MY SPECIAL DREAMS EPISODE 78


img_0958-15

My special dreams
Episode ya 78

Twatashye tuganira , tugeze murugo dusanga …..

.
Twatashye tuganira , tugeze murugo dusanga zamu kumuryango ahita akingura , turinjira , fiacre ahita aparika imodoka tuvamo , dusezeranaho buri wese yinjira iwe
.
Twageze munzu tuganiraho gato turangije buri wese yerekeza mucyumba cye . Nagezemo ntekereza kubuzima bwanjye ho gato nibuka ko mama yvette aziko nkiba mugipadiri kandi naravuyemo kera , mfata umwanzuro wo kubwira fiacre tukazajyana kubasura muri week end itaha kabone ko ukwezi kwari kuba kwapfuye
.
Nakomeje gutekereza byinshi , harimo nuko twazagera no kwa fiacre , kugeza ubwo agatotsi kantwaye mba ndasinziye , nagiye gukanguka mugitondo , nditunganya nkibisanzwe ndangije nsezera kuri doliane nerekeza mukazi
.
Noneho uwo munsi niriwe mukazi nkakorana ingoga , nafunguye machine ngo nshakishe amasoko nyuze kuri internet , kabone ko namamazaga ibikorwa by’ uruganda mbinyujije kuri internet .
Uwo munsi bwagiye kwira maze kubona abafatanyabikorwa babiri bose , ndangije mpa raport boss mbinyujije kuri facebook
.
Nkimara kumubwira iyo nkuru yahise yishima cyane aba aravuze
We: urakoze cyane , ndabona wamenyereye
Njye: erega ntakigoye kirimo , upfa kubwira abantu ibyo mukora , ubwiza bwikintu butuma cyiyamamaza
We: buriya kuva twashinga uruganda niwowe wambere ubashije kuzana abantu babiri kumunsi umwe
Njye: nange sinjye ahubwo nibikorwa byanyu biba byigaragaje , gusa murakoze kunshimira kuko nabyo binyereka ko munyitayeho kandi bikanyongera ingufu
We: asante
.
Namaze kuvugana na boss , mpita nkomeza kureba abantu bari kuri chat , sinzi uko nibutse ko josee wanjye namubuze kandi ashobora kuba ayibaho , mpita nandikamo izina rye ubundi njya kuri search , ako kanya machine ihita isubiza ngo not found
.
Namaze kubibona numva umujinya uranyishe , ntekereza byinshi ariko mbura igisubizo , natekereje ko inzira yari isigaye nayo ifunganye numva nongeye kwiheba , buriya ntakintu kibabaza nko kubura umukunzi
.
Nakomeje kujya kure , sinzi uko nagiye kubona mbona umuntu ansabye ubucuti , ndebye izina rye niterera hejuru , ndagaruka ndeba neza ko ariwe koko nsanga ni mama yvette
.
Nahise nkanda comfirm , habuze gato ngo nkande delete request , nkimara kumucomfirma mpita mwandikira
Njye: Hi
.
Namaze gukanda send , ntegereza akanya gato , mbona hajeho seen , ntegereza ko asubiza , mukanya gato mbona message iraje
.
We: amakuru ki mwana wanjye , nizere ko aho uri umerewe neza natwe turakomeye na yvette ubu yabaye inkumi ubu yatsinze tronc commun bamwohereje kugisenyi
.
Namaze kuyisoma , mbona ko koko ntahaheruka kuko nari narasize yvette akiga muwa 2 , mpita nongera ndandika
Njye: yooo Imana ishimwe , uziko nanjye mbakumbuye , gusa ndi gupanga kuza muri week end itaha nibyemera , ariko hari inkuru nziza nzabazanira
.
Namaze gukanda send , mbona ngo seen ntegereza ko asubiza ndaheba , mbonye ntangiye kurambirwa ngiye gufunga network mbona message iraje , ndebye nsanga niye yagiraga iti
We: ubwo se mugipadiri bazaba baguhaye ikiruhuko ?
.
Nashatse icyo kumusubiza ndakibura , ntekereza kumubeshya nabyo mbona bitambera , mpitamo kumubwiza ukuri
.
Nakomeje kwandika , ari nako ngenda nsiba kuko naburaga aho mpera , naho ndasoreza , namubwiye muri make uko byangendekeye , mubwira ko nabonye akazi , ndangije nkanda send
.
Nategereje iminota mike , ngiye kubona mbona message ye , yagiraga iti?
We: ubuse wagiye gushaka akazi ute kandi uziko namjye nari nkeneye umukozi , nubwo abana b’ abasore muba mushaka gutunga ibyanyu , natwe tuba tubizi kandi ibyanjye ni ibyawe na yvette kuko nimwe bana mwenyine mfite . gusa niba aribyo wahisemo , sinakwima uburenganzira bwawe , ariko umenye ko umbabaje , ngire gutabwa n’ umugabo none nawe urantaye cyakora ujye udusura kenshi . umugoroba mwiza , tuzasubira ejo nubona akanya kuko ubu ndatashye ngiye gutunganya ibyo murugo Imana ikomeze kubana namwe
.
Namaze gusoma ubwo butumwa bwari bwiganjemo akababaro bwari bwoherejwe na mama yvette , ntekereza uburyo yamfashije , ntekereza uko nkirangiza namufashaga akazi ,nari umwana wishimirwa , numva nange ko nakoze amakosa , sinzi aho amarira yavuye ntangira kurira
.
Nagiye kubona mbona umuryango w’ ibiro byanjye urafungutse , ndebye uwinjiye mbona ni fiacre , akimbona ahita yikanga aba aravuze
We: bro , ko mbona urimo urira , byakugendekeye bite cyangwa bakwirukanye?
Njye:iyo ugira ngo ni ukunyirukana wenda nagira agahenge nkataha nkamusaba imbabazi
We: bro icyo kintu kiruta kwirukanwa mukazi niki ?

.
Nahise mfata machine mwereka message zose nandikiranye na mama yvette , arangije aba aba aravuze
We: ese ni ibi byakurijije wowe tuza mama yvette si umwana azakumva , nubwo twakoze amakosa yo kudasubira kumureba ariko tuzamusaba imbabazi , ahubwo panga umunsi tuzajyeyo kumusura
.
Yamaze kumbwira ayo magambo ampumuriza ,nicyo namukundiraga ko we ibintu byose yabaga yabyoroheje , mubwira ko nari ndi gupanga ko twazajyana muri week end itaha , aba aravuze
We: ubu se ko nari napanze na clarisse ko azansura muriyo week end ubu tubigenze dute ?
Njye: reka nekukugora , ahubwo nzijyana nubwo nanjye nkbuye clarisse
We: oya ntiwagenda wenyine ahubwo reka musibye , azaze week end ikurikiyeho
Njye: asante
.
Ibyo twabivuyemo , mwereka uburyo nabonye abafatanyabikorwa babiri bose , mwereka na message nandikiranye na directeur , aba aravuze
We: buriya directeur ntazi kubeshya kuva yagushimye ugitangira menya ko akazi wagafatishije
Njye: cyakora nanjye igihe tumaranye mbona ari umuntu mwiza , ahubwo nibaza impamvu atazana umugore nange bikanyobera
We: hari amakuru numvise ariko ubanza ari byabindi abantu baba bashaka gusebanya
Njye: ngo afite umugore mu ibanga se?
We: ngo mbere yari umuntu ukunda abagore cyane , ngo buriya afite abana batatu yagiye abyarana n’ abagore b’ indaya ariko ngo ntawe uzi iyo baba , ngo nawe ntiyigeze abitaho
Njye: ubwo se wowe urabona atari ukumuharabika koko , reba uko yadufashije atatuzi , urabona abana be aribo yananirwa gufasha
We: nange niyo mpamvu nabifashe nk’ibihuha kuko nabonye bitanashoboka , kandi akabaye icwende ntikoga , iyo aba aribyo byibuze tuba tubona yo nabandi bakobwa baza kumusura
.
Twakomeje kuganira byinshi , sinzi uko narebye kuri facebook mbona friend reqest y’ umuntu ndebye uwariwe mbona yitwe josiane , mpita nyereka fiacre ahita avuga
We: uwo mwana ko mbona ahiye hari ikindi wakora kitari ugukomfirima se ?
Njye: wapi ahubwo ngiye kumwangira kuko aho bigeze ubu ntamukobwa nzongera kuvugana nawe , nubwo ntabaye padiri ariko umwanzuro narangije kuwufata
Fiacre : hahah wapi sha nuko utazi ukuntu urukundo ruryoha niyo mpamvu
Njye: narabibonye kandi nararyohewe kugeza ubwo mpaze
We: nuko utarabona umwana ukwitaho , umunsi wamubonye ntuzashobora kubihisha
.
Fiacre yahise afata imashini ahita akanda comfirm , hashize akanya gato , mbona message nyifunguye mbona ni iya josiane
Josiane: Hi ! thank u for accepting my request
.
Narebye kumwihorera mbona nanone naba nkoze amakosa , kuko mubuzima bwanjye nanga kubabaza umuntu , nabonye umuntu atagusuhuza ngo uceceke , mpita musubiza
Njye: Hi!!!
.
Namaze gukanda yes , ntegereza akanya gato ,message iba iraje mfunguye nsanga igira iti
We: nge banyita josiane , niga muri KIST mumwaka wanyuma , murugo ni nyarutarama . mwebwe se ?
.
Namaze kuyisoma ntekereza icyo ndavuga , ntekereza ko nge ntigeze ngera kaminuza , mba nfunga umwuka ntangira kwandika
Njye: nange nitwa Kenny , mba iremera nkora muruganda rukora imyenda , gusa nge sinageze kaminuza
.
Namaze kwandika manza gusoma ngo ndebe ko nanditse neza , mbona nibyo ndangije nkanda send
.
Nategereje iminota mike , nareba nkasanga ho seen , ntangira gutekereza ko wenda yaba anciye amazi, kuko ntageze kaminuza , ntekereza nubundi ibyari binteye , fiacre aba aravuze
We: ndabona ahubwo watwawe , nubwo ukoze ikosa ryo kumubwira ko utize , iyo nawe umubeshya ko wiga KIE byibuze
Njye: bro , buriya ikintu kitambamo ni ukwirarira cyangwa ngo mbeshye hato ntazaba nka babasore babwira umukobwa kuri facebook ngo iwabo ni ikigali kandi ari inyakariro
Fiacre : hahah umusore utirariye ntashitura inkumi
Njye: nonese wowe kugira ngo clarisse akwemere byagusabye kubanza wamwirariraho ?
We: clarisse we sinkabandi namuhawe n’ Imana
Njye:nonese kuki njye ntategereza uwo Imana izampa
.
Tukiri muri ibyo nagiye kubona mbona message iraje , nihuta njya kureba nyirayo ndebye nsanga ni josiane koko , mpita ndeba ibyo yanditse , yagiraga ati
We: wanyoherereje ifoto yawe , dore iyange ni iyo
.
Narebye hepfo gato mbonaho ifoto ye , mbona ni umukobwa mwiza cyane wari wambaye agakanzu kagufi n’ udukweto turetura , nshaka aho nkura ifoto ngo nyimwoherereze ndahabura , ndeba uburyo ntazi uko bayohereza , nibuka ko ndikumwe na fiacre , mubaza niba abizi , abanza kunsenka arangije anyaka phone yanjye ahita amfotora , arangije ahita ayishyira kuri profil yanjye , mpita mwandikira
Njye : iyo nshyize kuri profil niyo yanjye
.
Nategereje akanya gato , ngiye kureba mbona kuri notification hariho rimwe, nihutira kuhafungura , mbona ni josiane yanditseho ngo: uri umusore mwiza hahirwa umukobwa wagize amahirwe yo gukundwa nawe
.
Namaze kubisoma , ndeba uwo muntu ntazi wandika amagambo nkayo , nibaza uburyo yaba akunze ifoto atazi na nyirayo , fiacre aba aravuze
We: urabona atarutakayemo se ?
Njye: hahah wasanga ari byabindi byo kuri facebook umuntu ajyaho yabona ifoto yose niyo yaba iy’ umuntu ufite amabinga agakanda like
Fiacre : hahah
.
Nategereje akanya gato mbona message iraje yari iturutse kwa josiane , nihuta njya gufungura , yagiraga iti : ” nari nkifite byinshi byo kukubwira ariko ndabona mwarimu aje , reka nkurikire turongera agiye , gusa sinasezera ntakubwiye ko iyi foto yawe ari nziza ”
.
Namaze gusoma ubwo butumwa , nihutira gusubiza
Njye : amasomo meza
.
Namaze gukanda send , mpita ndeba ku isaha nsanga bibaye sa kumi nebyiri , nibwo nibutse ko twakerewe kandi nari nariyemeje kwiga imodoka , kuko muriyo minsi nagombaga gukorera permi kugira ngo nzajye nitwara , nahise mbwira fiacre
Njye: bro , urabona butatwiriyeho, ko utanyibukije ko bwije ?
We: erega chat iraryoha , uramutse uyikuyeho umuntu mwanabipfa
Njye: hahah ubanza ari byabindi bajya bavuga ngo umuntu akorera akazi kuri facebook
Twese: hahah
.
Nahise nzimya machine , turasohoka , mfunga bureau , turangije twerekeza mumodoka noneho fiacre yari asigaye yitwara , feri yambere twayifatiye murugo
.
Twagezeyo tubanza kujya gusuhuza doliane tuganiraho gato , mubwira ko tuzerekeza gusura mama yvette muri week end , nawe arabyishimira ambwira ko ubutaha tuzajyana , turangije twerekeza kumeza , dusezeranaho buri wese yerekeza mubusaswa
.
Iminsi yakomeje kwicuma , biba bigeze kuwa gatandatu ariwo munsi twagombaga kwerekeza kwa mama yvette .
Bwarakeye njya douche , ndangije nkubitamo agakoto n’ agashati kanyegereye , nkubita n’ udukweto duto , mbanza kwireba mbona ko mberewe , ndangije ndasohoka na doliane nawe arabinshimira , mpita njya kureba fiacre nawe nsanga yarangije kwitegura .
.
Twatekereje kujyana imodoka ye tubona byaduhenda , duhitamo kujya gutega .
Twageze kumuhanda duhita tubona imodoka igiye tuyinjiramo , nyuma y’ iminota mike twari tugezeyo.
.
Twageze nyabugogo tubanza kunyura muri alimentation ngura utuntu mama yvette yakundaga , ntushyira muri envellope , ubundi twerekeza aho bakatishiriza
.
Twageze aho bakatishiriza izigiye muruhengeri , duhita tubona igiye tuyinjiramo , nagiye ntekereza ukuntu ndatunguka mumaso ye , nkatekereza imyaka maze ntagerayo nkumva ubwoba buranyishe ariko ntacyo nari kurenzaho kuko umwanzuru nari nawufashe
.
Twageze muruhengeri , twerekeza hahandi nanyuraga , ngeze kugipangu cyo kwa mama yvette ndakomanga , umuntu yahise aza gufungura murebye……
.
Ntuzacikwe na episode ya 79

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s