MY SPECIAL DREAMS EPISODE 92


img_0958-29

My special dreams
Episode ya 92

.
Twese twerekeje murugo , tugezeyo dusanga doliane na wamugore bicaye hanze ntungurwa no kubona ari Ange naherukaga kubona igihe afungwa
.
Yamaze kutubona tubona arikanze ashaka guhaguruka kuko wabonaga ubwoba bwamwishe cyane mba ndavuze
Njye: humura nubwo nguheruka kera ,ariko nakubabariye wamunsi duherukana , icara utuze utungane aha ni murugo ntacyo uzabura mpari
We: oya nako reka nigendere utangirira nabi , dore na fiacre araje , ubu se koko niki cyanzanye hano
Njye: Imana niyo yakugejeje hano kuko yabonaga ko urahabonera ubufasha bukwiye , rero icara uruhuke wumve ko uri nk’ iwanyu
We: urakoze cyane sinabona uko ngushimira kuko ibyo nakoze mbona ntari uwo kubabarirwa nawe , igihe cyose iyo mbyibutse nkibuka ubuzima nanyuzemo bwose mbona ko ari ingaruka z’ icyaha zingejeje aha
.
Njye: ese ubundi ko kuvuga ari ugutaruka , ko mperuka uri umwana wa afande , ubuzima bumeze bucyo bwaje kuvahe?
We: reka nkubwire byose nubundi ntacyo ndamira kuko ninjye wabyiteye
Njye: nguteze yombi
.
We: mubyukuri cyagihe nkimara kugera muri gereza , nahigiye amasomo menshi y’ ubuzima nubwo ntanarimwe nafashe , namazemo imyaka itatu bahita bamfungura ariko icyambabaje ni ubuzima nishoyemo
Njye: nguteze yombi
We: ubwo bamaze kumfungura ntinya gusubira imbere ya papa , noneho nibutse ubwiza nari mfite numva ko bushobora kuntunga
Doliane: disi wasanga nawe warirebye ubwiza nkanjye
.
Ange: kuva uwo munsi nahise mfata umwanzuro wo kujya gushaka umusore wirirwaga ambwira ko ankunda , yacuruzaga aka boutique ubona kuzuyemo ibintu , nawe ntiyatindiganije kunyemera , niko kubana aho yakodeshaga
.
Njye: nonese ko numva yari akize , waje kuba utya bigenze bite?
We: ndacyakubwira , twabanye muri ubwo buzima , nkagira ngo ibyo acuruza ni ibye , hadateye kabiri mba ntwite inda ya mbere , mbimubwiye mbona ntabyakiriye neza , muminsi mike nibwo uwo yacururizaga yaje gusanga yarahombye , amwirukana mu iduka rye , kuva uwo munsi nange sinongeye kumubona narimwe
.
Njye: mbega umusore w’ umugome
Ange: sinabifashe nkubugome kuko nange sinari narakoze bike , ahubwo ni Imana yanyishyuye inyereka ko burya umuntu ari nkundi
Fiacre: nonese ubwo waje kubaho ute nyuma yo kumubura
.
Ange: nawe urabyumva kuko inzu twabagamo yari inkodeshanyo ukwezi kwarashize mbura ubwishyu bahita bansohoramo , nagerageje kugurisha utuntu duke twari dufite munzu nkudusafuriya ndetse nakamatela , nshaka gusubira murugo mbona ntahatunguka , niko gufata utwo dufaranga ntega iyerekeza kigali kuko numvaga bavuga ngo kigali umuntu ashobora kubaho ateka imitwe bigakunda
.
Ubwo rero nkigera kigali naratesetse , sinzi uko narimo ngenda nijoro numva umusore aransifuye , nanjye nti ngize amahirwe wenda yakumva ibibazo byanjye , niko kumwegera turaganira , anyemerera kuncumbikira
.
Njye:komeza utubwire tuguteze yombi
We: nagezeyo twibanira nkumugore n’ umugabo ageze aho baza kumwimura kumpamvu z ‘ akazi cyakora yambereye umwana mwiza ansigira udufaranga duke kuburyo nahise njya gukodesha ikigonyi niberamo
.
Nkimara kugeramo , akazi kabaye akazi , uwaharaye uyu munsi siwe wahararaga ejo noneho ntangira kubona amafaranga antunga ariko inda ikomeza kwegereza amezi yo kuvuka
.
Igihe cyarageze noneho yamafaranga ndayabura kuko ntawakubaza izina abona inda igutanga imbere , kuburyo ibyo kurya byabaye amateka , nagira amahirwe nkabona umugiraneza unagira ijana nkagura utuboga , nkajya gutashya inkwi ubundi akaba aritwo ndarira
Njye: mbega ubuzima , komeza turakumva
We: nyuma naje kubyara noneho numva ndaruhutse kuko nangeye gusubira mukazi , ubuzima bugenda uko kugeza ubwo nongeye gutwita uwa kabiri
.
Noneho ubuzima bwaranze ari naho natangiye gusaba, nza kubyara uwo mwana , ariko noneho ibyo gucya ntibyari bikirimo , ubuzima bwarakomeje kugeza ubu iyo nabonaga umpa akajana kadutungaga twese nagira amahirwe nkabona nkumugiraneza ahaye abana uturyo ngashima Imana . ngayo nguko , ubwo nibwo buzima nabayemo kugeza ubu
.
Yamaze kumbwira ayo mateka yose , nibuka ukuntu Ange yari umukobwa mwiza , wifuzwa na buri wese , nibuka ukuntu iyo twabaga turi kumwe twajyaga gutandukana ambwiye ko ari mwiza , ndebye ayo mavunja doliane yarimo amuhandura , nti iyaba Imana yarahaye umuntu wese kumenya imbere he , ntawari kwireba ubwiza kandi ikinyoma gihira bake
.
Nakomeje gutekereza byinshi , ariko twese uko twari aho agahinda kari kose , cyane cyane njye na fiacre twari tumuzi akiri umukobwa mwiza utemba itoto , mba ndavuze
Njye: icara utuze nakumenye cyera ukiri umukobwa mwiza umuntu wese yifuzaga , ariko ikinyoma kiranga kikubakira ayo mateka yose , gusa umunsi dutandukana narakubabariye , niyo mpamvu kuva ubu uzafatwa nka mushiki wanjye , kandi abo bana ntacyo bazamburana
.
Ange yahise amwenyura , ankora muntoki , aba aravuze
We: mana weeeee !!! sinarinzi ko abantu nkamwe bakibaho , ntakindi naguhemba Imana izakwiture
Njye: urakoze cyane
.
Nahise nsaba fiacre ko twagera mu isoko , nawe ntiyari kubinyangira dusiga doliane ahandura amavunja ange , turerekera
.
Twageze mu isoko njya ahantu baguriraga imyenda y’ abana ntangira kureba ibakwiye ariko nyishyura , na fiacre yongeraho indi , tugura na kiyoda , turangije turataha
.
Twageze murugo dusanga doliane aracyahandura Ange kabone ko amavunja yari yabaye menshi , duha doliane kiyoda twari tuzanye ngo narangiza amusigireho , ubundi mfata babana ntangira kubakarabya
.
Nafashe umwe na fiacre afata undi muminota mike twari tubarangije , tubasiga amavuta , ndangije mbambika imyenda mishya kuburyo wabonaga ko bakeye
.
Na mama wabo barangije kumutunganya , ajya douche ndangije mpa doliane amafaranga ngo bajyane mu isoko amugurire imyenda yo kujya yambara bafata urugendo berekeza ku isoko natwe dusigara aho
.
Bamaze kugenda , njye na fiacre twerekeza muri salon dutangira kwiganirira
Fiacre: bro urabona ukuntu ubuzima ari zunguruka
Njye: buriya iyaba abantu bose babimenyaga bakamenya ko ibyejo bibara abejo , ntibakagombye kwiratana ibyuyu munsi
Fiacre: ariko uribuka mwene afande ukuntu mukigo yari yarabiciye , agafaranga ari kose , igihe cyose turi kumwe uribuka ko ariwe wishyuraga
Njye: narumugabo ntijya ihabwa intebe , kandi nibigeragezo rimwe na rimwe bibaba byiza kuko biberaho kutwigisha
Fiacre: cyakora nanjye ubu maze kubona ko abantu benshi ari amateka yigendera gusa
.
Twakomeje kuganira byinshi nibuka ko ntaheruka kuvugisha ma jo , niko gukura phone mumufuka ndeba nimero ze ndangije nkanda yes nshyira kugutwi
.
We: allo ma sweaty
Njye:turaburanye ma jo
We: uziko hashize umwaka wose tutabonana , nagize ngo wimukiye mukindi gihugu ,
Njye: aka kanya koko mugitondo ntitwari kumwe
We: ereka iyo maze isaha ntakubona , ntanakumva numva maze nkumwaka , maze ubu nari maze kwandika itangazo rikurangisha ndijyanye kuri radio rwanda
Njye: hahah , utumye kumbura wamunsi wagenywe ngo akabavu kanjye kagaruke muzindi
We: nanjye sinjye uzarota uwo munsi ugeze , maze na papa yatangiye kumbaza amatariki?
Njye: koko se?
We: ubu se urumva nakubeshya koko nukuntu naremewe kugushimisha
Njye: nanjye ndabizi ko iyo nyama wavutse bagahita nayikata , ahubwo wamugani ejo nyuma ya misa ya mbere nzegera padiri muganirize ampe itariki twakoreraho ubukwe
Jose: urakoze cyane ubwo uzambwira uko bimeze nanjye iyo nkuru nyihe muzehe
Njye: asante
Call end
.
Namaze kurambika phone hasi , ndebye fiacre mbona arimo arisetsa , aba aravuze
We: erega byose mukaba mubipangiye kuri phone , ubuse ahubwo wabanje kugisha inama abakuru?
Njye: uwo ndeba ni ma jo , naho abandi bose ni abantu
Fiacre : ariko nanone ugomba kubanza wabaza mama yvette wakureze akaba ariwe uguhitiramo umunsi wikirori kuko niwe mubyeyi usigaranye
Njye: uziko unyibukije ahubwo nawe nimugoroba ndamuhamagara mubwire ko ngiye gukora ubukwe
Fiacre : ahubwo unyibukije ko tutigeze duha ama imvitation directeur , leon na mamayvette y’ ubukwe bwa mushiki wanjye Divine kandi bugenda bwegereza
.
Njye : uziko aribyo gusa mama yvette we narangije kubimubwira kandi yarabyemeye , directeur we ndumva twashaka umwanya nimugoroba tukamusura iwe tukayimuha na leon tukazashaka uko twamugeraho
Fiacre: kabisa , uziko directeur duherukana kera cyane
Njye: ahubwo unyibukije ko kuva nagera aha ntaramusura , kandi we akunda kuza hano
.
Twakomeje kuganira byinshi , gahunda tuza kuyemeza yo kujya kwa directeur nimugoroba ,ngiye kubona mbona nimero irampamagaye ndebye mbona ni Josiane , nkanda yes nshyira kugutwi
We: hallo
Njye: hallo , iminsi myinshi We: kabisa turaburanye , ariko narimo ntegura ka karori nizere ko gahunda uyibuka , kandi mwese ntimubure
Njye: harya ni uyu munsi ?
We: ahubwose ko numva umeze nkuwari warabyibagiwe ? ni uyu munsi sa moya umfashe rwose utabura kuko hari imirimo uraza kudufasha
Njye: hari gahunda nako ntakibazo ndaza kukubwira
Call end
.
Namaze kuvugana nawe ndambika phone kumeza , ntekereza ukuntu nari maze gupanga na fiacre kujya kwa directeur , ntekereza kureka kujya kwa josiane nabwo mbona yamfata nk’ umubeshyi kandi aricyo kintu nirindaga mubuzima , fiacre aba aravuze
We: bro nonese uwo muntu akubwiye iki gituma ujya kure bigeze aho
Njye: ni josiane umpamagaye , bla.. bla namubwiye byose ntacyo nsize inyuma aba aravuze
We: ndumva rero ututenguha kuko mwabipanze cyera ahubwo ubwo ibyo kujya kwa directeur twazajyayo n’ ejo
Njye: nange nibyo natekerezaga , ariko nawe yambwiye ngo sinkusige
Fiacre : ko numva nifitiye ubwoba bwo kujya kwa afande , ubwose umuntu nkanjye yatungukayo avuga ngwiki ?
Njye: ubu se nge ko ndajyayo
We: ugende wenyine wenda wowe uwo mukobwa yavuga ko akuzi , njye batanyifungira
.
Twakomeje kuganira byinshi ariko icyari kiganjemo ni impaka zo kujyana kwa afande bigeze aho twemeranya ko tujyana
.
Nahise mpamagara ma jo , mubwira gahunda yo kujyana kwa josiane ambwira ko agiye kubaza se , nka nyuma yiminota mike yambwiye ko bamwereye , musaba kwitegura ubundi nkamunyuraho tukajyana
.
Twategereje iminota mike , ba doliane baba bavuye mu isoko , natwe duhita twitegura , turangije tubasezeraho tubabwira aho tugiye batwifuriza urugendo rwiza
.
Twshise tujya mumodoka imwe aba arinjye ugenda utwaye , dufatiraho tugeze munzira igana kwa jose dusanga umugore yambaye ubusa yiryamiye mumuhanda yasinziriye
.
Twashatse kumukatira ariko tubona yakwiye umuhanda wose,niko guparika kumpande ubundi tugenda tumusanga , tumugezeho mukureba neza mbona ni claudine
.
Agahinda kongeye kunyica , mbwira fiacre ko ari claudine , fiacre aba aravuze
We: niba ari uwo mugome reka tumuterure tumurambike hariya mukinani aryame aho
Njye: ubwose twaba tumurushije iki? inabi iramutse yituwe indi ubwo urumva isi yamera ite ? ahubwo njye ndumva nashaka uburyo mugeza kwa muganga wenda hari nigihe yakira
Fiacre: ariko iziko aribyo , niyo wenda yakwangara ariko yarakize
.
Nahise mwegera mukozeho mbona arandenye ahita yongera arahuma aba aravuze
We: winkangura di aha ni iwanjye nawe taha iwawe
Njye: ubu se koko ntubona ko uryamye mumuhanda
.
Yumvise ijwi ryanjye ahita ahaguruka amaguru ayabangira ingata sinzi uko nabonye abasore batatu bamajeye bigaragara ko baterura imizigo , mbasaba kumumfatira nkabahemba
.
Bahise bamwirukaho muminota mike bari bamuzanye , tumushyira mumodoka , umwe ajya hirya undi hino , ubundi twerekeza kwa muganga
.
Twagezeyo tumukuramo turangije tumujyana muri urgence muganga adusaba kuguma hanze akabanza agasuzuma umurwayi , nange nishyura babasore barataha
.
Hashize akanya tubona muganga araduhamagaye , tugenda tumusanga tugezeho aba aratubwiye
We: ko uyu murwayi mwamutindanye
Njye: natwe sitwe nuko tumusanze mumuhanda tubona turamuzi niko kumugeza hano
We: ubu rero mwe murasiga umwirondoro we hano , noneho ndabona bizatwara nk’ icyumweru kugirango akire , tuzabahamagara kuko ubu tugiye kumushyira hamwe nabandi bameze kimwe ntamuntu usanzwe wemerewe kuhagera
Njye:urabona se azakira muga ?
We: azakira rwose
.
Twahise duha contact zose muganga turangije dusubira mumodoka twerekeza kwa jose
.
Twagiye tuganira noneho ubona maze gutuza kuko buri gihe iyo nibukaga ko claudine ari mumuhanda numvaga ubwonko buzengurutse
Twakomeje kugenda tugeze kwa jose turakomana , ndebye uwaje kumfungurira …..

Ntuzacikwe na episode ya 93

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s