MY SPECIAL DREAMS EPISODE 81


img_0958-18

My special dreams
Episode ya 81

.
Nagize ngo nongere kuyihamagara ngiye kumva numva umuntu ampfutse mumaso , ngize ngo mukoreho numva ni udutoki tworohereye nk’ utw’ umukobwa , aba avuze mukajwi katuje
We: fora ninde ugukozeho?
Njye: ni josiane , ariko nabivuze kuko numvaga ntawundi waba ankozeho kabone ko ari we wenyine twari dufitanye gahunda
.
Namaze kumubwira gutyo ahita amfukura mu maso arangije arampobera biratinda ahita ampa ako ku itama nange ndamwishyura
.
Twamaze guhoberana , ntangira kumwitegereza neza koko ifoto yari yarashyize kuri facebook yasaga nawe neza subwo abandi babanza kuyahanagura ariko we nibwo bwiza Imana yari yaramwihereye , mvuze ngo yari umukobwa mwiza sinaba nciye inka amaberere
.
Yari yambaye agakanzu keza kamwegereye kageze kumavi , yambaye udukweto tureture , agasaha kukaboko n’ uduherena kumatwi , nakomeje kumwitegereza ntaguhumbya mbona umukobwa arebye hasi , aba aravuze
We: nukomeza kundeba cyane kandi ndahita nigendera
Njye: hahah reka manze ndebe ibyo Imana yitakiye , ikabiremana ubushishozi , ubundi ikaguha ubwiza karemano bwabundi adam na eva baremanwe
We: uziko ari wowe muntu wambere wabimbwira
Njye: koko se ? ubu koko ni kuki abantu batabikubwira kandi ubikwiye ?
We: reka tubanze tujye kwicara ndumva naniwe
Njye: disi nahugiye kureba ingendo n’ impagararo y’ abeza nibagirwa ko duhagaze , mbabarira disi nakunanije ahubwo cira aha nkubite cya kenny
.
Namaze kuvuga gutyo noneho Josiane amasoni aramurenga , sukureba hasi noneho yarebeyeyo rimwe , mpita mufata akaboko turatambuka , numvaga kugendana nawe ari ibintu by’ igiciro cyinshi cyane , tugeze muri jardin yari iri hirya ahantu hari hateguye neza twicara aho
.
Nakomeje kwitegereza ahantu twari twicaye , uburyo hari heza cyane mbona ko ari ahantu habereye umuntu mwiza nka josiane nari mbonye online nkava mubyanjye
.
Twamaze kwicara , ngize ngo mpamagare serveur mbona ahise yizana njye natumije skol nk’ ibisanzwe nawe atumiza orange , mukanya gato serveur yari abigejeje aho , josiane amwongorera utuntu ntamenye ahita asubirayo
.
Twahise dukozanyaho , duti kubuzima bwacu , turangije dushyira kumunwa .
Twamaze gutereka hasi ntangira kumubwira ukuntu aberewe no kunywa orange , ambajije impamvu nanga kuyimubwira ariko nawe uburyo yasekaga wabonaga ko abizi
.
Iyo yasekaga yanyibutsaga josee kuko nawe yari afite utwobo kumatama yaseka tugahita turwamo ibintu nakundaga , nanjye aho nari nicaye nageragezaga kumusetsa kugira ngo nkomeza kwirebera iyo nseko y’ abeza
.
Twakomeje kuganira ngiye kubona mbona mucoma aduhingutseho nigisahane kinini atereka imbere yacu , ndebye ibiriho nsanga ni ifi nini , mbanza kwikanga ariko nibuka ko yigeze kumwongorera ahari ubanza aribyo bari bavuganye
.
Twahise dukaraba intoki , turangije dutangira kurya , nacishagamo nkamutamika nawe akanyishyura , ibintu wabonaga bibereye amaso , turangije kurya serveur aranura , tudumiza indi round ari nako tuganira
Njye: ubu se koko watekerezaga ko ugiye guhura n’ umuntu umeze ute?
We: nge ibyo sinabitekerejeho kuko sinigeze numva ko ifoto wampaye atari iyawe . Ahubwo se njye iyo usanga ari nk’ umukobwa utagira amenyo wari kubigenza ute ?
Njye: hahah nari kukuganiza tukamenyana bisanzwe
We: uziko utumye nkomeza kugukunda , mugihe abandi babanza kwihisha inyuma y’ amazu ngo babanze barebe umuntu nibasanga ameze uko batifuza bahite bigendera banakureho telefone none wowe waje no kumugaragaro
Njye: ntacyo naba nikanga kandi buriya naho umuntu utamwishimira singombwa kumwicira gahunda nkaho ntakindi yari gukora , niyo mpamvu numva ko umuntu ukora ibyo ntaho ataniye numujura kuko nawe aba akwibye igihe cyawe
We: wowe ndumva wihariye , gusa nanjye ikintu cyose kivuye mukanwa kanjye mba nagitekerejeho kuburyo ntashobora kwica gahunda y’ umuntu nk’ aho ntakindi yari gukora
Njye: ubwiza Imana yaguhaye inyuma ndumva ari nabwo yakwihereye imbere gusa uwo mutima mwiza uzawuhorane
.
Twakomeje kuganira byinshi , ari nako amasaha agenda yicuma burya ngo umwanzi w’ ibihe ni amasaha , igihe cyarageze turahaguruka ngize ngo nkore mumufuka nishyure arabyanga ngo ninjye namusuye nawe nansura nzagura , ndeba gusigana n’ umuntu duhuye bwa mbere nawo mbona ataba ari umuco , ndangije ndamureka arishyura turataha
.
Twageze hanze y’ akabari , akomeza kumperekeza ngo arangeza aho ntegera arangije akuramo telefone numva ahamagaye umuntu ngo aze kumutwara kuri arete , amaze kuyisubiza mumufuka aba aravuze
We: nari mpamagaye chaufeur wo murugo ngo ansange hariya kuri areter
Njye: ubu se uramutegereza kugeza ryari
We: mukanya gato araba atugezeho
.
Twakomeje kugenda n’ amaguru muminota mike tuba tugeze aho imodoka zaparikaga , mukanya gato imodoka igiye iremera iba irahageze ngize ngo musezere mbona nanone ataba ari byiza ko namusiga kumuhanda mpitamo kumurindira iy’ iwabo ikabanza yahagera
.
Twahise tujya kwicara ahantu hari igiti , tuba twiganirira aba arambwiye
We: nonese ko twari tugiye gutandukana utambwiye uko wambonye
Njye: natunguwe nukunty nakubonye kuko siniyumvishaga ko nahura n’ umuntu Imana yahaye ubwiza karemano gutyo , tugahura duhujwe na facebook
We: hahah udakomeza kumvuga cyane ugatuma ntazongera kuvugana nawe Njye: uramutse utongeye kumvugisha kuko navuze ukuri ntibyatuma nicuza
We: ariko uziko uko umeze kuri facebook naha ariko uri Njye: ahubwo mbwira uko wabonye uyu musazi muri kumwe
We: cyakora ntakubeshye ukimara kumbwira ko ukora muruganda ariko utageze kaminuza natangiye kwibaza byinshi nkumva ko ushobora kuba umeze nkababandi baba banywa ibitabi ariko uko twakomezaga kuvugana nagiye mbisanisha nifoto wampaye nkabona ko wowe atariko umeze , gusa noneho nakubonye mbona uri umwana mwiza utagira uko asa , nako ibindi tuzabivuganira kuri facebook nuko ujyaho rimwe kumunsi kandi mbona ufite telefone ibamo facebook
.
Yamaze kumbwira ko telefone yanjye ibamo facebook numva birantunguye kabone ko ntarinzi ko telefone zibamo facebook , mpita mubaza
Njye: nonese ko ntajya mbona ahantu hari facebook muriyi telefone

.
Yahise ayifata ,mbona agiye ahantu handitse play store ahita ayidownlodinga arangije arayifungura mbona irakoze neza mpita mbona ko burya umunyamujyi aba ari umunyamujyi
.
Tukiri muri ibyo imodoka ya V8 yaraparitse mbona josiane arahagurutse ,nange ndahaguruka aba aravuze
We: ndabona chafeur ahageze reka tugende
.
Twahise duhaguruka twerekeza aho yamodoka yari iparitse , tuhageze josiane ansaba kwinjira mumodoka bakabanza kungeza aho utaha
Njye: ubuse simwaba mwigoye , mwigendere ndatega imodoka zirahari
.
Yakomeje kunyinginga ngeze aho nanga kumusuzugura ninjira mumodoka turagenda ari nako tuganira mvuze ngo twari twahuje urugwiro sinaba mbeshye
.
Twageze aho mviramo kugipangu cyo nabagamo ndahamwereka anansezeranya kuzansura , kumusezera byarangoye ariko narabyakiriye dusezeranaho , bakata imodoka barataha
Nageze murugo manza kunyura kwa fiacre nsanga clarisse yamusuye , nahoberanye na clarisse biratinda nsuhuza na fiacre ndangije ndicara
.
Clarisse yahise yikoza mukabati mbona azanye skol azana nakarahuri aransukira aranguje asubirabkuryama kuri fiacre , ibintu byankumbuje kugira umukunzi mpita mvuga
Njye: urabona ukuntu muberanye , wagira ngo umwe yaremewe undi
Fiacre : urabona tudasa se?
Clarisse : yigo cheri maze ubu nange ndumva nahindutse wowe
Twese: hahah
.
Narebye fiacre mbona yabaye inzobe , mbona ko burya iyo abantu bakundana bagera aho bagasa niba atari uko clarisse yari aryamye kuri fiacre , ibintu nange numvaga bingaruyemo kuba nashaka uwo dukundana nyuma yo gukunda urudashoka
.
Twakomeje kuganira byinshi ariko amasaha atangira gukura clarisse ahita asuhoka ajya gufasha doliane imirimo yo murugo nanjye na fiacre dusigara munzu twiganirira
Njye: bro ufite umwana uhiye kabisa
Fiacre : siwowe wamupfushuje ubusa nkamwitwarira
Twese: hahah
Fiacre : ariko nawe ufite icyuki josee ni acanye kumaso umunsi mwahuye noneho ntawe uzabakira
Njye: ubu se koko namukurahe , ariko umunsi namubonye tuzahita tubana ntabyo gutegereza
Fiacre : reka nanone atambaye agatimba nawe ngo wambare ikote ntawabyemera
Njye: ubuse ntegereje agatimba bikarangira byongeye kuzamo kidobya
Fiacre : wapi noneho ntawabyemera narwana ngaramye ariko ntiyongere kugenda
.
Twakomeje kuganira byinshi kabone ko iyo nabaga ndi kumwe na fiacre tutaburaga ibyo tuganira , muminota mike clarisse ategura ameza , doliane nawe azana ibyo kurya , turahaguruka twegera ameza
.
Twageze kumeza doliane abanza kudusengera , durangije dutangira kwarura , fiacre yasangiye na clarisse baganira shushu cheri ari nako batamikana naho njye na doliane twarimo turya umubu ariko ntakindi twari gukora ubuze uko agira agwa neza
.
Twamaze kurya tubanza kuganiraho gato turangije dusezeranaho doliane ajyana na clarisse kuryama nange na fiacre buri wese yerekeza iwe
.
Nageze muburiri ntangira gutekereza umwana w’ umukobwa utagira uko asa twiriranywe ntekereza ko ntamukunzi mfite ngeze aho nibuka ko ntamahirwe mfite murukundo ,ariko nanone nibukako ngomba kumenya niba ba josiane bagezeyo amahoro mpita nirukira kuri facebook
.
Namaze gufungura facebook niruka njya kureba message zidasomye mbonamo iya josiane yavugaga iti
We: ubu tuvugana ngeze murugo nugera online uhite unsuhuza
.
Namaze kubona iyo message mpita nihutira gusubiza
Njye: Imana ishimwe kuba mwagezeyo amahoro namjye ndabyishimiye gusa nabonye uri umwana mwiza
.
Namaze gukanda send ntegereza igihe gito mbona ahise aza online hashize akanya gato mbona message iraje nihuta njya kuyisoma yagiraga iti
We: yooo disi nawe nabonye uri umwana mwiza kandi wakoze kubwo umwanya wampaye
.
Namaze gusoma iyo message nshaka guhita mwoherereza message ivuga ko namukunze ariko mbona naba mpubutse mpita nandika
Njye: ariko igihe cyose uba uri online ko iyo nkwandikiye uhita unsubiza .
Nategereje akanya gato , message iba iraje yagiraga iti
We: buriya iyo unyandikiye kuri facebook mpita mbibona kuri message za telephone iyo nsanze ari wowe mpita ngaruka online nkagusubiza , gusa ubu ndi kumwe na papa na mama tugiye kumeza ubwo turasubira nuba utararyama kandi nuba wabugezemo urote Imana tuzasubira ejo
.
Namaze gusoma iyo message nyisubiramo ngo ndebe niba ibyo nsomye aribyo , ariko nsanga sindi kurota koko uko nayisomye niko yanditse , mpita nandika
Njye: uryoherwe gusa nge nabugezemo ubwo tuzasubira kumunsi w’ejo
.
Namaze gukanda send , ndambika fone kukameza kavaga mucyumba ndangije niyorosa mumaso agatotsi karantwara nagiye gukanguka mugitondo , mpita njya muri douche , mvuyeyo nisiga amafuta nambara imyenda isanzwe ndaza nicara muri salon mba nirebera agafilime
.
Nkikareba doliane yahise ansanga muri salon , yari yambaye yakanzu igeze kubirenge , afite bibiliya nigitabo cy ‘ indirimbo muntoki ibintu nabonye bimubereye arangije ambwirako agiye gusenga turasubira nyuma y’ amasengesho nange musaba kudusengera
.
Yamaze kugenda nange nsigara nirebera agafilime sinzi , hashize akanya mbona clarisse angeze yambaye agatiriningi nagapira k’ amaboko magufi aransuhuza , anganirizaho gato arangije arasohoka
.
Agafilime narimo ndeba kaje kurangira nsohoka munzu nerekeza kwa fiacre , ngezeyo nsanga yicaye hanze arimo amesa imyenda clarisse akayunyuguza ibintu byongeye kunyereka akamaro ko kutaba wenyine
.
Nange nahise nzana agatebe mbicara iruhande , dutangira kuganira twagiye mubiganiro byo muri secondaire , tugera mubyakazi aho clarisse yatubwiye ko asigaye afasha gucuruza umumama wo muruhengeri natwe dukomeza tumubwira uko akazi kagenda ibintu byongeye kudushimisha sinzi uko twarebye ku isaha tubona bibaye sa sita mpita mpaguruka ngo njye kureba aho kadogo ageze ategura
.
Namaze guhaguruka ngize ngo ngende numva umuntu ukomanze kugipangu nihuta njya gufungura ….
.
Ntuzacikwe na episode ya 82

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s