MY SPECIAL DREAMS EPISODE 86

img_0958-23

My special dreams
Episode ya 86

.
Iyambere nasanze ariya josiane yagiraga iti
We: ko wabuze ncuti , uziko buri kanya njya online nkakubura , sinzi niba waragezeyo amahoro
.
Nakomeje munsi yayo nsangaho indi yagiraga iti
We: uwo muntu muri kumwe mwaramenyanyese?
.
Nahise nibuka ko koko kuva nagera muri amerika ntamuntu numwe ndabwira ko nashyitse numva nanjye sinabaye umwana mwiza , ndeba guhita nandikira josiane nsize mama yvette mbona yaba ari amakosa , manza kwandikira mama yvette ko nashyitseyo , mpita ngaruka kuri message ya josiane nandika ngira nti
Njye: sorry mbanje kubasaba imbabazi kuko nange sinjye , ahubwo nagezeyo nsanga hari byinshi bimpugije , gusa ndanashimira ko mwakomeje kuntekerezaho naho uyu musore ubu ni inshuti yanjye magara
.
Namaze gukanda send ntegereza akanya gato , mba nsoma utundi tumessage two kuri facebook , ngiye kubona mbona message iraje yagiraga iti
We: nizere ko yakubwiye ibyange byose nawe
.
Namaze kuyisoma ndeba kwandika ko ntabyo yambwiye mbona ko kubeshya bitajya bihira benshi , nongeye kuyisoma inshuro nyinshi ari nako ntekereza ibyo ndibuze kumusubiza ngezaho mfunga umwuka mba ndavuze
Njye: yambwiyeho bike ko agukunda ariko buriya nawe ibyinshi uzabimbwira
.
Namaze gukanda send ntegereza akanya gato mbona hiyanditseho seen , binyereka ko ayibonye , ntegereza undi mwanya muto ngiye kubona mbona message imeze nk’ igitabo iraje yari nini cyane yagiraga iti
.
We: mubyukuri ntacyo naguhisha kuko kuva twabonana nakwiyumvisemo nka brother wanjye kuko mugihe kinini nari maze ntaseka niwowe wongeye kundema agatima mbasha guseka
.
Aho narindi natangiye kwivugisha
Njye: ubu se niki nakoze cyatumye useka abandi batari barakoze? ubuse niki natanze ngo mbe brother wawe ? cyangwa ugiye kumbwirako wankunze kandi nkunda Jose
.
Yakomeje agira ati :mubyukuri kuva navuka sinigeze ngira amahirwe yo gukundwa , kuko iyo nageragezaga kwegera umusore wese yahitaga ampunga ngo ndi umukobwa wa afande
Njye : ese koko bibaho ko umuntu yazira aho yavukiye kandi ntaruhare yabigizemo ? mbega isi !! ibyo byose narimo nivugisha muburiri
.
Yakomeje agira ati: ubwo rero nageze aho mpura nuriya Emmy nabonye muri kumwe anyemerera kumba hafi akampa urukundo , nange nkumuntu wari ukunze bwambere nararumuhase mwimariramo ariko icyambabaje nanubu kikinkomeretsa ni ukuntu yageze nyuma akambwira ngo iwabo barabyanze ngo ikiza ni uko twahagarikira aho
Njye: ubu se koko kuki umuntu muzima w’ umusore yatekererezwa n’ ababyeyi ? ubuse koko uwo mubyeyi we uwari kumutekerereza gutyo yari kubyemera ? ibyo byose nibyo nivugishaga
.
Yakomeje agira ati : mubyukuri kuva uwo munsi numvise mpuzwe nikintu bita urukundo cyose , iyo nahuraga n’ umusore namugenderaga kure , gusa sinzi uko nageze aho nzakuganira nundi mukobwa anyumvisha ko abantu bose batamera kimwe nibwo nakubonye online ntangira kukwandikira gusa ndagushimira ko nabonye koko ko abantu bose batameze kimwe
.
Namaze gusoma iyo message ndende , ntekereza ukuntu kubura umukunzi wahaye urukundo rwawe bibabaza nibuka inshuro zose nabuze Jose uburyo numvaga ubuzima ntacyo bumbwiye , numva nishize mumwanya wa Josiane wantakiraga , mpita nandika
Njye: nonese koko Emmy waramukundaga , niba waramukundaga se nanubu uracyamukunda ?
.
Namaze gukanda send ntegereza akanya gato mbona message iraje yagira iti
We: mubyukuri sinabona uko mbivuga gusa naramukundaga kandi nubu ndacyamukunda
.
Namaze gusoma iyo message ngize ngo nsubize tefone ihita izima niruka njya gushaka chargeur ngo nyishyire kumuriro ndayibura nibuka ko nayisigiyr Jose kandi aho amasaha yari ageze sinari kugera mucyumba cye ,umujinya uranyica ntangira gutekereza byinshi ntari mfitiye ibisubizo , agatotsi karantwara
.
Nagiye gukanguka mugitondo nkangukira hejuru mbonye bwakeye , nkenyera essis main nerekeza muri douche mvuyeyo nisiga amavuta nambara nkibisanzwe nerekeza muri salle aho twafatiraga amasomo
.
Nagezeyo nakererewe , ariko mfatira aho abandi bari bagejeje , tugiye mukaruhuko nk’ ibisanzwe manza gusuhuza ma Jo , ambaza impamvu nakererewe mubwira ko natinze gusinzira , turangije twikomereza amagambo yuje urukundo twakundaga kubwirana
.
Mbere y’ uko dusubira mumasomo nabanje kureba Emmy mwereka message zose nandikiranye na Josiane , abanza no gutungurwa nuburyo twamenyanye , ariko online ni online , arangije kuzisoma zose aba aravuze
We: bro uziko koko wamukobwa ankunda kumva akubwira ibi byose atakuzi
Njye: erega buriya icyo wakora cyose , ahari urukundo nturwihishira , kandi umenye ko uko ubabaza umutima wa mugenzi wawe ngo uri kwirukira abandi nawe niko umunsi umwe ibyo wirukira bishobora kugushiraho ugasigara wambaye ubusa
.
We: bro kuva uyu munsi niyemeje kumusaba imbabazi , nkirengagiza ibyo data ambwira kuko nubundi siwe uzantungira umugore , ahubwo nkakurikiza icyo umutima wanjye untegeka
Njye: urakoze cyane kuba uri muri bake bumva ukuru , gusa uwo mutima wawe uzawuhorane ndacyeka uzamurikira benshi nabo bakazamenya ukuri kubafasha guhinduka
.
Twakomeje kuganira byinshi , igihe cyo kwinjira kiba kirageze , twinjira muri salle , nkurikira ntakurangara nk’ ibisanzwe
.
Iminsi yakomeje kwicuma , icyumweru twagombaga gukoramo amahugurwa kiza kurangira maze kumunsi wo gusoza ndabyuka njya douche ndangije nambara agakoto , udukweto duto n’ agashati kanyegereye , manza kujya kureba Jose nawe wari warangije kwitegura ,naramubonye amaso yanjye yanga kumuvaho
.
Yari yambaye ikanzu imwegereye nziza igera kubirenge n’ udukweto tugufi , mu ijosi yari yambaye agakufe keza cyane , yasokoje naturel ye , nakomeje kwitegereza ubwiza bwe Imana yari yaramwihereye atati bwabundi bagura mu isoko nti genda koko wari ukwiye kuba uwa kenny
.
Nahise muterura ntera intambwe ya mbere , iya kabiri ariko asakuza ngo nimushyire hasi ariko njye simbyiteho , maze kumuzengurutsa icyumba cyose mushyira hasi turebana ntakuvuga , ariko amasoni aramutaha areba hasi atangira kwifatishwa kuri yakanzu mba ndavuze
Njye: my Jo , kuva nakubona umunsi kuwundi ugenda uba mushya kuri njye , ubanza umunsi twabanye ari wo wamunsi bavuze ngo abantu bazaba muri paradizo
We: cheri nange iyo nkubonye numva dusa nkaho twibereye mu isi y’abantu babiri niyo mpamvu niyemeje kugukunda no kugushimisha kugeza dushizemo umwuka , gusa gabanya kundeba nigirira isoni
Njye: ni cya kenny kiri kukureba nabi ukagira isoni , reka mbanze nkibuze
We: hahah
.
Yamaze guseka ndeba mukanywa he hari heza bitarabaho , nitegereza ishinya ye numva noneho mvuye mubyanjye mba ndavuze
Njye: my Jo , nukuri ntakinshimisha nko kukubona usetse , ahubwo ongera useke nirebere ibyiza Imana yandemeye
We: rekera aho kunsetsa udatuma ngwa hasi abantu bakaza kundeba
Njye: uguye hasi kuko nagusekeje nahita nguterura nkakuzengurukana muri salle maze bose bakabona ko uri uwanjye , kandi ko tuberanye
.
Twakomeje kuganira byinshi ariko burya ngo umwanzi w’ igihe ni amasaha igihe cyarageze badusaba gusubira muri salle
.
Twamaze kwinjira muri salle uwagombaga kuyobora umuhango wo gusoza amahugurwa aba atugezeho ahita ajya imbere yacu , aba aravuze
.
We: turabashimira uburyo mwitabiriye aya mahugurwa kubushake bwanyu ,ndacyeka mwese mwarungukiyemo byinshi
.
Twese twakomeye amashyi rimwe akomeza agira ati
We: nubwo mwese mwakurikiye ariko nanone burya abantu bose ntibanganya hari abitwaye neza cyane kuruta abandi ariko bitavuze ko abandi batitwaye neza ahubwo ni uko bo bashyizeho akarushyo niyo mpamvu tugiye guhemba batatu bitwaye neza kurusha abandi kugira ngo nabasigaye ubutaha bazakorane umurava
.
Twese twacecekeye rimwe dutega amatwi ngo twumve uwo bari buze guhemba dore ko iyo bavuze ibihembo twese tubyumvira kure , wamugabo wari uyoboye uwo muhango aba aravuze
.
We: uwabahize mwese ni umusore ukiri muto akaba yitwa kenny , yahaguruka akaza imbere
Abari aho bose bakomeye amashyi rimwe ariko cyane cyane Jose we yayakomye ahagaze , ubwo nange nahise ntambuka nerekeza imbere ya bose nkuko nari mbisabwe
.
Wamugabo yahise ahamagara uwa kabiri mbona ni Emmy ibintu byongeye kunezeza burya koko ibisa birasabirana kandi inshuti zibana ibihe byose , gusa icyanejeje kurutaho ni uko uwa gatatu yabaye Jose
.
Bamaze kumuvuga noneho amashyi ninduru mbiha umunwa nurutse salle yose abari aho bagira ngo ndasaze kuburyo bamwe bashatse kumfata nkabananira kugeza ubwo nageze kuri Jose nkahita muterura nkamushyira mubirere ntitaye kubatureba , burya iyo uri kumwe numjkunzi ugira ngo ntawundi muntu ubari hafi
.
Namaze kumushyira hasi abari aho bose badukomera amashyi menshi ,nibwo nibutse ko koko narengereye , umwe mubari aho aba aravuze
We: disi ahari urukundo umwijima uragenda
Undi : urabona ukuntu bano bana baberewe , uwazagira ngo nange uwanjye nzamubone ameze atya , disi ababyeyi b’ aba bana barahiriwe
Undi : uzi ishyano mfite ryananiye , ubuse koko iyo ryitwara neza ntiryari kuzabona umusore mwiza ufite urukundo nkurw’ uyu
.
Nakomeje kumva amajwi menshi yadushimiraga mbona ko koko urukundo rwacu rushigikiwe n’ abantu batabarika kandi ko n’Imana yaruhaye umugisha nubwo bwose Papa Jose yarwivangagamo
.
Urusaku rwakomeje kuba rwinshi ari nako ukuriye amagambo agerageza gucecekesha abari aho , mukanya gato bose bamaze guceceka aba aravuze
We: kari agaciyemo murabona ko ahari urukundo hahora umunezero , natwe murabona ko tumwenyuye kubera aba bana bacu bakundana
.
Bose bongeye gukomera amashyi rimwe , akomeza avuga
We: uyu wambere rero twamugeneye certificat y’ishimwe nigihembo cy’amadorari ibihumbi icumi , naho uwa kabiri nawe ni certificat na cheque y’amadorari ibihumbi birindwi , naho uwa gatatu ni certificat na cheque y’ amadorari ibihumbi bitanu
.
Yamaze kuvuga atyo numva noneho ibintu birandenze ndeba ukuntu ayo mafaranga usibye no kuyatunga ntarigera nyarota no munzozi , nagize ngo ndi kurota , nareba imbere yange nkabona abakoma amashyi , nakwikoraho nkumva ninjye mbona ko koko ibyo mbona nk’ inzozi ari ukuri
.
Yamaze kuvuga atyo , buri wese bamushyikiriza certificat y’ ubwitabire , twe uko twari batatu buri wese bamushikiriza cheque ye barangije bavuga ijambo ryo gusoza kumugaragaro ayo mahugurwa
.
Ijambo nyamukuru rirangiye twahise tujya kuzinga ibyo twari twazanye , Jose yahise amfata ukuboko turagenda tugeze iwe mbona araharenze mba ndavuze
Njye: ko urenze iwawe se ma Jo ?
We: erega sinatuma ugenda wenyine ma kenny , ubuse hagize igisimba kikurira hano muri amerika nasobanura ko nagusizehe ?
Twese: hahah
.
Twakomeje gutambukana ibintu byari binogeye amaso , tugeze mucyumba cyanjye ndebye kuburiri nkubitwa ninkuba kuko ntari nasashe , Jose ahita antanga kuvuga
We: iki ni ikigaragaza ko unkeneye iruhande rwawe nkajya nkwitaho
Njye: nuko nyine wabyanze naho ubundi twari guhita twijyanira tutitaye kumagambo bavuga
We: byaribyo ariko ni uko umwari warezwe arangwa no kugenda agaragiwe n’ ababyeyi , inshuti n’ abavandimwe
Njye: cyakora byo ntamwari Imana yihereye ubwiza karemano , warereshejwe amata wo guherekezwa n’ ibihunyira boshi uwarereshejwe ibijumba
We: hahah
Njye: ubu rero icyo tugiye gukora ni uko tukigera murugo tuzahita tubishyira kumugaragaro , tukabibwira ababyeyi , ndetse tugasohora nama invitation
We: nange nibyo nifuza kuko ndumva nkeneye kukuba hafi
.
Twakomeje kuganira byinshi nibuka ko twaje kuzinga ibibyo twazanye , ngize ngo mfate ishati ntangire kuyizinga ,Jose ahita ayinyaka ansaba kwicara akabyikorera manza kubyanga ariko mbonye ko akomeje nanga kwibabariza akarabo nahawe na rurema nicara kugatebe kari aho mucyumba.
.
Yatangiye kuzinga amashati , uburyo yayazinzemo nibwo bwambere nari mbubonye wagirango yari yaragiye mu ishuri ryabyo nkomeza kumwitegereza agera no kumapataro , uburyo nari naryohewe numvaga uwazana n’ andi menshi agakomeza ayazinga
.
Yarangije gupanga igikapu , duhita dusohoka tugeze kucyumba cye mbona tukirenzeho mubajije impamvu we atagiye kuzinga ibye anyibutsa ko indege itwara abadamu n’ abakobwa igenda nyuma ibintu byongeye kumbabaza ncaka kwambara ikanzu ngo nange bagire ngo ndi umukobwa ariko nibuka ko kuri visa yange hariho amazina ndetse na sex numva ibintu bikomeje kuncaririra ariko akaje karemerwa
.
Yakomeje kumperekeza tugera aho nagombaga gufatira imodoka , nsanga arinjye waburaga , kumusezera byarananiye kugeza ubwo abari mumodoka bahagurutsemo bakaza kunyinjizamo kungufu mbonye mbuze uko ngira musezeraho nawe ampa ako ku itama ninjira mumodoka

.
Nagezemo nkibuka ibihe byiza nagiriye muri amerika , nibuka ukuntu nahuriyeyo nakarabo nari narabuze nkumva nava mumodoka nkisubirirayo ariko koko ahatari iwanyu aba ariwabandi
.
Nakomeje kugenda nagiye kure , nagiye kwibuka abantu bose bahagaze mumodoka kuko nari nicaye kumuryango ndebye mbona nababujije inzira nange numva ndisetse mpita mpaguruka twerekeza aho indege yari iparitse
.
Twagezeyo dusanga haburaga gato ngo yigendere , twinjiramo buri wese afata umwanya we , turangije dufata ikirere
.
Naje intekerezo ari zazindi , kugeza ubwo nibagiwe ko nicaranye na Emmy nagiye gukanguka ari uko ankozeho aba aravuze
We: bro ko mbona wagiye kure cyane bite?
Njye: narimo ntekereza uburyo baje kutwakira i kanombe niyo mpamvu nari nagiye kure
We: cyakora byo biraba binejeje , ubu ndikureba uko ndongera kuvugana na Josiane nahemukiye , nkareba uburyo ndaba mupfukamye imbere musaba imbabazi nkumva nakwisubirira inyuma
Njye: buriya ntakintu gishimisha mubuzima nko gusaba imbabazi ukazihabwa kandi Josiane ni umwana mwiza kuva yaraziguhaye online ntiyazikwima muri kumwe
We: reka ntegereze nanjye nicyo cyizere mfite
.
Twakomeje kuganira byinshi , tuza gushyika i kanombe , tuva mundege twerekeza aho abantu bategererezaga abavuye mundege sinzi uwo twakubitanye amaso nkimubona nipfuka mumaso…….
.
Ntuzacikwe na episode ya 87

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s