MY SPECIAL DREAMS EPISODE 83

img_0958-20

My special dreams
Episode ya 83

.
Twakomeje kuganira byinshi, muganiriza nibyo kuba namusubiza kwiga kabone ko amashori yagombaga gutangira mucyumweru gikurikiraho , aba aravuze
We: ubuse koko urabona umukobwa ushaje gutya yakwigana na turiya twana bikamubera
Njye: uko waba ungana kose ntibyakubuza kwiga , ikingenzi si ingano y’ abo mwigana , ahubwo icyangombwa ni ukumenya icyo ugiye gukora
We: ese ubundi ubu ibintu mperuka mumyaka 20 urumva naba nkibyibuka
Njye: wagerageza nkabandi bose , ahubwo kuko wowe waba uzi icyo ugiye kumara byagufasha gutsinda neza
We: aha ibyo birekere abana naho twe twamaze gutarantika utureke
.
Nakomeje kumwinginga , mubwira ibyiza byo kwiga , ageze aho anyemerera kuzajya yiga kukigo cyari aho hafi , ariko akiga ataha
.
Yamaze kubinyemerera nange numva biranshimishije , na kadogo ibyo kurya aba abigejeje kumeza ahita aduhamagara natwe twerekezayo
.
Twageze kumeza buri wese yarura ibyo ashoboye , turya ari nako tuganira turangije buri wese yerekeza muburiri bwe
.
Namaze kwihina mumashuka ntangira gutekereza byose , ibyinshi byandwaniragamo ni ibibi kuruta ibyiza , nshaka kwandikira josiane mbona bwije cyane , sinzi uko agatotsi kantwaye , nagiye gukanguka nsanga bwakeye , nerekeza muri douche nitera utwuzi ndangije nambara neza nerekeza kukazi
.
Nageze mukazi nkakora neza nk’ ibisanzwe , hashize akanya gato mbona urugi rurafungutse , ndebye uwariwe mbona ni directeur
.
Yahise yinjira , ageze mubiro abanza kunsuhuza ambaza niba akazi kagenda neza , mubwira ko ntakibazo
.
Yakomeje kumbaza ibintu byinshi bijyanye n’ akazi nanjye nkamusubiza buri kimwe cyose abajije , byose tumaze kubirangiza aba aravuze
We: ndabona akazi waragakoze neza , icyo ni kimwe mubyari binzanye , icya kabiri rero ni uko mucyumweru gitaha uzajya mumahugurwa muri amerika ukazahagararira uruganda , ni mubijyanye na byabindi twari twajyanyemo cyagihe , ubwo rero amahugurwa azamara icyumweru
Njye: ubwo se ko usibye no muri amerika , ko no kukibuga cy’ indege ntarahagera ubwo nzagenda nte ?
We: ibyo kugenda byo natwe twabitekerejeho , uzagera ikanombe indege izabatwara izaba ihari , kandi hazaba hari nuwo kubayobora kuburyo ntakibazo nakimwe uzagira
Njye: murakoze cyane sinabona icyo mbitura
We: akira uru rupapuro ni ordre de mission uzajyana , noneho iyi cheque niyo mafaranga ajyana niyi ordre de mission
.
Namaze kwakira iyo cheque ndebye amafaranga ariho ndikanga kuko hariho ibihumbi maganatanu , nshimira directeur arangije ansezeraho asubira mubiro bye
.
Yamaze kugenda ndongera ndeba ya cheque yampaye mbona koko niyo , ibintu byongeye kuntungura narahagurutse ntangira kubyina injyana nange ntazi , hashize akanya gato ndongera nkora akazi kanjye
.
Nakomeje gukorana umurava , haba mugushaka abafatanyabikorwa cyangwa mugukora ama rapport , sunzi uko nibutse ko twahaye imyenda mama yvette , ntigeze mubaza uko bimeze ,mpita nirukira kuri facebook ndeba mama yvette mpita mwandikira
Njye: mwiriweho ?
.
Namaze gukanda send ntegereza akanya gato , mbona message iraje yagiraga iti
We: yooo , disi wowe uranyibutse , wiriweho neza? twe turashima Imana , ubu na yvette yagiye kwiga ubu nibanira nawamwana w’ umukobwa umfasha gucuruza gusa kubera akazi kenshi mba nibagiwe kubavugisha ariko nizere ko muri amahoro
.
Namaze gusoma iyo message numva biranejeje burya ntagishimisha umwana nko kumva mama we ameze neza , mpita nsubiza
Njye: biranejeje kuba muri amahoro natwe tumeze neza , ese yamyenda twaboherereje bimeze bite?
.
Nategere akanya gato ngiye kubona mbona message iraje menya ko ariya mama yvette , nihutira kuyisoma yagiraga iti
We: ahubwo nibagiwe kukubwira ko ubu ariyo nsigaye ncuruza cyane kuko inaha yarakunzwe cyane ahubwo ejo muzongera munyoherereze ifuso yayo
.
Namaze gusoma iyo message niterera hejuru burya ntagishimisha nko kubona umukiriya w’ imena , mpita nandika
Njye: biranejeje bitavugwa , ikindi nashakaga kukubwira ni uko kuwa mbere utaha nzerekeza muri amerika mumahugurwa y’ icyumweru ubwo ningaruka nzabasura mbabwire uko mumahanga byifashe
.
Namaze gukanda send ntegereza akanya gato message iba irahageze yavugaga iti
We: ndumva akazi gakomeje kukuryohera , gusa ntuzabe nkababandi bagera imahanga bakibagirwa urwababyaye , ugasanga aho bari babayeho nabi kandi aho bavuye bameze neza , nawe uzamenye ko amazi ashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho
.
Namaze gusoma izo nama za mukuru , buriya ntakiza nko kubona ukugira inama, ari nacyo nakundiraga mama yvette na fiacre , ndangije mpita nandika
Njye: murakoze cyane inama zose mungira nzishyingura mumutima ndacyeka mudateze gukorera ubusa
.
Twakomeje kuganira byinshi tugeze aho dusezeranaho ndebye izindi message nanga kwirirwa nzisubiza kuko nari nkiri mukazi , ahubwo nakomeje gukora akazi nkibisanzwe amasaha yo gutaha ageze ndasohoka mfunga bureau nerekeza muri parikingi
.
Nageze hasi mpura na Ally manza kumusuhuza mba ndavuze
Njye: amakuru ki musore ko twaburanye
We: aha mba nitinyiye da , erega twese dutinya abayobozi , niyo nakubona mumuhanda nshobora kwiruka
Njye: ubu se igihe twamaranye dukorana ko utambonaga ngo wiruke , ubu hari icyo nigeze mpindukaho
We: nitwe tubizi , gusa boss hari ikintu numvise numva ntakihererana nkumuntu twabanye
Njye: nicyo inshuti zibanira, nonese icyo kintu ni igiki?
We: uyu munsi rero sinzi ikintu boss yari antumye kwa manager , ngezeyo manza kugira ubwoba bwo kwinjirayo , nibwo nahagaze kumuryango ariko ibyo yarari kuvugana secretaire nibyo byanteye kwibaza byinshi numva ntabiguhisha nkumuntu twakoranye kumashini imwe
Njye: ko numva unteye ubwoba se , ibyo bintu ni ibiki ?
.
We: manager yabanje kumubwira
Manager: ubuse uriya mushenzi ko akundwa na boss cyane ni iki dushobora gukora ngo kimuhame kuburyo na boss ahita amwanga
Secretaire : njye mba mbona ibyo wabwira boss byose kuri we atabyumva
Manager: ariko ntaburyo wakwigira incuti ye , ubundi ukazamubeshyera ko yagufashe kungufu?
Secretaire: reka reka , uriya muntu ntajya avuga sinabona uko mwegera . ahubwo nungutse agatekerezo
Manager : mbwira se
Secretaire : uwakwinjirira uriya musore bakunda kugendana , akamwizeza amafaranga menshi cyane akadufashamo ko we ibyo yavuga byose boss yahita abyemera
Bose bahise basekera rimwe bati tubonye umuti manager aba aravuze
We: erega kariya gasore kuva kagera aha sinigeze ngira umutekano na muke , dore ko kanamfungiye ikigega navomagamo
.
Namaze kumva ibyo ubwoba buranyica ntekereza ko ntawundi yavugaga utari wowe niyo mpamvu nihutiye kuza kukureba kugira ngo nkubwire ibyo byose numvise
Njye: urakoze cyane kuba ubimbwiye burya incuti nicyo zibanira
.
Nahise nkora mumufuka muhereza inoti ebyiri za bitanu nawe aranshimira , dusezeranaho njya mumodoka ndayatsa nerekeza murugo
.
Nageze murugo nsanga ibyo kurya birateguwe ngize ngo nkoremo birananira , doliane ambaza impamvu mubwira ko ntameze neza mpita musiga aho njya mucyumba
.
Nagezeyo ntangira gutekereza ibyo Ally yari amaze kumbwira byose ntangira kwivugisha
.
Njye: ntibishoboka ubu se koko manager dupfa iki? ubu se kuba naranze ko duhombya directeur kandi yaraduhaye akazi nicyaha ? ubuse koko ko agiye kwitabaza fiacre azamwemerera ?
Nonese ko menye ibyo mbibwire fiacre? oya ariko nanone abantu ni abantu nshobora kubibwira fiacre kandi wenda yarazabyemera bigatuma ahita ajya kubibwira manager noneho agahimba ibya simusiga
.
Namaze kwibaza ibyi bibazp byose bitabashaga kubonerwa umuti , numva umutwe urandiye ndangije mpamagara directeur mubwira ko narwaye ntarasubira mukazi nimugoroba , ambaza niba bikomeye mubwira ko atari cyane , arangije ampa uruhushya
.
Nakomeje kujya kure , nibaza impamvu ibibi byose arinjye bizaho nabyo biranyobera sinzi uko agatotsi kantwaye nagiye gukanguka nka nyuma yisaha ndabyuka nkaraba mumaso nibuka ko doliane yagombaga kujya ku ishuri
.
Nahise muhamagara musaba ko twajyana ku isoko tukagura ibyangombwa by’ ishuri , nawe yahise yikoza mucyumba yambara ikanzu igera kubirenge turangije twurira imodoka twerekeza ku isoko
.
Twageze mumodoka , dukomeza kuganira byinshi mubwira ko nzajya mumahugurwa muri amerika nawe arabyishimira
Hashize akanya gato tuba tugeze ku isoko , mugurira ibikoresho byose byishuri , mugurira na uniform turangije turataha
.
Twageze murugo dusanga fiacre nawe yatashye , manza kumusuhuza mubwira uburyo nzajya mumahugurwa muri amerika mucyumweru gitaha nawe arabyishimira anyizeza kuzamperekeza akangeza kukibuga cy’ indege
.
Twakomeje kuganira byinshi nkageraho nkibuka ngiye kumubwira ibyo naganiriye na ally ariko nkahita mfunga umunwa sinzi uko amasaha yageze twerekeza kumeza turangije twerekeza muburiri
.
Nageze muburiri mfungura facebook ntangira kureba message zose sinzi uko nabonyemo iya josiane yavugaga iti
Uyu munsi wose bwije utageze online?
.
Namaze kuyisoma mpita nihutira kumusubiza
Njye: yoo sorry akazi kari kambanye kenshi , ariko nabonye n’amahugurwa mucyumweru gitaha muri amerika
.
Namaze gukanda send ntegereza akanya gato , message iba iraje yagiraga iti
We: mbega byiza , tuzagukumbura kabisa ubu se koko icyumweru cyose kizashira tutongeye kubonana
.
Namaze kuyisoma numva nitereye mubicu mpita nandika
Njye: nubwo nzaba ndi kure yawe ariko ndacyeka online turi kumwe
.
Namaze gukanda send , ntegereza akanya gato mbona message iraje yagiraga iti
We: gusa nujya kugenda uzambwire nguherekeze
.
Namaze gusoma iyo message mpita nandika
Njye: ntaribi ntacyo nakora ntakubwiye kandi ari wowe munyamabanga nsigaranye
.
Twakomeje kuganira byinshi ,agatitsi kageze aho karantwara ibyo kwandika mbivamo mpita nsinzira , nagiye gukanguka mugitondo nerekeza douche nitera amazi ndangije nambara neza nerekeza mukazi
.
Iminsi yakomeje kwicuma igihe cyo gutangira amashuri kiragera doliane ajya ku ishuri , ibintu byongeye kunshimisha , nange nkomeza kwitegura urugendo rugana muri amerika
.
Umunsi nagombaga kugenda warageze manza guhamagara josiane mubwira igihe ndagendera , byageze nka sa moya numva umuntu ukomanze ngiye gufungura nsanga ni josiane wari uje mumodoka ye yitwaye ,arinjira aparika mugipangu , arangije avamo
.
Twabanje guhoberana biratinda ndangije muha karibu muri salon arinjira amaze kwicara nanjye mwicara iruhande mba ndavuze
Njye: uziko narinzi ko wabivuze wikinira
We: njye mubuzima nirinda kuvuga ibyo ntasubiramo kandi mubo nakinisha nubwo tumaranye agahe gato wowe ntiwabamo
Njye: urakoze cyane kuba unzirikana , nange nishimira kwicarana nawe nganira numwana warereshejwe amata
We: maze nanga ukuntu uba untaka kandi ntabikunda
Njye: erega sinareka kuvuga ibyiza Imana yaremye kandi byigaragaza
We: erega ikibazo ni uko ari wowe ubibona wenyine
Njye: ahubwo ntawe utabibona , nuko bo babibona bikabarenga bakabura uko babikubwira
.
Twakomeje kuganira ngiye kubona mbona directeur nawe arahageze abanza kudusuhuza arangije aricara mpita mvuga
Njye: uyu yitwa josiane ni umuvandimwe wanjye
Directeur : nange ndabibona , ikibazo ni uko utajya wakira abashyitsi
.
Yamaze kuvuga ibyo nanjye numva ndisetse nkurikije igihe nari maranye na josiane ntanigeze mwakira , josiane aba aravuze
We: twari tukiganira buriya araza kutwakira nyuma
.
Nahise mpaguruka njya mukabati buri wese muzanira icyo afata , maze kubafungurira mpita njya kwitegura ndangije gufunga inbyo ndyana nikoza douche nitera utwuzi , ngaruka mucyumba nkubitamo imyenda ndasohoka
.
Twageze hanze twicara mumodoka imwe ya directeur feri yambere twayifatiye kukibuga cy’ indege tugezeyo mbasezeraho barataha nange nerekeza aho bari bambwiye ntegerereza abandi
.
Bahise badusaba kwinjira mundege , abasore n’ abagabo bagombaga kugenda n’ indege ya mbere naho abakobwa n’ abagore bo bari kuza n’ indege ikurikiyeho
.
Twamaze kugera mundege , ihita itsimbura nanjye mba ngendeye mundege bwa mbere , ibintu byongeye kunyereka ko burya iyo wihanganiye ibigeragezo , igihe kigera ugasubizwa
.
Mugihe kitarambiranye twari tugezeyo , dusanga imodoka zatwiteguye , twinjiramo zitujyana muri hoteli twagombaga kubamo ari nayo twari gukoreramo amahugurwa
.
Buri wese bamweretse icyumba cye , njye nagombaga kurara muri etage ya mbere . Ninjiyemo ndambika ibyo nari mfite , gusa aho hantu wagiraga ngo twageze mu ijuru
.
Narangije gutunganya byose mfata akarahure nshyiramo amazi , nsohoka hanze ngo ndebe uko ikirere cyaho kimera .
.
Nageze hanze sinzi uko narebye hasi mbona abakobwa n’ abagore barimo barava mumodoka sinzi uko narebye umukobwa umwe wari uvuye mumodoka wari wambaye akajipo kagera mumavi n’ agashati kamwegereye nudukweto duto nkimukubita amaso uko nakamurebye niko naheze kugeza ubwo ikirahure cyancitse kikamugwa imbere amazi akamutarukira
.
Ntuzacikwe na episode ya 84

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s