MY SPECIAL DREAMS EPISODE 85

img_0958-22

My special dreams
Episode ya 85

Igihe cyo kujya mukaruhuko kigeze ndeba wamusore aho yari yicaye mpita ngenda musanga ngiye kumugeraho , akimbona ahita ahaguruka nange nkomeza kumukurikira arebye inyuma aba arambonye ahita avuga

We: ese ko mbona aho ndikujya hose ungenda inyuma uranshakaho iki?

Njye: habe no kunsuhuza , ahubwo ukambaza aho njya , ubuse iyo ubanza kunsuhuza wari kuba iki?

We: njye sinjya nsuhuza amaniga yivanga mubyabandi
Njye: hari ikibi naba nagukoreye ngo nsabe imbabazi

We: ibyo tubireke man ndumva ntashaka no kubitekerezaho kuko nibyo kuntesha umutwe gusa ariko nange aho nzihimurira ndahazi , ahubwo nawe mva imbere tudasererera mugihugu cyabandi

Njye: bro icyambere ugomba kumenya ni uko ntacyo dupfa kuko ntanaho tuziranye , ikindi kandi ni uko uwo unshinja ntazi igihe mwamenyaniye niyo mpamvu nshatse kukwegera ngo tuganire nibiba ngombwa naguharire

We: siwumva se , wowe ushobora kuba uri umujama mwiza , ahubwo uze kuza nimugoroba turangije amasomo tubyumvikaneho maze umparire umwana mwiza utemba itoto

Njye: asante

Bahise basona , kuko akaruhuko kari karangiye , tuhita twinjira muri salle , nakurikiye amasomo nezerewe burya ntakiza nko kunguka inshuti , mwarimu yigishishe muteze amatwi kugeza ubwo basoneye kujya mukaruhuko ka sa sita ntabishaka

Twahise dusohoka nge icyari kindaje ishinga ni ukubona my jo wanjye , nahise njya kumureba nsanga nawe yantegerereje kumuryango mufata akaboko twerekeza muri restaurent ari nako tuganira

Njye: nshimishwa no kukubona iruhande rwanjye

We: utambeshya nukuntu mukaruhuko ka sa yine wantaye ngenyine irungu rikanyica

Yamaze kuvuga ibyo ntekereza uburyo namutereranye mukaruhuko , mbona ko namubabaje ariko nibutse ko naringiye gushaka inshuti ngo twiyunge numva ko bitapfuye ubusa mpitamo kumubwira byose uko byagenze
Namaze kumubwira impamvu yabinteye , ahita avuga

We: umbabarire my kenny nanjye sinjye ni urukundo rwari rwatumye nkurakarira

Njye: ahubwo amakosa yose ni ayanjye wagiye ntakubwiye aho ngiye

Twakomeje kuganira byinshi tugeze muri restaurant jose abanza kunyarurira , nange mpita mwarurira turangije twerekeza kumeza turinganira nayo

Twagezeyo manza kumutamika nawe aranyishyura , abari aho baduha amashyi nanjye numva biranejeje , mfata nagafanta ndamusomya nawe aranyishyura mba ndavuze

Njye: honney ko mbona iby’ ubukwe tubisoreje aha kuri wamunsi mwiza imana yatugeneye tuzakora iki ?

We: hahah ubwo tuzakora ibirenzeho , uzabona surprise

Njye: ese ubundi ubu dushatse ntitwahita twijyanira kugira ngo tutazagera murugo nkongera kukubura nkureba

We: ubu se urumva twaba tutihaye amenyo y’ abasetsi

Njye: ibyo abantu bavuga byose simba mbyitayeho icyingenzi ni uko mba ndi kumwe n’ uwo Imana yandemeye akamfasha gutera intambwe y’ ubuzima

We: ubuse urumva kugenda ntambaye agatimba nk’ abandi bakobwa barezwe byambera

Natekerejeho gato ndeba ukuntu nanjye nkeneye kubona abasore bangaragiye nkongera kubona abavandimwe n’ inshuti bakoma amashyi , mbona ko koko twaba dukoze amakosa , mpita mvuga

Njye: koko nibyo chr nkukundira ko ureba kure kandi ugashyira mugacumiro ibintu byose

We: urakoze cyane , gusa nicyo naremewe igihe cyose ngomba guharanira icyagushimisha

Twakomeje kuganira byinshi ndebye hirya mbona mubaduhaga amashyi harimo na wamusore , dukubitanye amaso mbona ahekenye iryinyo ariko sinabyitaho nibuka ko dufitanye gahunda yo guhura nimugoroba , mbibwira jose , aba aravuze

We: wihangane ntuzane ibintu byo guhangana nawe hato mutarwanira mugihugu cyabandi , ibintu bikaba birebire
Njye: nange sinabikora ahubwo ndashaka ngo tuganire turebe uburyo ki twabonera umuti ikibazo kiri hagati yacu tukunga ubumwe

We: amahirwe masa nubwo nanjye nagushakaga iruhande rwanjye ariko nibyo ningombwa

Twakomeje kuganira byinshi , igihe kiragera dusubira kumasomo nkuko bisanzwe nakurikiye ntitangiriye ku itama , amasomo arangiye mpita mpaguruka njya kureba wamusore

Namugezeho manza kumusuhuza , ndangije musaba ko twareba ahantu hatuje tukaba ariho tujya kwiyicarira , ahitamo ko tujya kuri piscine tukumva akayaga kava mumazi

Twaratambutse tugera kuri piscine dufata udutebe turivmcara , serveur nawe aba arahageze kuko nta ka skol kabaga aho twatumije aka likel muminota mike kari kahageze tukozanyaho turangije turacuranura

Twamaze gutereka ibirahuri kukameza , wa musore ahita avuga

We: cyakora uyu munsi mwadukosoye

Njye: nawe se wabibonye

We: kubibona gusa , ntawaruri hariya utiboneye ibirori , gusa nizere ko waruri kumusezeraho ubundi ukamparira

Njye: gusa ntitwibwiranye nubwo turi gusangira , njye nitwa kenny

We: nanjye nitwa Emmy

Njye: nishimiye kukumenya

We: asante wowe ndabona uri umujama wanjye ahubwo gira umparire umwana

Njye: ibyo kuguharira simbyanze gusa icyo ugomba kumenya ni uko urukundo rugana aho rushatse kandi ntaruhare narumwe umuntu abigiramo

We: reka reka , ntarukundo rubaho uwo washaka wese wamukunda kandi uko mwakundana ninako rwagenda

Njye: bro ibyo uvuga ni uko utarahura n’ urukundo nyarukundo , ngo rugusesekazeho ibishashi byarwo aho ugiye hose urusangeyo

We: ibyo biba kubakobwa ntamusore ugira umwana umwe

Njye: buriya nanjye bijya gutangira nahuye na jose bla..bla namubwiye byose ntacyo muhishe nagiye kurangiza ubona yatwawe , aba aravuze

We: bro burya bwose wabayeho mubuzima bubi gutyo , ukaba ugeze aha

Njye: urabivuga urabizi buriya kwihangana bitera kunesha kandi ibuye abubatsi banze niryo rikomeza imfuruka

We: uziko buriya murugo bajyaga batubwira ngo abana b’ abakene batera umwaku kandi ngo ntawigeze gukenaho ushobora gukira . ubwo nakuze ariko mbizi kugeza ubwo nakundanye n’ umukobwa w’ umukene murugo baramwanga kugeza yishakiye undi mugabo ninaho nakuye ko ntarukundo rubaho

Njye: ubwo uwo ntiwamukundaga kuko iyo umukunda wagombaga kumurwanira ishyaka

We: wahora niki ko natinye igitsure cya papa kugeza ambwiye ko ngomba gushyingiranywa na jose , gusa buriya ntakubeshye simukunda cyane uretse ababyeyi babimpatira nanjye nkabona ntakindi nakora , kuko iyo mba mukunda cyane ntiwari kunkira

Njye: nshimishijwe niryo jambo umbwiye , binyereka ko nawe agaciro k’ urukundo ukumva kuko uko byagenda kose ntakintu nakimwe cyatuma ukunda utakurimo kandi urukundo rwizana ntacyo ugendeyeho

We: bro reka nkubwize ukuri ariko ntuzabibwire uriya mukobwa kuko se cyangwa papa babimenye sinabakira gusa wenda kuko mukundana kandi nkaba numva intambara warwanye wenda nange wazamfasha kuyirwana

Njye: mbwira ndakumva

We: buriya mubuzima navukiye mumuryango ukize ariko ntamahiro nigeze mpabona kuko data yakize kubera ibintu byo kugenda akanyaga abakire ibyabo byaba ngombwa akabica

Njye: komeza numve
We: ubwambere rero niga secondaire naje gukundana n’ umwana w’ umukene , data akambwira ko iwabo batera umwaku ariyo mpamvu bakenye , nange nkabifata ntyo , kugeza ubwo iyo papa yatubonanaga yahitaga aza akanshyira mumodoka ubundi twagera murugo inkoni zikaba zibonye akazi kazo

Njye: disi birababaje

We: ndacyakubwira , byageze aho nshaka uburyo nakwikuramo uwo mwana w’ umukobwa kugira ngo nduhuke inkoni nubwo bitari binyoroheye , wamwana amaze gushaka nibwo naje kumenya amateka ko ari papa wabambuye ibyabo byose ari nayo mpamvu yamwangaga urunuka

Njye: iyo ubimenya mbere ukarwanira ishaka uwo muziranenge

Emmy : byarambabaje kugeza ubwo nabonye ko urukundo rutabaho , kubmva ubwo ntangira kujarajara mubakobwa uyu munsi nkaba mfite uwawo , ejo nkahindura nikomeza bityo kugeza ubwo nahuye n’ umwana wa afande anyereka urukundo rudasanzwe , yari umukobwa mwiza kuburyo uwariwe wese wamubona yatakaramo , ahubwo reka mbanze nkwereke amafoto ye

Yahise akora mumufuka akuramo telefone , mbona agiye muri garely atangira kunyereka amafo menshi ari kumwe nuwo mukobwa ndebye mbona ni josiane , nahise nijijisha nanga kumwereka ko hari aho muzi , ngira amatsiko menshi yo kumenya uko byaje kugenda nyuma mba ndavuze

Njye: nonese nyuma yo guhura niki kijya mbere

We: sha wavuze ko nabikojeje murugo bakambwira ko ntafite uburenganzira bwo kwihitiramo umugeni ko aribo bagomba kumpitiramo .

Njye: ubuse babonye ko wowe ntamaso ugira , ubuse papa wawe we uwari kumuhitiramo yari kubyemera ?

We: nange nicyo namubwiye ariko inkoni nariye ntiwazibara , ubwo rero kumunsi ukurikiyeho nibwo nabyutse mugitondo , papa ansaba gukaraba ngo tukajyana ahantu , maze gukaraba no kwambara nibwo yanshyize mumodoka turagenda no kwa jose ngo ba

Twagezeyo turasuhuza , baratwakira , hashize akanya papa jose aba aramuzanye ngo tube tuganira nabo babe biganirira iby’ abakuru

Natwe ntakindi twari gukora twateretse intebe hanze tuganira byinshi kuburyo byageze n’aho jose akumnwira buriya nari nkuzi mumateka ariko ntarakubona , yambwiye byose ntacyo ampishe ariko dushaka umuti turawubura kabone ko atari azi iyo wagiye

Njye: komeza umbwire

We: ubwo rero igihe cyarageze mbona ba papa barasohotse nsezera kuri jose na papa we turataha .

Twageze mumodoka papa atangira kumbaza uko namubonye mubwira ko ntakibazo , ati nzajya kumugusabira mbura icyo ndenzaho ngayo nguko kugeza na n’ ubu iyo ambwiye iby’ ubukwe mubwira ko ntaritegura biriya byose nakubwiraga byo kumumparira natebyaga ngo ndebe uko ubyakira

Namaze kumva ayo mateka numva nanjye agahinda karanyishe ariko mbonye ubwo butwari bwa Emmy numva imbaraga ziranyuzuye nibuka ko yanyeretse amafoto ya josiane ariko ntabyinshi yambwiyeho mba ndavuze

Njye: nonese wamwana wanyeretse byaje kurangira bite?

We: twakomeje kuganira ari nako urukundo rwiyongera gusa namubwiye uko ibintu byose byifashe mbona kubyakira biramurenze ansaba ko twabireka byaba ngombwa akajya mukibikira ariko ntitubabaze ababyeyi kuko yambwiye ko se yanga umuntu wese wamubabariza umwana , ngo rero hagize ikibazo kibamo se ashobora no kuba yakwihorera
Njye: kereka niba nawe ataragukundaga kuko aramutse agukunda ntiyatuza atakubonye kandi ukuri niyo waguhisha ute , kugera aho kukigaragaza

We: twageze aho turabireka ariko kwihangana birananira kugeza ubwo nongeye kumwandikira arik we akansubiza ubona atabishaka

Njye: koko uvugishije ukuri waramukundaga ?

We: cyane rwose , uwamungarurira namuha ibyo ntunze byose

Njye: humura niba waramukundaga byukuri kandi nawe agukunda umunsi umwe ukuri kuzigaragaza mwongere kubona ibyiza mwabuze

Twakomeje kuganira byinshi , amasaha yo kujya muri restaurent aragera , nishyura inzoga twari twafashe turangije twerekeza kuri restaurent

Twabanje kunyura kuri jose , akitubona asa nutungurwa araza aduhereza imikono turangije twerekeza muri restaurant

Twagiye tuganira byinshi umunezero wari wose , tugeze kuri buffet twarura buri wese ibyo afata , turangije tujya kwicara

Twamaze kwicara mbwira jo wanjye ibyo twaganiriye na wa musore , dufata umwanzuro wo kuzareba uko twabahuza bakongera kunezererwa ibintu emmy yishimiye cyane

Twakomeje kuganira byinshi , turangije kurya dufata selfie mpita nyishyira nkuri facebook profil , nyuma twerekeza aho twararaga

Twageze aho emmy yararaga tumusezeraho , turakomeza tugera kucyumba cya jose , gutangukana biranga mba ndavuze

Njye: cherie ubu koko ndongeye ngiye ngenyine koko , ubuse ndihanganira kutakubona ijoro ryose

We: ubu nange nibyo ndi kwibaza bikanyobera ariko nanone agaseke karacyapfundikiye umunsi nugera uzakipfundurira

Njye: urakoze cherie gusa tukigera murugo nuguhita dukora ubukwe maze tukibanira ubuziraherezo

We: nange byanshimisha kukubona iruhande rwange igihe cyose ngushakiye

Twakomeje kuganira ariko igihe gikomeza kutubera igihe , dusezeranaho buri wese yerekeza mucyumba cye

Nagezemo nirambika muburiri nshakisha ibitotsi ndaheba , sinzi uko natekereje ko ntaheruka kuri facebook mpita nyifungura ngo ndebe message ziriho

Iyambere nasanze ariya josiane yagiraga iti….

Ntuzacikwe na episode 86

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s