MY SPECIAL DREAMS EPISODE 77


img_0958-14

My special dreams
Episode ya 77

Duherukana doliane abonye directeur akikanga
.
Doliane: uriya mugabo siwe wazaga iwacu kera ?
Njye: ko ntigeze mumenya se ?
We: ndabyibutse yazaga wowe utarahagera , ariko kuva wahagera ntiyongeye kugaruka
Njye: kubera iki maze kuvuka atagarutse se ?
We: nta kibazo kigeze kibamo , gusa sinzi iyo yahise ajya . ahubwo se mwamenyanye mute ?
Njye: bwambere twahuriye mumodoka tuvuye kwiga , bla.. bla namubwiye byose arangije aba aravuze
We: ni ibyo gusa , ntahandi muziranye ?
Njye: ntahandi nuko ubu ariwe nyiri uruganda dukoramo
We: noneho reka twinjire musuhuze
.
Twahise twinjira munzu , nsuhuza directeur na doliane aramusuhuza , arangije tumuha karibu aricara
Njye: wamushyitsi wanjye ariwe nababwiraga ni uyu
Directeur : karibu rero turakwakiriye
.
Twakomeje kuganira nkabadaherukana , tuvuga byinshi cyane , hashize akanya directeur aba aravuze
We:ndabona iwanyu ntamuco wo kwakira abashyitsi ujya uhaba
.
Koko natekereje igihe maze aho , ntekereza ukuntu inyota yishe abashyitsi numva nange ndisetse
.
Nahise mpaguruka mbaza doliane icyo afata , dore ko abandi bose narinzi ibyo bakunda ndangije nikoza kuri butike yari iri aho hafi , muminota mike nari ngarutse
.
Nateretse ibyo nari nzanye imbere ya buri wese , mpita mbafungurira , directeur aba aravuze
We: reba mukabati harimo ibirahure utuzanire twinywere ibyeri
.
Nahise nikoza kukabati mfunguye ntungurwa no gusanga kuzumo ibyangombwa byose , ndangije nzana uturahure buri wese ndamusukira
.
Twatinye kubizamura , directeur aba ariwe ukizamura mbere natwe turamwigana , tukozanyaho turangije turacuranura
.
Twakomeje kuganira byinshi , ari nako duseka nka famille ibintu wabonaga bibereye amaso
.
Amasaha yaje kugera , directeur aradusezera turamuherekeza , amaze kwinjira mumodoka natwe dusubira munzu
.
Twagezemo dutangira kuganira byinshi , tuvugana uburyo tugiye kubana , nuburyo tuzajya tubaho , turangije twerekeza kwa fiacre gufata ibya nimugoroba
.
Twagezeyo twerekeza kumeza , nongeye gusangira na doliane nyuma y’ igihe kinini twari tumaze tudasangira , mbese wabonaga ari ibintu bibereye amaso
.
Twamaze kurya dusezera kuri fiacre , tugeze iwanjye nereka doliane aho aryama nange njya kwihengeka mucyumba cyanjye
.
Nageze muburiri ntekereza aho navuye , ntekereza ubuzima bubi nabayemo , ntekereza uburyo nyuma y’ umwaka umwe iyo nzu iraba ibaye iyange , mbona ko burya isubiriza igihe .Nakomeje kuguma muri ibyo , sinzi uko agatotsi kantwaye , nagiye gukanguka mugitondo , nkenyera essui main nerekeza hanze
.
Nageze hanze ntungurwa no kubona doliane yakubuye hose , inzu nayo yaririmo yaka , natekereje igihe yaba yabyukiye biranyobera mba ndavuze
Njye: ko mbona ahantu hose hakeye , ubu indwara turazikira
We: hahah , indwara ziki ?
Njye: isuku tutamenyereye ugirango ntiradutera indwara
We: hahah ese nibyo
Njye: ubu se wabyutse gihe ki ko mbona wariraye ?
We: buriya icyambere nanga ni umwanda , ninayo mpamvu nabyutse kare kugira ngo byibuze umushyitsi naza abone ko mururu rugo habamo umwana w’ umukobwa
.
Nahise ntekereza ukuntu nakera hose doliane yiyitagaho , mbona ko koko uko uzabaho bigaragarira mubwana
.
Twakomeje kuganira byinshi ari nako mufasha amasuku , turangije ahita ajya gufasha kadogo guteka , ibintu byanyeretse ko ishuri avuyemo ryamwigishije byinshi , kuko doliane narinzi ntiyashoboraga kwegera imbabura ngo isura ye idahindana
.
Nahise njya kwirebera fiacre , tuba tumenaho abiri , dore ko iyo twabaga turi kumwe ntarungu ryarangwaga aho , hashize akanya gato kadogo aza kutureba , twerekeza kumeza
.
Twagezeyo turicara , buri wese afata ibyo ashoboye , gusa byari biryoshye kuburyo byanyibukije ibyo mama yvette yatekaga , binanyibutsa ko ntanamuheruka
.
Twaryanye apeti nyinshi , turangije nsaba doliane kujya kwambara neza , tukagira aho tujyana
.
Yamaze kugenda , nanjye ninjira mucyumba nambara neza , mfata no kuri ya mafaranga bari barampaye ya mission ,ndangije ngaruka muri salon
.
Muminota mike fiacre yari angezeho , ahita avuga
We: nange aho hantu mugiye ntimunsiga
Njye: hahah nawe wumvira kure ,ubu se nkibyo wabyumvise ute?
We: erega wowe ntiwavuga ngo binshobokere gufunga amatwi
.
Twakomeje kuganira tugiye kubona tubona doliane arasohotse yari yambaye neza bigereranije , duhita duhaguruka twerekeza kumodoka ya fiacre
.
Fiacre yahise ayatsa musaba kutugeza ku isoko, muminota mike twari tugezeyo , araparika , ubundi twerekeza mu isoko
.
Twahereye aho bacuruzaga imyenda , nsaba doliane kwigera uwo ashimye nkawishyura
.
Yahise afata akajipo gato kangana numukandara mbese ubona kakwira nk’ umwana w’ imyaka itanu atangira kukigera , aho nari ndi nifata kumunwa , fiacre nawe ahita anshinga icyara noneho kwihangana birananira mba ndavuze
Njye: ubu se koko uretse gushaka gusetsa , ako kantu urabona kagukwira
We: ahubwo aka nikarekare , ndabona kakwira umuntu unsumbaho gato
.
Noneho kwihangana byaratunaniye , dusekera rimwe , aba aravuze
We: uziko nari nibagiwe ko nahinduye amateka , ubu nigeraga aka numva ko ndigushaka akazakurura abakiriye
Twese: hahah
Njye: menya ko rero ubu ibyo uzajya ubifata nk’ amateka
.
Yahise yigira hirya ahari amakanzu atangira kwigera ikanzu ndende , amaze kuyambara nibwo namwitegereje mbona araberewe bitagira uko bisa , uburyo yari akuze yahise ahinduka umwana muto, kubyihanganira byarananiye , mba ndavuze
Njye: wagira ngo iyo kanzu barayikuremeye pe
Fiacre: nari nagize ngo ninjye wabibonye ngenyine , uzi ukuntu uhise uhinduka icyuki
We: hahah noneho abarokore baraza gutereta
Fiacre: ahubwo barakwicaniraho
Twese: hahah
.
Nawe yarayishimye , nkora mumufuka nkuramo amafaranga ndishyura , akomeza yigera n’ indi myenda nayo ndayishyura , turangije twerekeza mu iduka ry’ amavuta , naho akuramo ayo yisiga , turangije dusubira mumodoka
.
Twamaze kugeramo , dufunga imiryango , fiacre aratsimbura ahantu hambere yaparitse mukabari kari aho hafi nisoko
.
Twavuye mumodoka twerekeza muri jardin yari iri hirya gato , turangije dukukiza ameza
Serveur yahise aza , abaza buri wese icyo afata , nyuma y’ amasegonda make yari agarutse dukozanyaho turacuranura
.
Twatangiye kuganira byinshi , doliane aba aravuze
We: ndagushimira kubyo unkoreye byose , kuba warankuze ibuzimu ukanzana ibumuntu nukuri Imana iguhe umugisha
Njye: erega icyo nakora cyose kuri wowe ninjye uba wikorera kuko niwowe mushi wanjye wenyine mfite
We: nonese ntabantu benshi ubona bafata bashiki babo nabi
Njye: abo nibabandi batazi akamaro kumuvandimwe kandi ninjye uzi akamaro umfitiye
We: urakoze cyane nanjye nzaharanira icyatuma ubaho neza cyose
.
Twakomeje kuganira byinshi , ngeza naho mubaza uko byamugendekeye nyuma yo kuva murugo akagenda adusezeranije kugaruka akazadutwara , aba aravuze We: buriya nakuze ndi umukobwa mwiza , kuburyo kukigo nigagaho banyitaga miss nange nkabigendera
Njye: ariko byo ntibanabeshyaga
We: buriya iyo natambukaga abasore bose bandyaniraga inzara , abacuruzi bo kwari kure kubi kuburyo ibintu byose nabiboneraga ubuntu
.
Yakomeje agira ati ; buriya rero buri wese yambwiraga ukuntu ndamutse mwemereye urukundo yampa ijuru n’ isi akantetesha bitabaho , nanjye nkumva aribyo .
Njye: disi wari wabaye nka ange
We: uwo ange se ni muntu ki ?
Njye: nawe yari umukobwa mwiza akabigendera ariko byarangiye ageze muri gereza
We: nyine cyagihe naragiye mbwira umugabo w’ umucuruzi ibyange byose , ambwira ko naza iwe akamfasha muri byose kandi ko ntacyo nzamuburana , nange niko kugenda
.
Nagezeyo muminsi yambere anyitaho , icyo nkeneye cyose akacyimenyera , nawe urabyumva nemeye kuba umugore we nubwo yari asanzwe afite undi mugore , gusa amahirwe nagize nuko nahise niteza agashinge gatuma umuntu atabyara
Njye: wagiye gusenya urugo rw’ abandi koko
We: njye se nari niyanze ? nyine nakomeje kubaho muri ubwo buzima nkomeza amashuri , ndangije muwa 5 nibwo wamugabo yaje gupfa , kuva uwo munsi nibwo ubuzima bwanjye bwahindutse kugeza ubwo mwansanze hariya
Njye: komeza utubwire
We: uwo mugabo akimara gupfa umugore we yahise aza afata ibye byose bansohora munzu nabi , mbuze iyo nerekeza mfata inzira ngaruka murugo
.
Yakomeje agira ati; nageze murugo nsanga harabaye ivuriro mbajije aho mwagiye nibwo bambwiye byose bambwira ko mwese mwitabye Imana kandi ko ibyacu byose claudine yabigurishije yarangiza akerekeza uganda
.
Njye: komeza utubwire
We: agahinda karanyishe , nshaka icyo nakora ndakibura , sinzi uko niyambaje abakobwa b’ incuti zanjye bambwira ko ntampamvu yo kubura aho mba kandi mfite imari idahomba .
Nabonye ntakindi nakora , niyemeza kujya gukodesha , ubundi ntangira ubuzima bwo kwicuruza
Njye: mbega icyemezo kibi , ubuse koko byibuze iyo ushaka umuntu ukorera akazi ko murugo?
We: uburyo niyumvaga ko ndi mwiza se wagize ngo nari kubyemera , gusa nyine nkitangira akazi narahiriwe , abagabo bisukaga nkabagiye gufata ibigori , nange si ukurya ubuzima ntaho kwisi ntatembereye , numvaga ariko bizahora ariko nyine iminsi irashira igahimwa n’ umwe gusa , nange byaje kugera aho babagabo barabura , ubuzima burangarukavkubw’ amahirwe mbona uruya mwana w’ umukobwa musaba ko twabana arabyemera nibwo buzima mwadusanzemo
.
Yamaze kutubwira ayo mateka ye yose , twese wabonaga ko agahinda katwishe , sinzi uko nijajaye mba ndavuze
Njye: nyuma y’ amateka yose twanyuzemo , igihe ni iki ngo twubake andi mashya , ibyahise byarahise kandi ndacyeka isomo twararibonye
We: ibyigwa twakuyemo birahagije , gusa kuba mbonye byibuze abo nsangiza amateka yanjye , ubu ndumva nduhutse
.
Twakomeje kuganira byinshi , igihe kigeze turishyura , turangije twinjira mumodoka turataha
.
Twatashye tuganira , tugeze murugo dusanga …..

Ntuzacikwe na episode ya 78

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s