MY SPECIAL DREAMS EPISODE 80

img_0958-17

My special dreams
Episode ya 80
.
Twagezemo tubanza kwicara , turangije manager ahita afunga urugi agaruka kwicara aba aravuze
We: kenny ndacyeka nawe utari umwana
Njye : ndakuze bihagije nawe kandi urabibona
We: ubu rero hari diro nashakaga ko dukina kandi nuzanamo iby’ amarangamutima ishobora kuzaguhitana
Njye: no gupfa birimo se ?
We: nyine navugaga ko nuramuka ubyanze no kuva mukazi uzakavamo
Njye: ntakibazo mbwira nguteze yombi kandi nanjye sindi umwana wo guta umutsima
We: urabona nako urebye , buriya mbese
Njye: ko ntari nkumbaziho kuvuga uburimi iyo ndwara mwaba muyisanganwe cyangwa ibafatiye aha
We: sibyo nsanganwe nako , mbese ni diro nziza nshaka kukugezaho
Njye: nubwo mufite ikibazo mumivugire ariko ndabumva neza mbateze amatwi
We: banza umbwire neza ko utari umwana wa directeur
Njye: ibyo nakubwiye nkitangira niko kuri kwambaye ubusa
We: ubundi boss ntakindi muba mupfana , iyo yungutse inyungu ziba ize wowe ntacyo ukuramo , none rero ndagirango dupange dufunguze compte kuruhande tuzajya tunyuzamo amafaranga boss atazamenya , namara kuba menshi twishingire urwacu ruganda
Njye: nonese ubwo ibyo turamutse tubikoze bakadufata ko twabura byose ?
We: umva sha ubona abandi bubaka ibizu bikomeye , abandi bakubaka ama etage ukagirango baba bayakuyehe atari ukwiba
Njye: ariko nubwo wakwiba wakagombye guteganyiriza imbere hawe
We: nonese sinkibyo byose , nyine urumva ko turamutse twibye boss byatuma tugira imbere hacu heza
Njye: ariko ndumva no mumushahara duhembwa atari muto kuburyo utatuma tugira imbere hacu heza
We: ariko nawe kugira uruganda nkuru byakubera
.
Twakomeje kuganira byinshi mwereka ko ibyo kwiba ataribyo nawe akanyemeza uburyo ki bizadukiza vuba nanjye ntangira kubona bishoboka koko mpitamo kumusaba icyumweru cyo kubitekerezaho nkazamusubiza nyuma yacyo
.
Twamaze kuganira byinshi igihe cyo gutaha kiragera manager ansezeraho nange nsubira kuri facebook gato ngo mbona gutaha
.
Nafunguye machine , niruka njya kuri facebook , message nyinshi zaje zisuka ariko ntangira kuzisubiza , iya mbere nagezeho nasanze ariya josiane yagiraga iti
We :cheri ko wanyicishije irungu ?
.
Nakomeje gusoma message ya kabiri yagiraga iti ?
We: kenny nanubu utaragaruka online ?
.
Namaze gusoma izo messaje zose mbona koko nshobora kuba ntaheruka online kabone ko naherukaga mbere ya week end mpita nandika
Njye: sorry message zawe nibwo mbashije kuzibona , gusa icyatumye ntaza online nuko akazi kari kabaye kenshi . gusa aho ndi hose mba nkuzirikana
.
Namaze kwandika ayo magambo manza kureba niba nanditse neza , mbona koko niko biri , mpita nkanda send ndangije ntegereza akanya gato , ngiye kubona mbona message iraje nihutira kuyisoma yagiraga iti
We: yooo disi mba nagutesheje umutwe nkwandikira wowe uri mukazi , erega nanjye sinjye ahubwo nuko mba ngukumbuye
.
Namaze gusoma iyo message mbona ko koko josiane aba anyitayeho , mpita nandika
Njye: ndagushimira kuba unyitaho kandi utanzi ndacyeka ko abo uzi batakwifuza kukuva iruhande
.
Namaze gukanda send , ntegereza akanya gato , message iba irahageze nyifungute nsanga igira iti
We: kereka ari wowe turi kumwe gusa nanjye byanshimisha kukubona
.
Namaze gusoma iyo message noneho nange numva nifuje kubona uwo muntu unyandikira atanzi , mpita mwandikira
Njye: nonese niba ntabagoye mwambonera akanya muri iki cyumweru tukazahura tukabonana amaso kumaso ?
.
Namaze gukanda send , nshaka kuyihanagura ariko nsanga yarangije kugenda , natekereje ukuntu nshobora kuba ndashe imbogo , igitima gitangira kudihagura , ntangira kwicuza impamvu nohereje message nkiyo , ngeze aho nibuka ko atanzi numva noneho ndaruhutse
.
Nategereje akanya gato mbona ngo seen , ntegereza ko mbona message mugihe kitarambiranye ngiye kubona mbona message iraje yagiraga iti
We: biranshimishije noneho reka tuzabonane kuwa gatandatu nyuma ya sa sita nuba bishoboka duhurire mugitega
.
Namaze gusoma iyo message , mpita niterera hejuru amahirwe ni uko ntamuntu wari uraho naho ubundi nari kuba ndutanze
.
Nahise nandika vuba vuba wagira ngo natanguranywaga na network mba ndavuze
Njye: ntakibazo nzaboneka ubwo muranyoherereza numero zanyu nzabahamagare
.
Namaze gukanda send nibuka ko uwo munsi ariwo clarisse azadusuraho nibutse ukuntu mukumbuye numva agahinda karanyishe nshaka kohereza indi message imubwira ko ntazaboneka mbona yanyita umubeshyi mpitamo kubireka gutyo ikiba kikazaba
.
Nategereje ko yansubiza , ako kanya fiacre aba arinjiye abanza kunsuhuza ahita avuga
We: bro ndabona nawe chat yabaye chat nizere ko wamwana yarangije kuba uwawe
Njye: hahah byo ndabona bigeze kure ahubwo iyi week end tuzaba turi kumwe
We: siwumva se kibaye kimwe kuri kimwe nange buriya natindijwe nuko narimo nganira na clarisse kuri facebook
Njye: kabisa nabonye ko nari naracitswe byinshi
.
Twakomejr kuganira byinshi bigeze aho nzimya imashini , turasohoka mfunga ibiro turataha
.
Twageze muri parking manza kwereka imodoka bampaye nawe arayishima , dore ko yasaga niye , turangije buri wese yicara muye twerekeza murugo
.
Twagezeyo dusanga doliane aho yarari gutegura ibya nimugoroba , tubanza kumusuhuza , mpita ninjira munzu nzana udutebe ntuzana hanze twicara iruhande rw’ imbabura ari nako tuganira byinshi gusa icyantunguye cyane ni amagambo doliane yatubwiye , yahise avuga
We: rero ngiye kubabwira inkuru ariko museke gake
Njye: hahah reka manze nseke mbere noneho
Fiacre : rata twibwirire ntabwo duseka
Doliane: mubyukuri uyu munsi niriwe nitekerezaho ntekereza ubuzima nabayemo , mbona ko kubona umugabo bizangora niyemeza kujya mubarokore nkaba umunyamasengesho kuburyo nuwaba anzi yabona ko nihanye
Njye: hahah aho waba hose uramutse uhindutse ntibyakubuza kubona uw’ Imana yakugeneye
We: winshuka umwanzuro nawufashe , ahubwo ejo uzanzanire bibiliya
.
Twakomeje kuganira byinshi , doliane anyibutsa ukuntu nagiye mugipadiri kuko gukunda byari binaniye , ariko kuko yari yanangiye niyemeza kuzamuzanira bibiliya akigeragereza amahirwe
.
Ibyo kurya byarahiye , dufasha doliane gutegura ameza , turangiye turinganira nayo
.
Twamaze kurya dusezeranaho buri wese yerekeza aho yagombaga kurara
Nageze muburiri ntangira gutekereza uko umunsi wagenze muri rusange , ntekereza josiane twiriwe tuganira , agatotsi karantwara mba ndasinziriye
.
Nakangutse mugitondo mkenyera esuis main nerekeza muri douche mvuyeyo nisiga amavuta nkubitamo imyambaro nerekeza kukazi
.
Iminsi yakomeje kwicuma ari nako akazi kagenda neza , abafatanyabikorwa biyongeraga umunsi kuwundi sinzi uko byageze kuwa gatanu umunsi niteguraga guhura na josiane umunsi ukurikiyeho , ubwo byageraga mumasaha y’ ikigoroba manager yahise aza mubiro byanjye abanza gufunga urugi , arangije aricara aba aravuze
We: nizere ko ibyo twavuganye byose wabitekerejeho kandi igisubizo wakibonye
Njye : burya nageze murugo mbitekerezaho , ndeba inyungu zirimo nsanga ni nyinshi
.
Yahise yiterera hejuru ngize ngo nkomeze ahita anca mu ijambo aba arabuze
We: kora aha rwose ! erega ntamuntu wakwirengeshwa gukira atavunitse
Njye: nari nkikomeza ariko nubwo munciye mu ijambo
We: ibyo nashakaga nabyumvise ko wabyemeye wikwigora usobanura byinshi erega uri kumwe numuntu mukuru
Njye: kuba ndi kumwe n’ umuntu mukuru nanjye nibyo binfasha kumusobanurira kuko nziko abasha kunyumva .
Ubwo rero nanarebye ingaruka mbi zirimo , harimo no gutakaza akazi burundu no gufungwa ariko ikabije cyane ni uko naba mpemukiye uwankuye mumenyo y’ intare

.
Namaze kuvuga ayo magambo mbona noneho manager arahindutse , amaso ye yahise yijima burya ntukifuze kubona umuntu aseka ngo wongere kumubona arakaye aba aravuze
We: ntbwire ko wanze ko nkukiza utabivunikiye
Njye: singiye gukizwa n’ ubujura bw’ ibyo abandi bavunikiye , ahubwo niba unabitekereza nawe inama nakugira nugusubiza ubwenge kugihe kuko ntawigeze akirira mukurya iby’ abandi ahubwo haranira kubyaza inyungu duke ufite
We: noneho utangiye kuntuka ngo ndi umujura ukagerekaho no kunyita umukene
Njye: ariko ndumva wumviranye kuko muri ibyo byose ntanakimwe mvuze , ikindi kandi sinakwita umuntu unkuriye umujura
We : ngo ndumvirana , ariko se ubundi wabura kuntuka naragukuye kumashini nkakugeza mubiro
.
Yamaze kuvuga ayo magambo noneho nanjye umujinya uranyica , kamere irabyuka mpita mvuga
Njye: iyo aba ari wowe wangejeje aha nibwo bujura bwawe mba nabwemeye , ariko kuko ari umutwe wanjye wahangejeje niyo mpamvu nibyo uvuze byose manza kubitekerezaho nkabona igikwiye
We: burya koko uhaze ntamenya ko hari ababuraye , nawe umaze kurengwa
Njye: niba warangaburiye nkahaga , uzareke kungaburira
We: ok ako kazi urimo wiratana nutakavaho njye nzakavaho maze nzarebe iyo uzomongana ugana , uzifuza kubyemera utakibibonye kandi nyamwanga kumva ntiyanze no kubona
.
Nahise mpaguruka mfungura urugi kuko numvaga ngumanye na manager mubiro twageraho tukarwana , musaba kunsohokera mubiro , abuze uko agira arasohoka nange ngaruka kwicara
.
Namaze kwicara mfungura machine ngo nkore raport ariko najya kwandika bikananira ahubwo mumutwe hakarwaniramo ibiganiro byose nagiranye na manager , natekerezaga uburyo namututse kandi ari umuntu unkuriye nkumva nakoze amakosa ngomba kujya gusabira imbabazi ariko nanone natekereza ko nawe atigeze yiyubaha imbere y’ umwana abyaye nkibuka ko uwigize agatebo koko ayora ivu
.
Nakomeje kujya kure , sinzi uko fiacre yatungutse mumuryango ndebye ku isaha mbona igihe cyo gutaha cyarenze , ahita avuga
We: ko mbona wagiye kure byakugendekeye bite cyangwa ni wa mwana wakubwiye ko ejo atazaboneka ?
Njye: wapi ntakibazo mfite
Fiacre: ariko uziko igihe cyose tumaranye nakuyoberwa nukuntu iyo warakaye uhinduka igikara
.
Numvise ayo magambo ya fiacre sinzi aho intekerezo nari ndimo zose zagurutse nibona ndimo nseka , burya incuti nyancuti imenya ibyo ukeneye mugihe gikwiye
.
Twatangiye kuganira byinshi , ngiye kuzimya imashini ngo dutahe nibuka ko ntarebye nimero za josiane , mpita njya kuri facebook kubw’amahirwe nsanga yazinyoherereje , mpita nzandika muri telefone ndangije nzimya machine mfunga ibiro turataha
.
Twahise twerekeza muri parkingi dufata imodoka turataha
.
Nabanje kunyura ahantu bacuruzaga bibiliya ngura bibiliya n’ igitabo cy’ indirimbo mbijyanira doliane
Twageze murugo dusuhuza doliane wari uri gutegura ibya nimugoroba mwereka ibyo nari muzaniye nawe aranshimira turangije twerekeza muri salon nge na fiacre
.
Fiacre yamaze kwicara mpita nikoza mukabati nzana mitzing nyitereka imbere ya fiacre nange nizanira skol , dusuka mubirahuri dukozanyaho turangije turacuranura
.
Twamaze gutuza , dutangira kuganira , namubwiye byose kuva manager yaza mubiro byanjye kugeza asohotse aba aravuze
We: uriya muswa se azakugira ate
Njye: nanjye nibyo byanyobeye , ubundi se ninkora ibyange neza niki azajyana kwa directeur kizatuma asinya bakanyirukana
Fiacre : rekana n’ umuswa ahubwo zana ikindi cya mitzing ninywere
Njye: nicyo ngukundira ibintu byose uba wabyoroheje
We: waba utabyoroheje se ukaba muri iyi si y’ abagome
.
Nahise mpaguruka nzana izindi nzoga dore ko nari nabaye serveur dukomeza kwinywera , mukanya gato doliane yari arangije gutegura ibya nimugoroba aba aje kutureba akitugeraho aba aravuze
We : mu izina rya yesu , ubu se koko ibi mwiteretse mwabiretse mukajya munywa fanta ko ari nazo ziryoha
Njye: hahah erega noneho uhise uba pasteur
We: nanjye sinjye ni umuhamagaro nagize gusa namwe nizeye ko umunsi umwe yesu azabazana
Njye: niba aruwo kunywesha fanta azabe aburetse manze nasaza
Doliane : ngaho muhaguruke tujye kumeza
.
Fiacre yagiye guhaguruka mbona biri kwanga nsaba doliane kubizana aho nawe ahita abizana
Twariye ari nako tuganira , ariko ibyinshi byari ibyabasinzi , turangije doliane asindagiza fiacre amugeza iwe ahita agaruka nanjye nerekeza mucyba cyange ndaryama
.
Nkigera muburiri uko nirambitse niko nabyutse mugitondo , nerekeza kwa fiacre njya kumufasha amasuku namwe murabyumva umusore warurasurwa n’ inkumi , twakoropye inzu , duhanagura utuntu twose ,ibintu byose tumaze kubishyira kumurongo twerekeza gufata ibya sa sita
.
Twamaze kubifata mpita nerekeza douche , mvuyeyo nkubitamo ipataro y’ ikoboyi yari inyegereye , agashati kanyegereye n’ udukweto duto ndangije manza kwireba mundorerwamo nsanga ndaberewe , ndasohoka niyereka fiacre na doliane nabo barabinshimira nanga kujyana imodoka yanjye ngo batankura ibyinyo babona ko ndi umukire
.
Nagiye gufata akamoto manza guhamagara za numero dusezerana bar turi buhurireho mubwira ko mpamusanga kuko nari nuriye moto
.
Nasabye motar gufatiraho kuko numvaga ntinze kugerayo , na motar yaranyumviye afatiraho muminota itarambiranye nari ngeze kuri ya bar , motar araparika ndamwishyura ndangije ninjiramo imbere
.
Nagezemo nerekeza kuri comptoir nsaba ka skol ndangije mpamagara za numero ,zitangira gucamo hashize akanya gato telefone iba irikupye
Nagize ngo nongere kuyihamagara …….
.
Ntuzacikwe na episode ya 81

Advertisements

4 responses to “MY SPECIAL DREAMS EPISODE 80

  1. Kombona manager agiye kuzana ibibazo!!uretseko agati kateretwe
    n`Imana ntigahenurwa numuyaga.Mukomereze aho,iyinkuru iraryoshye cyane

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s