , reka mbanze nicare kuriyi ntebe namwe mwicayeho , ubundi umbwire amakuru , nibushake bwire ukimbwira uburyo ukiriho nubwo ari uruhu rw’ imbaragasa ariko turarwisasira
Njye: nanjye nibyo nshaka gusa sindagusiga
Fiacre : twaje tuje kabisa
.
Doliane yahise afata yajerekani ayegereza wamukobwa warurimo amesa , arangije ahita aza twicarana kuri yangiga y’ igiti , aba aravuze
We: uziko narinzi ko mwese mwapfuye
Njye: wabibwiwe niki ?
We: nagarutse kubareba hariya mwabaga , bambwira ko mwese mwapfuye
Njye: burya rero cyagihe ukimara kugenda twasigaranye na claudine tubaho mubuzima bubi bla …bla
.
Nageze aho diane na divine bapfuye mbona noneho biramurenze ahita yikubita hasi ,dufata umwenda turamuhungiza gashize akanya gato aba aravuze
We: mbega abantu beza , yatangiye kuririmba indirimbo zo guhimbaza , tubona ko agize ihungabana , turangije turamufata tujya kumuryamisha munzu kugirango aruhuke
.
Twagarutse hanze dukomeza kuganira , fiacre aba aravuze
We: nonese bro ubu koko tubigenze dute ? nakanguka se tumwihorere tutakomeza kumubwira ayo mateka ?
Njye: buriya amateka arababaza ariko nanone iyo umaze kuyavuga uraruhuka kandi nuwo uyabwiye nawe ayigiraho
Fiacre : koko nibyo kuko nange buriya ibyakubayeho byose byanyigishije byinshi
Njye: tugomba kwigira kumateka tukubaka ejo hacu heza , hazaza
We: buriya mama yambwiye ukuntu yambyaye afashwe kungufu n’ umuntu yumvaga ugiye kumuramira , kugeza na n’ ubu ntekereza ko nta papa ngira kandi ntigeze mumenya , nkumva ko ntateze guhemukira umuntu uwari we wese cyane cyane igitsina gore hato namge ntazabyara umwana akamera nkanjye ntamenye se
.
Fiacre yamaze kutubwira ibyo , twumva umuryango urafungutse , tubona doliane arasohotse agaruka kwicara hahandi yari yicaye, aba aravuze
We: uziko narimo ndota nageze mu ijuru
Fiacre : wasanga ari ibyo wari umaze kumva
We: uziko koko aribyo , ahubwo komeza umbwire uko nyuma y’ urupfu rwa diane na divine byaje kugenda
Njye: bamaze gupfa , mpita nurira igipangu bla…bla ngeze ukuntu papa josee yantaye muri gare i musanze ,aba aravuze
We: narinzi ko arinjye wahuye nibibi byinshi none wowe ndabona undenzeho , ubu se koko abantu bazaba beza bigenze bite ?
Njye: nange nicyo mpora nibaza gusa nicyo tugomba guharanira , byaba byiza tukabihindura
We: komeza umbwire ndumva mfite amatsiko menshi yo kumenya uko ubayeho
.
Njye: nyuma navuye aho bla …bla namubwiye byose kugeza ubwo nabonye akazi keza , aba aravuze
We: bro ndagushimira ko witwaye neza utabaye nkange wikanze ubwiza none umubiri ukaba warampindutse
Njye: humura nawe ntacyo ubaye kandi kuva tubonanye ntacyo ukibaye
We: mubyukuri nawe urabizi ko nari umukobwa mwiza ariko ibyo nakoze ntawangirira imbabazi kuko nanjye ntacyizigirira
.
Njye dolia, ubu icyanzanye hano nukugufata nkakujyana murugo , ubundi ugatangira ubuzima bushya , kuburyo nawe uzigarurira icyizere
We: ubuse ko wowe waretse gucoma , ukabishobora , njye urabona nabaho ntamugabo ntagucoma ntanagacupa nkabishobora
.
Nakomeje kumwinginga ngo areke tujyane , mubwira uburyo navuye kugatabi , ubu nkaba ndi umuntu ushima Imana , wa mukobwa aba aravuze
We: mubyukuri nanjye nkimara kumva ayo mateka ndahamya ko mutagosoreye murucaca , ahubwo ubu mpise mfata umwanzuro wo gusubira murugo nkajya gushaka ubundi buzima butari ubu
Njye: urakoze gufata umwanzuro mwiza , kuko ubuzima bwo kwigurisha ntacyo bwakumarira , usibye nicyo ntanicyo bwazakugezaho
We: rwose ahubwo reka mpite nzinga utwange ntimunsiga aha , turahavira rimwe
.
Ako kanya yahise yinjira munzu ajya kuzinga ibye , natwe dusigara twinginga doliane , hashize akanya aratwemerera
.
Twahise twinjira munzu , dufasha doliane kuzinga ibye kabone ko byari nabito , turangije ajyana imfunguzo kwa nyiri inzu , ahita agaruka natwe dufata ibikapu turazamuka
.
Muminota mike twari tugeze kumuhanda , nibaza uburyo twahagiye amasaha utabara biranyibera burya koko ntawihuta nk’ uwayobye , twamaze iminota mike , tubona moto yambere irahageze , tuyitegera wamukobwa wabanaga na doliane
.
Muninota mike izindi moto zaraje , turazurira , turerekera , muminota mike nibwo twageze murugo , tuzivaho , twushyura aba motari , turangije turafungura twinjira mugipangu
.
Twagezemo , dusanga imodoka ya directeur murugo , dukomeza muri salon , sinzi uko doliane yabonye directeur ahita asubira inyuma ,
Nahise musanga hanze aho yari ari , mubajije impamvu asubiye inyuma aba aravuze
We: uriya mugabo si ……
.
Ntuzacikwe na episode ya 77

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s