MY SPECIAL DREAMS EPISODE 79

img_0958-16

My special dreams
Episode ya 79
.

Twageze muruhengeri , twerekeza hahandi nanyuraga , ngeze kugipangu cyo kwa mama yvette ndakomanga , umuntu yahise aza gufungura murebye mbona ni yvette twarahoberanye biratinda , asuhuza na fiacre arangije aduha karibu twinjira munzu
.
Twagezemo twicara muri salon , yvette wari wararezwe neza ahita atubaza icyo buri wese afata musaba citron na fiacre amusaba orange , mukanya gato yarabizanye adutereka imbere datangira kuganira
Njye: iminsi myinshi yve , uziko umaze kuba inkumi
.
Yvette yagiraga amasoni cyane , yahise yirebesha hasi atangira kurya imishumi y’ ikanzu yari yambaye , aba aravuze
We: ahubwo wowe wari waratwanze , mama yari yambwiye ko uzagaruka wambaye ikanzu y’ abapadiri
Fiacre : yakanzu wari wambaye wayisize he?
Twese : hahah
Njye : nonese ubundi ko yakubeshye wigeze ubona umuntu wambaye ikanzu y’ abapadiri munzira ?
We: niko yari yarambwiye njye ntabyo nzi
Njye: felestation ngo waratsinze , ubu wabaye umuntu mukuru cyane
We: uuuhhh
.
Nahise nkora muri ya envellope nazanye nkuramo akabisui ka shokora nkuramo nakaju ka martin ndamuhereza
Njye: fekestation uzakomereze aho
We: murakoze cyane , uziko nirirwaga mbwira mama ngo anzanire jus , buri gihe akambwirako yayibagiwe
Njye: icyo ni icyerekana umuhate wagaragaje , buriya ubutwari buraharanirwa kandi iyo ubuharaniye bukugeza kubyo wifuza ndetse nibyo utatekerezaga ko wabibona biragutungura
We: murakoze cyane , nange nzaharanira kuba uwambere igihe cyose
Njye: noneho nuba uwa mbere nzagusohokana nkutembereze ikigali
We: nukuntu njya numva ngo kigali ni amahanga , nzagerageza pe , wenda nanjye nareba uko kigali imeze
.
Twakomeje kuganira byinshi , sinzi uko numvise umuntu ufunguye urugi , ntekereza ko ari mama yvette , igitima cyatangiye kudiha ntekereza uburyo agiye kumbona , ntekereza amafuti namukoreye , numva noneho isi indangiriyeho
.
Yafunguye muri salon aho twari twicaye koko mbona niwe ahita avuga
We: ndarota cyangwa nabonekewe
Njye: nturota rwose ni kumanwa ninjye kenny
We: disi dore na fiacre
.
Yahise aza angezeho mpita mpaguruka turahoberana nka byabindi by’abakecuru , hashize akanya turarekurana , ahobera na fiacre arangije abanza kujya kubika isakoshi ye mucyumba ahita agaruka muri salon aho twari twicaye
.
Yamaze kwicara , yvette ahita amuzanira citron , amaze gusomaho aba aravuze
We: wagira ngo umenye ko icyaka cyari cyanyishe , ngaho mumbwire amakuru y’ uko igipadiri cyabananiye
Njye: burya naragiye njya kureba padiri mukuru bla…bla namubwiye byose kugeza uwo munsi nari nje kumusura , aba aravuze
We: disi ntawakurenganya , warakubititse gusa nyine murubu buzima niko bimera , ubu nange nabonye umukozi ni ntamakemwa kuko amfasha byose kandi nabonye bigenda neza
Njye: ntakundi niko iby ‘ isi bimera umuntu abyakira uko abibonye , gusa ikinshimishije ni uko wabonye umusimbura mwiza
We: wagize se ngo uwo mwana w’ umukobwa hari icyo wamuburana , ahubwo nabonye yambera umukazana mwiza
Njye: hahah noneho warangije kundambagiriza
We: nonese ko uwo josee wambwiraga ntigeze mubona cyangwa ngo umbwire ko wamubonye
Njye: umunsi uzagera mubone kuko ndacyafite ibyiringiro
Mama yvette: icyizere kiraza amasinde nyamara ushatse wafata uwo mwana kuko ntakintu na kimwe wamuburana
Njye: ese ubundi uwo mwana arihe
We: wahombye , uyu munsi yagiye gusura iwabo kugisenyi
Fiacre : ubanza twavuganye n’ umushingwe mugitondo , kumva tutabonye umwana w’ imico myiza wavukiye gushimisha kenny
Twese : hahah
.
Twakomeje kuganira byinshi namwe murabyumva abantu tutari duherukanye , mubwira ko nsigaye mbana na doliane nawe arabishima , anansezeranya kuzansura
.
Tukiri muri ibyo , yvette yahise aza adusaba guhaguruka tukegera ameza , duhita duhaguruka twerekeza kumeza , turangije twerekeza kuryama
.
Bwarakeye ari nawo munsi twagombaga gusubira ikigali , durabyuka , njya douche ndangije nambara neza , tujya kumeza gufata ifunguro rya mugitondo nyuma turicara tuganiraho gato
.
Nabwiye mama yvette ibya business dukora mwereka iyo myenda nari nambaye ko ariyo muruganda rwacu aba aravuze
We: ko mbona urwo ruganda rwateye imbere cyane , uzi ukuntu iyo myenda ari myiza , inaha ntayo wabona
Njye: nonese wowe ubu ntiwayirangura ukajya uyicuruza inaha
.
Yahise ankora muntoki anshimira ko icyo gitekerezo ari inyamibwa arangije anyemerera ko umunsi ukurikiyeho azohereza amafaranga tukamugemurira iyo myenda , ibintu byongeye kunshimisha kuko nari mbonye undi mufatanyabikorwa
.
Twaganiriye byinshi , igihe kigeze tumusezeraho , afata imodoka abanza kungeza muri gare , mukujya gukatisha twasanze izigiye zashize , dufata iziragenda nyuma y’ iminota mirongo itatu , twicara kuntebe tuzitegereje
.
Twamaze kwicara kuri izo ntebe , nibuka ko ari yantebe papa yvette yantayeho , umujinya n’agahinda byaranyishe njya kure , nakanguwe na mama yvette wari unkozeho aba aravuze
We: kenny ko tubona wagiye kure niki kiguhinduye muri aka kanya ?
Njye: urabona cyagihe nakubwiye ko papa yvette yantaye hano muri gare , iyi ntebe niyo yansize nicayeho
We: yooo humura mwana wa , kuba yaragutaye wasanga ariyo mahirwe yawe , ahubwo akaba ari inzira yararimo aguharurira , kuko ubu kibaye mukibana wasanga uba uri ahantu habi cyane
.
Nahise mbona akamaro ko kuba uri kumwe n’ umubyeyi cyane cyane w’ umumama kuko abasha kukurema agatima , mba ndavuze
Njye: murakoze kundema agatima , wamugani wasanga ariyo mahirwe yanjye
.
Twakomeje kuganira byinshi cyane ari nako ampa amakuru y’ uko muganga alice bamukuye kuri byabitaro atazi iyo asigaye akorera , inkuru yongeye kumbabaza kuko numvaga nshaka kuzanyura kuri alice ngo ndebe ko yaba azi aho josee aba
.
Isaha yo kugenda yarageze , dusezera kuri mama yvette nubwo kurekurana byari byanze , twinjira mumodoka turerekera
.
Twageze mumodoka ndebye uwo twicaranye mbona ni leon , muhereza umukono na fiacre aramusuhuza , aba aravuze
We: ubu se musigaye mubahe ?
Njye: ubu twabonye akazi dukora muruganda rw’ imyenda hariya iremera
We: mukaba muba hariya , abantu nahaye numero zanjye mukaba mutaransura ?
Njye: mutubabarire rwose natwe sitwe kuko ya telefone yange wazanditsemo barayibye
We: yoo ntawabarenganya noneho
.
Twahise duhana amanumero , dukomeza kuganira byinshi ,mubwirako nkoresha facebook ahita ajya kuri chat anyoherereza friend request , tuvugana ko tuzakomeza kuganira kuri facebook
.
Twageze nyabugogo tuvamo , dusezera kuri leon twerekeza aho izijya iremera zaparikaga , naho ntitwahatinze twahise dufata igiye , muminota mike twari tugeze murugo
.
Twagezeyo turafungura , duhita tujya kureba doliane , turamusuhuza , turangije turicara ari nako tuganira
.
Muminota mike ibyo kurya byari bigeze kumeza , natwe turahaguruka twerekezayo , buri wese yafashe ibyo arya , turangije kurya twerekeza muburiri
.
Bwarakeye ndabyuka nerekeza douche , ndangije nisiga amavuta , nambara neza ndangije njya kureba fiacre , dufata imodoka tujya mukazi
.
Twagezeyo mpita mfungura machine ntangira gukora akazi , nagakoze nshishikaye cyane ari nako abambazaga ibyo dukora biyongera , sinzi uko nabonye bagabanutse nfungura facebook ngo ndebe message ziriho iya mbere naguyeho ni iya josiane yagiraga iti
We: waramutse ute?
.
Nakomeje kureba munsi nsanga indi yagiraga iti
We: ko uyu munsi utigeze uza online ?
.
Namaze kuyisoma nange mpita nsubiza
Njye: yoo uyu munsi akazi kari kambanye kenshi ubu nibwo mbashije guhuguka
.
Namaze kwandika nkanda kuri send , ndangije ntegereza akanya gato , mbona haje mo seen menya ko ayibonye , ndongera ntegereza akandi kanya gato ngiye kubona mbona message iraje , nihutira gufungura yagiraga iti
We: yoo disi nari nakurakariye ko wanyicishije irungu , naho nawe siwowe , mbabarira basi sinzongera kukurakarira
.
Namaze gusoma iyo message ntekereza uko nari nababaje umwana w’ abandi , ariko nanone ntekereje ko ntabyo twari twavuga mpita nandika
Njye:nonese niba njye ntakwandikiye , abandi ntibakwandikiye ngo bakumare irungu?
.
Namaze gukanda send ntegereza akanya gato ngiye kubona mbona message iraje , nkiyifungura nsanga yagiraga iti
We: izabandi sinari nzitayeho ntanumwe nigeze nsubiza nari ntegereje iyawe
.
Namaze gusoma iyo message ngira ngo yayobye , ndongera nyisubiramo bwakabiri , ntekereza uburyo uwo mukobwa yanyandikira message nkiyo atanzi , nkiri muri ibyo mbona message iraje , mpita nyifungura mbona nayo ni iya josiane , nayo yagiraga iti
We: sorry kuba nkoherereje iyo message niba uri kumwe na cherie wawe umusuhuze umubwire ko nibeshye
.
Namaze gusoma iyo message nanjye mpita nandika
Njye: ntakibazo nubwo ntawe mfite, ariko nanone ntakosa nabonyemo
.
Namaze gukanda send ndongera ntegereza akanya gato , ngiye kubona mbona message yagiraga iti
We: waaaooohhh biranshimihije , ariko se kuba utamufite ni ubushake bwawe cyangwa wari umufite arakunaniza muratana
.
Namaze gusoma iyo message ndeba kumubwiza ukuri nsanga ntabwira uwo ntarabona ibyange , mpita nandika
Njye:ni uko mba numva bitandimo gusa
.
Namaze gukanda send , ntegereza akanya gato , ngiye kubona mbona message iraje , yagiraga iti
We: ntakiryoha nko gukunda nawe ugakundwa , ndatekereza ko umunsi umwe uzabona ugukunda ,akagutetesha , uwo munsi uzabona icyo bita imbaraga z’ urukundo ibyo utekereza byose uzabona ko ari inzozi .Ndabona mwarimu aje , sawa bye bizou bizou
.
Namaze gusoma iyo message noneho ngirango siyanjye , ndongera nsubiramo nka gatantu , ntekereza uwo muntu utangiye kumpa amabizou atanzi , mbura igisubizo nanjye mpita nandika
Njye: amasomo meza
.
Namaze gukanda send nibuka ko nari nkiri mukazi , ahubwo nari ngize ngo ndebe kuri facebook gato , ndebye amasaha nari mpamaze , numva arambabaje , nahise nsubira kubya akazi vuba , ntangira kwinjiza amarapport yose mu imashini kugeza yose nyarangije , ndangije manza kwiruhutsa ndebye ku isaha nsanga bibaye sa cyenda nta no kujya mukaruhuko
.
Nagize ngo nsohoke byibuze ntume umwe mubakoraga isuku akantu nanywa , ngiye kubona mbona fiacre araje akihagera aba aravuze
We: bro ko sasita utaje kurya wamukobwa yakurangaje ?
Njye: wapi sha , ahubwo nako nagize akazi kenshi cyane
We: ubu se njye nagize gake ko nagiyeyo ?
Njye: cyakora ntakubeshye nagiye kuri facebook mpamara akanya kanini nicyo cyatumye ntajya kurya
We: sinabivuze , erega uriya mwana arahiye ntawamwirengesha
Njye:hahah
.
Nahise nsubira kuri facebook ntangira kwereka fiacre message zose naganiriye na wa mukobwa , arangije kuzisoma aba aravuze
We: bro urabona atarutakayemo se ?
Njye: ubuse urumva wowe bishoboka ko umuntu yakunda uwo atarabona ?
We: umva ra , nibwo wabona urukundo online se , ubu isi yabaye umudugudu ukundanira n’ umuntu kuri facebook mukazahura kumunsi w’ ubukwe
Njye: hahah urwo ntirukamfate
.
Twakomeje kuganira byinshi kugeza ubwo fiacre yampatirije gusaba uwo mukobwa kubonana , natekereza uko bambwira ko abakobwa bo muri kaminuza baba bameze nkumva ntampamvu yo guta umwanya njya kumureba
.
Fiacre yakomeje kumpatiriza , ngeze aho mwemerera ko ninsubira kuri chat ndaza kubimusaba , arangije ampa amadossier yari abzaniye ansezeraho aragenda
.
Yamaze kugenda nange nsigara nshyira ya madosier mumashini , nyarangije mbona manager arinjiye
Yarahageze manza kumusuhuza ndangije muha intebe aricara , aba aravuze
We: akazi umuze kukamenyera se?
Njye: cyane rwose , ubu maze gukamirika byose
.
Natangiye kumwereka uko byose maze kubyuzuza mumashini , mwereka namasoko yose maze kubona ndangije kumwereka byose aba aravuze
We: ndabona byose ari sawa kabisa , ahubwo wowe ndabona tuzakorana neza
Njye: nanjye nibyo nifuza
we: ndashaka kukwereka uburyo dukoramo akazi kuburyo mugihe gito uzaba wabaye umuherwe ariko reka mbanze nguhe ibyo nari nkuzaniye
Njye: ubwo se ibyo bintu twakora dugahita dukira , uwabibwira boss akabikora wenda ntiyabona ko uruganda rwungutse cyane akatwongeza umushahara
.
Ako kanya yahise akora mumufuka akuramo urufunguzo rw’ imodoka , ampereza na envellope ambwira ko ari ibyangombwa byose byiyo modoka turangije duhita duhaguruka tujya kuyireba
.
Twageze muri parking mbona ni imodoka nziza cyane manza kuyicaramo ndayatsa mbona koko iratse , ndangije nsohokamo nsubirana na manager mubiro kugirango ambwire bwaburyo
.
Twagezemo tubanza kwicara , turangije manager ahita afunga urugi agaruka kwicara aba aravuze ……
.
Ntuzacikwe na episode ya 80

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s