MY SPECIAL DREAMS EPISODE 87


img_0958-24

My special dreams
Episode ya 87
.
Nakubitanye amaso na papa jose mpita nipfuka mumaso ngize amahirwe mbona murenzeho njya kwiyicarira kukandi gatebe
.
Namaze kwicara ntangira gutekereza uburyo iyo ibyiza bije ibibi bibitanga imbere , ntekereza uburyo nari ngiye gutegereza Jose nkajya no kumwereka aho mba , ntekereza uburyo ndatunguka imbere y’ urwo rusaza noneho numvaga ntatekereza kuzongera kurutunguka imbere , ariko nibutse ko ari data bukwe numva nanone nakagombye kumusanga tukaganira , byose mbiburira igisubizo , sinzi uko nagiye kumva numva umuntu ankoze mumugongo menya ko nari nagiye kure nkireba uwariwe mbona ni Emmy , nibutse ukuntu twari twicaranye mundege , ndebye ukuntu navuyemo nkagenda ntanuvuganye n’ undi numva nange ndisetse , ntaragira icyo mvuga aba aravuze
We: bro ni uko ugenda nk’ abagesera koko?
Njye: uziko nange nibutse ko twari kumwe ari uko unkozeho
We: wagira ngo hari icyo dupfa kandi naraguhariye
Njye: hahah wowe uri umujama wanjye ntacyo twapfa , ahubwo iyo ugirango abantu bose babe bashyira mugacira nkawe , isi yaba paradizo
We: hahah , urakoze cyane
Njye : buriya cyagihe twavuye mu ndege nageze hasi ndebye abari kurizi ntebe uwambere nabonye ni papa Jose niwe wanyibagije ko nawe turi kumwe , natekereje byinshi nibuka inzu y’ amateka yanyujijemo , ndebye ukuntu mukanya Jose araba ageze aha numva noneho umutima umvuyemo
We: erega akeza karigura kandi ubutwari buraharanirwa , niyo mpamvu kuri njye mbona wakagombye kumwegera ukabanza ukamwumva , kuko wasanga hari impamvu ibimutera , wenda umaze kuyumva ushobora kugira icyo ukuramo
.
Yamaze kumbwira ayo magambo burya ugira amahirwe ni ugira inshuti imugira inama nahise mfata umwanzuro wo kujya kumureba ngo tuganire
.
Nkimara guhaguruka ngo ngende aho na Emmy yari yiyemeje kungaragira nahise nkubitana na fiacre turahoberana , arangije asuhuza Emmy dutangira kuganira nk’ abantu tutaherukanaga
We: bro , ndabona warabyibushye kabisa ubanza ibiryo byaho byarakuguye neza
Njye: hahah ahubwo abo nahasanze wasanga aribo banguye neza
Emmy : ahubwo urabivuze none unyibukije ko namubuze
Njye: inde se?
Emmy :Josiane yewe
Njye: wasanga wenda yayobewe isaha twahagereye
Emmy : cyangwa yarari kumbeshya ko yambabariye kandi ataribyo
Njye: ntitwatekereza ibyo nanone ataraza ngo abyihamirize , ahubwo reka tube tumutegereje wenda araza
Fiacre : ndumva mwanzimije gusa , nonese bro wabonye umucanyi w’ umuzungu muri amerika?
Njye: hahah kubera iki se?
We: kuko umbwiye ko uwo mwahahuriye ariwe watumye ubyibuha bigeze aho
Njye : uwo nahabonye aruta umuzungu kuko niwe kabavu kange Imana yandemeye kugira ngo igihe cyose turi kumwe ntabaho ndakaye ahubwo mbeho nseka , iminsi yo kubaho kwanjye izarute iy’ igikona
Bose: hahah
Fiacre: ndumva waratwawe kabisa wagira ngo ni Jose wagarutse
Njye : wabimenye bro , ni uwo wo murubavu rwange , umwe waje akamurikira kugeza ubu nkaba ngenda ahabona
.
Twakomeje kuganira byinshi sinzi uko twarebye imbere tubona umukobwa mwiza cyane wari wambaye akajipo kageze muntege agashati gato ,isheneti , udukweto duto nimisatsi myiza kuburyo abari aho twese twitegereje ingendo y’ abeza kuva yinjira kugeza agera hafi yaho twari turi
.
Narebye hirya no hino mbona abantu bose ntawe uvugana n’ undi ahubwo bahanze amaso umwari mwiza wuje urugwiro , nanjye ngarura amaso ngo ntacikwa , sinzi uko yatugeze imbere ndebye Emmy mbona igikapu cyaguye hasi , amaso yaheze kuri wamwari , mpita mukomanga gato , mbona asigukiye hejuru , sinzi uko nagize ngo mubaze niba aribwo bwambere yabona umwari mwiza , aho kunsubiza yahise ahaguruka agenda yiruka ahita amuterura , umukobwa atangira kumubwira ngo amashyire hasi nitegereje neza mbona ni Josiane , aba ari aho bose birutse bajya gukiza ariko bagezeyo Emmy yamushyize hasi , batangira kurebana akana ko mujisho ibintu wabonaga bibereye ijisho natwe twese dukomeza kwihera ijisho ibyiza by’ urukundo
.
Bamaze iminota mike barebana , maze batangira guhoberana , ari nako bacishamo bagaseka , hashije akanya gato baza aho twari turi Josiane akimbona ahita ampobera nange mugwamo gake , asuhuza na fiacre , mba ndavuze
.
Njye: kugira ngo tuganire tuziranye , uyu ni umuvandimwe wanjye twabanye mubuzima bwa uniform bwose , ndetse dukomezanya no mukazi , mufata nk’ inshuti yanjye itaraboneka , yitwa fiacre .
Bose: twishimiye kumumenya
Njye: uyu musister rero turi kumwe , ni umwe twaganiraga kuri facebook , ndakeka wari umuzi utaramubona ariko ubu noneho ugiye kumumenya unamubona yitwa Josiane
Fiacre: nishimiye kumumenya kandi ndamwakiriye mu izina rya Yesu
Bose : hahah
Josiane: ese burya ibyo wanyandikiraga byose waranabimwerekaga ?
Njye: nkuko nabikubwiye uyu ni brother w’ ibihe byose kuburyo ntakintu nakimwe cyava iwanjye atazi nkuko nawe ntacyakorerwa iwe ngo mbiyoberwe
Josiane: nishimiye kumumenya gusa ubu bucuti mufitanye uwazagira ngo buhoreho nicyo umuntu wese yabifuriza
Njye: niko natwe tubyifuza kandi Imana izabidufashamo , uyu rero usigaye ni Emmy nawe yambereye inshuti y’ akataraboneka mugihe cy’ icyumweru tumaze tumenyanye ndahamya ko ari umuvandimwe mwiza umuntu wese yakwifuza kumenyana nawe
.
Nakomeje ngira nti: ndizera ko twese tumaze kumenyana bihagije noneho twakomeza kuganira birambuye
Emmy yahise afata Josiane muntoki , tugiye kubona tubona apfukamye hasi , Josiane aramuhagurutsa aba aravuze
Emmy: ndakwinginze umbabarire amakosa yose naba naragukoreye , niganye ingendo ya data nemera kumukurikira ntazi ko wigana ingendo y’ undi ugacika amano , none ndakwinginze ngo ungarukire , niteguye kukubera undi wundi udateze kuzakubabaza na rimwe
Josiane: mubyukuri nge nakubabariye kumunsi wantayeho kandi igihe cyose nahoraga nteze amaboko ngo igihe uzagarukira azakwakirane urugwiro , none kuva uje unsanga, umutima wawe utuze nkwakiranye yombi
.
Twese twakomeye amashyi rimwe , tubona Emmy imbamutima ziramwuzuye , nuko yabaye umugabo naho ubundi amarira yari gusesekara inyuma ariko kuri we yatembye ajya munda
.
Yahise ahaguruka aramuhobera biratinda , nanjye numva uwanzanira Jose tukaba duhoberana , arangije aragenda akora mugikapu akuramo akant tutabonye neza , amusaba ikiganza , Josiane nawe aramukundira arakimuha , amaze kukimuha Emmy atera ivi amwambika impeta y’ urukundo twese tubireba , ubundi dukomera amashyi rimwe kuburyo nabari bicaye hafi aho bose bihangiye amaso ibyiza byari aho
.
Emmy yamaze kwambika Josiane impeta y’ urukundo , Josiane ahita amuhagurutsa barongera barahoberana baranjije Emmy aba aravuze ,
We: niyemeje kugukunda nkagukundwakaza kuburyo nzakwibagiza abandi bose kandi nkakuramo echec naguteye ubwo nagusigazaga wenyine
Josiane: nange nzakubera inyenyeri ikumurikira , ikakubera inzira ntuzayoba turi kumwe
Twese twongeye gukomera rimwe amashyi , burya ntabyiza nko kureba abari murukundo nawe wahita ujya kumushaka mpaka umubonye
.
Bakomeje kuganira amagambo menshi yiganjemo ayurukundo natwe amasomo turimo tuyafata nubwo twari twicaye kunzira , hashize akanya Emmy aba aravuze
We: uziko twakomeje kwihugiraho tukibagirwa ko turi kumwe namwe
Njye: erega ibyo mwarimo nibyo byari ingenzi kandi natwe ntitwabuze byose icyigwa twagicyuye
Josiane: hahah ngaho rero namwe muzatwereke icyo mwakuyemo nibwo tuzabona ko turi abarimu beza
.
Nagiye kuvuga ko mukanya ndaza kubishyura , nibutse ko papa Jose ariho hafi mbona ashobora kubivanga mpitamo kwicecekera , nkiri muri ibyo indege yahise igwa ndebye mbona ni babagore n’ abakobwa twari kumwe
.
Nahise mpaguruka aho nari nicaye , bambajije impamvu aho gusubiza nkababwira ko aribo , ariko simvuge abaribo , nahise niruka ntitaye ko ibintu byanjye mbitaye aho nari nicaye , ba fiacre na Emmy banyirukaho ariko ndabasiga , sinzi uko nageze ahantu umuntu atagomba kurenga aterekanye itike nshatse kuharenga abasecurite bambera ibamba , nkomeza kubinginga nubwo ntibuka ibyo nababwiraga niba naravugishwaga simbizi , ariko baranga barananira bambwira ko nimparenga bahita bandasa
.
Nakomeje guhagarara aho na fiacre na Emmy bahita bangeraho , bambaza ibyaribyo nkabihorera , abari muri yandege banshagaho umwe kuwundi sinzi uko Jose yangezeho ndamurera nawe arandeba ahita ampa ako ku itama , ibintu byongeye kunezeza , arangije asuhuza na ba fiacre, fiacre aba aravuze
We: uziko Jose yahindutse namuherukaga cyagihe akiri umwana aje kwiga muwa kane none ndabona yarakuze
.
Yamaze kuvuga atyo mbona Jose arikanze atangira kumureba cyane , ahita amuhobera cyane aba aravuze
We: uziko nari nashatse ahantu nkuzi nahabuze naho ni clarisse wigendera
.
Twese twasekeye rimwe , ibintu byanyeretse ko Jose amwibutse neza , kuko yavuye ku ishuri clarisse na fiacre babyumva kimwe
.
Twakomeje gutera intambwe mpetse igikapu kimwe ikindi fiacre agitwaye , akandi kaboko kari gafashe ma jo , tugeze imbere dusanga mama Jose na Papa Jose bose bicaye aho
.
Mama Jose yahise ahaguruka asuhuza umukobwa we nkabantu badaherukanye kandi bakumburanye ,natwe aradusuhuza nk’ abo atazi arangije Jose aba aravuze
We: mama ko umusuhuza nk’ utamuzi ?
Mama Jose: uwuhe se ko mbona aba bose ntanumwe nzi uretse uyu muhungu ( yavugaga Emmy)
Jose: ubuse urabona uyu atari kenny umwe wakuriye murugo
Mama jose yahise ahaguruka arampobera ampengura ampengeka bimwe by’ abakecuru , ibintu byongeye kunyereka ko yankundaga , aba aravuze
We: komera mwana wanjye , ndabona umaze kuba umusore , ahubwo niba utarazana umugore ndaguha Jose , kugira umukwe nkawe ntako byaba bisa
Njye: siwumva se uvuze ijambo ryiza nzaza gushimira
.
Yamaze kumpobera ansaba ko twajyana mukirori cyo kwizihiza umunsi mukuru bari bateguriye umwana wabo , nange sinari kubyanga , tukiri muri ibyo twagiye kureba papa jose tubona ari kurenga , jose aba aravuze
We: uziko papa ari nguriya ari kurenga atanansuhuje
Mama Jose: ubuse kandi agiyehe
Twahise turambika ibikapu twari dufite aho Josiane ari , turangije tumwirukaho kubwamahirwe tuba turamufashe , Jose aba aravuze
We: papa ko ugenda utanadusuhuje ntiwari unkumbuye
Papa Jose taraturebye nkaho yavuze araceceka akomeza kwigendera , ariko Jose amwitambika imbere , abonye amuzambije aba aravuze
Papa Jose: mva imbere nigendere , igihe nakubujije gukururana n’ abo bateramwaku ntiwumva
.
Natekereje ukuntu ngeze aho kuba umuteramwaku kugeza ubwo papa jose yanga gusuhuza umukobwawe, numva agahinda karanyishe , nshaka guhita nigendera mbona nanone ntasiga Jose aho mba ndavuze
Njye: ariko rwose mushatse mwanyumva mukambwira icyaba cyaratumye mba umutera mwaku nyuma y’ imyaka itandatu namaze iwanyu kugeza ubwo aho nyuze muhanyuza umuriro kandi mbere yaho nari umwana murugo
Papa Jose : nawe ngo uravuga , ntajambo riva mukanwa kawe nkeneye kuzongera kumva
Jose : ariko uzi nikindi papa , menya ko wakwanga kenny ute , njye ntateze kumwanga nikimenyimenyi niwe nahisemo ngo azambere umugabo ibihe byose
Mama kenny : ayiiiii !!!!! yiiiiii!!!!
Papa kenny : urumva ako gashyano ngo nyinyinyi , naka kagoryi kakavuza impundu , reka nitahire murwange nubatse ntihagire unkurikira
Mama Jose : ariko mugabo mwiza kuki utajya uhinduka ubu koko uzumva ko umwana ari nkundi ryari , ubu se wowe uwari kukubuza kunshaka wari kubyemera , ujye umenya ko buri wese afite amahitamo ye kandi ko ntawe ugena uko undi azabaho
Jose: mumbwirire mama wenda wowe yakumva
.
Twakomeje kumwinginga ariko bikaba nko gusuka amazi kurutare , papa jose ahita yurira imodoka arafunga asiga mama jose ndetse na Jose , mpita mvuga
Njye: ubu se koko abasigiye iki hari ikintu kibi nigeze mubwira
Mama Jose : sinzi uko yabaye ngo ashaka ko arongorwa nuriya musore mwari kumwe wasigaranye na wa mukobwa
Njye: iyo aza kumenya ko ibyo bitanashoboka kuko wamukobwa nuriya musore bafitanye ubukwe ahubwo vuba aha
Mama jose : uwagira ngo abimenye byibuze yaca akenge , ahubwo reka tubasezereho tujye gukomeza kumwinginga turebe
Njye: ntimunsiga turajyana
Jose: oya ma kenny , bimparire ndabyikorera ahubwo mpa numero zawe ibindi byose ndabikubwira
.
Namuhereje telefone yandikamo ize , arangije aribipa arayinsubiza . Nakomeje kumwinginga ngo tujyane ariko akomeza kunsobanurira ko byaba bibi kurutaho ngeze aho ndamwemerera dusezeranaho bigoye bahita batega taxi voiture barerekera
.
Nakomeje kureba yamodoka bagiyemo kugeza imaze kurenga , agahinda karanyica , mba ndavuze
Njye: ariko koko kuki ibi arinjye bibaho koko?
Fiacre : ntukavuge utyo kuko hari benshi babuze nabo kubateza utwo tubazo ,none wowe ufite ugukunda shyira umutima hamwe utuze n’ ubundi ntiwaruzi ko muzahurira muri america
.
Yamaze kuvuga atyo koko nibuka ko ibyacu byose ari amahirwe yigendera mba ndavuze
Njye: urakoze cyane bro , dusabe inema yo kwemera ibyo tudashobora guhindura
.
Twakomereje hahandi twasize ba Josiane tubasezeraho , tubabwirako tuzabahamagara tukaganira neza , turangije twinjira mumodoka ya fiacre twerekeza murugo
.
Twageze murugo tubika ibyo twari tuzanye , doreko doliane yari yagiye ku ishuri ,turangije tujya kwicara muri salon
.
Twagezemo manza kujya muri frigo nzana ka skol , nzanira na fiacre mitsing maze gufungura nshyira mubirahure dutangira kunywa ari nako tuganira
.
Fiacre : bro nubwo bwose wambwiye ko urugendo rwabaye rwiza ariko nkufitiye inkuru itari nziza
.
Ntuzacikwe na episode ya 88

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s