MY SPECIAL DREAMS EPISODE 90


img_0958-27

My special dreams
Episode ya 90

Nabonye telefone ye idacamo numva agahinda karanyishe mbonye mbuze icyo gukora mpita mfungura conection ngo mbe nibereye online
.
Namaze gufungura facebook mba nirebera message zose zaje , uwambere nandikiye ni mama yvette mubwira ko nashyitse amahoro nawe arabishimira , ambwira ko akazi kamubanye kenshi akabura uko aza kunyakira kukibuga cy’ indege ariko azabipanga akaza kunsura murugo , ibintu byanyeretse ko akinzirikana , ndangije nkomereza kuzindi message , iyambere nagezeho ni iya Josiane yagiraga iti
We: amakuru ki ko utakijya online , habe no kumbaza uko nyuma yo kongera gukundwa byagenze
.
Namaze gusoma iyo message numva nange ndisetse nibuka ko atarinjye byaturutseho ahubwo ari ibibazo byabiteye , mpita nandika
Njye: sorry kuva cyagihe nibwo nagaruka online , nonese ubu byifashe bite
We: kugeza ubu tubanye neza , nange nabonye unkunda nange nkamukunda , nabonye uburyo urukundo ruryoha , ahubwo ubu turi kwitegura aniversaire yanjye nizere ko uzayibonekamo nkabasha kugushimira nkumuntu wankoreye ibyo ntari niteze
.
Namaze gusoma iyo message ntekereza uburyo nzagera kwa afande numva umusatsi umvuyeho nshaka kumwangira ariko nanone nkumuntu wari wubakiye amateka atazasibangana hagati ya Josiane na Emmy numva nanone ntaburamo , mpita nandika
.
Njye: upfa kumbwira kare naho ubundi sinagira amahirwe ngo nyiteshe ahubwo nzazana ma jo
.
Namaze gukanda send ntegereza akanya gato, ngiye kubona mbona message iraje yagiraga iti
We: nari nabuze uko mbikubwira ariko ikinshimisha ni uko icyo umuntu ashatse kuvuga uba wakimenye kare
.
Twakomeje kuganira byinshi ngiye kumva numva umuntu ukomanga kucyumba cyanjye mpita mbyuka ngo njye kureba uwariwe ngezeyo nsanga ni fiacre manza kumusuhuza mba ndavuze
Njye: bro noneho ko unsuye bwije habaye iki?
We: ngwino tubanze twicarw nkubwire neza ikinzanye usibye ko nashakaga ko tuba tumenaho abiri erega hariya iwanjye irungu riba rimeze nabi
.
Twahise tujya muri salon , manza kujya muri frigo nzana icyo kunywa dusuka mubirahure turangije dutangira kwiganirira
Fiacre : uziko nicaye murugo nkibuka ko waje tugahita tujya mubibazo nkibagirwa kukubwira inkuru nziza
Njye: mbwira iyo nkuru nziza hakiri kare utaza no kuyibagirwa
Twese: hahah
Fiacre : harya sinakubwiye ko hari sister wanjye mukuru nubwo tutavukana ariko yarerewe murugo , warangije kaminuza muminsi ishize
Njye: warabimbwiye , ahubwo se ubu asigaye akora iki ?
Fiacre : ni umucamanza
Njye: ngaho mbwira uko bimeze wikomeza kunyicisha amatsiko
We: ubu rero hari umusore wamubengutswe afite ubukwe mumpera z’ uku kwezi
Njye: ayiiiiiiiiiiiiiiiiiii
Fiacre : uyu musore ra , ntabwo uziko ntamusore uvuza impundu kuko aba yambaye kakantu
Twese: hahah
Njye: ngiye guhita nandikira mama yvette tuzajyaneyo , ahubwo se ubu nturatumira directeur na Leon tukazajyanayo
Fiacre : uziko ntari nabitekerejeho , ahubwo ejobundi kuko ari muri week end tuzajyane kurena Leon tubivuganeho
Njye: niko biri bro , burya inshuti aba ari inshuti ntiwajya mukirori nkicyo uzisize
.
Nahise mfungura facebook , mpita noherereza mama yvette imvitation nawe akiyibona anyemerera ko tuzajyana ibintu byongeye kunshimisha , ako kanya kadogo aba azanye ibyo kurya natwe turahaguruka twegera ameza
.
Twamaze kurya dusezeranaho turangije twerekeza muburiri , hashize nkamasaha abiri gusinzira byari byanze sinzi uko nagiye kubona mbona numero itazwi irampamagaye nange nihutira kuyishyira kugutwi numva niyumudamu
We: hallo
Njye: hello , ko ntabamenye se?
We: nubundi ntimwamenya kuko uwo muvugana ni muganga
Njye: nonese mwaba munshakira iki?
We: mubyukuri iyi numero tuyisanze kugapapuro kari mumufuka w’ umukobwa urembye cyane arwariye hano kacyiru waza ukareba niba umuzi kuko natwe ntamwirondoro we tuzi
.
Namaze kumva ayo magambo nari mbwiwe na muganga numva umutima umvuyemo ntekereza umukobwa naba narahaye numero wundi utari jose na josiane ndamubura nkeka ko ari umwe muri abo
.
Nahise mpaguruka nambara vuba vuba ngeze muri salon nsanga doliane aracyari kwiga , ambajije impamvu mbyutse mubwira ko ari ibibazo birebire araza kubimenya nyuma
.
Namunyuzeho niruka cyane manza kujya gukomangira fiacre , mubwira ibyo bambwiye byose , fiacre aba aravuze
We: bro nange sinasigara hato ataba ari amabandi ashaka kukwambura
Njye: nonese ubundi wakora iki usanze ariyo ko twese noneho yadufatira hamwe ?
We: ndakwereka uburyo tugenda
.
Nawe yahise yambara , turasohoka twikubita mumodoka buri wese iye nundi iye , dusezerana kugenda dutandukanye kugira ngo niba ari amabandi yaduteze nafata umwe undi ahamagaze police
.
Twakomeje kugenda feri yambere twayifatiye kacyiru , tuva mumodoka mpamagaye ya numero numva nticamo ntangira kwibaza niba ari umuntu wankinishaga mbura igisubizo
.
Nahise mfata telefone muntoki ntangira kwibaza icyo gukora , mugihe nagiye kure , fiacre aba aravuze
We: bro ko mbona ugiye kure aho twakagombye kujya kureba uwo murwayi akiri muzima ?
Njye: ya numero yampamagaye ndayihamagaye nsanga yavuye kumurongo kera
We: reka noneho tujye kubariza aho bakirira abarwayi turebe ko wenda yaba ahari
.
Twahise dufata akayira , tugera kuri reception dusangaho umukobwa tumubwira uko umuntu aduhamagaye akatubwira , atubwira ko agiye kutubariza muganga
.
Twategereje nk’ iminota itanu , tugiye kubona tubona muganga azanye nawamukobwa atugezeho arabanza kudusuhuza aba aravuze
We: muri mwe ninde twavuganye kuri telefone?
Njye: ni njyewe
Ngwino rero nkwereke uwo mwana w’ umukobwa ngo ni abagiraneza bamutoraguye munzira bamugeza aha , gusa uwo mumama umuzanye ambwiye ko nawe atamuzi ariko abanje kujya murugo ngo aragaruka mukanya , sinzi uko twari turi kumukuramo imyenda kuko aho arwariye ni mucyumba cy’ indembe ntawe uharwarira yambaye imyenda , tubonamo iriya numero niko kuguhamagara
Fiacre: nonese njye simwareka tukajyana ?
Muganga : oya ntamuntu wemerewe kuhagera nuyu ni uko arukugira ngo arebe niba amuzi atubwire umwirondoro we naho ubundi arahita agaruka
Fiacre: ntakundi ubwo arambwira agarutse
.
Muganga yangiye imbere dusiga fiacre aho hanze yicaye kugatebe abafitemo abarwayi babaga bicayeho , dutangira gukatakata mubyumba ariko tugenda tunyura kubarwayi bacometseho ibyuma
.
Twageze kukumba gato kanditseho ngo ICU , twinjiramo nkikubita amaso uwarurwariyemo umutima wanze kubyakira narebye ibyuma byari bimucometseho kuva kumutwe kugeza kumaguru uko nagahagaraye munguni niko nagiye , nagiye gukanguka ndi ahantu mucyumba , ndebye uwari wicaye kugitanda mbona ni umumama , kuruhande rwe hari fiacre , aba aravuze
Fiacre: ndabona azunguje umutwe ubanza agiye gukanguka
Wa mumama : uwaduha amahirwe byibuze we agakanguka aho kubaburira rimwe
Fiacre: reka dutegereze turebe , ubundi se koko noneho ko numvaga asa naho ariwe yarwaye nakanguka akamubura buriya ntarasubirayo ?
Wa mumama : cyakora ubanza uyu musore yakundaga uwo jose , reba kuva yasinzira avuga jose kugeza nubu
.
Ibyo bavugaga byose naramvaga nka kwakundi uba usinziriye nkashaka kubasubiza nagorora ururimi bikanga
.
Bakomeje kumvugaho , ngeze aho sinzi uko navuye munzozi ntangira kureba neza mbona ibipfuko kumutwe , nashatse ahantu naba nabikuye haranyobera mpita mvuga
Njye: bro uyu muri kumwe ninde ? ese ubundi aha nahageze nte?
.
Ako kanya fiacre na wa mumama bahise bamwenyura mbese ubona ko ibyishyimo bibasaze fiacre aba aravuze
We: uyu ubona hano ni mama keza
.
Nashatse guhaguruka ngo muhobere akubusaza karanga ,burya kurwara si ikintu nkuko gusaza ari ugusahurwa mpita muhereza akaboko nawe akakirana ingoga aba aravuze
We: ndabona ugarutse ibumuntu mwana wa
Njye: nonese ko mutambwira aha nahageze nte ko mbona umutwe wose uziritse ibipfuko
Fiacre: urabivuga urabizi , ubu twese twari twihebye kuko ntitwakekaga ko wavayo
Njye: nonese nabaye iki?
Fiacre : uribuka cyagihe tukiva murugo tuje kureba wamuntu muganga yari aguhamagariye
.
Nahise nongere kwibuka byose nibuka ngeze mucyumba nkasanga Jose ariho ibyuma byinshi cyane atabasha no kwinyeganyeza , nongeye kugenderako , nagiye gukanguka nsanga hari umuganga unyicaye iruhande aba aravuze
We: noneho ndabona ukangutse dushobora kuganira
Njye: ariko ntumbwire ko Jose yapfuye mfite ubwoba muga
We: jose ameze neza cyane nashakaga kwiganirira nawe gusa
.
Naramwemereye tuganira byinshi cyane , burya haribuburyo abaganga baganiriza abarwayi cyane cyane bafite ikibazo nkicyo nari mfite bakagarura icyizere , burya icyizere kirarema
.
Twakomeje kuganira byinshi , arangije ankuraho igipfuko cyari kumutwe wanjye mbona hasigaye igise kidoze , nahise menya ko nikubise hasi igihe namaze kubona Jose
.
Hashize akanya gato , mbona ba fiacre na mama keza barinjiye nabo muganga atangira kubaganiriza , hashize akanya gato muganga atubwira ko adusezereye , ajya kutubarira natwe dusigara aho tuganira
Fiacre: uziko koko ibikundanye byari bijyanye habuze gato
Njye: hahah erega ndamutse mbuze jose ntacyo naba nsigaranye
We: cyakorabyo nabonye umuntu undenzeho gukunda , uziko kuva wagwa muri koma ariwe wavugaga kugeza ubu
.
Nahise numva ko namurotaga kabone ko ariwe nubundi wari unteye kujyamo mbona ko narutanze ariko icyingenzi nuko namukundaga , mba ndavuze
Njye: erega umukunzi aba ari umukunzi
.
Twakomeje kuganira byinshi , tubaza mama keza amakuru ye atubwira ko afite umwana wiga muri nursely ibintu byongeye kunyereka ko tumaze gusaza ,kuko abo twiganye bari babyiruye
.
Mama keza yakomeje kubaza fiacre aho uwe ari nimpamvu atamushyize murugo , fiacre amubwira ko biri munzira , kuri njye ntacyo yari kumbaza kuko byose yari yabyiboneye , ako kanya muganga aba aragarutse
.
Yatugezeho aduhereza impapuro zo gusezera atwereka naho twishyurira , turangije kwishyura mba ndavuze
Njye: ese ubundi wamukuyehe mama ke?
Mama keza : kuri uriya munsi mumasaha ya 18 h nari mvuye mukazi nkibisanzwe ,ngeze hariya hafi y’ iwanjye mbona abantu bashungereye umuntu nitegereje neza mbona ni umwana w’ umukobwa
Nabanje kugira ngo ni umusazi ariko ndebye uburyo yari yambaye , ndeba nukuntu atinyeganyezaga mbona ko bitaribyo
Nahise mva mumodoka ngenda negera babantu bari bashungereye mbabajije bambwira ko ari umuntu wapfuye kandi ko batazi iwabo
Kubera ko tukiga muri secondaire nari ndi umucroix rouge , urumva ko hari utuntu duke narinzi mugutabara imbabare , nahise mwegera kubwamahirwe nsanga akuka karacyatera niko kumuzana hano ngayo nguko
.
Twamaze kumva ibyo mama keza yari amaze kutubwira byose tumushimira uwo mutima mwiza utabara , dukomeza no kuganira byinshi kugeza ubwo twagiye kubaza muganga uko umurwayi wacu ameze atubwira ko ntagihinduka ,nkomeza kumwinginga ngo ampe akanya njye kumureba ariko ambwira ko bitemewe kwinjiramo , mbuze uko ngira nkomeza kwiyicarira kuri yantebe bategererezaho
.
Twakomeje gutegereza , mama keza ageze aho adusaba ko twagera murugo tukagira icyo dufata , twavayo nawe akajyayo , tubanza kwangira ariko bigeze aho turabyemera
.
Twahise duhaguruka , tumusezeraho tumubwira ko mukanya gato turi bugaruke , twatsa imodoka twerekera murugo
.
Twagezeyo dusanga kadogo yahishije tujya kumeza , nubwo kugirango bimanuke yari intambara ariko naragerageje , burya wahuye n’ abaganga ntacyakunanira , turangije kurya , njya mukabati mfata imbuto na jus nshyira muri envellope ubundi turasohoka tubirambika mumodoka
.
Twasezeranye ko tujyana imodoka imwe , fiacre abanza kwinjira , ngiye kumva numva abantu bavugira hanze , numvamo ijwi rya zamu n’ undi mukobwa
Zamu: genda nutwo twana twawe abateka mutwe twarabamenyereye , aha siho baza gusabira
We: wambabariye byibuze ukampa uturyo tw’ uyu mpetse ko Imana yazabiguhembera
Zamu:wababyaye uziko utazabatunga se ? genda uwaguteye iyo nda aguhe ibiryo byabo
.
Ako kana yari ahetse katangiye kurira ngiye kumva numva nakandi kari hafi yabo kararize ngo gashaka ibiryo nubwo ntari nakababona ariko impuhwe zaranyishe nshaka kujya kubareba ariko nibuka ko hari unyirukansa
.
Nahise mpamagara kadogo mubwira ko ibyo twasigaje abibaha , ndangije njya mumodoka , turatsimbura
.
Zamu yamaze gufungura , turasohoka tugeze hanze mbwira zamu
Njye: uwo muntu mwari muri kuvugana se agiyehe
Zamu: ndamwirukanye nibabatekamutwe birirwa basabiriza inaha i kigali
Njye: naho se abana numvise barira
Zamu: nyine yari ahetse akana kamwe akandi agafashe muntoki nibwo bwariraga ngo inzara irabwishe , ubundi baba bababyara batabashoboye bashaka iki ?
Njye: byibuze uwo mugore we ushobora kutamugirira impuhwe kuko yizize , ubuse koko nkabo bana barazira iki?
Zamu: nabirukanye rero
Njye: nshaka ko ubitukaho ukabagarura , nako banyuzehe
Zamu : boss banyuze aha hepfo
.
Nahise mbona ko ariho turanyura mbwira zamu ko ngiye kubigarurira ,ko ahita abwira kadogo akabashyira mukaza kari mugipangu akaba ariho baba ubundi tukazavugana ngarutse , na zamu ntacyo yari kurenzaho
.
Twahise dufatiraho tugeze imbere tuba tubonye umugore wambaye ibirenge kumano hariho amavunja ahetse umwana uri mukigero cy’ umwaka , nundi uri mukigero cyimyaka itatu amufashe akaboko barimo bagenda , yari yambaye imyenda yacikaguritse ahetse mumupira , tumugezeho turahagarara
.
Twamaze guparika tubona ashatse kwiruka , dukomeza kumuhamagara ageze aho yigira imbere tumubwira ko yasubira kwa wa musaza ariwe zamu ko hari ibyo dusizeyo akabimuha , arangije aradushimira , afata umuhanda asubira inyuma
.
Natwe twahise dutsimbura ariko ndebye iyo sura y’ uwo mugore mbona hari aho nyizi , nkomeza gutekereza cyane ariko ndahabura mba ndavuze
Njye: bro , uriya mugore ko mbona wagira ngo si ubwambere mubonye
Fiacre: nange nabonye atari ubwambere mubonye , gusa nanze kwirirwa mbyitaho kuko ntamusabirizi tuziranye
Njye: erega nabasaba ni abantu wasanga kera bari nkawe
Fiacre: cyakora byo bro , buriya tuzamumenya nituva kwa muganga
Njye: kabisa
.
Twakomeje kugenda tugeze kwa muganga tuva mumodoka , tugeze aho bategererereza dusanga mama keza arimo ararira , tugerageza kumubaza ibyabaye yanga kuvuga ahubwo akomeza kurira sinzi uko twagiye kubona tubona babanyu bashinzwe guterura abarwayi batunyuzeho bavuye muri byabyumba batwaye umuntu upfutse hose bigaragara ko ari umurambo bajyanye muburuhukiro
.
Bamaze kutunyuraho niruka njya kubabaza ariko baraceceka , nibutse ko dusanze mama keza arimo arimo arira , fiacre nawe yatangiye kurira njye ngerageje kurira biranga aho nari mpagaze negamiye inzu mba nk’ igiti …..

Ntuzacikwe na episode ya 91

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s