MY SPECIAL DREAMS EPISODE 91

img_0958-28

My special dreams
Episode ya 91

.
Amarira yakomeje kuba menshi kuburyo ibitaro byose byakonje niho naboneye ko burya iyo umuntu ari mubyago abakunzi be baba benshi
.
Twakomeje kurira hashize nk’ isaha nibwo nabaganga benshi bari bamaze kugera aho twari turi , umwe muribo aba angezeho atangira kumbaza ibyabaye
We: ko murimo murira cyane nkaba nakomeje kubareba isaha ikaba ishize byabagendeye bite?
Njye: arapfuye erega kandi niwe nakundaga wenyine
We: inde upfuye?
.
Nakomeje kumubwira ko ariwe , ariko kuvuga izina rye bikomeza kwanga , aba aravuze
We: nonese ko mutamukurikiye ngo mushake n’ uburyo bwo kwishyura kugirango mumutware murugo niba uriya mukecuru upfuye ari uwanyu
.
Yamaze kuvuga ayo magambo , maze kumva ko ari umukecuru nikangamo , ariko ngira ngo ninjye wumvise nabi mba ndavuze Njye: ushatse kumbwira ko uwapfuye ari umukecuru atari Jose?
We: harya jose si wamukobwa muto urwariye muri karindwi ?
Njye: nuwo rwose
Muganga : uwapfuye ni umukecuru wari urwariye mumunani ,naho uwo mukobwa ameze neza , ahubwo mukanya turamwimura turamwimura tumujyane aho abamaze koroherwa barwarira
.
Namaze kumva ayo magambo ya muganga ntitaye ko hari abari bababaye kuko bari babuze uwo mukecuru niterera hejuru , ntangira kuzenguruka aho twari turi ndirimba indirimbo nange ntabuka , fiacre na mama keza bagize ngo nasaze ariko nari mfite impamvu ibintera
.
Fiacre yagerageje kumfata ngo ambaze ikibaye , ariko kuvuga birananira , atangira kuvugana na mama keza ngo banjyane kumvuza , hashize nkiminota itanu ndebana nabo ariko nabuze icyo mvuga , sinzi uko nagoroye umuhogo manza gukaraga ururimi mba ndavuze
.
Njye: muziko twarimo turirira ubusa
Mama keza: nonese ushatse kuvuga ko umuntu bambwiye wapfuye batari bafitiye umwirondoro atariwe?
Njye: mubyibagirwe rwose ngo ni umukecuru wapfuye ahubwo Jose wanjye ndamubona mukanya ngo ubu ni urwembe
Mama keza : ubwo mwari mumaze kugenda abaganga bahamagaranye ngo wamurwayi udafite umwirondoro arapfuye , niko kugira ngo ni Jose , nahise ntangira kurira ari nabwo namwe mwangezeho
Fiacre: singuko uko twumvise ubwoba bw’ inyamaswa uko zose zirukaga zitazi ibyabaye tukaziseka , none natwe tukaba tuziganye twasanga umwe arira tukaririra rimwe
Twese: hahah
.
Twakomeje kuganira noneho morale yari yose , hashize akanya muganga aba araje atangira kunyitegereza cyane aba aravuze
We: harya wowe wambaye agapira kubururu siwowe uri kumwe nuriya mukobwa batubwiye ko yitwa Jose wazanywe numugiraneza?
Njye: ninjyewe
We: ubu rero tumwimuriye hariya muri kabiri niho ari noneho mwajya kumureba numvise afite nibibazo byinshi mukamuganiriza , ariko mumushyire nibyo kurya byoroheje
.
Yapfuye kurangiza kuvuga ibyo , mpita mpaguruka nihuta , fiacre na mama keza barankurikira twinjira muri cyacyumba bari bamwimuriyemo , ngezeyo nsanga yicaye kugitanda
.
Nahise musimbura ndamuhobera hafi no kumutura hasi , abari aho baduha amashyi , fiacre na mama keza nabo baramusuhuza , ngiye kumuha kumata ngo anywe nibuka ko nayasize hanze , mpita nsohoka ntawe mbwiye ngize amahirwe nsanga kaka envellope nazanye kakiri kuntebe, ndagafata ngaruka aho jose yari arwariye
.
Natangiye kumusomya kumata nawe arankundira aranywa , muha no kumbuto nari nazanye ndangije ndamuryamisha
.
Twahamaze umunsi wose , nirinda kugira icyo muganiza kijyanye nibyamubayeho kugira ngo adakomererwa , bigeze mumasaha ya nimugoroba nibwo muganga yaje kumureba atubwira ko noneho ameze neza , igisigaye ari ukumubarira , tukishyura tugataha
.
Muganga yahise asohoka ,hashize akanya gato atuzanira impapuro anyereka aho njya kwishyura , maze kwishyura tuzinga utuntu turataha
.
Twageze hanze nsaba mama keza ko yaba amucumbikiye , nawe arabyemera turangije twinjira mumodoka twerekeza kwa mama keza
.
Twagezeyo turicara , mama keza atuzanira udufanta , yumaze gutuza dutangira kuganira
Njye: ma jo , byakugendekeye bite kuburyo bigera aho uremba kuriya uri wenyine
.
Yikije umutima , mbona agahinda karamwishe , mpita mwiyegamiza andyama mugituza , atangira kurira nange ntangira kumuhanagura , hashize iminota mike aba aravuze
.
We: kenny urabizi ko nkukunda kandi niyemeje ko no kukugwa inyuma nzakugwa inyuma
Njye: ndabizi ko ariwowe Imana yandemeye , kandi ntiyakwemera ko mbaho ntagufite
Jose: uribuka cyagihe nguhamagara nkakubwira ko turi mukirori
Njye: ndabyibuka ndetse nibyo twavuganye byose ntana kimwe ntibuka
Jose: tukimara kuvugana nasubiye mukirori , hashize akanya gato papa arasohoka , ngo hari umukobwa yari yashyizeho ngo anyumvirize , bajya kuvugana
Njye: ubwose koko yabikoreraga iki ?
We: ndacyababwira kuko hahirwa ufite uwo abwira ibye . Papa yagarutse yariye karungu abari aho bose ahita abirukana ikirori kirangira uko
Njye: komeza ndakumva
We: bose bamaze gusohoka yaramfashe ambaza impamvu ntakureka , mubwira ko nzatandukanwa nawe n’ urupfu kandi ko niyo wapfa mbere yanjye nazarinda nsaza ntawundi mugabo nshatse
Mama keza: disi wabaye intwari
Jose: nkimara kumubwira ayo magambo yaramfashe atangira kunkubita mbonye inkoni zindembeje niko kwiruka ndenga murugo niyemeza kugwa munzira aho kwicwa nuwambyaye .
Kuva ubwo natangiye kujya ngenda ntazi iyo nerekeza bwakwira nkareba aho nihengeka mu ishyamba bwacya nkongera nkagendagenda kugeza ubwo nageze ahantu kunzi mperuka isereri inyica, ubundi nongeye kwibona turi kumwe
.
Yamaze kutubwira ibyo byose yongera kurira nkura agatambaro nari mfite mumufuka ntangira kumuhanagura , akomeza avuga
We: ndacyeka umutwaro nari mfite nywutuye , gusa ikimbabaza ni ukuntu abadafite ababyeyi barira nanjye ufite bose nkarira
.
Njye : humura ma jo uramfite nzakubera byose ibyo ababyeyi bawe batagukoreye nibyo nzagukorera , nzagutetesha abanzi baganye , nzakubera byose kuburyo uzongera ugatemba itoto rimwe ryo mubwana bwawe wakuranye ubwo twajyanaga kwiga
We: urakoze cyane ma sweet heart nange nzakubaha nibiba ngombwa nkugwe inyuma
Njye: oya ma jo , ntaho tuzajya ni Imana ntiyabyemera
.
Twakomeje kuganira byinshi , kuburyo ba fiacre , ntibagiwe na mama keza utarigeze umugabo twabarishije umubu , hashize nk ‘ isaha twumva umuntu ukomanze
.
Mama keza yahise ajya gufungura , ngiye kubona mbona hinjiye umukecuru , Jose akimubona yipfuka mumaso , nitegereje neza mbona ni mama jose
.
Yatugezeho abanza kudusuhuza ageze kuri jose tubona arikanze aba aravuze
We: ese niwowe mukobwa wa ?
Jose : ninge ntaho nagiye , ndacyari wawundi nubwo mwashatse kunyica ariko Imana iracyandinze
Mama jose: yo disi ikosa niryanjye utaritambitse wenda ngo ziriya nkoni arinjye zifata
Jose: oya mama aho kubona bagukubita , nabanza ngapfa
.
Mama jose ibyo byose yabivugaga agihagaze , mama keza amuha karibu aricara amuzanira agafanta arangije aravuga
.
Mama keza : nonese ko utugendereye bwije mukecu?
Mama jose : ugirango si amata abyaye amavuta, ubu nubwo nakwipfira ariko mubonye birahagije
Njye: oya mukecu ntaho wajya turacyagukeneye
Mama jose: uku undeba uku , maze iminsi ntajya ntaryama ahubwo ngenda inzira yose
Mama kenny : byakugendekeye bite kuburyo umara iyo minsi yose uri murubwo buzima?
Mama jose: wagize se ngo murikigihe umugabo mwiza ntumuhabwa nimana
Jose: ntumbwire ko papa yakwirukanye
Mama jose: kuva uyu mukobwa wanjye yagenda , umugabo yabaye uwundi wundi , ngo ninjye nashutse umwana we , nanjye ntangira kumubwira ko ntamuntu wo kubuza umwana amahirwe ye bigeze hariya , ariko ikibazo cyabaye ubwo yabonaga bwije bugacya umukobwa wanjye atagarutse
.
Njye: Tubwire turakumva
We: urabyumva nkanjye nkumubyeyi sinari gutuza nagiye mubaturanyi kubaza niba hari uwaba yamucumbikiye ndaheba , na se amakuru nahawe nuko yagiye abaza abahisi n’ abagenzi , ariko turaheba
.
Ubwo twageze murugo mumasaha yikigoroba , papa jose atangira kunkubita ngo ninjye nabyaye abananiranye kugeza ubwo yanyirukanye munzu ngo nzagarukeyo muzaniye umukobwa we , nintamubona nanjye nzapfire kugasi
Mama keza: nonese hano uhabwiwe niki ko ariho ari ?
Mama Jose: wahora niki ko burya Imana izirebera idahumbya , ngeze hano hepfo numva ndananiwe cyane , gutambuka biranga nigira inama yo kuza gusaba icumbi hano wenda ngo nduhukeho gato nongere mfate urugendo none reba amata abyaye amavuta
.
Yamaze kutubwira ayo magambo yose mbona ko burya Imana ishobora kukunyuza munzira runaka kugira ngo ibashe kukugeza kukintu runaka , ntekereza uburyo Jose na mama we babonanye numva ndayishimiye , mama keza aba aravuze
We: yabwiye mama jose byose uhereye kubuhamya yari yaduhaye kugeza ubwo twari tuvuye mubitaro ,mama jose aba aravuze
.
We: yahemuka yahemuka , ubuse koko umuntu muzima yakwiyicira umwana bigeze aho , ubu se koko ho wahemuka ntiwazagera aho ukarekera aho , ariko kuki abantu batajya bahinduka koko ?
Fiacre: ihangane mama bibaho kandi niko isi dutuye twayisanze
.
Mama keza: ubu rero uyu mwana yabaye uwanjye ni ukujya kubwira papa we ko wamubonye ariko atazasubirayo
Jose: aho gusubira muri ruriya rugo nakwiyahura
Mama jose: nange sinasubirayo ntajyanye nawe noneho uramuzi ko yahita anyica burundu

Twakomeje kuganira byinshi , impaka ziba impaka hagati yo kuguma aho no kureka jose akajya iwabo , ariko nanone burya umubyeyi aba ari umubyeyi , mama jose yakomeje gutakamba twese tumugirira imbabazi , dutangira kwinginga jose ngo yemere tujyane ariko nanose nitugerayo tuzarebe uko se azamwakira , niyanga kumwakira kuko turi kumwe agaruke kwa mama keza
.
Inama twaje kuyanzura twemera kurara aho , mugitondo tugaherekeza jose na mama jose tukabageza iwabo
.
Mama keza yahise ajya gutegura ibyo kurya , jose nawe ahita ahaguruka , mama keza aramubuza ariko arabyanga , nka nyuma y’ igihe gito ,jose yaraje ategura ameza ,ibintu byongeye kunyereka umwana warezwe , aduha karibu natwe twerekeza kumeza
.
Twagezeyo , Jose abanza kunyarurira nawe ariyarurira , nabandi bakurikiraho
.
Twariye ari nako tuganira , noneho twari twahuje urugwiro , turangije jose yanura amasahani , mama keza ajya kutwereka aho turara
.
Njye nararanye na fiacre ,Jose na mama we , na mama keza ajya kuryama iwe
.
Naraye ntekereza kubyabaye byose , nkibuka amakosa yose ya papa jose , fiacre we yarafururaga nkuraye iwe, nge nkasenga Imana ngo izandinde kuba umugabo gito nkuwo
.
Bwarakeye turabyuka dukubitamo imyenda , tujya muri salon dutegereza abandi ko barangiza kwitegura namwe murabizi imyiteguro y’ abagore ukuntu itinda , igihe kigeze barangiza kwitegura tujya mumodoka twerekeza kwa papa jose
.
Twafatiyeho , jose ariko atuyobora tugeze kugipangu tuvuza ihoni , zamu aza gufungura aba aravuze
We: murihangana musubireyo kuko boss yambujije kuzagira umuntu nemerera ko yinjira
Mama jose: ninjye nyiri urugo uri muriyi modoka
Zamu: yarambujije ngo nawe sinkagukingurire , ahubwo akubonye noneho usibye no kunyorukana yananyica
Njye: ihangane utureke twinjire turamubwira turamusobanurira byose
Zamu: wowe ntumuzi , ubu yarakaniye ngo usibye umukobwa we ntawundi uteze kwinjira aha
Mama jose: erega nuwo mukobwa turi kumwe ntitwaje twenyine
.
Zamu yahise areba mumodoka abona jose wari wandyamyeho , ako kanya ahita areka turatambuka
.
Twageze muri parking , tuvamo , dukomeza kumuryango tugezeyo turakomanga , papa jose aba aravuze
We: abo se kandi bankomangira urugi nkabajura ni bande bagiye bajya gukomanga iwabo
Mama jose : ariko wowe uzakomeza kuvuga nabi kugeza ryari , wagiye ubanza byibuze no kureba abantu ukanabasuhuza
Papa jose: mbasuhuza se munzaniye iki , ariko nako reka mfungure ninsanga utanzaniye umwana ndagukurikiza abandi nubundi abo nishe sibake
.
Papa jose yahise aza afungura urugi akidukubita amaso mbona arishimye abanza guhobera jose , nanjye arampobera ibintu byantunguye arangije asuhuza nabandi , aduha karibu muri salon turicara
.
Twamaze kwicara , jose anyicara iruhande arangije aba aravuze
We: nagiraga ngo mbabwire ko uyu ariwe nihebeye kandi igihe cyose ntabana nawe ntamahoro nagira
.
Mama keza nawe yahise ahaguruka , atangira kuvuga uko byagenze kuva jose yava murugo kugeza tuvuye kwa muganga , arangije aricara
.
Mama jose : urabona ukuntu wari wihekuye kuko?
Papa jose: ngize amahirwe yo kubabonera rimwe buriya nanjye nkimara kubura umwana wanjye nibwo namenye agaciro ke , bituma ntekereza kure mpa agaciro amahitamo ye
Twese twakomeye rimwe amashyi
.
Papa jose: mubyukuri nasabye Imana ngo ingarurire umwana none kuva mubonye nange mpaye umugisha urukundo rwanyu
.
Papa jose yadusabye guhaguruka , tubikora bwangu , adusaba gufatana ibiganza tubigenza uko , arangije aravuga
We: icyo Imana yifatanirije ntihakagire ugitanya
.
Abari aho bose bongeye gukomera amashyi rimwe , natwe dusubira mumyanya yacu
Papa jose yahise ahamagara kadogo , amugeraho mugihe gito , sinzi ibyo yamwongoreye , mukanya gato tubona kadogo aduhingutseho nikese yose , buri wese afata icyo abasha , dukomeza kuganira
.
Twakomeje kuganira , bageze aho bashyiramo n’ umuziki dutangira kubyina nubwo mama na papa jose bari bashaje ariko kumuziki barageragezaga , nange na jose turabyinana , fiacre na mama keza
.
Ikirori cyabaye ikirori , turabyina karahava ariko burya umwanzi w’ ibihe ni amasaha , igihe cyarageze dusezeranaho turataha
.
Twinjiye mumodoka , nsezera kuri Jose nubwo kumurekura byari byanze , nsezera kuri databukwe na mabukwe , turangije turerekera
.
Twabanje guca kwa mama keza tumugeza iwe , turangije twerekeza murugo , muminota itarambiranye twari tugeze murugo
.
Twamaze guparika imodoka twibuka ko hari umugore wari wambaye ibirenge arwaye n’ amavunja twohereje murugo tubanza kunyura iwanjye ngo turebe uwariwe
.
Twese twerekeje murugo , tugezeyo dusanga doliane na wamugore bicaye hanze ntungurwa no kubona ari ….

Ntuzacikwe na episode ya 92

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s