MY SPECIAL DREAMS EPISODE 88


img_0958-25

My special dreams
Episode ya 88

.
Fiacre : bro nubwo bwose wambwiye ko urugendo rwabaye rwiza ariko nkufitiye inkuru itari nziza
Njye: ntumbwireko banyirukanye mukazi
We: sibyo ariko nibindi nibintu nikomeye kuko ni urugamba nshaka ko turwana ariko nzarutsinda
Njye: mbwira kuko izo narwanye ninyinshi kandi ndatekereza ntakintu kibi wanyifuriza
We: bro ibyo ngiye kukubwira byose ni ukuri , nkurikije uburyo twabanye mubuzima bw’ ishuri butari bworoshye , nkakurikiza uko twabanye kugeza kuri ubu usibye kuba inshuti yanjye nkufata nka brother wanjye ,ni mururwo rwego ntashobora kukubona ugwa murwobo ngo ndeberere ikindi kandi ntakibi nakimwe giteze kuva iwanjye kigana iwawe
Njye: bro nanjye ndabizi ko ntakibi cyaguturukaho , ahubwo mbwira ibyo ushaka kumbwira
.
We: urabona cyagihe ukimara kujya muri amerika , mubyukuri manager byaramubabaje kugeza ubwo atekereza ko nuvayo uzamusimbura
Njye: ibyo kumusimbura se ninde wabimubwiye ?
Fiacre: wahora niki ko nabonye ari byabindi by’ amashyari bitajya bibura mubantu . Ahubwo ikigeretseho ni uko yashatse uburyo bwose yakwirukanisha ngo ugende mbere ye
.
Yamaze kuvuga atyo ntekereza ukuntu twaganiriye mbere y’ uko njya muri amerika , igihe yambwiraga ibyo kunyereza umutungo nkabyanga akambwira ko ntintava mukazi azakavamo , mbihuza nibyo fiacre yari ambwiye numva ko koko ntacyiza anyifuriza mba ndavuze
Njye: bro uriya mugabo ni inyamaswa itwihishemo kandi ndatekereza boss ari umuntu ukomeye kandi ushishoza nawe azakoresha ukuri ,ahubwo mbwira ibyiyo game
.
Fiacre: nyine wamaze kugenda yinjirira abakozi bamwe ngo nuramuka uje bazange gukora bavuge ko ari wowe wababujije gukora noneho abone uko akurega kwa directeur ko wagumuye abakozi
Njye: ko numva ari danger ra ,ubwo icyo cyo ndagikira nte ko nakize byinshi
We: sicyo gusa , kuko icyo cyo kiroroshye , ahubwo yahise anyinjirira ngo kuko ndi inshuti yawe icyo nzavuga directeur ntazacyanga , niko kunzaho ansaba ko nazakwinjirira nkakwiba amafaranga yose bazaba bakuzaniye umunsi wose kugirango uhite uhomba maze bakwirukane
.
Njye: ubwose ukayanyiba ute?
We: umva sha ngo azaza akujijishe afate urufunguzo rwawe ajye kurucurisha narangiza arumpe kuko dukorera hafi hamwe nuwambona ntiyamenya ko aribyo ndimo
Njye: ubu se koko ntiyumvaga ko uzabimbwira ?
We: nanjye nibyo byanyobeye , gusa yanyemereye miliyoni yose , ntekereza kuyanga mbona arajya gupanga n’ abandi kandi ko noneho bishobora kugushyira mukaga niko kwemera kuyafata ngo nzabone uko mushyira ahagaragara
Njye: bro nonese ko numva bigoye ubundi ubwo gihamya uzayikurahe?
Ayo mafaranga se yarangije kuyaguha
We: yo ubu nyibitseho kabisa , naho gihamya yo ndayifite yose
.
Yahise ahaguruka ansiga aho muri salon , mubajije aho agiye ambwira ko aje mukanya , nange nsigara mutegereje , hashize akanya mbona azanye machine , arayatsa arangije atangira kunyumvisha record kuburyo ibyo yambwiye byose nabyumvise menya kokoko ari ukuri , mba ndavuze
Njye: bro ndabona ahubwo twarutsinze ubwose ibyo byose wabifashe ute kugirango atakumva ?
We: umva sha erega ntukankinishe buriya igihe cyose ngiye kubonana n’ umuyobozi ngenda nashyizemo record kugira ngi icyo ambwira cyose mbe nkibitseho
Njye : uri umuhanga kbsa ahubwo kora aha
We: noneho ejo manager naza kukureba imfunguzo uzazishyire hafi kugira ngo game izarangire vuba
Njye : ntakibazo ,gusa mfite impungenge ko ari wowe ushobora kubigenderamo
Fiacre : wowe uzakore ibyo ibindi ubimparire niyo nakwirukanwa ariko nzize wowe ntakibazo
Njye: asante
.
Twamaze kuganira byinshi , igihe kiragera turatandukana mpita nerekeza mucyumba nihina muburiri
.
Nagezemo ntangira gutekereza byinshi , natekereje ukuntu umuntu yaguhimbira ibintu ntanicyo mupfa ariko nsubiye mubitabo by’ amateka nanyuzemo mbona ko ariko isi iteye
.
Agahinda kakomeje kunyica ngeze aho mfata phone ngo mpamagare ma jo , nshyira kugutwi irinda yikuraho , ndongera inshuro ya kabiri biba uko , noneho sukwicwa n’ agahinda birandenga
.
Nahise nambara ishati n’ agakabutura mpaguruka muburiri nsohoka hanze ngeze kumuryango mba nkubitanye na zamu aba aravuze
We: boss ko mbona utarwambaye byakugendekeye bite ?
Njye: fungura nigendere ibindi urabimbaza nyuma
We: nonese ugiye he nishati ihindurije ?
.
Nahise nireba , nkuramo ishati nyambara neza , mukujya kuyirangiza mbona fiacre angezeho , aba aravuze
We: bro ko mbona usa nuwataye umutwe ugiyehe ?
Njye: namuhamagaye none arayifunze yewe
Fiacre: ihangane uze murugo umbwire ibyaribyo
Njye: ibyaribyo byose ushobora gusanga ubuzima bwe buri mukaga nkurikije uko se yadusize kukibuga cy’ indege , ahubwo reka nihute mutabare
.
Nkivuga gutyo nahise nyura kuri zamu ndamuhutaza agwa hasi nanjye mfata urugendo ari nako fiacre anyiruka inyuma , ntumbaze aho nari ngiye kabone ko no kwa Jose ntari mpazi gusa cartier yari yarayimbwiye
.
Nakomeje kugenda ngeze imbere gato telefone irasona , sinabyitaho , nkomeza kugenda , yongera inshuro ya kabiri, numva ni umuntu urimo untesha umutwe ngize ngo nyikure mumufuka nyifunge , ndebye umpamagaye nitereye hejuru nongera kureba neza niba ariwe mbona koko niwe , mpita nihutira kumufata nshyira kugutwi
.
Njye: hallo ma jo
We: hello ma kenny ? umeze neza?
.
Nashatse kumubwira ko ntameze neza , ko nari ngeze munzira njya kumushakira aho ntazi , mbona naba ninyuzemo mba ndavuze
Njye: meze neza cyane, nonese ko phone yawe yari yanze gucamo ?
We: umuriro wari wanshiranye yari iri kuri chargeur niyo mpamvu
Njye: nonese urugendo rwagenze rute?
We: umva sha nibyo nshaka kukubwira , twageze murugo dusanga papa yakamejeje tumusaba imbabazi abanza kunkanira ageze aho aza kutwemerera , ahubwo ubu ikirori kimeze neza cyane gusa nanubu yankaniye ngo ninkomeza gukundana nawe sinzamugaruke imbere ahubwo turasubira nguriya araje reka nsubiremo
Call end
.
Nahise nsubiza phone mumufuka ntekereza icyo nakora ngo mbone uwo mwana w’ umukobwa n’ imiryango ibyishimire biranyobera mbura icyo nkora , mpina akaguru nsubira murugo
.
Nagezeyo manza kujya gusaba zamu imbabazi , nawe yari umusaza utuje cyane ntiyatinda kuzimpa musihira n’ agacupa nawe arabyishimira , ndangije nkomeza muri salon
.
Nagezemo nsanga doliane avuye kwiga , manza kumusuhuza nashatse kwiyoberanya byibuze ngo tuganire nk’abadaherukana ariko biranga birananira , aba aravuze
We: bro, ko mbona usa nuwagiye kure , nibiki byaba byarakubayeho muri amerika ?
Njye: ntakidasanzwe urugendo rwabaye rwiza kuburyo nahembwe nkumuntu witwaye neza muri bose , ariko nako ntakibazo
We: ntugire icyo umpisha kuko ndi mushiki wawe ikindi kandi umenye ko nkuruta
Njye: mubyukuri nageze inaha bla..bla namubwiye byose nabwiwe na fiacre , nkubitiraho uko byagendekeye Jose , nawe mbona agahinda karamwishe aba aravuze
We: ibyo byose ntibigutere ubwoba kuko ufite ingabo ikurwanirira , ikindi kandi sibwo bwambere waba uhuye nibibazo nkibyo , ikingenzi ni uko inshuti yawe igukunda nubwo se yabarwanya hari igihe umunsi umwe ariwe uzabagarukira
.
Burya koko ntakibabaza nko kubaho wenyine udafite ukugira inama , kuko ayo magambo ya doliane yampaye imbaraga ntamenye iyo zivuye , ndamushimira
.
Twakomeje kuganira byinshi , mubaza uko amasomo ameze , ambwira ko arimo agenda cyane dore ko bari bageze mugihe cy’ ibizamini , mwifuriza kuzabitsinda turangije twerekeza kumeza dufata ifunguro rya nimugoroba , doliane ajya muri self study nange nerekeza muburiri
.
Nagezemo kubera umunaniro mwinshi uko nirambitse ninako nabyutse mugitondo , nerekeza muri douche , mvuyemo nisiga amavuta nambara neza nkibisanzwe , nerekeza kukazi
.
Naragiye mfungura imodoka , nicaramo , ndayatsa , mfatiraho mpaka ngeze kukazi , ndaparika , mvamo ndangije nerekeza muri bureau
.
Nkuko nari nabivuganye na fiacre , imfunguzo nazirambitse imbere yanjye , ntangira gukora akazi
.
Kubera iminsi nari maze ntahari nasanze message zavuye kubafatanyabikorwa ari nyinshi cyane , ntangira kuzisubiza ntikoresheje kuburyo byageze aho zimbana nyinshi cyane ariko nange nkasubiza uko nshoboye kose
.
Nakomeje kunama mu mashini manager yinjira buhoro buhoro ampagarara hejuru nanjye sinamwitaho nkomeza gusubiza za message , aba aravuze
We: noneho se no kunsuhuza ntukibyikoza ?
Njye: mumbabarire rwose ni message zo kukazi zari nyinshi , urumva rero sinari kujya mubyo gusuhuzanya ngo nirengagize abafatanyabikorwa kandi aribo badutunze
We: ok wabandutishije , ariko ba ugakora neza kuko urimo ugasezeraho
Njye: ngasezeraho se nakoze iki cyatuma nkavamo
We: ibyawe byamenyekanye ahubwo mukanya nukujya kwitaba directeur naguhamagara ukajya gufata ibaruwa igusezerera
.
Nashatse kumubwira byinshi ngeze aho mfunga umunwa ndicecekera mba ndavuze
Njye: ubwo niba aricyo gihe cyo gusezererwa ntakundi ndabyakira uko bije
.
Yahise asohoka ntacyo avuze ndebye imfunguzo ndazibona ariko mbona rumwe ruriho isabune kandi naruzanye ntayiriho nanga kubyitaho ,nikomereza akazi
.
Igihe cyo kurya cyarageze nfunga ibiro byange nfata imodoka njya gufata ibya sa sita , nkuko bisanzwe , mvuyeyo nkomeza mukazi kanjye
.
Nkigera kukazi directeur yahise ampamagara , numva nikanzemo , igitima gitangira kudihagura , umusatsi umvaho , manza gufunga amadirishya n’ inzugi ndangije mfata phone nshyira kugutwi
Njye: hallo
We: amakuru ki se musore wanjye ?
Njye: ni meza , ntakibazo
We: urimo uravugisha ukuri? ese ko utambwiye uko urugendo n’ amahugurwa wagiyemo byakugendekeye ?
Njye:nagezeyo bla..bla icyo ntamubwiye ni uko nahuye na Jose naho ibindi byose nabimuviriye i muzi , ndangije aba aravuze
We: nicyo ngushimira ko uri umwana w’ umuhanga nange iyo nkuru nziza yangezeho ko umukozi wacu ariwe wabahize bose kuburyo banabiduhembeye
Njye: murakoze cyane
We: nawe urakoze gushima , gusa nguhamagaye kugira ngo tuganire kukintu kimwe numvise giteye agahinda muri company
Njye: mbwira ndabumva
We: kenny narakwizeye nkumuntu ntari nzi , nguha akazi nkurutisha abakozi ariko ubu ibyo urimo unkorera ni ibiki?
Njye: bwana muyobozi nkuko nabibasezeranije zinteze kubahemukira narimwe kandi niba hari ibyo naba nabakoreye mwambwira nkikosora
We: nabonye ibaruwa ikwirukanisha mukazi yazanywe na manager , gusa nanze kuyisinya ntabanje kumva impande zose , ubwo rero wowe uraregwa kunyereza umutungo wa milliyoni ebyiri , ukagomesha abakozi ngo batakora , niyo mpamvu nguhamagaye hakiri kare ngo ubanze ushake ibimenyetso bigushinjura ejo uzaze ubyitwaje nuramuka ubibuze umenye ko uzirukanwa burundu
Call end
.
Namaze kuganira nawe , telephone iranshika yikubita hasi , nubika umutwe muntebe mbura icyo nkora, ntekereza kubyari bimbayeho nibuka ko fiacre ariwe ufite ibimenyetso byose nibwo nafashe gahunda yo kujya kumureba ariko nibutse ko turi mukazi mfunga umwuka niyemeza ko tuza kubiganiraho tugeze murugo
.
Nakomeje gukora akazi nubwo nsa nutari ukariho ngiye kureba muri aho nabikaga amafaranga bari bampaye ngo njyane kuri bank nsanga ntayarimo yanganaga na miliyoni ebyiri , ntekereza ko ari fiacre wayatwaye kugira ngo ibintu bigende uko twabipanze , nigihe cyo gutaha cyari kigeze mfunga bureau nerekeza home
.
Nagezeyo manza kujya muri frigo nkuramo ka skol , njya mukabati nkuramo ikirahuri mfungura skol nsukamo ndangije nicara nisomeraho buhoro buhoro , mukanya gato fiacre aba arahageze
.
Nawe yahise afata kamitsiing asuka mukirahuri araza turicarana , arinako twiganirira , namubwiye byose uko directeur yambwiye kuri phone ndangije aba aravuze
.
We: nonese manager rwarufunguzo ntarwo yampaye , ubwo ayo mafaranga yaba yagiyehe ?
Njye: uravugisha ukuri?
We: nukuri kwambaye ubusa uyu munsi wose sinigeze mvugana na manager
.
Natekereje umuntu waba yangereye mubiro akanyiba amafaranga yose ntekereza uburyo nari nizeye ko ari fiacre kuburyo narinzi ko ndibuyabone noneho numva ijuru ringuyeho nkiri muri ibyo fiacre aba aravuze
.
We:bro ahubwo ubu nange byanyobeye , ndimo ndibaza uko tuzabona ibimenyetso nabibuze , ndabona akacu kashobotse gusa nukubyakira uko umuntu abibonye ntakundi
Njye: tuzerekana za record wafashe , directeur natabyemera azarorere
.
Fiacre: ikibazo ni uko ibyacu imbwa zabigwaniyemo , mukanya nasize phone yanjye mubiro ngiye kureba uko abakozi barimo bakora , ngarutse ya telephone ndayibura , ubu tuvugana phone yanjye bayibye aka niko ndimo nkoresha
.
Nararebye koko mbona afite agatelephone gato , ngira ngo ari kumbeshya nyihamagaye nsanga koko nticamo menya ko bayimwibye koko
.
Nahise njya kure , na fiacre yari yagiye kure bigaragara , sinzi uko nagarutse mba ndavuze
Njye: bro , ibyaribyo byose ukuri guhora ari ukuri reka dutegereze , naho nazira ukuri kwange ndabizi umunsi umwe uriya mugabo ikinyoma kizamugaragaza
Fiacre: reka tubitege amaso gusa naho bakwirukana ntuteze kuva hano kuko ayo mpembwa azadutunga
.
Twakomeje kuganira byinshi biteye agahinda , ibyo kurya bihageze numva ntabikeneye nerekeza muburiri
Nagezemo ibitotsi birabura natekerezaga aho nakura ibimenyetso nkahabura , nkatekereza ko fiacre ashobora kuba ariwe wangambaniye ko nibimenyetso byose ashobora kuba abifite ariko akaba yaba ampindutse nyuma , ko nayamafaranga ashobora kuba yayatwaye ariko akanga kubivuga , mbura igisubizo
.
Bwakeye ntagohetse , nerekeza douche , ndangije nkubitamo imyenda nerekeza kukazi
.
Twagezeyo , mbona abakozi bose bariyicariye ntanumwe urimo akora ibintu ntari nakabona na rimwe ariko kuko atarinjye wari ubashinzwe nikomereza ngana mubiro

Nagezemo nicara kuntebe natsa machine, directeur ahita ampamagara ansaba kumusanga muri salle y’ inama nitwaje ibimenyetso binshinjura byose , phone imaze kwikupa , ndeba ukuntu ngiye kwiregura ntana kimwe mfite numva ntakundi ari ukwakira urwaje
.
Nahise mpaguruka mfunga bureau …..

Ntuzacikwe na episode ya 89

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s